Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye”

“Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye”

“Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye”

MU KINYEJANA cya gatandatu Mbere ya Yesu, Umwami Kuro w’u Buperesi yabohoye abari bagize ubwoko bw’Imana abavana mu bunyage i Babuloni. Abenshi muri bo bagarutse i Yerusalemu kugira ngo bongere bubake urusengero rwa Yehova rwari rwarahinduwe umusaka. Igihe bagarukaga, ubukungu bwabo bwari bwifashe nabi kandi abaturanyi babo b’abagome barabarwanyije kugira ngo batongera kubaka urusengero rwa Yehova. Ni yo mpamvu bamwe mu bubakaga bibazaga niba bari kuzigera barangiza uwo mushinga w’ingenzi cyane.

Binyuze ku muhanuzi wa Yehova witwa Hagayi, Yehova yijeje abubakaga urusengero rwe ko yari kumwe na bo. Imana yagize iti “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.” Naho ku bihereranye n’ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu abubakaga bari bafite, Hagayi yabahaye ubutumwa bugira buti “‘ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Hagayi 2:7-9). Nyuma y’imyaka itanu Hagayi avuze ayo magambo atera inkunga, uwo mushinga wararangiye.—Ezira 6:13-15.

Nanone kandi, amagambo Hagayi yavuze yashishikaje abagaragu b’Imana bo mu bihe bya vuba aha, igihe bari batangiye imishinga y’igihe kirekire ifitanye isano na gahunda yo gusenga Yehova. Mu mwaka wa 1879, igihe itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ryatangiraga gusohora iyi gazeti, icyo gihe ikaba yaritwaga Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni n’Intumwa Itangaza Ukuhaba kwa Kristo, yarimo amagambo akurikira: “twiringiye ko igazeti y’‘Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni’ ishyigikiwe na YEHOVA, kandi igihe cyose azaba akiyishyigikiye ntizigera isabiriza cyangwa ngo yingingire abantu kuyishyigikira. Igihe Uvuga ati ‘ifeza n’izahabu byo ku misozi ni ibyanjye’ azananirwa gutanga amafaranga akenewe, ubwo tuzasobanukirwa ko icyo kizaba ari igihe cyo guhagarika iyi gazeti.”

Nta na rimwe iyi gazeti yigeze isiba gusohoka. Inomero yayo ya mbere yasohotse ari amagazeti 6.000, akaba yarasohotse mu rurimi rw’Icyongereza gusa. Muri iki gihe, mwayeni y’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi asohoka ni 28.578.000, mu ndimi 161. * Naho mwayeni y’amagazeti ya Réveillez-vous ! asohoka ni 34.267.000, mu ndimi 81.

Abahamya ba Yehova batangiye imishinga myinshi ifite intego nk’iy’Umunara w’Umurinzi. Iyo ntego ni iyo guhesha Yehova ikuzo, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi no gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe (Matayo 24:14; Ibyahishuwe 4:11). Icyizere Abahamya ba Yehova bafite muri iki gihe kimeze nk’icyavuzwe muri iyi gazeti mu mwaka wa 1879. Biringiye ko Imana ishyigikiye umurimo wabo kandi ko imishinga Yehova ashyigikiye izakomeza kubona inkunga y’amafaranga. Ariko se, amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’Abahamya ba Yehova aboneka ate? Kandi se ni iyihe mishinga barimo gukora kugira ngo bashobore kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose?

Amafaranga yo gushyigikira umurimo ava he?

Iyo Abahamya ba Yehova babwiriza, abantu bakunda kubabaza bati “ese umurimo mukora murawuhemberwa?” Igisubizo ni oya. Batanga igihe cyabo ku buntu. Kubera ko abo babwirizabutumwa bashimira, bamara amasaha menshi babwira abandi ibirebana na Yehova hamwe n’isezerano Bibiliya itanga rivuga ko igihe kizaza kizaba gishimishije cyane. Bishimira ibyo Imana yabakoreye, kandi bakishimira ukuntu ubutumwa bwiza bwatumye barushaho kugira imibereho myiza, kandi bakarushaho kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere. Bityo rero, baba bifuza kugeza ku bandi ibyo bintu byiza bamenye. Iyo babigenje batyo, baba bakurikiza ihame ryavuzwe na Yesu rigira riti “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Koko rero, icyifuzo baba bafite cyo kuba Abahamya ba Yehova n’aba Yesu, kibashishikariza gukoresha amafaranga yabo kugira ngo bageze ku bandi ibyo bizera, ndetse n’abatuye kure yabo.—Yesaya 43:10; Ibyakozwe 1:8.

