Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushishikazwa n’imibereho ya none gusa?

Ese ushishikazwa n’imibereho ya none gusa?

Ese ushishikazwa n’imibereho ya none gusa?

“SINIGERA ntekereza iby’ejo. Igihe gihita vuba cyane!” Ayo magambo akunda gusubirwamo cyane, yitirirwa umuhanga mu bya siyansi witwaga Albert Einstein. Abantu benshi bavuga amagambo nk’ayo. Bashobora kuvuga bati “kuki twahangayikishwa n’iby’ejo?” Cyangwa ushobora kuba warumvise abantu bavuga amagambo nk’aya bati “komeza gahunda zawe.” “Ibyawe ni iby’uyu munsi.” “Iby’ejo bibara ab’ejo.”

Kubona ibintu muri ubwo buryo si ibya none rwose. Uko ni ko abantu ba kera bitwaga Abepikurewo babibonaga. Bagenderaga ku ihame rigira riti “irire winywere, wishimishe, ibindi nta cyo bimaze.” Bamwe mu bantu babayeho mu gihe cya Pawulo na bo bari bafite imitekerereze nk’iyo. Bibiliya ivuga ko bavugaga bati “reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Batekerezaga ko ubuzima dufite ubu ari bwo bwonyine, ko nta bundi dutegereje, bityo bagashyigikira igitekerezo kivuga ko twagombye kubwinezezamo uko bishoboka kose.

Abantu bagera kuri za miriyoni batuye isi, mu by’ukuri ntibabayeho mu buzima bw’ibinezeza. Imibereho ibabaje abantu benshi barimo ituma bahora bahatana kugira ngo barebe ko baramuka. Kuki batekereza iby’ejo kandi akenshi “ejo” hasa n’ahijimye ndetse hakaba hadatanga icyizere?

Ese wagombye guteganya iby’ejo hazaza?

Ndetse n’abantu badafite ingorane nyinshi ntibakunze kubona ko ari ngombwa guteganya iby’ejo. Baravuga bati “nta mpamvu yo kwigora.” Bamwe bashobora gutekereza ko abantu bakunda guteganya iby’ejo bamanjirwa iyo ibyo bari biteze bidashobotse. Ndetse n’umukurambere Yobu wo mu bihe bya kera yarihebye cyane igihe yabonaga ko imigambi ye “ipfuye ubusa,” ibyo we n’umuryango we bari batezeho umunezero bikayoyoka.—Yobu 17:11; Umubwiriza 9:11.

Umusizi wo muri Ecosse witwa Robert Burns yagereranyije imimerere igoye tubamo n’iy’imbeba yo mu gasozi yasenyeye icyari kiguye mu isuka ye. Iyo mbeba yarirutse ikiza amagara yayo kuko icyari cyayo cyari gisenyutse. Uwo musizi akomeza agira ati ‘ni koko, incuro nyinshi tubona nta cyo turi cyo iyo duhuye n’ibintu birenze ubushobozi bwacu, ku buryo n’imigambi yizwe neza hari igihe usanga nta cyo igeraho.’

None se, guteganya iby’ejo nta cyo bimaze? Icy’ukuri cyo ni uko kudateganya mu buryo bukwiriye bishobora kuzana ingaruka zibabaje nk’igihe habayeho inkubi z’imiyaga cyangwa izindi mpanuka kamere. Ni iby’ukuri ko nta washoboraga guhagarika inkubi y’umuyaga yiswe Katrina. Ariko se, ntibyari kuba byiza kurushaho iyo abantu baba barabitekerejeho mbere y’igihe kandi bagakora igenamigambi ku buryo bari kugabanya ingaruka zageze kuri uwo mugi n’abaturage bawo?

Wowe se ubibona ute? Ese bihuje n’ubwenge gushishikazwa n’ubuzima bw’uyu munsi gusa maze tukirengagiza ejo hazaza? Reka dusuzume icyo ingingo ikurikira ibivugaho.

[Amafoto yo ku ipaji ya 3]

“Irire winywere, wishimishe, ibindi nta cyo bimaze”

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ese gutekereza ku bintu mbere y’igihe no gukora igenamigambi ntibiba byaragabanyije ingaruka z’inkubi y’umuyaga yiswe Katrina?

[Aho ifoto yavuye]

U.S. Coast Guard Digital