Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kurikirana intego ikwiriye mu buzima

Kurikirana intego ikwiriye mu buzima

Kurikirana intego ikwiriye mu buzima

“Ibihumeka byose bishime Uwiteka.”—ZABURI 150:6.

1. Sobanura uko umusore umwe yashakishije intego mu buzima.

SEUNG JIN wakuriye muri Koreya, * yagize ati “nize ibirebana n’ubuvuzi kubera ko nashakaga gukoresha ubuzima bwanjye mu gufasha abandi. Nanone numvaga ko kuba umuganga byari kuzampesha ibyishimo kubera icyubahiro n’amafaranga menshi nari kuzabona. Maze gusobanukirwa ko ibyo abaganga bakora kugira ngo bafashe abandi uko bikwiriye ari bike cyane, naramanjiriwe. Noneho, nakurikiranye iby’ubugeni. Ariko ibihangano nakoze, na byo akamaro byagiriye abantu ni gake cyane. Numvaga ko gukora ikintu kinshimisha jyenyine ari ubwikunde. Narahinduye mba umwarimu, maze bidatinze nza kubona ko ibyo nakoraga ari ukuvuga ibintu biriho gusa, aho gutanga ubuyobozi bwashoboraga gutuma umuntu agira ibyishimo nyakuri.” Kimwe n’abandi benshi, Seung Jin yashakishaga intego ikwiriye mu buzima.

2. (a) Kugira intego mu buzima bisobanura iki? (b) Ni iki kitugaragariza ko igihe Umuremyi yadushyiraga ku isi yari afite intego?

2 Kugira intego nyakuri mu buzima bisobanura kumenya impamvu uriho, ukagira intego ifatika mu mibereho yawe, kandi imihati yawe ikaba ifite umugambi runaka yerekezaho. Ese koko abantu bashobora kugira intego nk’iyo? Yego rwose! Kuba twararemanywe ubwenge, umutimanama hamwe n’ubushobozi bwo gutekereza, bigaragaza ko Umuremyi wacu yadushyize hano ku isi afite intego ikwiriye. Bityo rero, biragaragara ko kubaho mu buryo buhuje n’umugambi Umuremyi wacu afite, ari byo byonyine bishobora gutuma twishyiriraho intego nyakuri mu buzima kandi tukayigeraho.

3. Umugambi Imana ifitiye abantu ukubiyemo iki?

3 Bibiliya igaragaza ko umugambi Imana idufitiye ukubiyemo ibintu byinshi. Urugero, kuba twararemwe mu buryo butangaje, mu by’ukuri byerekana urukundo ruzira ubwikunde Imana idukunda (Zaburi 40:6; 139:14). Bityo rero, kubaho mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana byumvikanisha ko tugomba gukunda bagenzi bacu mu buryo buzira ubwikunde nk’uko Imana idukunda (1 Yohana 4:7-11). Byumvikanisha nanone ko tugomba kumvira amategeko y’Imana, ayo mategeko akaba adufasha kubaho mu buryo buhuje n’umugambi wayo wuje urukundo.—Umubwiriza 12:13; 1 Yohana 5:3.

4. (a) Kugira ngo tugire intego nyakuri mu buzima dusabwa iki? (b) Ni iyihe ntego nziza kurusha izindi twese dushobora gukurikirana?

4 Nanone Imana yari ifite umugambi w’uko abantu bagira imibereho irangwa n’ibyishimo, kandi bakabana mu mahoro hagati yabo ubwabo, no hagati yabo n’ibindi biremwa (Itangiriro 1:26; 2:15). None se, twakora iki kugira ngo tugire imibereho irangwa n’ibyishimo, umutekano n’amahoro? Kimwe n’umwana ukeneye ko ababyeyi be bamuba hafi kugira ngo agire ibyishimo n’umutekano, natwe dukeneye kugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru kugira ngo tugire ubuzima bufite intego nyakuri (Abaheburayo 12:9). Kugira ngo tugirane n’Imana imishyikirano nk’iba hagati y’umwana na se, Imana yaduhaye uburenganzira bwo kuyegera kandi yemera kumva amasengesho yacu (Yakobo 4:8; 1 Yohana 5:14, 15). Niba ‘tugendana n’Imana’ dufite ukwizera kandi tukagirana ubucuti na yo, dushobora gushimisha Data wo mu ijuru kandi tukamuhesha ikuzo (Itangiriro 6:9; Imigani 23:15, 16; Yakobo 2:23). Iyo ni yo ntego nziza kurusha izindi twese dushobora gukurikirana. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “ibihumeka byose bishime Uwiteka.”—Zaburi 150:6.

