Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ujya ugeza ku bandi ibyo wizera uko uburyo bubonetse?

Ese ujya ugeza ku bandi ibyo wizera uko uburyo bubonetse?

Ese ujya ugeza ku bandi ibyo wizera uko uburyo bubonetse?

MURI Polonye hakozwe irushanwa ryo mu rwego rw’igihugu ryo guhimba umwandiko. Umutwe w’uwo mwandiko wagiraga uti “Ese ukuri kudakuka kubaho?” Amabwiriza arebana no guhimba uwo mwandiko yagiraga ati “ntidukeneye ukuri kudakuka. Nta wugukeneye rwose. Ibyo ari byo byose, ukuri kudakuka ntikubaho.” Agata, Umuhamya wa Yehova w’imyaka 15 wiga mu mashuri yisumbuye, yaboneyeho uburyo bwo kugeza ku bandi imyizerere ye.

Kugira ngo Agata ategure uwo mwandiko, yabanje gusenga Yehova amusaba ubuyobozi, maze atangira gukusanya inyandiko zivuga ibirebana n’iyo ngingo. Inyandiko yabonye ni iyo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1995 (mu Gifaransa). Muri uwo mwandiko, yavuzemo ikibazo Ponsiyo Pilato yabajije Yesu, agira ati “ukuri ni iki?” (Yohana 18:38). Yavuze ko icyo kibazo kigaragaza imitekerereze itarangwa n’icyizere. Ni nkaho Pilato yavuze ati ‘ukuri? Ukuri ni iki? Ukuri ntikubaho!’ Agata yaranditse ati “icyo kibazo cya Pilato cyanyibukije amabwiriza y’iryo rushanwa.”

Hanyuma yaje kuvuga ibirebana n’inyigisho ivuga ko buri wese agira ukuri kwe. Iyo nyigisho ivuga ko uko umuntu runaka abona ukuri biba bitandukanye n’uko undi akubona, kandi ko bombi bashobora kuba bavuga “ukuri.” Yarabajije ati “ni nde muri twe watinyuka gufata indege mu gihe yaba atabona ko amategeko agenga ibintu bigendera mu kirere ari ukuri kudashidikanywaho?” Hanyuma yerekeje kuri Bibiliya, agira ati “iyo umuntu yishingikirije ku Ijambo ry’Imana, aba afite ibimenyetso bidashidikanywaho.” Yakomeje avuga ko yizera ko abifuza kumenya ukuri kudakuka babivanye ku mutima, bagomba kwihangana kugira ngo bazabigereho.

Agata yegukanye impamyabumenyi y’icyubahiro, kandi yahawe umwanya udasanzwe wo gusobanura uwo mwandiko imbere y’abanyeshuri biganaga bose. Abanyeshuri benshi bemeye kwigana na we Bibiliya. Agata yishimira ko yakoresheje ubwo buryo yabonye kugira ngo ageze ku bandi bantu benshi imyizerere ye. Koko rero, iyo witeguye gukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo ubwire abandi ibirebana n’ukwizera kwawe, ushobora kugira icyo ugeraho. Ni ubuhe buryo ufite wakoresha kugira ngo ugeze ku bandi imyizerere yawe?