Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twerekeze ahari urumuri

Twerekeze ahari urumuri

Twerekeze ahari urumuri

IMURI zatangwaga n’amatara yabaga yarubakiwe ku nkombe z’inyanja zagiye zirokora ubuzima bw’abantu batabarika. Icyakora ku mugenzi unaniwe, uretse kuba izo muri yaboneraga kure zaramwerekaga aho ibitare bishobora kumena ubwato biri, zanamwizezaga ko yenda kugera iyo ajya. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bo muri iki gihe bari hafi kurangiza urugendo rurerure batangiye, urugendo bakora bari muri iyi si icuze umwijima kandi iteje akaga ko mu buryo bw’umwuka. Muri rusange Bibiliya igereranya abantu bitandukanyije n’Imana n’‘inyanja izikuka itabasha gucayuka, amazi yayo akazikura isayo n’imivumba’ (Yesaya 57:20). Abagize ubwoko bw’Imana bakikijwe n’abantu nk’abo. Ariko kandi bafite ibyiringiro nyakuri by’agakiza bigereranywa n’urumuri rwiringirwa (Mika 7:8). Ibyo babikesha Yehova n’Ijambo rye ryanditse rigereranywa n’‘umucyo ubibirwa umukiranutsi, umunezero ukabibirwa abafite imitima itunganye.’—Zaburi 97:11. *

Icyakora, hari Abakristo bamwe baretse ibirangaza birabareshya bituma bava mu mucyo wa Yehova, ku buryo ukwizera kwabo kwabaye nk’igihe ubwato bwaba busekuye ibitare byo mu mazi. Ibyo bitare bigereranywa no gukunda ubutunzi, kwishora mu bwiyandarike ndetse n’ubuhakanyi. Koko rero, nkuko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, hari bamwe muri iki gihe “bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera” (1 Timoteyo 1:19; 2 Petero 2:13-15, 20-22). Isi nshya yagereranywa n’inzu iri ku cyambu kiri imbere yacu turimo tuganaho. Mbega ukuntu byaba bibabaje umuntu aramutse atakaje igikundiro cyo kwemerwa na Yehova kandi turi hafi kuyigeraho!

Mwirinde kumera nk’“inkuge imenetse ku byo kwizera”

Mu binyejana byahise, ubwato bwashoboraga kogoga inyanja nta kibazo buhuye na cyo ariko bukaza gusekura ikintu bwegereje icyambu. Akenshi igihe giteje akaga mu ngendo z’amato ni igihe aba yenda kugera ku nkombe. Mu buryo nk’ubwo, kuri benshi igihe kigoye mu mateka y’abantu ni ‘iminsi y’imperuka’ y’iyi si. Bibiliya ivuga mu buryo buhuje n’ukuri ko iyi minsi ari “ibihe birushya,” cyane cyane ku Bakristo biyeguriye Imana.—2 Timoteyo 3:1-5.

Kuki kubaho muri iyi minsi y’imperuka bigoye? Impamvu ni uko Satani azi neza ko ashigaje “igihe gito” cyo kurwanya abagize ubwoko bw’Imana. Ku bw’ibyo, yakajije umurego mu bitero bye agambiriye gusenya ukwizera kwabo (Ibyahishuwe 12:12, 17). Ariko dufite ubufasha n’ubuyobozi. Yehova akomeza kubera ubuhungiro abakomeza inama ze (2 Samweli 22:31). Yaduhaye ingero zitubera umuburo zigaragaza uburiganya bwa Satani. Nimucyo dusuzume ingero ebyiri nk’izo z’ibyabaye ku bari bagize ishyanga rya Isirayeli igihe bari hafi kugera mu Gihugu cy’Isezerano.—1 Abakorinto 10:11; 2 Abakorinto 2:11.

Bari hafi y’Igihugu cy’Isezerano

Abisirayeli bayobowe na Mose, bashoboye guhunga bava muri Egiputa. Nyuma y’igihe gito, bageze hafi y’umupaka w’amajyepfo w’Igihugu cy’Isezerano. Icyo gihe Mose yohereje abantu 12 gutata icyo gihugu. Abatasi cumi batari bafite ukwizera bazanye inkuru z’incamugongo bavuga ko Abisirayeli batari gushobora gutsinda Abanyakanaani, kuko bari abantu “barebare banini” kandi bafite ingabo zikomeye. Ni izihe ngaruka ibyo byagize ku Bisirayeli? Iyo nkuru ikomeza itubwira ko batangiye kwitotombera Mose na Aroni bagira bati “Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago. . . . Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”—Kubara 13:1, 2, 28-32; 14:1-4.