Intego yawe ni iyihe?

5. Kuki gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi bidahuje n’ubwenge?

5 Kimwe mu bintu Imana itwitezeho, ni ukwiyitaho no kwita ku miryango yacu. Ibyo bikubiyemo kwita ku byo dukeneye n’ibyo imiryango yacu ikeneye, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Ariko ibyo tugomba kubikora mu buryo bushyize mu gaciro, kugira ngo inyungu z’iby’umubiri n’imihangayiko y’ubuzima bitaryamira inyungu z’iby’umwuka, ari na zo z’ingenzi cyane (Matayo 4:4; 6:33). Ikibabaje ni uko mu buzima bw’abantu hafi ya bwose, bibanda ahanini ku birebana no gushaka ubutunzi. Ariko kandi, kugerageza guhaza ibyo dukeneye byose twibanda ku butunzi gusa, ntibihuje n’ubwenge. Iperereza riherutse gukorerwa ku birebana n’abaherwe bo muri Aziya, ryagaragaje ko abenshi muri bo “bumva bahangayitse kandi nta mutekano bafite, nubwo ubutunzi bwabo butuma bumva ko bari mu rwego rwo hejuru kandi ko hari icyo bagezeho.”—Umubwiriza 5:10.

6. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana no gukurikirana iby’ubutunzi?

6 Yesu yavuze ibirebana n’‘ibihendo by’ubutunzi’ cyangwa ubutunzi bushukana (Mariko 4:19). Ni mu buhe buryo ubutunzi bushukana? Ni uko ubufite ashobora kumva ko bumuhesha ibyishimo, kandi mu by’ukuri nta byo. Umwami Salomo wari umunyabwenge yaravuze ati “ukunda amafaranga ntajya ayagwiza” (Umubwiriza 5:9, Bibiliya Ntagatifu). Ariko se, umuntu ashobora gukurikirana intego z’iby’ubutunzi, akanakorera Imana n’ubugingo bwe bwose? Ibyo ntibishoboka rwose! Yesu yabisobanuye agira ati “nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.” Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kutibikira ubutunzi mu isi, ahubwo bakibikira “ubutunzi mu ijuru,” ari byo kwihesha izina ryiza ku Mana, iba ‘izi ibyo dukennye tutarabiyisaba.’—Matayo 6:8, 19-25.

7. Ni gute dushobora gusingira cyangwa kugundira “ubugingo nyakuri”?

7 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga mugenzi we Timoteyo bakoranaga umurimo, yamuhaye inama itajenjetse ku birebana n’iyo ngingo. Yabwiye Timoteyo ati “wihanangirize abatunzi . . . be kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe . . . , babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.”—1 Timoteyo 6:17-19.

“Ubugingo nyakuri” ni iki?

8. (a) Kuki abantu benshi bahatanira kugira ubutunzi n’icyubahiro? (b) Ni iki abo bantu baba badasobanukiwe?

8 Abantu benshi iyo batekereje ku mvugo ngo “ubugingo nyakuri,” mu bwenge bwabo hahita hazamo ishusho yo kubaho mu iraha no kwishimisha. Hari ikinyamakuru cyo muri Aziya cyagize kiti “abantu bareba za filimi cyangwa televiziyo, baba bitoza kwifuza ibyo bareba no kurota ibyo bari bakwiriye kugeraho.” Abantu benshi bishyiriraho intego yo kugira ubutunzi n’icyubahiro mu buzima bwabo. Abenshi baritanga, bakigomwa ubusore bwabo, bagahara amagara yabo n’imibereho yo mu muryango, ndetse bakirengagiza amahame yo muri Bibiliya, kugira ngo bakurikirane ibyo bintu. Bake gusa ni bo bafata umwanya bagatekereza, bakabona ko ayo mashusho bareba agaragaza ‘umwuka w’isi,’ umwuka wiganje mu mitekerereze y’abantu babarirwa muri za miriyari. Uwo mwuka utuma bakora ibinyuranye n’umugambi Imana ifitiye abantu (1 Abakorinto 2:12; Abefeso 2:2). Ntibitangaje rero kuba hari abantu benshi cyane badafite ibyishimo muri iki gihe.—Imigani 18:11; 23:4, 5.

