Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yishimira “gutsinda ari kumwe n’umwana w’intama”

Yishimira “gutsinda ari kumwe n’umwana w’intama”

Yishimira “gutsinda ari kumwe n’umwana w’intama”

MU IBARUWA Carey W. Barber yanditse mu mwaka wa 1971, yavuze ibihereranye n’imyaka 50 ya mbere yari amaze mu murimo akorera Imana y’ukuri. Yagize ati “imyaka maze mu murimo wa Yehova yabaye myiza mu buryo budasanzwe. Kwifatanya n’ubwoko bwe; kurindwa inkozi z’ibibi zo mu isi ya Satani; ibyiringiro byo gutsinda ndi kumwe na Yesu Kristo, Umwana w’Intama; no kwibonera urukundo rwa Yehova rujyaniranye n’amahoro menshi ndetse n’umutima unyuzwe bimpa ibyiringiro bihamye by’uko amaherezo tuzatsinda.”

Imyaka itandatu yakurikiyeho, umuvandimwe Barber akaba n’Umukristo wasizwe yatangiye gukora ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Mu myaka 30 yamaze mu Nteko Nyobozi yakomeje kwiringira “gutsinda ari kumwe n’Umwana w’Intama.” Yageze kuri iyo ntego igihe yapfaga akiri indahemuka, ku Cyumweru tariki ya 8 Mata 2007 afite imyaka 101.—1 Abakorinto 15:57.

Carey Barber yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1905. Yabatirijwe ahitwa Winnipeg muri Kanada mu mwaka wa 1921. Hashize imyaka ibiri we n’umuvandimwe bari impanga witwaga Norman, bagiye i Brooklyn muri Leta ya New York kugira ngo bafashe mu mishinga mishya. Muri icyo gihe abagize ubwoko bwa Yehova bendaga gutangira kujya bicapira ibitabo bigamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami “mu isi yose.” (Matayo 24:14). Imwe mu nshingano umuvandimwe Barber yabanje guhabwa yari iyo gukoresha imashini nto icapa. Bimwe mu byo yacapaga harimo impapuro zijyanye n’amadosiye y’ubucamanza yakurikiranwaga n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hashize igihe, Umuvandimwe Barber yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo, yita ku bibazo by’amatorero no ku murimo wo kubwiriza wakorerwaga mu gihugu hose.

Bitewe n’uko Umuvandimwe Barber yari amaze kuba inararibonye, yari yujuje ibisabwa rwose kugira ngo mu mwaka wa 1948 abe umugenzuzi usura amatorero n’amakoraniro yo mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yavuze ko by’umwihariko yishimiraga gusohoka akajya mu murimo wo kubwiriza aho yahumekaga akayaga keza. Gusohoza iyo nshingano byatumye abavandimwe na bashiki bacu benshi bahura n’Umuvandimwe Barber. Kuba yari afite ubushobozi bwo kumva ibintu vuba kandi akagira ishyaka mu murimo, byamufashije kwiga Ishuri rya 26 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Mu gihe iryo shuri ryamaze, yamenyanye n’umunyeshuri mugenzi we wo muri Kanada witwa Sydney Lee Brewer. Bamaze kubona impamyabumenyi barashyingiranywe maze bishimira ubugeni bwabo mu rugendo ruto bakoze basura amatorero yari mu mugi wa Chicago muri leta ya Illinois. Uwo mushiki wacu washakanye n’Umuvandimwe Barber, yamubereye mugenzi we w’ingirakamaro n’isoko idakama y’inkunga mu gihe cy’imyaka igera kuri 20 bamaze bakora umurimo wo gusura amatorero.

Abantu bagize igikundiro cyo guhura n’Umuvandimwe Barber, bakamenyana na we mu myaka ibarirwa muri za mirongo yamaze ari umugenzuzi w’intara cyangwa w’akarere, cyangwa se abahuye na we mu ngendo yakoraga mu gihe cy’imyaka 30 yamaze ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ntibazibagirwa disikuru ze n’ibitekerezo bye bitera inkunga. Dufite impamvu zumvikana zo kwishimira “gutsinda [kwe] ari kumwe n’Umwana w’Intama.”