Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo rya Yehova ntirihera

Ijambo rya Yehova ntirihera

Ijambo rya Yehova ntirihera

“Nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho.”—YOSUWA 23:14.

1. Yosuwa yari muntu ki, kandi se ni iki yakoze ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwe?

YARI umugaba w’ingabo w’intwari kandi utagira ubwoba. Yari umugabo urangwa no kwizera n’ubudahemuka. Yagendanaga na Mose, kandi Yehova yari yaramutoranyije abyitondeye kugira ngo ayobore abari bagize ishyanga rya Isirayeli, abambutse ubutayu buteye ubwoba, abageze mu gihugu gitemba amata n’ubuki. Uwo muntu ni Yosuwa. Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwe, uwo mugabo wubahwaga cyane yahaye abakuru b’Abisirayeli disikuru ya nyuma ikora ku mutima. Nta gushidikanya ko iyo disikuru yakomeje ukwizera kw’abari bamuteze amatwi. Nawe iyo disikuru ishobora gukomeza ukwizera kwawe.

2, 3. Igihe Yosuwa yahaga abakuru b’Abisirayeli disikuru, ni iyihe mimerere Abisirayeli barimo, kandi se ni iki Yosuwa yavuze?

2 Ngaho sa n’ureba uko byari bimeze nk’uko bivugwa muri Bibiliya. Bibiliya igira iti “hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru, ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo arababwira ati ‘ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.’”—Yosuwa 23:1, 2.

3 Icyo gihe Yosuwa yari afite imyaka igera ku 110. Yabayeho mu gihe gishishikaje cyane kurusha ibindi byabayeho mu mateka y’abagize ubwoko bw’Imana. Yiboneye ibikorwa bikomeye by’Imana, kandi yabonye amasezerano menshi ya Yehova asohora. Ibyo bintu yiboneye ni byo byatumye avugana icyizere ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.”—Yosuwa 23:14.

4. Ni ibihe bintu Yehova yasezeranyije Abisirayeli?

4 Ni ayahe magambo Yehova yavuze, yasohoye Yosuwa akiriho? Tugiye gusuzuma ibintu bitatu Yehova yasezeranyije Abisirayeli. Icya mbere, Imana yabasezeranyije ko yari kuzababohora, ikabakura mu bubata. Icya kabiri, yabasezeranyije ko yari kuzabarinda. Icya gatatu, yabasezeranyije ko yari kuzabitaho. Natwe abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe, yaduhaye amasezerano nk’ayo kandi mu gihe tumaze twiboneye uko ayo masezerano yagiye asohora. Ariko mbere yo gusuzuma ibyo Yehova yakoze muri iki gihe, nimucyo tubanze dusuzume ibyo yakoze mu gihe cya Yosuwa.

Uko Yehova yabohoye ubwoko bwe

5, 6. Ni gute Yehova yabohoye Abisirayeli akabavana muri Egiputa, kandi se ibyo byagaragaje iki?

5 Abisirayeli batakambiye Imana kubera uburetwa barimo muri Egiputa, maze Yehova amenya uko bari bamerewe (Kuva 2:23-25). Igihe Mose yari hafi y’igihuru cyagurumanaga, Yehova yaramubwiye ati ‘manuwe no gukiza [abagize ubwoko bwanjye] mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki’ (Kuva 3:8). Mbega ukuntu kubona Yehova abohora ubwoko bwe bigomba kuba byari bishimishije cyane! Igihe Farawo yangaga kurekura Abisirayeli ngo bave muri Egiputa, Mose yamubwiye ko amazi ya Nili, Imana yari buyahindure amaraso. Ijambo rya Yehova ntiryaheze. Amazi y’Uruzi rwa Nili yahindutse amaraso. Amafi yarapfuye kandi amazi y’urwo ruzi ntiyashoboraga kunyobwa (Kuva 7:14-21). Farawo yakomeje kwinangira maze Yehova ateza ibindi byago icyenda. Mbere y’uko buri cyago gitera, Yehova yabanzaga kuvuga icyo agiye gukora (Kuva, igice cya 8-12). Icyago cya cumi kimaze guhitana abana b’imfura bo muri Egiputa, Farawo yategetse ko Abisirayeli bagenda. Kandi koko baragiye.—Kuva 12:29-32.

