Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dutsinda inzitizi mu gihe dukwirakwiza ubutumwa bwiza

Dutsinda inzitizi mu gihe dukwirakwiza ubutumwa bwiza

Dutsinda inzitizi mu gihe dukwirakwiza ubutumwa bwiza

IKAMYO yacu igeze hafi ya bariyeri irinzwe n’abantu bitwaje intwaro, abagabo, abagore n’abasore bose hamwe bagera kuri 60. Bamwe bambaye imyenda ya gisirikare, abandi bambaye iya gisivili. Abenshi bazamuriye imbunda icyarimwe, basa n’abadutegereje. Ubushyamirane bw’abenegihugu buraca ibintu.

Tumaze iminsi ine mu rugendo, dupakiye toni icumi z’imfashanyigisho za Bibiliya, none turibaza niba bari butureke tugatambuka. Ese bifuza amafaranga? Ese biri budufate igihe kingana iki kugira ngo bumve ko urugendo rwacu rugamije amahoro?

Umwe muri abo bantu washimishwaga no kurasa yahise arasa mu kirere akoresheje imbunda nto, kugira ngo atwereke ko ari we ukomeye aho ngaho. Sinzi uko yamenye ko dufite telefoni zigendanwa maze arazidusaba. Dutangiye kujijinganya anyuza urutoki rwe ku ijosi asa n’uwerekana ko rwose ari buduce amajosi nitutemera kuzimuha, nuko tumuhereza za telefoni.

Muri ako kanya umugore wambaye imyenda ya gisirikare afata imbunda ye maze aradusatira. Uwo ni we “munyamabanga.” Adusabye ko twagira icyo tumurebera na we. Ubuzima babamo ntibworoshye ni yo mpamvu ikintu icyo ari cyo cyose “wabaha” bacyakira. Hanyuma undi musirikare aba afunguye aho dushyirira lisansi mu modoka, atangira kuyivomera mu ijerekani ye. Turatabaza ariko ntibyagira icyo bitanga, atubwira ko ari ko abayobozi be bamutegetse. Nta kintu dushobora gukora. Gusa twiringiye ko abandi basirikare na bo batari bubonereho kugira igitekerezo nk’icye.

Kera kabaye, badufungurira bariyeri maze dukomeza urugendo. Jye n’umuvandimwe turi kumwe turiruhutsa. Ntibyari byoroshye, gusa bariyeri nk’izo zitesha umutwe turazimenyereye. Hagati ya Mata 2002 na Mutarama 2004, twakoze ingendo 18 tuva ku cyambu cya Douala muri Kameruni twerekeza i Bangui mu murwa mukuru wa République centrafricaine. Urwo rugendo rureshya n’ibirometero 1600 ruba rurimo akaga n’ibintu byinshi umuntu ataba yiteze. *

Joseph na Emmanuel bahora banyura aha ahantu bagira bati “izi ngendo zatwigishije amasomo menshi. [Isomo rimwe ni uko ari] iby’ubwenge ko umuntu avuga amasengesho yo mu mutima incuro nyinshi kandi agatuza. Umwanditsi wa zaburi yagize ati ‘Imana ni yo niringiye sinzatinya, abantu babasha kuntwara iki?’ Tugerageza kurangwa n’imitekerereze nk’iyo. Tuba twizeye tudashidikanya ko Yehova azi neza ko urugendo rwacu ruba rugamije gutangaza ubutumwa bw’ibyiringiro, bukenewe cyane.”—Zaburi 56:12.

Imihati ishyirwaho mu rwego mpuzamahanga yo gutanga ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka

Abantu benshi batuye muri aka gace ka Afurika bakunda kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Imfashanyigisho tujyana hirya no hino ziba zigenewe gufasha abantu kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3; 24:14). Ishami ry’Abahamya ba Yehova rya Kameruni riri mu mugi wa Douala rihora rigeza imfashanyigisho za Bibiliya ku babwiriza b’Ubwami hamwe n’abantu bashimishijwe barenga 30.000, batuye muri Kameruni ndetse no mu bihugu bine biyikikije.

Izo mfashanyigisho ziba zaravuye kure. Inyinshi muri zo zicapirwa mu Bwongereza, muri Finilande, mu Budage, mu Butaliyani no muri Esipanye. Hanyuma zikazanwa mu bwato ziturutse mu Bufaransa. Ubusanzwe, kontineri ipakiye imfashanyigisho za Bibiliya igera ku cyambu cya Douala buri byumweru bibiri.