Tekereza nawe! Abo bantu ni bo ubwabo biboneye Yehova acisha bugufi Egiputa yari igihangange muri icyo gihe, akoresheje ibyago icumi bikomeye hamwe n’igitangaza giteye ubwoba yakoreye ku Nyanja Itukura. Ikindi kandi, bari hafi rwose kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Basaga n’aho basigaje gutera intambwe imwe gusa bakakigeramo nk’uko ubwato bwakwicumaho gato bukagera ku nkombe. Nyamara batekereje ko Yehova atari ashoboye gutsinda imidugudu y’ubusabusa uyigereranyije na Egiputa, yari inyanyagiye mu gihugu cya Kanaani. Mbega ukuntu iyo myifatire yo kubura ukwizera yababaje Imana n’abatasi babiri b’intwari, Yosuwa na Kalebu, babonaga ko Abanyakanaani bari bameze “nk’imitsima [imbere y’Abisirayeli]!” Yosuwa na Kalebu bari bafite amakuru y’imvaho kuko bo ubwabo bari binyuriye muri icyo gihugu. Igihe abantu bangaga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, byabaye ngombwa ko Yosuwa na Kalebu bazererana na bo mu butayu mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo. Ariko bo ntibaguye mu butayu kimwe na ba bandi babuze ukwizera. Koko rero, Yosuwa na Kalebu bayoboye abari bagize urubyaro rwakurikiyeho bava mu butayu binjira mu Gihugu cy’Isezerano (Kubara 14:9, 30). Bongeye kugera hafi y’umupaka w’Igihugu cy’Isezerano, abari bagize ishyanga rya Isirayeli bahanganye n’ikigeragezo cy’ubundi bwoko. Ni gute bari kucyikuramo?

Umwami w’Abamowabu witwaga Baraki yagerageje kuvuma abari bagize ubwoko bwa Isirayeli yifashishije Balamu wari umuhanuzi w’ikinyoma. Ariko Yehova yaburijemo uwo mugambi, atera Balamu kuvuga amagambo yo kubifuriza imigisha mu cyimbo cy’imivumo (Kubara 22:1-7; 24:10). Balamu ntiyaciwe intege n’uko uwo mugambi nta cyo ugezeho, ahubwo yacuze undi urusha uwa mbere kuba mubi. Uwo mugambi wari ugamije gutuma ubwoko bw’Imana butakaza igikundiro cyo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mu buhe buryo? Abisirayeli bareherejwe kwishora mu bwiyandarike no gusenga Baali. Nubwo muri rusange uwo mugambi wa Baraki na Balamu na wo utageze ku ntego yawo, wagushije abantu 24.000 bose. Basambanye n’Abamowabukazi kandi basenga Baali y’i Pewori.—Kubara 25:1-9.

Bitekerezeho nawe! Abenshi muri abo Bisirayeli bari bariboneye uburyo Yehova yari yarabarinze akabakura mu “butayu bunini buteye ubwoba” (Gutegeka kwa Kabiri 1:19). Ariko igihe bari hafi gusingira umurage wabo, abantu 24.000 mu bari bagize ubwoko bw’Imana bishoye mu irari ry’umubiri maze Yehova arabica. Mbega ukuntu ibyababayeho ari umuburo ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe bari hafi kubona umurage urushaho kuba mwiza!

Satani ntakeneye gukoresha amayeri mashya mu mihati ya nyuma ashyiraho, kugira ngo abuze abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe kugera ku ngororano yabo. Kimwe n’uko byagenze ku Bisirayeli igihe bari hafi kugera mu Gihugu cy’Isezerano ku ncuro ya mbere, akenshi Satani agerageza gukoresha amayeri akubiyemo kudutera ubwoba no gutuma dushidikanya. Abikora binyuriye mu kudukanga, kudutoteza cyangwa kudukoba. Abakristo bamwe bagushijwe n’ibikangisho nk’ibyo (Matayo 13:20, 21). Undi mutego ugira icyo ugeraho akoresha ni uwo gutuma abantu bangirika mu by’umuco. Hari igihe abantu bamwe bagiye bacengera mu itorero rya gikristo bafite intego mbi yo kugusha mu mutego abantu bafite intege nke mu buryo bw’umwuka, kandi batagendera mu mucyo uturuka ku Mana bashikamye.—Yuda 8, 12-16.

Abantu bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bari maso, babona ko kuba isi igenda ikabya guhenebera mu by’umuco ari ikimenyetso simusiga cy’uko Satani ari hafi gutsindwa. Ni koko, Satani azi ko vuba aha atazaba agishobora gushuka abagaragu b’Imana b’indahemuka. Bityo rero, iki ni cyo gihe dukwiriye gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, tugasobanukirwa imihati Satani ashyiraho kugira ngo atugushe.

Ibyadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka

Intumwa Petero yasobanuye ko Ijambo ry’Imana ryahanuwe rimeze “nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima,” kubera ko rifasha Abakristo gusobanukirwa isohozwa ry’umugambi w’Imana (2 Petero 1:19-21). Abarushaho gukunda Ijambo ry’Imana kandi bagakomeza kuyoborwa na ryo, bizera ko Yehova azajya abayobora inzira banyuramo (Imigani 3:5, 6). Ibyiringiro bihamye n’umutima ushima abo Bakristo bafite, bibatera ‘kuririmbishwa n’umunezero wo mu mutima,’ mu gihe abatazi Yehova cyangwa abataye inzira ze bo amaherezo bazagira “agahinda ko mu mutima” n’“imitima ibabaye” (Yesaya 65:13, 14). Bityo rero, nitwiyigisha Bibiliya tubishishikariye kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga, tuzashobora guhanga amaso yacu ku byiringiro bidashidikanywaho, aho kuyahanga ku binezeza by’akanya gato by’iyi si.