Urugero uwo murimo wo kubwiriza ukorwamo n’uburyo bukoreshwa kugira ngo ukorwe, ni ukuvuga amacapiro, ibiro, Amazu y’Amakoraniro, amazu y’abamisiyonari n’ibindi, bisaba amafaranga menshi. None se ayo mafaranga ava he? Amafaranga atangwa kuri ibyo byose aturuka ku mpano zitangwa ku bushake. Abahamya ba Yehova ntibaka abagize amatorero amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’umuteguro, kandi nta kiguzi baka ku bitabo batanga. Umuntu wese wifuza gutanga impano zo gushyigikira umurimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova, Abahamya bishimira kuzakira. Nimucyo dusuzume umwe mu mirimo isaba ubwitange bakora kugira ngo ubutumwa bwiza bubwirizwe ku isi hose. Uwo murimo ni ubuhinduzi.

Inyandiko ziboneka mu ndimi 437

Hashize imyaka myinshi inyandiko z’Abahamya ba Yehova ari zimwe mu nyandiko zihindurwa mu ndimi nyinshi kurusha izindi ku isi hose. Kugeza ubu, inkuru z’Ubwami, udutabo, amagazeti ndetse n’ibitabo, bihindurwa mu ndimi 437. Kimwe n’ibindi bikorwa by’Abahamya ba Yehova bikubiye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ubuhinduzi na bwo busaba amafaranga menshi cyane. None se, umurimo w’ubuhinduzi ukorwa ute?

Iyo abanditsi bategura inyandiko z’Abahamya ba Yehova barangije gutegura umwandiko runaka mu Cyongereza, uwo mwandiko wohererezwa amakipi y’abahinduzi yo ku isi hose yatojwe, ukabageraho hakoreshejwe uburyo bwa elegitoroniki. Buri kipi y’ubuhinduzi iba ifite inshingano yo guhindura muri rumwe mu ndimi inyandiko zacu zisohokamo. Bitewe n’ibyo bagomba guhindura ndetse n’uburyo ururimi bahinduramo rugoye, ahantu hose ikipi imwe ishobora kuba igizwe n’abahinduzi bari hagati ya 5 na 25.

Iyo umwandiko umaze guhindurwa, urasomwa, ugakosorwa kandi ukanonosorwa. Ikiba kigamijwe ni ukuvana ibitekerezo mu mwandiko w’umwimerere, bakabihindura uko biri neza neza kandi bikaba byumvikana neza uko bishoboka kose. Ibyo bishobora kugorana kubera impamvu zitandukanye. Iyo abahindura n’abakosora bahuye n’umwandiko urimo amagambo yihariye, bishobora kubasaba gukora ubushakashatsi bwagutse mu ndimi zombi, ni ukuvuga mu rurimi umwandiko w’umwimerere wanditswemo (Icyongereza cyangwa urundi rurimi nk’Igifaransa, Ikirusiya cyangwa Icyesipanyoli), ndetse no mu rurimi bahinduramo. Ibyo babikora kugira ngo bahindure ibitekerezo bihuje neza neza n’ibyo mu mwandiko w’umwimerere. Urugero, iyo mu igazeti ya Réveillez-vous ! harimo ingingo ivuga ibintu byo mu rwego rwa tekiniki cyangwa ibirebana n’amateka, abahinduzi bagomba gukora ubushakashatsi mu buryo bwagutse.

Abahinduzi benshi bakorera ku biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova. Hari abakora igihe cyose n’abakora igihe gito. Abandi bakorera mu turere ururimi bahinduramo ruvugwamo. Abahinduzi ntibahembwa. Abahinduzi bakora igihe cyose bahabwa gusa aho kuba, ibyokurya n’amafaranga make yo kwishyura ibyo baba bakoresheje. Ku isi hose hari Abahamya b’abahinduzi bagera ku 2.800. Ubu hari amashami 98 afite amakipi y’abahinduzi cyangwa agenzura amakipi y’abahinduzi yo mu bindi bihugu. Urugero, ibiro by’ishami byo mu Burusiya bigenzura abahinduzi basaga 230 bakora igihe cyose cyangwa igihe gito, bakaba bahindura ibitabo mu ndimi zisaga 30, hakubiyemo n’izitazwi cyane hanze y’ako karere, urugero nk’ururimi rwa Chuvash, Osetiyani n’urwa Uighur.

