Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amahitamo ahesha ibyishimo

Amahitamo ahesha ibyishimo

Amahitamo ahesha ibyishimo

“IYO mbimenya!” Ni kangahe wavuze ayo magambo? Twese tuba dushaka kugira amahitamo atazatuma twicuza, cyane cyane mu gihe ayo mahitamo azagira ingaruka ku buzima bwacu. Ariko se, ni gute twagira amahitamo azatuma tugira ibyishimo?

Mbere na mbere, tugomba kugira amahame yiringirwa tugenderaho. Ese ayo mahame abaho? Abantu benshi batekereza ko atabaho. Dukurikije iperereza ryakozwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, 75 ku ijana by’abanyeshuri bari mu mwaka ubanziriza uwa nyuma babajijwe, bashubije ko ihame rigenga ikibi n’icyiza ndetse n’uko umuntu abona ibintu bikwiriye n’ibidakwiriye, bitandukana bitewe n’“ihame buri wese agenderaho ndetse n’umuco.”

None se gutekereza ko amahame mbwirizamuco aterwa n’uko umuntu yumva ibintu ndetse n’uko abantu benshi babibona, byaba bihuje n’ubwenge? Oya. Abantu baramutse bahawe uburenganzira bwo gukora ibyo bishakiye, byatera akaduruvayo. Ni nde wakwifuza kuba ahantu hataba amategeko, ntihabe inkiko ndetse ntihabe n’abapolisi? Uretse ibyo kandi, ibitekerezo by’abantu ubwabo si ko buri gihe bitanga ubuyobozi bwiringirwa. Dushobora guhitamo gukora ikintu runaka tubona ko gikwiriye, nyuma tukazabona ko twibeshye. Mu by’ukuri, amateka y’abantu yagaragaje ukuri kw’aya magambo yo muri Bibiliya agira ati “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). None se, ni hehe twashakira ubuyobozi mu gihe dufata imyanzuro irebana n’ibintu bikomeye mu mibereho yacu?

Wa mutware w’umusore wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yagaragaje ubwenge yegera Yesu, maze amusaba inama. Nk’uko twabibonye, igihe Yesu yasubizaga ikibazo uwo musore yari amubajije, yerekeje ku Mategeko y’Imana. Yesu yari azi ko Yehova Imana ari we Soko isumba izindi y’ubumenyi n’ubwenge, kandi agaragaza ko Yehova ari we uzi icyabera cyiza ibiremwa bye. Ibyo byatumye Yesu avuga ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yohana 7:16). Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana ni ryo soko yiringirwa itanga ubuyobozi budufasha gufata imyanzuro myiza mu mibereho yacu. Nimucyo dusuzume amahame make yo mu Ijambo ry’Imana ashobora kuduhesha ibyishimo turamutse tuyashyize mu bikorwa.

Uko twagombye gufata abandi

Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi kizwi cyane, yigishije ihame ry’ibanze rishobora kudufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge mu mishyikirano tugirana n’abandi. Yagize ati “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Iryo hame rigenga imyifatire bakunda kuryita Itegeko rya Zahabu.

Abantu bamwe bakunda gukoresha iyo mvugo mu ndango ihakana, bagira bati “ibyo mudashaka ko abandi babagirira namwe ntimukabibagirire.” Kugira ngo tugaragaze itandukaniro riri hagati y’Itegeko rya Zahabu n’iryo tegeko riri mu ndango ihakana, nimucyo dusuzume umugani wa Yesu w’Umusamariya mwiza. Hari Umuyahudi wakubiswe bamusiga ku muhanda ashigaje gato ngo apfe. Umutambyi n’Umulewi baramubonye, ariko bamunyuraho barigendera. Kubera ko nta cyo bakoze kugira ngo bagire icyo bamarira uwo muntu wari ubabaye, dushobora kuvuga ko bakoze ibinyuranye n’ibivugwa mu Itegeko rya Zahabu. Ariko Umusamariya we yarahageze arahagarara kugira ngo amufashe. Yapfutse inguma ze hanyuma amujyana mu icumbi. Yakoreye uwo mugabo ibyo na we yari kwifuza ko bamugirira. Yakurikije Itegeko rya Zahabu, kandi yahisemo neza.—Luka 10:30-37.