9. Ni iki abantu badashobora kuzigera bageraho, kandi kuki?

9 Bite se ku bantu bahatana kugira ngo abandi bagire imibereho myiza, bagerageza gukemura burundu ikibazo cy’inzara, indwara n’akarengane? Imihati bashyiraho ishimishije kandi irangwa no kwigomwa, incuro nyinshi igirira abantu akamaro. Ariko nubwo nta ko baba batagize kugira ngo abantu bagire imibereho myiza, ntibashobora kuzahindura iyi si ngo ibe nziza kandi irangwe n’ubutabera. Kubera iki? Ni ukubera ko mu by’ukuri, “ab’isi bose bari mu Mubi” ari we Satani, kandi ntashaka ko iyi si ihinduka.—1 Yohana 5:19.

10. Ni ryari abantu b’indahemuka bazagira “ubugingo nyakuri”?

10 Mbega ukuntu byaba bibabaje umuntu aramutse ashingiye ibyiringiro by’ubuzima bwe kuri iyi si ya none gusa! Abantu bumva ko ubuzima ari ubu gusa, bagendera ku mitekereze nk’iyo Pawulo yavuze mu magambo agira ati “niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose. . . . reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:19, 32). Ariko kandi, mu gihe kiri imbere, “nk’uko [Imana] yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Icyo gihe, Abakristo bashobora kuzagira “ubugingo nyakuri,” ni ukuvuga “ubugingo buhoraho” kandi butunganye, haba mu ijuru cyangwa mu gihe cy’Ubwami bw’Imana buzategeka mu buryo bwuje urukundo.—1 Timoteyo 6:12.

11. Kuki gukora umurimo uteza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana, ari yo ntego ikwiriye?

11 Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo buzakemura burundu ibibazo by’abantu. Ni yo mpamvu intego iruta izindi umuntu uwo ari we wese ashobora gukurikirana, ari ukwihatira gukora umurimo uteza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana (Yohana 4:34). Iyo dukora uwo murimo, tugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru. Nanone kandi, tugira ibyishimo duheshwa no gukorana n’abavandimwe hamwe na bashiki bacu bo mu itorero rya gikristo babarirwa muri za miriyoni duhuje intego mu buzima.

Kwigomwa mu buryo bukwiriye

12. Garagaza itandukaniro riri hagati y’ubugingo bwo mu isi ya none n’“ubugingo nyakuri.”

12 Bibiliya ivuga ko iyi si ‘ishirana no kwifuza kwayo.’ Ibiri mu isi ya Satani, hakubiyemo kugira ubutunzi no kuba ibirangirire, byose bizarimburwa; “ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Ubutunzi butari ubwo kwizigirwa cyangwa ikuzo ry’akanya gato ndetse n’ibinezeza bya nyirarureshwa byo muri iyi si, bitandukanye n’“ubugingo nyakuri,” ari bwo buzima bw’iteka tuzabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Birakwiriye ko tubuharanira, kandi tuzabugeraho ari uko twigomwe mu buryo bukwiriye.

13. Ni gute umugabo umwe n’umugore we bigomwe mu buryo bukwiriye?

13 Zirikana ibyo Henry na Suzanne bakoze. Bizera mu buryo bwuzuye isezerano Imana yatanze, rivuga ko abashyira Ubwami bwayo mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, izabafasha (Matayo 6:33). Ku bw’ibyo, bahisemo kuba mu nzu iciriritse, bityo aho kugira ngo bombi bakore akazi gasanzwe kugira bajye babona amafaranga yo kwishyura inzu ihenze, bashoboraga kongera igihe bakoresha mu gukurikirana inyungu z’iby’umwuka, bo hamwe n’abakobwa babo babiri (Abaheburayo 13:15, 16). Hari incuti yabo itariyumvishaga impamvu bahisemo batyo, kandi rwose itari igamije intego mbi, yabwiye Suzanne iti “Suza, niba mushaka kugira inzu nziza, mugomba kugira icyo mwigomwa.” Ariko Henry na Suzanne bari bazi ko gushyira Yehova mu mwanya wa mbere, bifite “isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:8; Tito 2:12). Abakobwa babo bamaze gukura, babaye ababwirizabutumwa b’igihe cyose barangwa n’ishyaka. Ubu mu muryango wabo bumva nta cyo babuze rwose; ahubwo bumva barungutse byinshi binyuze mu kwishyiriraho intego yo gukurikirana “ubugingo nyakuri.”—Abafilipi 3:8; 1 Timoteyo 6:6-8.

