Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umvira ijwi rikubamo

Umvira ijwi rikubamo

Umvira ijwi rikubamo

‘Abapagani badafite amategeko y’Imana, bakora iby’amategeko ku bwabo.’​—ABAROMA 2:14.

1, 2. (a) Ni gute abantu benshi bagiye bagirira neza abandi? (b) Ni izihe ngero z’Ibyanditswe zigaragaza uko abantu bagiye bagirira neza abandi?

INCURO nyinshi tujya twumva abantu barokora abandi. Akenshi ababikora baba bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari bamwe bashobora kubita intwari. Ariko hari umuntu washyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore abandi wagize ati “umuntu agomba gukora ibyiza. Jye nabikoze kugira ngo ngirire abantu neza. Sinabikoreye kwiturwa cyangwa guhabwa ikuzo.”

2 Ushobora kuba uzi umuntu washyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo afashe abandi. Hari abantu benshi babikoze mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, bahisha abahigwaga, urugero nk’Abayahudi baziraga ubwoko bwabo. Twibuke nanone ibyabaye kuri Pawulo n’abantu 275 bari kumwe na we igihe ubwato barimo bwamenekeraga i Melita, hafi y’i Sisile. Abantu bo muri ako gace bafashije abo banyamahanga, ‘babagirira neza’ mu buryo budasazwe (Ibyakozwe 27:27–28:2). Cyangwa se tekereza ku gakobwa k’Akisirayelikazi kahangayikiye ubuzima bw’umwe mu Basiriya bari barajyanye Abisirayeli bunyago, nubwo wenda bitashyiraga ubuzima bwako mu kaga (2 Abami 5:1-4). Noneho tekereza ku mugani wa Yesu uzwi cyane w’Umusamariya mwiza. Umutambyi n’Umulewi birengagije Umuyahudi mugenzi wabo wari hafi gupfa, ariko Umusamariya ashyiraho imihati idasanzwe kugira ngo amukize. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, uwo mugani wakoze ku mutima abantu bo mu mico inyuranye.—Luka 10:29-37.

3, 4. Kuba abantu benshi bagirira abandi neza nubwo bashyira ubuzima bwabo mu kaga bituma dutekereza iki ku birebana n’inyigisho y’ubwihindurize?

3 Ni iby’ukuri ko turi mu ‘bihe birushya,’ igihe abantu benshi bari ‘kugira urugomo’ kandi ‘ntibakunde ibyiza’ (2 Timoteyo 3:1-3). Ariko se, ntitwaba twariboneye abantu bakorera abandi ibikorwa byiza, ndetse wenda tukaba twarungukiwe na byo? Ni koko, dukunda kubona abantu bakora ibikorwa byo gufasha abandi nubwo byaba bibasaba kugira ibyo bigomwa. Ibyo bikorwa birogeye ku buryo hari abavuga ko ari bimwe mu bigize kamere muntu.

4 Uko kuba umuntu yiteguye gufasha abandi, kabone niyo yagira ibyo yigomwa, bigaragara mu moko yose, mu mico yose, kandi bivuguruza igitekerezo gishyigikirwa n’inyigisho y’ubwihindurize kivuga ko kugira ngo abantu babeho ku isi, byatewe nuko ibinyabuzima birusha ibindi imbaraga byagiye birimbura ibinyantege nke. Umuhanga mu by’ibinyabuzima witwa Francis Collins wayoboye ubushakashatsi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo hasuzumwe uko aside iba mu ntima y’ingirabuzima fatizo, ibamo ibintu bigena uko umuntu azaba ateye ikora (ADN), yaravuze ati “abashyigikira ubwihindurize ntibashobora gusobanura aho umuntu akura kamere yo kwita ku bandi. . . . Nta wabisobanura avuga ko ibice bigize ingirabuzima fatizo bitera umuntu kwikunda byagiye bihererekanywa.” Yongeyeho ati “hari abantu bitangira abo badafitanye isano kandi badafite akantu na gato bahuriyeho. . . . Ntabwo inyigisho y’ubwihindurize ya Darwin yasobanura ukuntu abantu bita ku bandi muri ubwo buryo.”

“Ijwi ry’umutimanama”

5. Ni iki akenshi kigaragara mu bantu?

5 Dogiteri Collins avuga imwe mu mpamvu ituma twita ku bandi agira ati “ijwi ry’umutimanama wacu riduhamagarira gufasha abandi nubwo nta cyo twahembwa.” * Kuba Dogiteri Collins yaravuze ngo “umutimanama” bishobora kutwibutsa ikintu intumwa Pawulo yavuze agira ati “abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.”—Abaroma 2:14, 15.