Iyo kontineri ishyirwa ku ikamyo hanyuma ikajyanwa ku biro by’ishami. Abakozi bakora mu kwakira ibitabo no kubyohereza bagabanya ibitabo bakurikije aho bigomba kuzoherezwa. Kugeza ibitabo mu turere twitaruye two mu giturage si umurimo woroshye. Ariko ibyo ni bimwe mu bikubiye muri gahunda yo kugeza ubutumwa bwiza “ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Ishami rifashwa n’abakozi bitanze babikunze bagakora ingendo zitoroshye mu makamyo. Bityo, isoko idakama y’imfashanyigisho za Bibiliya ihora idudubiriza ku bantu babarirwa muri za miriyoni batuye mu gace ka Afurika yo hagati.

Rumwe muri izo ngendo

Ikamyo itwara imfashanyigisho za Bibiliya zigenewe igihugu cya Cadi, Kameruni, Gabo, Guinée équatoriale na République centrafricaine. Reka duse n’abaherekeje ikipi y’abashoferi batwaye ikamyo imwe. Tekereza wicaranye n’abashoferi, kandi witeguye kugenda urugendo rurerure ndetse rutoroshye ruzafata iminsi icumi cyangwa se inarenga.

Abashoferi batandatu ni bo bakenewe muri urwo rugendo. Bagomba kuba bafite imbaraga, bashoboye, bihangana kandi bambaye neza. Bambaye imyambaro y’Abanyafurika cyangwa ishati na karuvati. Ubushize abakozi bo kuri gasutamo baratangaye bagira bati “nimuze murebe iyi kamyo ifite isuku n’abashoferi bayo bambaye neza nk’uko tujya tubabona mu mafoto yo mu bitabo byabo!” Ariko ikintu cy’ingenzi kuruta imyambarire y’abo bashoferi ni uburyo bitanga babikunze bakajya aho bikenewe hose kugira ngo bafashe abandi.—Zaburi 110:3.

Tuvuye i Douala mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo izuba rirashe, kugira ngo tudahura n’imodoka nyinshi zo muri uwo mugi ugenda waguka mu buryo butangaje. Tumaze kwambuka ikiraro kiri hafi y’ibiro by’ishami no kurenga aho umugi munini uri, twerekeje mu burasirazuba ahantu ha mbere tujyana ibintu, ari ho Yaoundé umurwa mukuru wa Kameruni.

Abashoferi batandatu bose bari bukubwire ukuntu gutwara ikamyo ipakiye toni icumi atari ikintu cyoroshye. Iminsi itatu ya mbere mu mihanda ya kaburimbo iba irimo ibibazo bike, nubwo ari ngombwa kwitwararika no kuba maso. Ariko mu kanya gato tuba duhuye n’imvura kandi tugenda mu muhanda w’ibitaka kuzagera iyo tujya. Ntidushobora kureba imbere yacu neza, umuhanda uranyerera, kandi tugomba kugabanya umuvuduko kubera ko umuhanda utameze neza. Ijoro riraguye. Iki ni cyo gihe cyo guhagarara tugashaka icyo twashyira mu gifu, no gusinzira dutendetse amaguru hejuru, hafi ya paraburize. Nguko uko ingendo nk’izi ziba zimeze!

Mu gitondo cya kare, urugendo rwacu rurakomeje. Umushoferi umwe ararwana no kureba imbere kugira ngo amenye uko umuhanda umeze. Iyo abonye ko turimo kugenda dusatira cyane umuferege w’iruhande rw’umuhanda, aburira utwaye nta kuzuyaza. Ikindi kandi, abashoferi baba bazi neza ko baramutse baguye mu muferege w’iruhande rw’umuhanda, kuvamo byazabafata iminsi itari mike. Twambutse umupaka winjira muri République centrafricaine. Imihanda yaho ntitandukanye cyane n’iyo twari turimo. Ibirometero 650 dushigaje kugenda, turanyura mu misozi miremire y’icyaro itohagiye. Abana, abasaza n’abakecuru hamwe n’ababyeyi bahetse abana, bose hamwe baragenda badupepera uko tugenda buhoro tunyura hagati mu midugudu batuyemo. Bitewe n’ubushyamirane bw’abenegihugu, imodoka zigenda mu mihanda ni nkeya, bityo abantu baraturangarira bafite amatsiko.

