Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umvira umutimanama wawe

Umvira umutimanama wawe

Umvira umutimanama wawe

“Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera.”​—TITO 1:15.

1. Ni gute Pawulo yagize uruhare mu gukemura ibibazo by’amatorero y’i Kirete?

INTUMWA Pawulo amaze gukora ingendo eshatu z’ubumisiyonari, yarafashwe, hanyuma ajyanwa i Roma aho yafungiwe imyaka ibiri. Yakoze iki amaze gufungurwa? Hari igihe yasuye ikirwa cya Kirete ari kumwe na Tito, uwo yaje kwandikira agira ati “icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’itorero mu midugudu yose” (Tito 1:5). Gusohoza iyo nshingano byari bikubiyemo no gukemura ibibazo birebana n’imikorere y’umutimanama.

2. Ni ikihe kibazo Tito yagombaga guhangana na cyo ku kirwa cy’i Kirete?

2 Pawulo yagiriye Tito inama ku bihereranye n’ibyo abasaza b’amatorero bagomba kuba bujuje, hanyuma agaragaza ko hari ‘benshi b’ibigande, bavugaga ibitagira umumaro n’abashukanyi.’ Abo ni bo ‘bubikaga imiryango bakayimaraho, bigisha ibidakwiriye.’ Tito yagombaga gukomeza “kubacyaha” (Tito 1:10-14; 1 Timoteyo 4:7). Igihe Pawulo yavugaga ko ubwenge bwabo n’umutimanama wabo byari ‘byarononekaye,’ yakoresheje ijambo ryumvikanisha igitekerezo cyo gutera ikizinga ku kintu, nk’uko wakoresha umuti ushyira ibara ku mwenda mwiza (Tito 1:15). Bamwe muri abo bagabo bashobora kuba bari barakuriye mu Bayahudi, kubera ko bakomeraga cyane ku gitekerezo cyo gukebwa. Nta bantu bafite igitekerezo nk’icyo bangiza amatorero yo muri iki gihe; icyakora dushobora kwiga byinshi ku birebana n’umutimanama dufatiye kuri iyo nama Pawulo yagiriye Tito.

Abari bafite imitimanama yononekaye

3. Ni iki Pawulo yandikiye Tito ku birebana n’umutimanama?

3 Zirikana imimerere yariho igihe Pawulo yavugaga iby’umutimanama. Yagize ati “byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima [“imitimanama”, NW] yabo. Bavuga yuko bazi Imana, ariko bakayihakanisha ibyo bakora.” Uko bigaragara, icyo gihe hari bamwe bari bakeneye kugira ibyo bahindura kugira ngo “babe bazima mu byo kwizera” (Tito 1:13, 15, 16). Bari bafite ikibazo cyo kumenya gutandukanya ikitaboneye cyangwa icyanduye n’ikitanduye, kandi icyo ni ikibazo cyarebanaga n’umutimanama wabo.

4, 5. Ni iyihe ngorane bamwe mu bari bagize ayo matorero bari bafite, kandi se ni izihe ngaruka iyo ngorane yabagizeho?

4 Imyaka cumi mbere yaho, inteko nyobozi ya gikristo yari yarafashe umwanzuro ko gukebwa bitari bikiri ikintu cyasabwaga kugira ngo umuntu abe usenga by’ukuri, kandi uwo mwanzuro wari waramenyeshejwe amatorero (Ibyakozwe 15:1, 2, 19-29). Icyakora, hari bamwe mu Bakristo b’i Kirete bari bagikomeye ku gitekerezo cyo gukebwa. Bahakanaga ku mugaragaro umwanzuro w’inteko nyobozi, ‘bakigisha ibidakwiriye’ (Tito 1:10, 11). Imitekerereze yabo ikocamye ishobora kuba yaratumye bakwirakwizaga amabwiriza yo mu Mategeko arebana n’ibyokurya hamwe n’imigenzo yo kwiyeza. Bashobora ndetse no kuba barongeraga ibindi bintu mu byo Amategeko yavugaga, kimwe n’uko abababanjirije bo mu gihe cya Yesu babigenje, kandi bagakwirakwiza imigani y’Abayahudi n’amategeko y’abantu.—Mariko 7:2, 3, 5, 15; 1 Timoteyo 4:3.