6. Kuki abantu bagomba kugira icyo babazwa n’Umuremyi?

6 Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yagaragaje ko hari ibyo Imana izabaza abantu kubera ko ibyaremwe byerekana ko iriho kandi bikagaragaza imico yayo. Ibyo ni ko byagiye bigenda “uhereye ku kuremwa kw’isi” (Abaroma 1:18-20; Zaburi 19:2-5). Koko rero, abantu benshi birengagiza Umuremyi wabo bakagendera mu nzira z’ubwiyandarike. Icyakora, Imana ishaka ko abantu bamenya gukiranuka kwayo kandi bakihana ibikorwa byabo bibi (Abaroma 1:22–2:6). Abayahudi bari bafite impamvu ikomeye yo kumenya Imana kubera ko bari barahawe Amategeko yayo binyuze kuri Mose. Ariko n’abantu batigeze ‘babitswa ibyavuzwe n’Imana’ bagombye kumenya ko iriho.—Abaroma 2:8-13; 3:2.

7, 8. Kuba abantu bakunda ubutabera byogeye mu rugero rungana iki, kandi se ibyo bigaragaza iki?

7 Impamvu ikomeye ituma abantu bose bagomba kumenya Imana kandi bagakora ibihuje n’ibyo ishaka, ni uko bafite ubushobozi bwo kumenya guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Kuba twumva ko hakwiriye kubaho ubutabera bigaragaza ko dufite umutimanama. Tekereza kuri uru rugero: abana bakiri bato batonze umurongo, barasimburana kujya ku rwicundo. Umwe muri bo abaciyeho yirengagije ko abandi na bo bategereje. Abenshi mu bana barashakuje bati ‘ibyo ntabwo ari byo!’ Noneho ibaze uti ‘ni gute abana benshi nk’abo bagaragariza icyarimwe ko bazi icyo ubutabera busobanura?’ Kubigenza batyo bigaragaza ko bafite umutimanama. Pawulo yaranditse ati ‘iyo abapagani badafite amategeko y’Imana, bakoze iby’amategeko ku bwabo [ . . . ].’ Ntiyakoresheje amagambo ngo abapagani “baramutse” bakoze, nk’aho ari ibintu badakunda gukora. Ahubwo yakoresheje ijambo “iyo,” ryumvikanisha ibintu bibaho kenshi. Ni ukuvuga ko abo bantu ‘bakora iby’amategeko’ ku bwa kamere yabo. Ibyo byumvikanisha ko umutimanama wabo utuma bakora ibintu bihuje n’ibyo dusoma mu Mategeko yanditse y’Imana.

8 Iyo kamere igaragara mu bihugu byinshi. Umwarimu muri Kaminuza ya Cambridge yanditse avuga ko mu mategeko y’Abanyababuloni, Abanyegiputa, Abagiriki, kimwe n’Abasangwabutaka bo muri Ositaraliya n’abo muri Amerika, harimo amategeko “ashyira ahabona abakandamiza abandi, abicanyi, indyarya, n’abanyabinyoma; n’ayo kugirira neza abageze mu za bukuru, abana, n’abanyantege nke.” Nanone Dogiteri Collins yaranditse ati “kamere yo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi iri hose mu moko y’abantu bose.” Ese ibyo ntibikwibukije amagambo ari mu Baroma 2:14?

Umutimanama wawe ukora ute?

9. Umutimanama ni iki, kandi se ni gute ushobora kugufasha mbere y’uko ugira icyo ukora?

9 Bibiliya igaragaza ko umutimanama ari ubushobozi buba mu muntu bwo gusuzuma ibyo akora kandi akabiha agaciro. Ni nk’aho ijwi rikubamo rikubwira ko igikorwa iki n’iki ari kibi cyangwa ari cyiza. Pawulo yavuze iby’iryo jwi ryamubagamo agira ati ‘umutima wanjye uhamanya nanjye mu mwuka wera’ (Abaroma 9:1). Urugero, iryo jwi rishobora kukuvugisha mbere yo gukora ikintu kiri bukugeze ku mwanzuro mubi. Umutimanama wawe ushobora kugufasha gusuzuma igikorwa uteganya gukora kandi ukakubwira ukuntu wakumva umeze uramutse ugikoze.