6 Uko kubohorwa kwatumye Yehova agira Abisirayeli ishyanga rye ryatoranyijwe. Nanone kandi, uko kubohorwa kwahesheje Yehova ikuzo, kugaragaza ko asohoza amasezerano kandi ko ijambo rye ridahera. Kwagaragaje ko Yehova ari Imana iruta imana z’amahanga. Gusoma ibirebana n’uko kubohorwa bikomeza ukwizera kwacu. Tekereza ukuntu bigomba kuba byari bimeze ku muntu wabyireberaga. Yosuwa yiboneye neza ko Yehova ari “Usumbabyose utegeka isi yose.”—Zaburi 83:19.

Uko Yehova yarinze ubwoko bwe

7. Ni gute Yehova yarinze Abisirayeli bari bakurikiwe n’ingabo za Farawo?

7 Bite se ku birebana n’isezerano rya kabiri Yehova yatanze ry’uko yari kuzarinda ubwoko bwe? Iryo sezerano ryari rikubiye mu rindi sezerano Yehova yari yaratanze, ry’uko yari kuzabohora ubwoko bwe akabuvana muri Egiputa, bukinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Twibuke ko Farawo wari warakaye cyane yakurikiye Abisirayeli ari kumwe n’ingabo ze zikomeye, zari zifite amagare y’intambara abarirwa mu magana. Mbega ukuntu uwo mugabo w’umwibone agomba kuba yari yiyizeye, cyane cyane igihe Abisirayeli basaga naho bagotewe hagati y’imisozi n’inyanja! Icyo gihe Imana yarahagobotse irinda ubwoko bwayo, ishyira igicu hagati y’izo mpande zombi. Ku ruhande rw’Abanyegiputa hari umwijima, naho ku ruhande rw’Abisirayeli hari umucyo. Icyo gicu cyabujije Abanyegiputa gukomeza gusatira Abisirayeli, maze Mose amanika inkoni ye, amazi y’Inyanja Itukura yigabanyamo kabiri, Abisirayeli babona inzira ibambutsa naho Abanyegiputa bararohama. Yehova yarimbuye ingabo za Farawo zari zikomeye, ntihasigara n’uwo kubara inkuru, bityo aba arinze ubwoko bwe ntibwaneshwa.—Kuva 14:19-28.

8. Ni gute Abisirayeli barinzwe (a) bari mu butayu (b) binjiye mu Gihugu cy’Isezerano?

8 Abisirayeli bamaze kwambuka Inyanja Itukura, bazerereye ahantu hiswe ‘ubutayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo, n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi’ (Gutegeka kwa Kabiri 8:15). Icyo gihe nabwo Yehova yarinze ubwoko bwe. None se bamaze kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano byabagendekeye bite? Ingabo z’Abanyakanaani zari zikomeye zarabarwanyije. Ariko Yehova yabwiye Yosuwa ati “haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe sinzagusiga kandi sinzaguhāna” (Yosuwa 1:2, 5). Ayo magambo Yehova yavuze ntiyaheze. Mu myaka nk’itandatu, Yosuwa yanesheje abami 31 kandi yigarurira igice kinini cy’Igihugu cy’Isezerano (Yosuwa 12:7-24). Iyo Yehova ataza kubarinda, ntibashoboraga kucyigarurira.

Uko Yehova yitaye ku bwoko bwe

9, 10. Ni gute Yehova yitaye ku bagize ubwoko bwe igihe bari mu butayu?

9 Zirikana noneho isezerano rya gatatu Yehova yatanze, ry’uko yari kuzita ku bwoko bwe. Abisirayeli bamaze kuvanwa muri Egiputa, nyuma yaho gato Imana yabahaye isezerano rigira riti “dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby’uwo munsi.” Nk’uko Imana yari yarabivuze, yatanze “ibyokurya bimanutse mu ijuru.” “Abisirayeli ba[bi]bonye barabazanya bati ‘iki ni iki?’” Yari manu, ibyokurya Yehova yari yarabasezeranyije.—Kuva 16:4, 13-15.

10 Mu myaka 40 Abisirayeli bamaze mu butayu, Yehova yabitayeho abaha ibyokurya n’amazi. Ndetse yakoze ibishoboka byose kugira ngo imyenda yabo idasaza n’ibirenge byabo bitabyimba (Gutegeka kwa Kabiri 8:3, 4). Ibyo byose Yosuwa yarabibonye. Yehova yabohoye abagize ubwoko bwe, arabarinda kandi abitaho nk’uko yari yarabibasezeranyije.