Isengesho na ryo ni iry’ingenzi mu bidufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Igihe Yesu yavugaga ibihereranye n’iherezo ry’iyi si, yagize ati “mujye muba maso, musenge [“mujye musenga mwinginga,” NW] iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Zirikana ko Yesu yakoreresheje ijambo ngo “mwinginga” ryumvikanisha uburyo bwo gusenga tubikuye ku mutima kandi dutitiriza. Yesu yari azi ko ibi bihe birushya byari gutuma ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka by’abantu bijya mu kaga. Ese amasengesho yawe agaragaza ko wifuza cyane gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?

Nimucyo ntituzigere twibagirwa ko igihe giteje akaga cyane mu rugendo turimo twerekeza ku murage wacu, gishobora kuba intambwe ya nyuma y’urwo rugendo. Ku bw’ibyo, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza gutumbira urumuri ruzatugeza ku gakiza!

Tube maso tumenye imuri ziyobya

Kera mu gihe cy’ingendo z’amato, akaga kadasanzwe katezwaga n’abantu b’abagizi ba nabi bitwikiraga amajoro acuze umwijima, igihe abasare batashoboraga kureba ngo babone inkombe. Abo bantu babi bashyiraga imuri ku nkombe ziteje akaga kugira ngo bayobye abasare. Amato y’abo basare yashoboraga gusekura ikintu akameneka, abagizi ba nabi bakayasahura, ndetse n’abantu bakahatakariza ubuzima.

Mu buryo nk’ubwo, Satani “marayika w’umucyo” uyobya, yifuza gusahura imishyikirano abagize ubwoko bw’Imana bafitanye na Yo. Satani ashobora gukoresha “intumwa z’ibinyoma” n’abahakanyi bigira “abakozi bagabura ibyo gukiranuka” kugira ngo ayobye abatari maso (2 Abakorinto 11:13-15). Ariko kimwe n’uko uwabaga ayoboye ubwato n’itsinda ryakoranaga na we b’inararibonye babaga bari maso batapfaga kuyobywa n’imuri ziyobya, Abakristo “bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” na bo ntibayobywa n’abakwirakwiza inyigisho z’ikinyoma na filozofiya zangiza.—Abaheburayo 5:14; Ibyahishuwe 2:2.

Abasare bitwazaga urutonde ruriho ahantu habaga hari amatara yubakiye ku nkombe bashoboraga guhura na yo. Urwo rutonde rwagaragazaga ibiranga buri tara ndetse n’ikimenyetso kiritandukanya n’ayandi. Hari igitabo cyagize kiti “abasare basobanukirwaga itara barimo babona iryo ari ryo, n’agace riherereyemo binyuriye mu kwitegereza ibimenyetso biriranga hanyuma bakarishaka ku rutonde bafite” (The World Book Encyclopedia). Mu buryo nk’ubwo, Ijambo ry’Imana rifasha abafite umutima utarya gutahura ugusenga k’ukuri uko ari ko, n’abagukurikiza abo ari bo, by’umwihariko muri iyi minsi y’imperuka aho Yehova yashyize ugusenga k’ukuri hejuru kugasumba idini ry’ikinyoma (Yesaya 2:2, 3; Malaki 3:18). Muri Yesaya 60:2, 3 hashyira itandukaniro rinini hagati y’ugusenga k’ukuri n’ugusenga kw’ikinyoma hagira hati “umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.”

Mu gihe abantu babarirwa muri za miliyoni baturuka mu mahanga yose bakomeje kuyoborwa n’umucyo wa Yehova, kwizera kwabo ntikuzigera kumera nk’inkuge imenetse mu gihe barimo basoza urugendo rwabo. Ahubwo bazambuka iminsi iyi si ishigaje ngo ikurweho maze binjire mu isi nshya y’amahoro nta nkomyi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Ibyanditswe bikoresha ijambo “umucyo” ahantu henshi, mu mvugo y’ikigereranyo. Urugero, Bibiliya ishyira isano hagati y’Imana n’umucyo (Zaburi 104:1, 2; 1 Yohana 1:5). Gusobanukirwa ibintu byo mu Ijambo ry’Imana bigereranywa no kubona umucyo (Yesaya 2:3-5; 2 Abakorinto 4:6). Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi yari umucyo w’isi (Yohana 8:12; 9:5; 12:35). Abigishwa ba Yesu bahawe itegeko ryo kureka umucyo wabo ukamurika.—Matayo 5:14, 16.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Kimwe n’abasare, Abakristo baba maso kugira ngo batayobywa n’imuri ziyobya