5 Gutekereza batyo byagiraga ingaruka mbi ku myanzuro bafataga no ku mutimanama wabo. Pawulo yaranditse ati “nta kibonereye abanduye batizera.” Umutimanama wabo wari warangiritse ku buryo utari ukiri umuyobozi wiringirwa uyobora ibikorwa byabo n’ibyo bahaga agaciro. Byongeye kandi, baciraga imanza Abakristo bagenzi babo ku bintu bireba umuntu ku giti cye; ibintu Umukristo umwe yashoboraga gufatira umwanzuro muri ubu buryo, undi akawufata mu bundi. Ku birebana n’ibyo, abo bantu b’i Kirete babonaga ko ibintu byanduye kandi mu by’ukuri bitanduye (Abaroma 14:17; Abakolosayi 2:16). Nubwo bavugaga ko bazi Imana, ibikorwa byabo byari binyuranye n’ibyo bavugaga.—Tito 1:16.

“Bibonereye ababoneye”

6. Ni abahe bantu b’uburyo bubiri Pawulo yavugaga?

6 Ni gute twakungukirwa n’ibyo Pawulo yandikiye Tito? Reka turebe itandukaniro ryumvikana muri aya magambo ngo “byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo” (Tito 1:15). Birumvikana ko Pawulo atavugaga ko ku Mukristo utanduye mu by’umuco, byanze bikunze ibintu byose biboneye kandi ko byemewe. Dushobora kwemeza ko ibyo ari ukuri kubera ko mu yindi baruwa Pawulo yanditse yagaragaje neza ko umuntu usambana, usenga ibishushanyo, ukora iby’ubupfumu, n’ibindi ‘atazaragwa ubwami bw’Imana’ (Abagalatiya 5:19-21). Dushobora kwanzura tuvuga ko Pawulo yavugaga ukuri rusange ku birebana n’abantu b’uburyo bubiri: abakomeza kuba indahekemwa mu by’umuco kandi bakaba batanduye mu buryo bw’umwuka, hamwe n’abanduye mu by’umuco no mu by’umwuka.

7. Ni irihe tegeko ritangwa mu Baheburayo 13:4, ariko se ni ikihe kibazo kivuka?

7 Ibintu Umukristo w’ukuri agomba kwirinda ntibigarukira gusa ku bintu Bibiliya ibuzanya mu buryo bweruye. Urugero, reka turebe aya magambo Bibiliya ivuga idaca ku ruhande igira iti “kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka” (Abaheburayo 13:4). Ndetse n’abatari Abakristo hamwe n’abatazi ikintu na kimwe ku birebana na Bibiliya, bashobora guhita bavuga ko uwo murongo ubuzanya guheheta. Biragaragara ko, muri ayo magambo ndetse no mu yindi mirongo yo muri Bibiliya, Imana iciraho iteka imibonano mpuzabitsina y’umugabo n’umugore batashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Bite se ku bantu bendana mu kanwa? Hari abantu benshi b’ingimbi n’abangavu bavuga ko ibyo byo atari bibi kubera ko atari imibonano mpuzabitsina. Ese kwendana mu kanwa ku Mukristo ntabwo ari ibintu byanduye?

8. Ku birebana no kwendana mu kanwa, ni gute Abakristo babona ibintu mu buryo butandukanye n’uko umubare munini w’ab’isi ubibona?

8 Mu Baheburayo 13:4 no mu 1 Abakorinto 6:9, hagaragaza neza ko Imana yanga ubuhehesi n’ubusambanyi (mu Kigiriki por·neiʹa). Ni iki iryo jambo rya nyuma risobanura? Iryo jambo ry’Ikigiriki rikubiyemo gukoresha imyanya ndangagitsina haba mu buryo isanzwe yaragenewe gukoreshwamo cyangwa mu bwo itagenewe gukoreshwamo, hagamijwe guhaza irari ry’ibitsina. Hakubiyemo n’uburyo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina, idakozwe n’abantu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’Ibyanditswe. Ku bw’ibyo, harimo no kwendana mu kanwa nubwo abantu benshi b’abangavu n’ingimbi bo hirya no hino ku isi babwiwe ko byemewe cyangwa se bo ubwabo bakaba barigereye kuri uwo mwanzuro. Ibitekerezo n’ibikorwa by’Abakristo b’ukuri ntibiyoborwa n’ibitekerezo by’“ibigande n’abashukanyi” (Tito 1:10). Bishingikiriza ku mahame yo mu rwego rwo hejuru y’Ibyanditswe Byera. Aho kugira ngo basobanure ko kwendana mu kanwa ari ibintu byemewe, basobanukiwe ko nk’uko Ibyanditswe bibivuga, ibyo ari ubusambanyi (por·neiʹa). Ikindi kandi, bazi ko bagomba gutoza umutimanama wabo ku buryo udashyigikira ibyo bintu. *Ibyakozwe 21:25; 1 Abakorinto 6:18; Abefeso 5:3.