Kongera ubuhanga mu buhinduzi

Nk’uko umuntu wese wigeze kugerageza kwiga urundi rurimi abizi, guhindura ibitekerezo bigoye kumva, ukabihindura nk’uko biri mu rurimi rw’umwimerere, ntibyoroshye. Intego y’ubuhinduzi ni ukumvikanisha ibikorwa n’ibitekerezo bivugwa mu mwandiko w’umwimerere, ku buryo umuntu usoma uwo mwandiko wahinduwe yumva ari umwimerere koko, mbese nk’aho waba waranditswe muri urwo rurimi wahinduwemo. Kugira ngo iyo ntego bayigereho bisaba ubuhanga. Kugira ngo abahinduzi bashya bagire ubuhanga bwo guhindura bisaba imyaka myinshi, kandi Abahamya ba Yehova bagenda babigisha buri gihe. Rimwe na rimwe abavandimwe bafite ubuhanga bwihariye bajya basura amakipi y’abahinduzi kugira ngo babafashe kongera ubuhanga mu buhinduzi, kandi babatoze gukoresha porogaramu zimwe na zimwe za orudinateri.

Iyo porogaramu yo gutozwa igenda igira ingaruka nziza. Urugero, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Nikaragwa byagize biti “ni ubwa mbere abahinduzi bacu bahindura mu rurimi rwa Misikito bigishwa uburyo bwo guhindura, n’ubuhanga bukoreshwa mu buhinduzi. Batojwe n’umwarimu wari waturutse ku biro by’ishami bya Megizike. Ibyo byatumye ubuhanga bw’abahinduzi bacu mu bihereranye no gusohoza inshingano zabo burushaho kwiyongera. Inyandiko bahindura zarushijeho kuba nziza cyane.”

Amagambo akora ku mutima

Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bihindurwa mu ndimi kavukire kugira ngo bigere abantu ku mutima; kandi koko ni ko bigenda. Mu mwaka wa 2006, Abahamya ba Yehova bo muri Bulugariya barishimye cyane igihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo yasohokaga mu Kibulugare. Ibiro by’ishami bya Bulugariya bivuga ko byakiriye amabaruwa menshi ashimira ku bw’iyo Bibiliya. Hari abagize itorero bagize bati “ubu Bibiliya tuyumva neza kandi idukora ku mutima.” Umugabo umwe ugeze mu za bukuru wo mu mugi wa Sofia, yagize ati “hashize imyaka myinshi nsoma Bibiliya, ariko sinigeze nsoma Bibiliya yumvikana neza kandi ikubiyemo ubutumwa bugera ku mutima nk’iyi.” Nanone hari Umuhamya umwe wo muri Alubaniya wamaze kubona Bibiliya ye yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu Cyarubaniya, wagize ati “mbega uburyo Ijambo ry’Imana ryumvikana neza mu Cyalubaniya! Mbega igikundiro dufite cyo kuba Yehova atuvugisha mu rurimi rwacu!”

Kugira ngo ikipi ihindura Bibiliya iyirangize yose, bishobora gufata imyaka myinshi. Mu by’ukuri ariko, iyo abantu babarirwa muri za miriyoni bashoboye gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana ku ncuro ya mbere, biba bigaragaza ko imihati yose yashyizweho itabaye imfabusa.

“Turi abakozi bakorana n’Imana”

Birumvikana ko ubuhinduzi ari kimwe mu bikorwa byinshi biba bikenewe kugira ngo ubutumwa bwiza bushobore kubwirizwa mu buryo bugira ingaruka nziza. Kwandika, gucapa no kohereza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya hamwe n’indi mirimo myinshi ifitanye isano na byo ikorerwa ku biro by’amashami, mu turere no mu matorero y’Abahamya ba Yehova, bisaba imihati myinshi n’amafaranga menshi. Ariko nubwo bimeze bityo, abagize ubwoko bw’Imana “bitanga babikunze” kugira ngo bakore iyo mirimo (Zaburi 110:3). Babona ko iyo babashije gutanga impano biba ari igikundiro. Ku bw’ibyo kandi, kuba Yehova abona ko ari “abakozi bakorana” na we, bituma bumva bafite icyubahiro.—1 Abakorinto 3:5-9.