Uko Yehova abohora ubwoko bwe muri iki gihe

11. Mu mwaka wa 1914, i Brooklyn muri leta ya New York habaye iki kandi se ni ikihe gihe cyari kigeze?

11 Bite se ku birebana n’igihe turimo? Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 1914, Charles Taze Russell wayoboraga umurimo w’Abigishwa ba Bibiliya icyo gihe, yageze mu nzu abakozi ba Beteli bafatiragamo amafunguro i Brooklyn muri leta ya New York, maze avuga anezerewe ati “mwaramutse mwese?” Mbere yo kwicara yatangaje yishimye agira ati “ibihe by’Abanyamahanga birarangiye, igihe cy’abami babo kirarangiye.” Icyo gihe nabwo, igihe cyari kigeze kugira ngo Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi agire icyo akorera ubwoko bwe. Kandi koko yaragikoze.

12. Ni ukuhe kubohorwa kwabayeho mu mwaka wa 1919, kandi se uko kubohorwa kwagize izihe ngaruka?

12 Imyaka itanu nyuma yaho, Yehova yabohoye ubwoko bwe, abuvana muri “Babuloni ikomeye” ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:2). Bake muri twe bageze mu za bukuru, biboneye uko kubohorwa kwari gushimishije cyane. Icyakora, twibonera neza ingaruka z’uko kubohorwa. Yehova yashubijeho ugusenga kutanduye kandi ahuriza hamwe abifuza kumusenga. Ibyo byari byarahanuwe binyuze ku muhanuzi Yesaya, wagize ati “mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.”—Yesaya 2:2.

13. Ukurikije ibyo wabonye, abagize ubwoko bwa Yehova biyongereye mu rugero rungana iki?

13 Ibyo Yesaya yavuze byarasohoye. Mu mwaka wa 1919, abasigaye basizwe batangiye gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu rwego rw’isi yose bashize amanga, bituma gahunda yo gusenga Imana y’ukuri ishyirwa hejuru cyane. Mu myaka ya za 30, byaragaragaye ko abagize “izindi ntama” barimo bakorakoranywa (Yohana 10:16). Abitabiriye iryo korakoranywa batangiye babarirwa mu bihumbi, hanyuma bagera ku bihumbi amagana, none ubu ugusenga kutanduye gushyigikiwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye, bitwa “imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Ese mu gihe cyose cy’ubuzima bwawe ni iki wiboneye? Abahamya ba Yehova bari ku isi igihe wamenyaga ukuri ni bangahe? Muri iki gihe, abakorera Yehova barenga 6.700.000. Kuba Yehova yarabohoye ubwoko bwe akabuvana muri Babuloni Ikomeye, byatumye habaho ukwiyongera gushimishije twibonera mu rwego rw’isi yose muri iki gihe.

14. Ni ikihe gikorwa cyo kubohora kigiye kuba vuba aha?

14 Hari ikindi gikorwa cyo kubohora Yehova agiye gukora vuba aha. Icyo gikorwa kizagira ingaruka ku muntu wese uzaba ari ku isi. Yehova azakoresha imbaraga zidasanzwe, arimbure abamurwanya bose kandi abohore abagize ubwoko bwe abajyane mu isi nshya, iyo gukiranuka kuzabamo. Mbega ukuntu kwibonera ububi buvaho hamwe n’intangiriro y’igihe gihebuje kurusha ibindi byabayeho mu mateka y’abantu bizaba bishimishije!—Ibyahishuwe 21:1-4.

Yehova arinda ubwoko bwe muri iki gihe

15. Kuki abagize ubwoko bwa Yehova bagiye bakenera kurindwa muri iki gihe?

15 Nk’uko twabibonye, Abisirayeli bo mu gihe cya Yosuwa bari bakeneye kurindwa na Yehova. Ese hari aho batandukaniye n’abagize ubwoko bwa Yehova bo muri iki gihe? Nta ho rwose. Yesu yahaye abigishwa be umuburo ugira uti “abantu bazabatanga ngo mubabazwe kandi bazabica, ndetse muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi, bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ikibazo cyo kurwanywa bikomeye hamwe n’ibitotezo bikaze. Ariko kandi, Yehova yagaragaje ko ashyigikiye ubwoko bwe (Abaroma 8:31). Ijambo rye ritwizeza ko ‘nta ntwaro bacuriye kuturwanya’ izahagarika umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha iby’Ubwami.—Yesaya 54:17.

