Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Baho uteganya iby’ejo hazaza

Baho uteganya iby’ejo hazaza

Baho uteganya iby’ejo hazaza

MU KIBWIRIZA cya Yesu cyo ku musozi wo mu ntara ya Galilaya cyamamaye cyane, yagize ati “ntimukiganyire mutekereza iby’ejo.” Yakomeje agira ati “ab’ejo baziganyira iby’ejo.”—Matayo 6:34.

None se uratekereza ko aya magambo ngo “ab’ejo baziganyira iby’ejo” asobanura iki? Yaba se yumvikanisha ko wagombye gushishikazwa n’ubuzima bw’uyu munsi gusa ukirengagiza iby’ejo hazaza? Ese koko iyo mitekerereze yaba ihuje n’ibyo Yesu n’abigishwa be bizeraga?

“Ntimukiganyire”

Isomere amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 6:25-32. Hari aho yagize ati “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ . . . Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. . . . Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda . . . Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.”

Yesu yashoje icyo gice cy’ikibwiriza cye atanga inama ebyiri. Iya mbere igira iti “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” Iya kabiri na yo igira iti “ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.”—Matayo 6:33, 34.

So wo mu ijuru azi ibyo mukeneye

Ese utekereza ko Yesu yacaga intege abigishwa be, hakubiyemo n’abari abahinzi, ababuza ‘kubiba, gusarura, cyangwa guhunika imyaka yabo mu bigega’? Cyangwa se yaba yarababuzaga gukora ‘imirimo’ no ‘kuboha imyenda’ (Imigani 21:5; 24:30-34; Umubwiriza 11:4)? Mu by’ukuri ntiyabacaga intege zo gukora. Iyo baramuka baretse gukora, amaherezo ‘mu isarura bari gusabiriza,’ bakabura icyo barya n’icyo bambara.—Imigani 20:4.

Bite se ku birebana n’imihangayiko? Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko abari bamuteze amatwi bashoboraga guca ukubiri n’imihangayiko? Ibyo ntibyari gushoboka. Na Yesu ubwe yagize agahinda kenshi mu ijoro yafashwemo, ndetse arahangayika.—Luka 22:44.

Yesu yarimo agaragaza gusa ukuri kw’ibanze. Guhangayika bikabije ntibizagufasha na gato gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose waba uhanganye na cyo. Urugero, ntibyatuma urama. Yesu yavuze ko bitatuma ‘wiyunguraho umukono umwe’ (Matayo 6:27). Mu by’ukuri guhangayika cyane kandi mu gihe kirekire, bishobora gutuma upfa imburagihe.

Inama Yesu yatanze ni ingirakamaro cyane. Bimwe mu bintu duhangayikira ntibyigera biba. Umutegetsi w’Umwongereza witwaga Winston Churchill yiboneye ukuri kw’ibyo mu gihe cyari kigoye cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Yanditse ibihereranye na bimwe mu byamuhangayikishaga icyo gihe agira ati “iyo nsubije amaso inyuma ngatekereza kuri iyo mihangayiko, nibuka inkuru y’umusaza wari ugeze ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe wavuze ko yagiye agira imihangayiko myinshi mu buzima bwe, ariko ko byinshi mu byo yahangayikiraga bitigeze bisohora.” Ni koko, bihuje n’ubwenge kwakira umunsi uko uje, cyane cyane iyo ingorane n’ibibazo duhanganye na byo bishobora kudutera guhangayika cyane mu buryo bworoshye.

“Mubanze mushake ubwami bw’Imana”

Mu by’ukuri, hari ikintu cy’ingenzi cyane Yesu yatekerezaga kiruta ubuzima bwiza bw’abamwumvaga no kuba bamererwa neza mu byiyumvo. Yari azi neza ko imihangayiko irebana n’ibyo bakeneye mu buzima, kimwe n’irari rikabije ry’ubutunzi n’ibinezeza, byashoboraga kubibagiza ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi (Abafilipi 1:10). Ushobora gutekereza uti “ese ni iki cyarusha agaciro kwibonera ibyo umuntu akeneye mu buzima?” Icyo kintu cy’ingenzi ni ibintu byo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga ibintu bifitanye isano no kuyoboka Imana yacu. Yesu yatsindagirije ko icyo dukwiriye gushyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu ari ‘ukubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’—Matayo 6:33.

Mu gihe cya Yesu, abantu benshi birukaga cyane inyuma y’ubutunzi. Icyo bashyiraga mu mwanya wa mbere kwari ukwigwizaho ibintu. Ariko, Yesu yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo kubona ibintu mu buryo bunyuranye n’ubwo. Kuba bari ubwoko bwari bwariyeguriye Imana, icyari ‘kibakwiriye’ kwari ‘ukubaha Imana kandi bagakomeza amategeko yayo.’—Umubwiriza 12:13.

Guhangayikishwa n’ibintu by’umubiri, ni ukuvuga “amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi”, byashoboraga kwangiza imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abari bateze amatwi Yesu (Matayo 13:22). Pawulo yaranditse ati “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza” (1 Timoteyo 6:9). Kugira ngo Yesu afashe abigishwa be kwirinda uwo “mutego” yabibukije ko Se wo mu ijuru yari azi ko bakeneye ibyo byose. Imana yari kubitaho kimwe n’uko yita ku ‘biguruka mu kirere’ (Matayo 6:26, 32). Aho kureka ngo imihangayiko ibabuze amahwemo, bagombaga gukora uko bashoboye ngo babone ibyo bakeneye hanyuma ibindi bakabirekera mu maboko ya Yehova bamwiringiye.—Abafilipi 4:6, 7.