Ni iby’ukuri ko Uvuga ngo “ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye,” atishingikiriza ku mpano z’amafaranga dutanga kugira ngo asohoze imirimo ye. Ariko kandi, Yehova yubashye abagaragu be abaha inshingano yihariye yo kugira uruhare mu kweza izina rye binyuze mu mpano z’amafaranga zitangwa, kugira ngo abantu bo mu ‘mahanga yose’ babwirizwe ubutumwa bw’ukuri burokora ubuzima (Matayo 24:14; 28:19, 20). Mbese wumva udashishikariye gukora uko ushoboye kose kugira ngo ushyigikire uyu murimo utazongera gusubirwamo ukundi?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Niba ushaka urutonde rw’indimi iyo gazeti y’Umunara w’Umurinzi isohokamo, reba ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 18]

“ATUMA DUTEKEREZA CYANE”

Hari umukobwa w’imyaka 14 wandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kameruni, agira ati “nyuma yo kugura ibikoresho by’ishuri nzakenera mu mwaka wose, nagurishije ibitabo bibiri by’umwaka ushize. Nabigurishije amafaranga 2.500 (hafi Frw 2.800). Ntanze aya mafaranga ho impano, nkaba nongereyeho amafaranga 910 (asaga Frw 1.000) nyavanye mu yo nari narazigamye. Nifuzaga kubatera inkunga kugira ngo mukomeze gukora uwo murimo mwiza. Ndabashimira kandi kubera ko mutugezaho amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! atuma dutekereza cyane.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 18]

IMPANO IDASANZWE

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike byabonye ibaruwa yo gushimira, yanditswe n’umwana w’imyaka itandatu wo muri Leta ya Chiapas witwa Manuel. Kubera ko yari ataramenya kwandika, undi mwana w’incuti ye ni we wamufashije kuyandika. Manuel yagize ati “nyogokuru yampaye ingurube y’ingore. Imaze kubwagura, natoranyijemo ikibwana cyiza kurusha ibindi ndacyorora, abavandimwe bo mu itorero bamfasha kucyitaho. Igihe cyari kimaze kugira ibiro 100, narakigurishije bampa amapeso 1.250 (Frw 61.600). Kubera urukundo rwinshi, nishimiye kuboherereza iyo mpano. Muzakoreshe ayo mafaranga mu bintu bya Yehova.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]

‘MUZAYAKORESHE MU GUHINDURA BIBILIYA’

Mu makoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova yabereye muri Ukraine mu mwaka wa 2005, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Ukereniya. Ku munsi wakurikiyeho, mu gasanduku k’impano zigenewe ikoraniro habonetsemo ubutumwa bugira buti “mfite imyaka icyenda. Mwarakoze cyane kuduha Ibyanditswe bya Kigiriki. Jye na murumuna wanjye mama yari yaraduhaye aya mafaranga kugira ngo tuzayategeshe bisi tujya ku ishuri. Ariko kubera ko nta mvura yari yaguye, twagiye ku ishuri n’amaguru maze dusagura aya mahiriviniya 50 (hafi Frw 5.600). Jye na murumuna wanjye twifuzaga ko mwayakoresha muhindura Bibiliya yuzuye mu rurimi rwa Ukereniya.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 20, 21

Uburyo Bamwe Bahitamo Gukoresha Mu Kugira Icyo Batanga

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama cyangwa bakagena mu ngengo y’imari yabo umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.—Matayo 24:14.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu arimo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, Attention Treasurer’s Office, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyanyu. Sheki zoherezwa kuri izo aderesi ziri hejuru, zigomba kwandikwaho ko zizabikuzwa na “Watch Tower.” Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora guhabwa umuryango wa Watch Tower ikayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano z’amafaranga atanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:

Ubwishingizi: Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru ikazaba ari yo ihabwa amafaranga ajyana na byo.

Konti zo muri banki: konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga yunguka, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania,” ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Imitungo itimukanwa: imitungo itimukanwa ishobora kugurishwa, ishobora gutangwa burundu; mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana agapande kazakomeza kumutunga igihe cyose azaba akiriho. Mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo.

Impano za buri mwaka: muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: umuntu ashobora kuraga Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, abatanga izo mpano bagomba kubanza kugira icyo bateganya. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Icyesipanyoli gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide, kugira ngo kunganire abantu bifuza gutera inkunga umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi. Ako gatabo kanditswe kugira ngo gatange ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa mu gihe cyo kuraga. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ukabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu cyanyu.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefoni: (250) 586300/586301

[Amafoto yo ku ipaji ya 19]

Abahinduzi bahindura mu rurimi rwa Misikito ku biro by’ishami byo muri Nikaragwa