Inkuru ziteye inkunga

Umwe mu bashoferi bacu witwa Janvier avuga ko nubwo nta kanya baba bafite, batabura guhagarara mu midugudu imwe n’imwe kugira ngo baruhuke gato ndetse bahe abantu imfashanyigisho za Bibiliya. Avuga ibyo yibuka agira ati “buri gihe iyo twageraga i Baboua, twageragezaga kubwiriza umukozi wo ku bitaro wagaragaje ko ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami, kandi twamaranaga na we igihe kiringaniye twigana Bibiliya. Umunsi umwe, we n’umuryango we twaberetse kaseti videwo ivuga ibya Nowa. Incuti zabo n’abaturanyi baraje, maze mu gihe gito iwe haba huzuye abantu bareba iyo kaseti bashishikaye. Nta n’umwe utari warumvise ibya Nowa, ariko ubwo noneho biboneraga inkuru ye n’amaso kuri videwo. Kubona ukuntu bari bayikunze byadukoze ku mutima. Turangije kureba iyo kaseti videwo batwakiriye ku mafunguro meza cyane kugira ngo badushimire, kandi baraduhata ngo baducumbikire iryo joro. Ariko twagombaga gukomeza urugendo rwacu rurerure, gusa twagiye twishimiye ko twagejeje ubutumwa bwiza kuri abo bantu bicisha bugufi.”

Undi mushoferi wacu witwa Israel we yibuka ibintu byababayeho mu rundi rugendo bakoze bajya i Bangui, ari na ho twerekeje ubu. Avuga ibyo yibuka agira ati “uko twagendaga twegereza umugi wa Bangui, ni ko twahuraga na bariyeri nyinshi kurushaho. Igishimishije ariko ni uko abenshi mu basirikare twahuraga badufataga neza kubera ko bari bamenyereye ko imodoka yacu isanzwe inyura muri uwo muhanda. Baraduhamagaye badusaba kwicarana na bo kandi bemera kwakira imfashanyigisho za Bibiliya. Igitabo kiba gifite agaciro gakomeye kuri bo, ni yo mpamvu bandikamo izina ryabo, itariki hamwe n’izina ry’umuntu ukibahaye. Bamwe mu basirikare bafite bene wabo b’Abahamya, ibyo bigatuma nanone badufata neza.”

Joseph ni we mushoferi w’inararibonye kurusha abandi. Avuga ko igihe cyiza kurusha ibindi muri urwo rugendo aba ari igihe baba bageze iyo bajya. Joseph avuga iby’urugendo rumwe, agira ati “ibirometero bikeya utaragera i Bangui, twavuganye n’abavandimwe bacu kuri telefoni tubabwira ko turi hafi kuhagera. Baraje twambukana umugi bagenda badufasha kuzuza amadosiye ajyanye n’abinjira n’abasohoka. Igihe twari tugeze ku biro by’ishami abakozi bose barasohotse baraduhobera. Abakozi bitangiye gukora imirimo baturutse mu matorero yo hafi aho, bapakuruye ibikarito bibarirwa mu magana birimo za Bibiliya, ibitabo binini n’udutabo duto, ndetse n’amagazeti mu gihe cy’amasaha atari make, nuko birundwa muri depo.”

Joseph yongeraho ati “rimwe na rimwe mu byo twapakururaga habaga harimo imfashanyo z’imyenda, inkweto, n’ibikinisho by’abana bigenewe amatorero yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mbega ukuntu byari bishimishije kubona abo bavandimwe bagaragaza ugushimira baseka!”

Tumara umunsi umwe turuhuka ubundi tugafata ikamyo yacu tugasubira iyo twaturutse. Ingorane ziba zidutegereje, ariko ibintu bishimishije duhura na byo bitwibagiza izo ngorane.

Urugendo rurerure, imvura nyinshi, imihanda mibi cyane, gutobokesha, ikibazo cy’imodoka ishobora gupfa, ni ibintu bitesha umutwe. Guhura n’abasirikare b’abanyarugomo byo ni ikibazo kidashobora kubura. Nyamara, nta kintu cyatera abo bashoferi kunyurwa nko kujyana ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu turere twitaruye two muri Afurika, no kwibonera ingaruka nziza bugira mu mibereho y’abantu babwakira.

Urugero, bitewe no kujyana izo mfashanyigisho, umuturage wo mu cyaro cyo muri République centrafricaine utuye hafi y’umupaka wa Sudani, ubu asoma ubuhinduzi bugezweho bwa Bibiliya. Umugore we asoma nomero z’igazeti y’Umunara w’Umurinzi za vuba aha, kandi abana be bungukirwa no gusoma igitabo Reka Umwigisha Ukomeye Akwigishe. * Bo hamwe n’abandi bantu bo muri icyo giturage bahabwa amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, kimwe n’uko abavandimwe babo b’Abakristo baba mu migi myinshi minini bayabona. Ibyo na byo bitera kunyurwa cyane!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Kuva icyo gihe hari byinshi byakozwe kugira ngo umutekano urusheho kwiyongera mu muhanda uva i Douala ujya i Bangui.

^ par. 25 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amakarita/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

KAMERUNI

Douala

RÉPUBLIQUE CENTRAFRICAINE

Bangui

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Joseph

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Emmanuel

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

I Bangui ku biro by’Ishami ryo muri Repubulika ya Santarafurika

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Dupakurura ikamyo i Bangui