10. Akenshi umutimanama ukora bigenze bite?

10 Akenshi nyuma yo gukora ikintu runaka umutimanama wawe uragukomanga. Igihe Dawidi yagendaga yihisha Umwami Sawuli, yabonye uburyo bwo gukora ikintu cyari buteshe agaciro umwami wasizwe n’Imana, maze aragikora. Bibiliya ivuga ko nyuma ‘Dawidi yagize umutima umuhana’ (1 Samweli 24:2-6; Zaburi 32:3, 5). Ijambo “umutimanama” ntiriboneka muri iyo nkuru; icyakora, uko Dawidi yumvishe ameze bigaragaza ko byatewe n’umutimanama we. Mu buryo nk’ubwo, twese twagiye twumva umutimanama udukomanga. Twagiye dukora ikintu, hanyuma tukababara, tugahangayikishwa n’uko twagikoze. Hari abantu bagiye banga gutanga imisoro, hanyuma umutimanama ukabakomanga ku buryo nyuma yaho bagiye bayitanga. Abandi bo umutimanama wabo wagiye utuma bemera guhishurira abo bashakanye ibyaha by’ubuhehesi bakoze (Abaheburayo 13:4). Ariko kandi, iyo umuntu akoze ikintu gihuje n’umutimanama we, arishima kandi akagira amahoro.

11. Kuki bishobora guteza akaga ‘kureka umutimanama akaba ari wo ukuyobora gusa’? Tanga urugero.

11 Ku bw’ibyo se, ‘twareka umutimanama wacu ukaba ari wo utuyobora gusa’? Ni byiza kumvira umutimanama wacu, ariko hari igihe ijwi ryawo rishobora kutuyobya cyane. Rwose ijwi ry’“umuntu wacu w’imbere” rishobora kutuyobya (2 Abakorinto 4:16). Reka dufate urugero. Mu nkuru ya Bibiliya ivuga ibya Sitefano, umwigishwa wa Kristo wubahaga Imana, “wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga,” hari Abayahudi bamukurubanye bamujyana inyuma ya Yerusalemu bamutera amabuye kugeza apfuye. Sawuli (waje kuba intumwa Pawulo) yari abahagaze iruhande kandi “ashima ko [Sitefano] yicwa.” Birasa n’aho abo Bayahudi bari bizeye badashidikanya ko ibyo bakoraga bikwiriye, kuko umutimanama wabo utigeze ubakomanga. Ibyo bishobora kuba ariko byari bimeze no kuri Sawuli, kubera ko nyuma yaho ‘yakomeje gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa.’ Uko bigaragara, icyo gihe umutimanama we ntiwamuvugishaga mu buryo bukwiriye.—Ibyakozwe 6:8; 7:57–8:1; 9:1.

12. Kimwe mu bintu bishobora kugira ingaruka ku mutimanama wacu ni ikihe?

12 Ni iki gishobora kuba cyaragize ingaruka ku mutimanama wa Sawuli? Kimwe mu bishobora kuba byarabiteye ni abantu yashyikiranaga nabo cyane. Abenshi muri twe twavuganye n’umuntu kuri telefone ufite ijwi rimeze nk’irya se. Mu rugero runaka, iryo jwi ashobora kuba yararikomoye kuri se, ariko nanone uko se avuga bishobora kuba byaragize ingaruka ku ijwi ry’umwana we. Mu buryo nk’ubwo, Abayahudi bangaga Yesu kandi bakarwanya inyigisho ze, bashobora kuba baragize ingaruka kuri Sawuli wahoranaga na bo (Yohana 11:47-50; 18:14; Ibyakozwe 5:27, 28, 33). Koko rero, incuti za Sawuli zishobora kuba zaragize ingaruka ku ijwi rimubamo, ni ukuvuga umutimanama we.

13. Ni gute ahantu umuntu aba hashobora kugira ingaruka ku mutimanama we?

13 Nanone kandi, umuco rusange w’aho tuba ushobora kugira ingaruka ku mutimanama wacu, kimwe n’uko aho umuntu aba hashobora kugira ingaruka ku ijwi rye cyangwa hagatuma avuga ururimi rw’akarere (Matayo 26:73). Ibyo bigomba kuba byarabaye ku Bashuri ba kera. Bari bazwi ku bikorwa bya gisirikare, kandi ibishushanyo byabo biberekana barimo bababaza abo bafashe bunyago (Nahumu 2:12, 13; 3:1). Abantu b’i Nineve bo mu gihe cya Yona bavugwaho kuba batari bazi “gutandukanya indyo n’imoso.” Ibyo bishatse kuvuga ko batari bafite amahame akwiriye yari gutuma bamenya igikwiriye n’ikidakwiriye mu maso y’Imana. Tekereza ukuntu iyo mimerere yaba yaragize ingaruka ku muntu wakuriye i Nineve (Yona 3:4, 5; 4:11)! Muri iki gihe na bwo, imyitwarire y’abantu bakikije umuntu ishobora kugira ingaruka ku mutimanama we.