Igihe Yesu yavugaga ngo “ab’ejo baziganyira iby’ejo,” yashakaga kumvikanisha ko tutagombye kureka ngo guhangayikira bikabije ibihereranye n’iby’ejo, byiyongere ku bibazo byacu by’uyu munsi. Ubundi buhinduzi bwa Bibiliya buhindura ayo magambo ya Yesu muri ubu buryo ngo “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, uzagira imihangayiko yawo. Nta mpamvu yo kongera ibibazo ku byo umunsi wifitiye.”—Matayo 6:34, Today’s English Version.

“Ubwami bwawe buze”

Icyakora, hari itandukaniro rinini hagati yo guhangayikishwa birenze urugero n’iby’ejo no kubyirengagiza burundu. Yesu ntiyigeze atera abigishwa be inkunga yo kwirengagiza iby’ejo. Ibinyuranye n’ibyo, yabateye inkunga yo gushishikazwa cyane n’igihe kizaza. Bagombaga gusenga basaba ibyo bakeneye by’uwo munsi, ni ukuvuga ibyokurya by’uwo munsi. Mbere y’ibyo ariko, bagombaga gusenga basaba ibintu bitaraba, urugero gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, maze ibyo Imana ishaka bikaba mu isi.—Matayo 6:9-11.

Ntitwagombye kuba nk’abantu bo mu gihe cya Nowa. Bari bahugiye cyane mu ‘kurya, kunywa, kurongora, gushyingira’ ku buryo ‘batamenye’ ibyendaga kuba. Ni izihe ngaruka byabazaniye? Bibiliya igira iti ‘Umwuzure waraje urabatwara bose’ (Matthew 24:36-42). Intumwa Petero yifashishije iyo nkuru y’ibintu byabaye kugira ngo atwibutse akamaro ko kubaho tuzirikana iby’ejo. Yaranditse ati “nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana”!—2 Petero 3:5-7, 11, 12.

Ibikire ubutunzi bwawe mu ijuru

Koko rero, nimureke ‘dutebutse’ umunsi wa Yehova. Nitubigenza dutyo bizagira ingaruka mu buryo bugaragara ku birebana n’ukuntu dukoresha igihe, imbaraga, ubuhanga, ubutunzi n’ubushobozi byacu. Ntitwagombye guhugira mu kwiruka inyuma y’ubutunzi, inyuma y’ibyo dukenera cyangwa ibinezeza by’ubuzima, ku buryo dusigarana agahe gato ko gukora ibikobwa birangwa no ‘kubaha Imana.’ Kwibanda gusa ku bintu by’uyu munsi bishobora gusa n’ibizana inyungu z’ako kanya, ariko n’iyo izo nyungu zaboneka ku bwinshi, zaba ari iz’igihe gito. Yesu yatanze inama irangwa n’ubwenge igira iti “mwibikire ubutunzi mu ijuru” aho kububika mu isi.—Matayo 6:19, 20.

Yesu yatsindagirije iyo ngingo mu mugani uvuga iby’umugabo wakoze imigambi y’igihe kizaza. Mu gukora iyo migambi, ntiyigeze atekereza ku mishyikirano ye n’Imana. Imirima y’uwo mugabo yararumbukaga cyane. Yiyemeje gusenya ibigega bye, akubaka ibindi binini ku buryo yari kuruhuka, akarya, akanywa, akanezerwa. None se, hari ikibi kiri muri ibyo? Yapfuye atarabona inyungu z’ibyo yavunikiye. Ariko ikibabaje kurushaho, ntiyari yaragiranye imishyikirano myiza n’Imana. Yesu yashoje agira ati “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”—Luka 12:15-21; Imigani 19:21.

Ni iki ushobora gukora?

Ntuzigere ukora ikosa nk’iry’uwo mugabo wavuzwe na Yesu. Gerageza kumenya umugambi w’Imana ku bihereranye n’igihe kizaza, maze ushingire ubuzima bwawe kuri wo. Imana ntiyigeze ihisha abantu ibyo izakora mu gihe kizaza. Umuhanuzi wa kera witwaga Amosi yaranditse ati “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo” (Amosi 3:7). Ibyo Imana yahishuye binyuze ku bahanuzi, ushobora kubibona mu mapaji y’Ijambo ryayo ryahumetswe ari ryo Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16, 17.

Kimwe mu bintu Bibiliya ihishura ni ibizaba mu gihe kizaza n’ingaruka bizagira ku batuye isi yose mu rugero rutigeze kubaho. Yesu yagize ati “hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none” (Matayo 24:21). Nta muntu ushobora gukoma imbere icyo gikorwa. Koko rero, abasenga Imana by’ukuri nta mpamvu n’imwe bafite yatuma bifuza ko icyo gikorwa cyaburizwamo. Kubera iki? Kubera ko icyo gikorwa kizakura ububi bwose ku isi, maze hagakurikiraho “ijuru rishya n’isi nshya,” ni ukuvuga ubutegetsi bushya bwo mu ijuru n’umuryango mu shya w’abantu bazaba bari ku isi. Muri iyo si nshya, Imana ‘izahanagura amarira yose ku maso [y’abantu] kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:1-4.

None se ntibihuje n’ubwenge ko wafata igihe uherereye ubu, ugasuzuma icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo? Ese ukeneye ubufasha kugira ngo ubigereho? Saba Abahamya ba Yehova babigufashemo. Cyangwa wandikire abanditsi b’iyi gazeti. Uko byagenda kose, iyemeze kutabaho ku bw’uyu munsi gusa, ahubwo uteganye n’iby’ejo hazaza hashimishije.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

“Ntimukiganyire . . . ab’ejo baziganyira iby’ejo”