Imitimanama itandukanye, imyanzuro itandukanye

9. Iyo ‘byose biboneye’ cyangwa bitanduye, umutimanama ugira akahe kamaro?

9 Ariko se Pawulo yavugaga iki igihe yagiraga ati “byose bibonereye ababoneye”? Pawulo yerekezaga ku Bakristo bahuje umutimanama wabo n’amahame y’Imana tubona mu Ijambo ryayo ryahumetswe. Abo Bakristo bazi ko ku bintu byinshi bidacirwaho iteka n’Imana mu buryo bweruye, abantu bizera bashobora ku bibona mu buryo bunyuranye. Aho kugira ngo bacirane imanza, babona ko ibintu Imana idaciraho iteka biba ‘biboneye’ cyangwa se bitanduye. Ku bihereranye n’ibintu Bibiliya idatangaho ubuyobozi bweruye, ntibitega ko abantu bose bazabona ibintu neza neza nk’uko bo babibona. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

10. Ni gute ubukwe (cyangwa umuhango w’ihamba) ushobora guteza ikibazo?

10 Hari imiryango myinshi aho umwe mu bashakanye aba ari Umukristo undi atari we (1 Petero 3:1; 4:3). Ibyo bishobora guteza ingorane nyinshi, urugero nk’igihe hari ubukwe cyangwa imihango y’ihamba ya bene wabo. Tekereza wenda ku Mukristokazi umwe ufite umugabo badahuje ukwizera. Umwe muri bene wabo w’umugabo agiye gushyingirwa, kandi imihango y’ubukwe iraza kubera mu rusengero cyangwa mu kiliziya (cyangwa uwo muntu ashobora no kuba wenda ari umubyeyi wapfuye kandi imihango y’ihamba iri buze kubera mu rusengero cyangwa mu kiliziya). Uwo mugabo n’umugore we batumiwe, kandi umugabo ashaka kujyana n’umugore we. Ni iki umutimanama w’uwo Mukristokazi umubwira ku bihereranye no kwifatanya muri iyo mihango? Ari bubyifatemo ate? Tekereza ku buryo bubiri bushoboka.

11. Sobanura uko Umukristokazi umwe ashobora gutekereza niba yajya kwifatanya mu mihango yabereye mu rusengero cyangwa mu kiliziya. Ni uwuhe mwanzuro ashobora kugeraho?

11 Loyisi atekereje ku itegeko rikomeye rya Bibiliya rigira riti ‘nimusohoke’ muri Babuloni, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:2, 4). Yahoze muri iryo dini, ahagomba kubera uwo muhango, kandi azi ko mu gihe cy’imihango abari bube bahari bose bari busabwe kwifatanya mu mihango y’idini; urugero nko gusenga, kuririmba cyangwa ibindi bimenyetso byo mu rwego rw’idini. Yiyemeje kutagira uruhare muri ibyo bintu kandi ntashaka no kujyaho. Ntiyifuza guhatirwa gutandukira ubudahemuka bwe. Loyisi yubaha umugabo we kandi yifuza kumugandukira kubera ko Ibyanditswe byemera ko ari we mutwe we. Ariko kandi, ntiyifuza gutandukira amahame ashingiye ku Byanditswe agenderaho (Ibyakozwe 5:29). Ku bw’ibyo, asobanuriye umugabo we abigiranye amakenga ko niyo yajyayo, we atari buze kwifatanya mu mihango iri buze kuhakorerwa. Ashobora kumusobanurira ko aramutse agiyeyo atari buze kwifatanya kandi ko kwanga kwifatanya mu bikorwa bimwe na bimwe bishobora kubabaza umugabo we; ko rero kureka kujyayo ari byo bishobora kumubera byiza. Umwanzuro uwo mugore afashe utumye asigara afite umutimanama ukeye.

12. Ni gute umuntu ashobora gutekereza ku birebana n’imihango yabereye mu rusengero cyangwa mu kiliziya, kandi se yabyitwaramo ate?