Uko twatuma ijwi ry’umutimanama wacu ryongera ubushobozi

14. Ni gute umutimanama wacu ugaragaza ibivugwa mu Itangiriro 1:27?

14 Yehova yahaye Adamu na Eva impano y’umutimanama, kandi barayituraze natwe. Mu Itangiriro 1:27 hatubwira ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana. Ibyo ntibishaka kuvuga ko basa n’Imana nk’aho Imana na yo ifite umubiri, kuko Imana ari umwuka, twe tukaba dufite umubiri. Turemwe mu ishusho y’Imana mu buryo bw’uko dufite imico yayo, harimo no kugira ubushobozi bwo kumenya icyiza n’ikibi dukesha umutimanama ukora. Uko kuri kugaragaza uburyo bumwe dushobora gutuma umutimanama wacu urushaho kugira ubushobozi bwiza, tugatuma urushaho kwiringirwa. Ubwo buryo ni ukurushaho kwiga ibihereranye n’Umuremyi wacu kandi tukarushaho kumwegera.

15. Ni ubuhe buryo bumwe dushobora kungukirwamo no kumenya Data wa twese?

15 Bibiliya igaragaza ko Yehova ari we Data wa twese (Yesaya 64:7). Abakristo b’indahemuka, baba bafite ibyiringiro by’ijuru cyagwa bafite ibyo kuzaba ku isi izahinduka paradizo, bashobora gusenga Imana bayita Data (Matayo 6:9). Twagombye kwifuza kurushaho kwegera Data wa twese kandi tukiga uko abona ibintu ndetse n’amahame ye (Yakobo 4:8). Abantu benshi ntibashishikazwa no kubigenza batyo. Bameze nk’Abayahudi Yesu yabwiye ati “ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye, ndetse ntimufite n’ijambo rye riguma muri mwe” (Yohana 5:37, 38). Ntitwigeze twumva ijwi nyajwi ry’Imana, ariko dushobora kumenya uko itekereza binyuze mu gusoma Ijambo ryayo maze ku bw’ibyo tukaba nka yo tukagira ibyiyumvo nk’ibyayo.

16. Inkuru ya Yosefu igaragaza iki ku birebana no gutoza umutimanama ndetse no kuwumvira?

16 Inkuru ivuga ibya Yosefu igihe yari mu rugo rwa Potifari irabigaragaza. Umugore wa Potifari yagerageje koshyoshya Yosefu ngo basambane. Nubwo Yosefu yabayeho mu gihe Bibiliya yari itarandikwa kandi n’amategeko icumi akaba yari ataratangwa, yirwanyeho aravuga ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” (Itangiriro 39:9). Ntiyabigenje atyo kugira ngo ashimishe abari bagize umuryango we babaga kure ye. Mbere na mbere yashakaga gushimisha Imana. Yosefu yari azi ihame ry’Imana rirebana n’ishyingiranwa rivuga ko umugabo agomba kugira umugore umwe, bombi bakaba “umubiri umwe.” Kandi ashobora kuba yari yarumvise ukuntu byagendekeye Abimeleki igihe yari amaze kumenya ko Rebeka yari umugore washatse, ko kumugira umugore we byari bibi, kandi ko byari kuzanira umuvumo ubwoko bwe. Kandi koko, Yehova yatumye ibintu bigenda neza, agaragaza uko abona icyaha cy’ubuhehesi. Kuba Yosefu yari azi ibyo byose bishobora kuba byaratumye akomera ku cyemezo umutimanama yavukanye wari wafashe, bituma ahungira kure ubusambanyi.—Itangiriro 2:24; 12:17-19; 20:1-18; 26:7-14.