16. Ni ikihe kimenyetso wabonye kigaragaza ko Yehova arinda ubwoko bwe?

16 Nubwo isi yanga abagize ubwoko bwa Yehova, bakomeje kwiyongera. Abahamya ba Yehova barimo bariyongera mu bihugu 236. Mu by’ukuri, uko kwiyongera ni ikimenyetso kigaragaza neza ko Yehova ari kumwe natwe kugira ngo aturinde abantu bifuza kuturimbura cyangwa kuducecekesha. Ese mu mibereho yawe, ushobora kwibuka amazina y’abayobozi bakomeye bo mu rwego rwa politiki cyangwa abo mu rwego rw’idini batoteje bikabije ubwoko bw’Imana? Byabagendekeye bite? Ubu bari he? Kimwe na Farawo wo mu gihe cya Mose na Yosuwa, abenshi ntibakiriho. Bite se ku birebana n’abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bapfuye ari indahemuka? Yehova arabazirikana. Nta handi hantu harangwa umutekano kurusha aho ngaho bari. Biragaragara neza ko Yehova yarinze ubwoko bwe nk’uko yari yarabivuze.

Yehova yita ku bagize ubwoko bwe muri iki gihe

17. Ni iki Yehova yasezeranyije ku birebana n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka?

17 Yehova yitaye ku bagize ubwoko bwe igihe bari mu butayu. No muri iki gihe abitaho. ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ aduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45). Duhabwa ubumenyi ku birebana n’inyigisho z’ukuri ko mu buryo bw’umwuka zari zimaze imyaka ibarirwa mu magana ari ibanga. Marayika yabwiye Daniyeli ati “bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”—Daniyeli 12:4.

18. Kuki dushobora kuvuga ko ubumenyi nyakuri bwagwiriye muri iki gihe?

18 Ubu turi mu minsi y’imperuka kandi ubumenyi nyakuri bwaragwiriye. Umwuka wera watumye abakunda ukuri bo ku isi hose bagira ubumenyi nyakuri ku birebana n’Imana y’ukuri hamwe n’imigambi yayo. Muri iki gihe, ku isi hari Bibiliya nyinshi n’inyandiko nyinshi zifasha abantu gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya kw’agaciro kenshi. Urugero, zirikana urutonde rw’ibiri mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * kiyoborerwamo ibyigisho. Dore bimwe mu bice bigize icyo gitabo: “Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?” “Abapfuye bari hehe?” “Ubwami bw’Imana ni iki?” n’ikindi kigira kiti “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?” Abantu bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bibaza ibyo bibazo. Ubu ibisubizo by’ibyo bibazo biboneka mu buryo bworoshye. Nubwo hashize imyaka ibarirwa mu magana abantu bari mu bujiji kandi amadini yiyita aya gikristo akaba yarabigishije inyigisho z’ubuhakanyi, Ijambo ry’Imana riraganje kandi riha abifuza gukorera Yehova bose ibyo bakeneye.

19. Ni ayahe masezerano wiboneye asohora, kandi se ni uwuhe mwanzuro wafashe?

19 Mu by’ukuri, dukurikije ibyo twiboneye n’amaso yacu dushobora kuvuga tuti “nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze” (Yosuwa 23:14). Yehova abohora abagaragu be, arabarinda kandi abitaho. Ese hari isezerano nibura rimwe uzi yatanze ntirisohore mu gihe yagennye? Ntashobora kubikora. Ni iby’ubwenge ko twizera Ijambo ry’Imana ryiringirwa.

20. Kuki dushobora gutegereza igihe kizaza dufite icyizere?

20 Bite se ku birebana n’igihe kizaza? Yehova yatubwiye ko abenshi muri twe bashobora kwiringira ko bazaba mu isi izahinduka paradizo ihebuje. Bake muri twe bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu ijuru. Uko ibyiringiro dufite byaba biri kose, dufite impamvu zifatika zituma dukomeza kuba indahemuka nka Yosuwa. Ibyo twiringiye bizasohora igihe cyabyo nikigera. Icyo gihe tuzasubiza amaso inyuma, turebe ibyo Yehova yasezeranyije byose, maze natwe tuvuge tuti “byose byarasohoye.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 18 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ese ushobora gusobanura?

• Ni ayahe masezerano Yehova yatanze Yosuwa yiboneye asohora?

• Ni ayahe masezerano y’Imana wabonye asohozwa?

• Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya ku birebana n’ijambo ry’Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Yehova yagobotse ubwoko bwe arabukiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ni gute Yehova yarinze ubwoko bwe bugeze ku Nyanja Itukura?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ni gute Yehova yitaye ku bwoko bwe mu butayu?

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Yehova yita ku bwoko bwe muri iki gihe