12 Rusi na we ahanganye n’ikibazo gisa n’icyo. Yubaha umugabo we, yiyemeje kubera indahemuka Imana ye, kandi yumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya. Rusi amaze gutekereza ku ngingo nk’izo Loyisi yatekerejeho, asuzumye ingingo yasohotse mu “Bibazo by’Abasomyi” iri mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gicurasi 2002. Yibutse ko ba Baheburayo batatu bumviye itegeko bakajya ahagombaga kubera igikorwa cyo gusenga ikigirwamana, ariko bagakomeza kuba indahemuka birinda kwifatanya mu bikorwa byo kugisenga (Daniyeli 3:15-18). Ahisemo guherekeza umugabo we ariko ntiyifatanye mu bikorwa by’idini, kandi akoze ibihuje n’umutimanama we. Asobanuriye neza umugabo we abigiranye amakenga ibyo umutimanama we uri buze kumwemerera gukora, n’ibyo adashobora gukora. Rusi yizeye ko umugabo we ari buze kubona itandukaniro riri hagati y’ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma.—Ibyakozwe 24:16.

13. Kuki bidatangaje ko Abakristo babiri bafata imyanzuro itandukanye ku kibazo kimwe?

13 Ese kuba Abakristo babiri bashobora gufata imyanzuro inyuranye ku kibazo kimwe, byaba byumvikanisha ko icyo umuntu yakora cyose nta cyo gitwaye cyangwa ko umwe muri abo Bakristo afite umutimanama udakora neza? Oya. Loyisi azirikana ko igihe yari akiri muri iryo dini yagiye yumva indirimbo zaryo kandi akaba yariboneye ibintu bikoreshwa mu gihe cy’imihango yabo. Ashobora kumva ko kuza kuba ari muri uwo muhango, we biri bumuteze akaga. Kandi uburyo yagiye aganira n’umugabo we ku bibazo birebana n’idini, bishobora kuba byaragize ingaruka ku buryo umutimanama we ukora. Bityo yizeye ko umwanzuro we ukwiriye.

14. Ni iki Abakristo bagombye kuzirikana ku birebana n’imyanzuro ireba umuntu ku giti cye?

14 Ese umwanzuro wa Rusi ni mubi? Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvuga ko uwo mwanzuro ari mubi. Nta muntu wagombye kumucira urubanza cyangwa kumujora kubera ko yahisemo kujya mu rusengero cyangwa mu kiliziya, ariko ntiyifatanye mu bikorwa by’idini biri buze kuhabera. Tuzirikane inama ya Pawulo ivuga iby’imyanzuro umuntu afata ku bihereranye no kurya cyangwa kutarya ibyokurya runaka. Yagize ati ‘urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza; imbere ya Shebuja ni ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa. Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika’ (Abaroma 14:3, 4). Mu by’ukuri, nta Mukristo w’ukuri wakwifuza gutera umuntu inkunga yo kwirengagiza ubuyobozi butangwa n’umutimanama watojwe, kuko kubikora byaba ari ukwirengagiza ijwi rishobora gutanga ubutumwa burokora ubuzima.

15. Kuki umutimanama w’abandi n’ibyiyumvo byabo byagombye kwitabwaho cyane?

15 Tugikomeje kuvuga kuri icyo kibazo, hari ibindi bintu abo Bakristo bombi bagombye gusuzuma; kimwe muri byo ni ingaruka umwanzuro wabo wagira ku bandi. Pawulo yatanze inama agira ati “tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se” (Abaroma 14:13). Loyisi ashobora kuba azi ko ikibazo nk’icyo afite, cyatumye mu itorero havuka ibibazo cyangwa mu muryango we, kandi ko ibyo ari buze gukora biri bugire ingaruka zikomeye ku bana be. Ibinyuranye n’ibyo, Rusi we ashobora kuba azi ko umwanzuro nk’uwe nta cyo wigeze utwara itorero ateranamo cyangwa aho atuye. Abo Bakristokazi bombi, natwe twese, twagombye kumenya ko umutimanama watojwe neza uzirikana ingaruka umwanzuro umuntu afashe uri buze kugira ku bandi. Yesu yagize ati “ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja” (Matayo 18:6). Umuntu aramutse yirengagije ikibazo cyo kugusha abandi, ashobora kuzagira umutimanama wononekaye, nk’uko byari bimeze kuri bamwe mu Bakristo b’i Kirete.