‘Ntugakoreshe isi mu buryo bwuzuye’

14. Ni akahe kaga gashobora guterwa no kwirengagiza intego nyakuri zacu?

14 Icyakora iyo twirengagije intego nyakuri zacu kandi ntitugundire “ubugingo nyakuri,” duhura n’akaga gakomeye. Dushobora gutwarwa n’“amaganya n’ubutunzi n’ibinezeza byo muri ubu bugingo” (Luka 8:14). “Amaganya y’iyi si” no kurarikira ubutunzi, bishobora gutuma dutwarwa n’iby’isi (Luka 21:34). Ikibabaje ni uko bamwe bagiye bishora mu ngeso yogeye muri iki gihe yo kurarikira ubutunzi, maze ‘bakayoba, bakava mu byo kwizera, bakihandisha imibabaro myinshi,’ hakubiyemo no gutakaza imishyikirano y’agaciro kenshi bari bafitanye na Yehova. Mbega ingaruka zibabaje ziterwa no kudakomeza kugundira “ubugingo buhoraho!”—1 Timoteyo 6:9, 10, 12; Imigani 28:20.

15. Ni gute umuryango umwe wungukiwe no ‘kudakoresha isi’ mu buryo bwuzuye?

15 Pawulo yatanze inama igira iti “n’abakoresha isi bamere nk’abatayikoresha mu buryo bwuzuye” (1 Abakorinto 7:31NW). Keith na Bonnie bazirikanye iyo nama. Keith agira ati “nabaye Umuhamya wa Yehova ndimo kurangiza mu ishuri ryigisha ibirebana no kuvura amenyo. Nashoboraga kwakira abarwayi benshi, bityo nkabona amafaranga menshi. Ariko kandi, byagombaga kubangamira imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero, nagombaga guhitamo. Nahisemo kugabanya umubare w’abarwayi nakiraga, kugira ngo mbone igihe gihagije cyo kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango wacu, haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo, dore ko waje kwiyongeramo n’abakobwa batanu. Nubwo tutakundaga kubona amafaranga yasagukaga ku yo twabaga dukeneye, twitoje kudasesagura, kandi buri gihe twabonaga ibyo twabaga dukeneye. Mu muryango wacu harangwaga urukundo, urugwiro n’ibyishimo. Amaherezo, twese twakoze umurimo w’igihe cyose. Ubu abakobwa bacu barashyingiwe kandi barishimye, ndetse batatu muri bo bafite abana. Abagize imiryango yabo na bo ubu barishimye, kubera ko bakomeza gushyira mu mwanya wa mbere ibirebana n’umugambi wa Yehova.”

Gushyira mu mwanya wa mbere ibirebana n’umugambi w’Imana

16, 17. Ni izihe ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bari bafite ubuhanga mu bintu bitandukanye, kandi se ni iki tubibukiraho?

16 Bibiliya itanga ingero z’abantu babayeho mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana n’iz’abandi batabayeho batyo. Amasomo dukura ku rugero abo bantu badusigiye areba abantu bo mu kigero cy’imyaka yose, b’imico itandukanye n’abari mu mimerere itandukanye (Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:6, 11). Nimurodi yubatse imidugudu ikomeye, ariko yabikoze ashaka kurwanya Yehova (Itangiriro 10:8, 9). Icyakora, hari abandi benshi badusigiye urugero rwiza. Urugero, Mose yanze gukomeza kuba umuntu wo mu rwego rwo hejuru. Mu buzima bwe, intego ye ntiyari iyo kuba umwe mu bantu bakomeye bo muri Egiputa. Ahubwo yahaga agaciro inshingano Imana yari yaramuhaye, akabona ko izo nshingano ari “ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose” (Abaheburayo 11:26). Luka wari umuganga, uko bigaragara na we yafashije Pawulo n’abandi igihe bari barwaye. Ariko ikigaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu kwita ku bandi, ni uko yari umubwirizabutumwa akaba ari n’umwe mu banditse Bibiliya. Ku birebana na Pawulo, icyo azwiho si uko yari umuhanga mu by’amategeko; ahubwo ni uko yari umumisiyonari, ni ukuvuga “intumwa ku banyamahanga.”—Abaroma 11:13.