17. Mu mihati dushyiraho kugira ngo tumere nka Data wa twese, kuki turi mu mimerere myiza kurusha Yosefu?

17 Birumvikana ko twe ubu turi mu mimerere myiza. Dufite Bibiliya yose ishobora kudufasha kumenya uko Data wa twese atekereza n’ibyiyumvo bye, ndetse tunamenya ibyo yemera n’ibyo yanga. Uko turushaho kumenya Ibyanditswe, ni ko turushaho kwegera Imana kandi tukaba nka yo. Iyo tubigenje dutyo, umutimanama wacu shobora kurushaho guhuza n’uko Imana itekereza. Uzarushaho guhuza n’ibyo Imana ishaka.—Abefeso 5:1-5.

18. Nubwo wenda haba hari ibintu byaba byaragize ingaruka ku mutimanama wacu, ni iki twakora kugira ngo ubushobozi bwawo bwo kwiringirwa bwiyongere?

18 Bite se ku birebana n’ukuntu aho turi hagira ingaruka ku mutimanama wacu? Bene wacu bashobora kuba baragize ingaruka ku mitekerereze yacu n’ibikorwa byacu. Uko ni na ko bimeze rero ku birebana n’aho twakuriye. Ku bw’ibyo, umutimanama wacu ushobora kuba waracecetse cyangwa warangiritse. Ukaba uvuga “ijwi” nk’iry’abantu badukikije. Ni iby’ukuri ko tudashobora guhindura uko twabayeho mu gihe cyashize. Ariko kandi, dushobora kugira umutimanama mwiza turamutse twiyemeje guhitamo incuti nziza ndetse n’ahantu hakwiriye ho kuba. Intambwe y’ingenzi yo kubigeraho ni ukuba buri gihe turi kumwe n’Abakristo bitanze bamaze igihe bagerageza kwigana Data wa twese. Amateraniro y’itorero, harimo no gushyikirana mbere na nyuma yayo, biduha uburyo butagereranywa bwo gutoza umutimanama neza. Dushobora nanone kwitegereza uburyo Abakristo bagenzi bacu bashyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, imyifatire yabo, hakubiyemo n’uburyo baba biteguye kumvira umutimanama wabo igihe ubagaragarije uko Imana ibona ibintu ndetse n’inzira zayo. Amaherezo, ibyo bishobora kudufasha guhuza umutimanama wacu n’amahame ya Bibiliya, bigatuma turushaho gusa n’Imana. Iyo duhuje ijwi ry’umutimanama wacu n’amahame ya Data wa twese kandi tukigana imico myiza Abakristo bagenzi bacu bagaragaza, umutimanama wacu urushaho kwiringirwa kandi tukarushaho kuba twiteguye kumvira ibyo utubwira.—Yesaya 30:21.

19. Ni ibiki tuzasuzuma ku birebana n’umutimanama?

19 Nyamara kandi, hari bamwe bakirwana intambara yo kumvira umutimanama wabo umunsi ku wundi. Ingingo ikurikira izasuzuma imimerere imwe n’imwe Abakristo bagiye bahangana na yo. Mu gusuzuma iyo mimerere, dushobora kuzibonera neza akamaro k’umutimanama, impamvu umutimanama w’umuntu umwe ushobora gukora mu buryo butandukanye n’ubw’undi, ndetse n’ukuntu twarushaho kwitabira ijwi ryawo.—Abaheburayo 6:11, 12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Mu buryo nk’ubwo, umwarimu witwa Owen Gingerich wigisha ibihereranye n’ubushakashatsi mu by’ikirere muri Kaminuza ya Harvard, na we yaranditse ati “kugirira abandi neza bishobora rwose guteza ikibazo cyo gusobanukirwa, niba nta . . . bisobanuro bihuje na siyansi bitanzwe binyuriye mu kwitegereza uburyo inyamaswa zibaho. Birashoboka rwose ko kugira ngo tubisobanukirwe bisaba kwisunga ubundi buryo bwo gusobanura ibintu. Ibyo bifitanye isano n’imico ikomoka ku Mana abantu bagaragaza, hakubiyemo n’umutimanama.”

Ni iki wize?

• Kuki ubushobozi bwo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi, cyangwa umutimanama, buba mu bantu bo mu mico yose?

• Kuki ari ngombwa ko tugira amakenga ku birebana no kureka gusa umutimanama wacu ukatuyobora?

• Bumwe mu buryo bwo gutuma ijwi ry’umutimanama wacu ryiyongera ni ubuhe?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Umutimanama wakomanze Dawidi . . .

ariko si ko byagenze kuri Sawuli w’i Taruso

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Dushobora gutoza umutimanama wacu