Iryo tegeko rivuga ibirebana n’imyifatire, dushobora kurishyira mu bikorwa mu buryo bwinshi kandi bikagira ingaruka nziza. Tuvuge ko hari umuryango mushya wimukiye hafi y’aho mutuye. Kuki utafata iya mbere ukajya kubonana n’abawugize kandi ukabaha ikaze? Ushobora kubafasha kwimenyereza ako karere, ukabasubiza ibibazo bakubaza kandi ukabaha ibyo bakeneye. Nufata iya mbere ukagaragariza abo baturanyi bawe bashya ko ubitayeho mu buryo bwuje urukundo, bizatuma mugirana imishyikirano myiza. Uzishimira kandi kumenya ko ibyo wakoze bishimisha Imana. None se uwo si umwanzuro uhuje n’ubwenge?

Amahitamo tugira bitewe n’urukundo dukunda bagenzi bacu

Uretse Itegeko rya Zahabu, Yesu yatanze ubundi buyobozi bwadufasha guhitamo neza. Igihe abantu babazaga Yesu itegeko risumba ayandi mu Mategeko ya Mose, yarashubije ati “‘ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”—Matayo 22:36-40.

Mu ijoro ribanziriza urupfu rwa Yesu, yahaye abigishwa be “itegeko rishya” ryo gukundana (Yohana 13:34). Kuki yavuze ko iryo tegeko ryari rishya? None se, ntiyari yarasobanuye mbere yaho ko iryo tegeko ryo gukunda mugenzi wawe, ari rimwe mu mategeko abiri andi Mategeko yose ashingiyeho? Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda’ (Abalewi 19:18). Ariko icyo gihe bwo, Yesu we yategetse abigishwa be gukora ibirenze ibyo. Muri iryo joro nyir’izina, yabwiye abigishwa be ko yari agiye gutanga ubuzima bwe ku bwabo. Nyuma yaho, yarababwiye ati ‘ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze’ (Yohana 15:12, 13). Koko rero, iryo tegeko ryari rishya kubera ko ryasabaga umuntu gushyira inyungu z’abandi imbere y’ize.

Hari uburyo bwinshi dushobora kugaragazamo ko dukunda abandi urukundo ruzira ubwikunde, dushyira inyungu zabo imbere y’izacu. Tuvuge ko ubana n’undi muntu mu nzu kandi ukaba ushaka kumva umuziki ukoresheje ubunini bw’ijwi bukunogeye, ariko rikaba ribangamiye mugenzi wawe. Ese ntibyaba byiza ugabanyije uwo munezero wifuzaga kugira, bityo na mugenzi wawe akagira agahenge? Cyangwa se mu yandi magambo, ntibikwiriye ko ushyira imbere mugenzi wawe?

Reka turebe indi mimerere. Umunsi umwe igihe muri Kanada hari haramutse hakonje kandi huzuye urubura, hari umugabo ugeze mu za bukuru wasuwe n’Abahamya ba Yehova babiri. Igihe barimo baganira, yababwiye ko kubera ko yari arwaye umutima, yananiwe gukuraho urubura rwari imbere y’inzu ye. Nyuma y’igihe cy’isaha imwe cyangwa irenga, yumvise urusaku rw’ikintu kimeze nk’icyuma bakoresha batiyura urubura. Ba Bahamya babiri bari bagarutse gusibura inzira yari yuzuye urubura no ku madarajya bigana ku rugi rw’imbere. Mu ibaruwa uwo mugabo yandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kanada, yagize ati “uyu munsi niboneye ukuntu Abakristo b’ukuri bashyira ibyo biga mu bikorwa. Mu by’ukuri, ibyo byatumye muri rusange mpindura ukuntu nabonaga ibibera muri iyi si, kuko nabibonaga mu buryo butarangwa n’icyizere. Nanone kandi byongereye icyubahiro nabagaragarizaga kubera imihati yanyu.” Koko rero, iyo duhisemo gufasha abandi, nubwo byaba bisa naho ari mu rugero ruto cyane, bishobora kugira ingaruka nziza. Mbega ukuntu guhitamo muri ubwo buryo burangwa no kwigomwa bihesha ibyishimo!