17 Ikintu cy’ingenzi abantu bibukira kuri Dawidi, si uko yari umukuru w’ingabo cyangwa umuhanzi n’umuririmbyi; ahubwo ni uko yari “umuntu umeze nk’uko umutima [w’Imana] ushaka” (1 Samweli 13:14). Icyo tuzi kuri Daniyeli, si uko yari umukozi mukuru w’ibwami i Babuloni, ahubwo ni uko yari umuhanuzi w’indahemuka wa Yehova. Naho icyo tuzi kuri Esiteri, si uko yari umwamikazi w’u Buperesi; ahubwo ni uko yadusigiye urugero rwiza rw’ubutwari n’ukwizera. Petero, Andereya, Yakobo na Yohana, icyo tubibukiraho si uko bari abarobyi b’abahanga, ahubwo ni uko bari intumwa za Yesu. Naho Yesu, ari na we wadusigiye urugero ruhebuje, icyo tumwibukiraho si uko yari ‘umubaji;’ ahubwo ni uko ‘ari Kristo’ (Mariko 6:3; Matayo 16:16). Abo bose bari bazi neza ko ubuhanga bwabo, ubutunzi cyangwa imyanya ikomeye bari bafite, atari byo bagombaga kwibandaho mu mibereho yabo. Ahubwo icyo bahaga agaciro ni umurimo bakoreraga Imana. Bari bazi ko intego ikwiriye kuruta izindi bashoboraga gukurikirana kandi ihesha ingororano nyinshi, yari ukuba abagabo cyangwa abagore batinya Imana.

18. Ni iki umusore umwe w’Umukristo yiyemeje gukoresha ubuzima bwe, kandi se ni iki yaje gusobanukirwa?

18 Seung Jin twavuze tugitangira, na we yaje gusobanukirwa neza intego zikwiriye kuruta izindi. Yagize ati “aho kumarira imbaraga zanjye zose mu buvuzi, mu bugeni cyangwa mu kwigisha bisanzwe, niyemeje gukoresha ubuzima bwanjye mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwanjye. Ubu nkorera umurimo ahantu hakeneye abarimu bigisha Bibiliya kurusha ahandi, nkaba mfasha abantu kuyoboka inzira igana ku buzima bw’iteka. Mbere natekerezaga ko kuba umubwiriza w’igihe cyose bitagombaga kungora cyane. Ubu, uko ngenda ngerageza guhindura kamere yanjye no kunonosora ubushobozi bwanjye bwo kwigisha abantu b’imico itandukanye, mu mibereho yanjye ngenda mpura n’ibintu byinshi kurusha mbere hose. Mbona ko kwishyiriraho intego yo gukora ibihuje n’umugambi wa Yehova ari byo byonyine bituma tugira imibereho ifite intego.”

19. Ni gute dushobora kubona intego nyakuri mu buzima?

19 Twebwe Abakristo, twahawe impano yo kugira ubumenyi burokora ubuzima n’ibyiringiro byo kuzabona agakiza (Yohana 17:3). Bityo rero, nimucyo twe ‘guherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa’ (2 Abakorinto 6:1). Ahubwo, nimucyo iminsi yacu n’imyaka y’agaciro dushigaje mu buzima bwacu tuyikoreshe mu gusingiza Yehova. Nimucyo twamamaze ubwo bumenyi buhesha ibyishimo nyakuri muri iki gihe kandi buyobora ku buzima bw’iteka. Nitubigenza dutyo, tuzibonera ukuri kw’amagambo Yesu yavuze agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Kandi tuzaba tubonye intego nyakuri mu buzima.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni iyihe ntego iruta izindi zose dushobora gukurikirana mu buzima?

• Kuki kugira imibereho irangwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi bidahuje n’ubwenge?

• “Ubugingo nyakuri” Imana idusezeranya ni iki?

• Ni gute dushobora gukoresha ubuzima bwacu mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Abakristo bagomba kwigomwa by’ukuri