Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese kuba Yakobo yariyoberanyije akigira Esawu nk’uko bivugwa mu itangiriro 27:18, 19, byari ikosa?

Iyo nkuru ushobora kuba uyizi. Isaka wari ugeze mu za bukuru yasabye Esawu kujya guhiga akamuzanira inyama. Yaramubwiye ati “uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.” Rebeka amaze kumva ibyo umugabo we avuze, yatetse ibiryo biryoshye cyane, maze abwira Yakobo ati ‘ubishyīre so abirye, aguheshe umugisha atarapfa.’ Nuko Yakobo yambara imyenda ya Esawu kandi ashyira impu z’abana b’ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, maze ashyira se ibyo biryo biryoshye. Isaka yaramubajije ati “uri nde mwana wanjye?” Yakobo yaramushubije ati “ndi impfura yawe Esawu.” Isaka yaramwizeye hanyuma amuha umugisha.—Itangiriro 27:1-29.

Bibiliya ntivuga impamvu Rebeka na Yakobo babigenje batyo. Icyakora, igaragaza ko ibyo bintu byabayeho mu buryo butunguranye. Icyo twavuga ni uko Ijambo ry’Imana ritavuga niba ibyo bakoze byari bikwiriye cyangwa niba bitari bikwiriye. Ntirigaragaza niba ari ibinyoma cyangwa uburiganya. Icyakora hari icyo Bibiliya ibivugaho.

Icya mbere, iyo nkuru igaragaza neza ko Yakobo yari afite uburenganzira bwo guhabwa umugisha na se. Esawu we nta bwo yari afite. Mbere yaho, Yakobo yari yaraguze uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura, abuguze n’umuvandimwe we bavukanye ari impanga utarafatanaga ibintu uburemere. Esawu yabugurishije igaburo rimwe kugira ngo akire inzara yari afite. Esawu “yasuzuguye” uburenganzira yahabwaga n’uko yari umwana w’imfura (Itangiriro 25:29-34). Bityo rero, igihe Yakobo yegeraga se, yashakaga umugisha yari afitiye uburenganzira.

Icya kabiri, Isaka amaze kumenya ko yahaye Yakobo umugisha, ntiyisubiyeho ngo ashake guhindura ibyo yari yakoze. Ashobora kuba yaributse ibyo Yehova yari yarabwiye Rebeka mbere y’uko abo bana b’impanga bavuka. Yehova yari yaramubwiye ati “umukuru azaba umugaragu w’umuto” (Itangiriro 25:23). Ikindi kintu gishishikaje ni uko igihe Yakobo yari hafi kujya i Harani, Isaka yongereye umugisha yari yaramuhaye mbere.—Itangiriro 28:1-4.

Nanone kandi, twagombye kwibuka ko Yehova yari azi ibyarimo biba kandi ko byari bimushishikaje. Umugisha Isaka yatanze wari ufitanye isano n’isezerano Imana yahaye Aburahamu (Itangiriro 12:2, 3). Iyo Imana idashaka ko Yakobo ahabwa umugisha, iba yaragize icyo ikora. Aho kugira ngo Yehova abigenze atyo, yashimangiye iryo sezerano mu magambo yabwiye Yakobo, agira ati “mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”—Itangiriro 28:10-15.