16. Uko igihe gihita ni irihe hinduka dushobora kwitega ku Mukristo?

16 Imishyikirano Umukristo agirana n’Imana ishobora kurushaho kuba myiza mu gihe akomeza kumvira umutimanama we kandi agakora ibyo umubwira. Reka dutekereze kuri Mariko uherutse kubatizwa. Umutimanama we umubwira ko agomba kureka ibikorwa yahoze akora bitemerwa n’Ibyanditswe, wenda nko gusenga ibigirwamana n’amaraso (Ibyakozwe 21:25). Mu by’ukuri, ubu yitwararika ku bintu Imana iciraho iteka, ndetse n’ibijya gusa na byo nubwo yaba atabisobanukiwe neza. Ku rundi ruhande ariko, ahanganye n’ikibazo cyo kumenya impamvu bamwe banga ibintu bimwe na bimwe we abona ko nta cyo bitwaye, urugero nko kureba zimwe muri porogaramu za televiziyo.

17. Tanga urugero rw’ukuntu igihe no gukura mu buryo bw’umwuka bishobora kugira ingaruka ku mutimanama w’Umukristo no ku myanzuro afata.

17 Hashize igihe, Mariko yaje kurushaho kugira ubumenyi kandi arushaho kwegera Imana (Abakolosayi 1:9, 10). Ibyo byagize izihe ngaruka? Umutimanama we wabonye imyitozo ihagije. Ubu noneho Mariko aba yiteguye kumvira umutimanama we kandi akarushaho kwita ku mahame ashingiye ku Byanditswe. Mu by’ukuri, asobanukiwe neza ko bimwe mu bintu yirindaga abona ko “bisa” n’ibyo Imana iciraho iteka, bitanyuranye rwose n’uko Imana ibona ibintu. Byongeye kandi, kubera ko Mariko yarushijeho guhuza imibereho ye n’amahame ya Bibiliya kandi akaba yiteguye kumvira umutimanama we watojwe neza, ubu noneho umutimanama we utuma yirinda porogaramu za televiziyo yari asanzwe abona ko nta cyo zitwaye. Ni koko, umutimanama we wagize ibyo unonosora.—Zaburi 37:31

18. Ni iki kidutera kwishima?

18 Mu matorero menshi, harimo abantu bari mu nzego zose mu bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka. Bamwe baracyari bashya mu kuri. Wenda imitimanama yabo ntiratangira kubakomanga ku bibazo bimwe na bimwe, ariko ku bindi byo irabakomanga cyane. Bene abo bashobora kuba bakeneye igihe n’ubufasha kugira ngo bahuze imibereho yabo n’ubuyobozi Yehova atanga, kandi bumvire imitimanama yabo yatojwe (Abefeso 4:14, 15). Igishimishije ni uko muri ayo matorero nanone, hashobora kuba harimo abandi benshi bafite ubumenyi bwimbitse, kandi b’inararibonye mu gushyira amahame ya Bibiliya mu bikorwa, kandi imitimanama yabo ikaba ihuza neza n’uko Imana ibona ibintu. Mbega ukuntu bishimishije kubana n’abantu nk’abo ‘baboneye,’ babona ko ibintu Umwami yemera ‘bitanduye’ mu buryo bw’umwuka kandi ko bihuje n’amahame mbwirizamuco (Abefeso 5:10)! Nimucyo twese twishyirireho intego yo gukura mu buryo bw’umwuka kugira ngo tugere kuri urwo rwego kandi dukomeze kugira umutimanama uhuje n’ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya, kandi dukomeze kubaha Imana.—Tito 1:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kamena 1983 (mu Gifaransa), ku ipaji ya 30-31, itanga ibisobanuro kuri iyo ngingo abashakanye bagombye kwitaho.

Ni gute wasubiza?

• Kuki Abakristo bamwe b’i Kirete bari bafite umutimanama wononekaye?

• Ni gute Abakristo babiri bafite imitimanama ikora neza bashobora gufata imyanzuro itandukanye ku kibazo kimwe?

• Uko igihe gihita, ni iki gishobora kugera ku mutimanama wacu?

[Ibibazo]

[Ikarita yo ku ipaji ya 26]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Sisile

U BUGIRIKI

Kirete

AZIYA NTOYA

Kupuro

INYANJA YA MEDITERANE

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Abakristo babiri bahanganye n’ikibazo kimwe, bashobora gufata imyanzuro inyuranye