Amahitamo tugira kubera ko dukunda Imana

Ikindi kintu tugomba gusuzuma mu gihe duhitamo, ni icyo Yesu yise itegeko riruta ayandi. Iryo tegeko ni iryo gukunda Imana. Iryo tegeko Yesu yarihaye Abayahudi bari bagize ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova. Ariko nubwo byari bimeze bityo, buri Mwisirayeli ku giti cye yashoboraga kwihitiramo niba azakorera Imana kandi akayikunda n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose.—Gutegeka 30:15, 16.

Mu buryo nk’ubwo, amahitamo ugira agaragaza uko ubona ibihereranye n’Imana. Urugero, uko ugenda umenya kandi ugafatana uburemere ibintu by’ingirakamaro bikubiye muri Bibiliya, nawe uba ugomba guhitamo. Ese wifuza kwiga Bibiliya kuri gahunda, ufite intego yo kuzaba umwigishwa wa Yesu? Nuhitamo kubigenza utyo, uzagira ibyishimo, kubera ko Yesu yavuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3NW.

Ntituzi niba wa mutware w’umusore yaricujije kubera imyanzuro yafashe. Icyakora, tuzi ukuntu intumwa Petero yumvaga ameze nyuma y’imyaka myinshi yamaze akurikira Yesu. Igihe Petero yari ageze ku iherezo ry’ubuzima bwe ahagana mu mwaka wa 64, yateye inkunga bagenzi be bahuje ukwizera agira ati “mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso [y’Imana]” (2 Petero 1:14; 3:14). Biragaragara neza ko Petero atigeze yicuza kubera amahitamo yagize mu myaka irenga 30 mbere yaho. Kandi yateye abandi inkunga yo gukomera kuri ayo mahitamo bagize.

Kumvira inama ya Petero bikubiyemo guhitamo kwemera inshingano yo kuba umwigishwa wa Yesu n’iyo gukurikiza amategeko y’Imana (Luka 9:23; 1 Yohana 5:3). Ibyo bishobora gusa naho bigoye; ariko kandi, Yesu Kristo yaduhaye isezerano ritanga icyizere rigira riti “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”—Matayo 11:28-30.

Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Arthur. Igihe yari afite imyaka icumi, yatangiye kwiga gucuranga gitari, akaba yari afite intego yo kuzaba umucuranzi wabigize umwuga. Ageze ku myaka 14, yari amaze kuba umuhanga mu gucurangisha gitari muri konseri. Ariko nubwo byari bimeze bityo, Arthur nta byishimo yagiraga. Se yahoraga yibaza ibibazo byinshi ku birebana n’intego y’ubuzima, kandi yajyaga atumira abarimu b’iyobokamana iwe mu rugo. Ariko ntiyigeze anyurwa n’ibisubizo bamuhaga. Mu muryango wabo bibazaga niba Imana ibaho koko, ndetse n’impamvu ireka ibibi bikabaho. Nyuma yaho, se wa Arthur yaganiriye n’Abahamya ba Yehova. Icyo kiganiro cyamukoze ku mutima, bituma umuryango wose uyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.

Hagati aho, binyuze ku Byanditswe, Arthur yaje gusobanukirwa impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho kandi abona neza intego y’ubuzima iyo ari yo. Arthur hamwe n’abandi bantu batatu mu bagize umuryango wabo, bagize amahitamo atazigera atuma bicuza. Yeguriye Yehova ubuzima bwe. Yagize ati “ndishimye cyane kubera ko Yehova yatumye menya ukuri kandi agatuma nshika ku ngeso yo kurushanwa yiganje mu bacuranzi babigize umwuga. Nta cyo abantu badakora kugira ngo bagere ku byo bifuza.”

Ubu Arthur akunda gucurangira gitari incuti ze kugira ngo azishimishe; ariko ntiyirundumuriye mu gucuranga. Ahubwo gukorera Imana ni byo ashyira imbere mu mibereho ye. Ubu akora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Kimwe na Arthur ndetse n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni, ariko batameze nka wa mutware w’umusore wari umutunzi, nawe niwemera itumira rya Yesu rigusaba kuba umwigishwa we, bizatuma ugira amahitamo ahesha ibyishimo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Umwanzuro wawe ushobora kugirira abandi akamaro

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ese wifuza kwiga Bibiliya ukaba umwigishwa wa Yesu?