Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ukuri ni iki?”

“Ukuri ni iki?”

“Ukuri ni iki?”

PONSIYO PILATO wari guverineri w’intara ya Roma, yabajije Yesu icyo kibazo mu buryo burangwa n’agasuzuguro kenshi. Ntiyari ashishikajwe no guhabwa igisubizo kandi na Yesu nta cyo yamuhaye. Pilato ashobora kuba yarumvaga ko gusobanukirwa ukuri bigoye cyane.—Yohana 18:38.

Muri iki gihe, abantu benshi bafite imyifatire nk’iyo irangwa n’agasuzuguro ku birebana n’ukuri. Muri bo harimo abayobozi b’amadini, abarezi ndetse n’abanyapolitiki. Bumva ko ukuri, cyane cyane ukuri kuvuga ibirebana n’amahame mbwirizamuco hamwe no kugirana imishyikirano n’Imana, atari ukuri kudakuka, ahubwo ko buri muntu agira ukuri kwe bitewe n’uko yumva ibintu, kandi ko guhora guhinduka. Uko bigaragara, ibyo byumvikanisha ko abantu ari bo bashobora kwihitiramo hagati y’icyiza n’ikibi (Yesaya 5:20, 21). Byumvikanisha nanone ko abantu bafite uburenganzira bwo kwanga kugendera ku mahame mbwirizamuco atagihuje n’igihe.

Gusuzuma impamvu yatumye Pilato abaza icyo kibazo birashishikaje cyane. Yesu yari yaravuze ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Yesu yabonaga ko ukuri atari ikintu kidafututse cyangwa kitumvikana. Yahaye abigishwa be isezerano rigira riti “muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”—Yohana 8:32.

Ni hehe uko kuri gushobora kuboneka? Igihe kimwe, Yesu yasenze Imana agira ati “ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Bibiliya yahumetswe n’Imana, kandi ihishura ukuri gutanga ubuyobozi bwiringirwa, ndetse n’ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.—2 Timoteyo 3:15-17.

Kubera ko Pilato yagaragaje ko kumenya ukuri bitari bimushishikaje, yitesheje uburyo yari abonye bwo gusobanukirwa ukuri. Bite kuri wowe? Turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova, bakagusobanurira ibirebana n’“ukuri” Yesu yigishije. Bazishimira kugusobanurira uko kuri.