Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugenzura “ibintu byimbitse by’Imana”

Jya ugenzura “ibintu byimbitse by’Imana”

Jya ugenzura “ibintu byimbitse by’Imana”

“Umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.”—1 ABAKORINTO 2:10.

1. Ni izihe nyigisho zimwe na zimwe zo muri Bibiliya zishimisha abigishwa ba Bibiliya bashya?

ABENSHI muri twe bari mu itorero rya gikristo, dushobora kwibuka ibyishimo twagize igihe twamenyaga ukuri. Twasobanukiwe impamvu izina rya Yehova ari iry’ingenzi, impamvu areka imibabaro ikabaho, impamvu abantu bamwe bajya mu ijuru ndetse n’icyo abandi bantu bakomeza kuba indahemuka biteze kuzabona mu gihe kiri imbere. Mbere yaho, dushobora kuba twarasuzumaga Bibiliya ariko ibyo bintu ntitubisobanukirwe nk’uko bimeze ku bantu benshi. Twari tumeze nk’umuntu uzindutse kare mu museke afashe urugendo. Mu mizo ya mbere, ntashobora kubona neza kubera ko haba hari umwijima. Ariko iyo izuba ritangiye kurasa, agenda abona ibintu byinshi. Amaherezo izuba rirarasa rigakwira hose. Bityo, uwo muntu abona ibintu byose bishimishije cyane bimukikije, hakubiyemo n’ibiri kure ye; kandi biba bigaragara neza. Mu buryo nk’ubwo, igihe badufashaga gusobanukirwa Ibyanditswe, twari dutangiye gusogongera “ibintu byimbitse by’Imana.”—1 Abakorinto 2:8-10.

2. Kuki ibyishimo bituruka mu kwiga Ijambo ry’Imana bishobora guhoraho iteka?

2 Ese twagombye gushimishwa gusa no gusogongera ukuri ko muri Bibiliya? Imvugo ngo “ibintu byimbitse by’Imana,” ikubiyemo gusobanukirwa ubwenge bw’Imana Abakristo bahishurirwa binyuze ku mwuka wera, ariko abandi bakaba barabuhishwe (1 Abakorinto 2:7). Ubwenge bw’Imana ntibugira umupaka kandi kubugenzura bishobora kuduhesha ibyishimo byinshi. Ntituzigera tumenya buri kantu kose ku birebana n’ubwenge bukubiye mu nzira z’Imana. Kugira ngo tuzahorane ibyishimo nk’ibyo twari dufite igihe twigaga inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya ku ncuro ya mbere, tugomba gukomeza kugenzura “ibintu byimbitse by’Imana” ubutadohoka.

3. Kuki dukeneye gusobanukirwa neza impamvu z’imyizerere yacu?

3 Kuki dukeneye gusobanukirwa ibyo ‘bintu byimbitse’? Iyo dusobanukiwe ibyo twizera n’impamvu nyazo zituma tubyizera, ibyo bikaba ari urufatiro rw’ibyiringiro byacu, bikomeza ukwizera kwacu kandi bigatuma turushaho kugira ibyiringiro bihamye. Ibyanditswe bitubwira ko tugomba gukoresha “ubushobozi [bwacu] bwo gutekereza,” kugira ngo twe ‘ubwacu twigenzurire tumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye’ (Abaroma 12:1, 2). Iyo dusobanukiwe impamvu Yehova adusaba kubaho mu buryo runaka, bituma dukomera ku mwanzuro twafashe wo kumwumvira. Bityo rero, gusobanukirwa “ibintu byimbitse” bishobora kuduha imbaraga zo kunesha ibishuko bituma twishora mu bikorwa by’ubwicamategeko. Nanone kandi, kubimenya bishobora kudushishikariza kugira “ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:14.

4. Kwiga Bibiliya bikubiyemo iki?

4 Kugira ngo dusobanukirwe ibintu byimbitse tugomba kwiga. Icyakora, kwiga bitandukanye no gusoma wihitira. Kwiga bikubiyemo gusuzuma ingingo runaka twitonze, kugira ngo turebe isano ifitanye n’ibindi twari dusanzwe tuzi (2 Timoteyo 1:13). Bikubiyemo nanone gutahura impamvu z’ibivugwa. Kwiga Bibiliya byagombye kuba bikubiyemo gutekereza uburyo twakoresha ibyo twiga mu gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge no mu gufasha abandi. Nanone kandi, kubera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro,” ibyo twiga byagombye kuba bikubiyemo “ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (2 Timoteyo 3:16, 17; Matayo 4:4). Kwiga Bibiliya bishobora gusaba imihati ikomeye. Ariko nanone bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo; kandi gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana” ntibigoye cyane.

Yehova afasha aboroheje gusobanukirwa

5. Ni ba nde bashobora gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana”?

5 Nubwo waba utari umuhanga mu ishuri kandi ukaba utamenyereye ibyo kwiga, ntiwagombye gutekereza ko udashobora gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana.” Mu gihe cy’umurimo wa Yesu ku isi, Yehova yahishuye umugambi we. Abawusobanukiwe si abanyabwenge n’abahanga; ahubwo ni abantu batize bo muri rubanda rusanzwe, bicishije bugufi cyane bakemera kwigishwa n’umugaragu w’Imana. Bari bameze nk’abana bato ugereranyije n’abari barize (Matayo 11:25; Ibyakozwe 4:13). Ku birebana n’“ibintu Imana yateguriye abayikunda,” intumwa Pawulo yandikiye bagenzi be bahuje ukwizera ati “ni twe Imana yabihishuriye binyuze ku mwuka wayo, kuko umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.”—1 Abakorinto 2:9, 10.

6. Amagambo ari mu 1 Abakorinto 2:10, asobanura iki?

6 Ni gute umwuka w’Imana ugenzura “ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana”? Aho kugira ngo Yehova ahishurire buri Mukristo ku giti cye inyigisho runaka, akoresha umwuka we kugira ngo uyobore umuteguro we, uwo muteguro ugafasha ubwoko bw’Imana bwunze ubumwe gusobanukirwa Bibiliya (Ibyakozwe 20:28; Abefeso 4:3-6). Ku isi hose, gahunda yo kwiga Bibiliya iba ari imwe mu matorero yose. Ayo matorero amaze imyaka runaka yiga inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya. Umwuka wera ukorera mu matorero ugafasha abantu kugira imitekerereze ikwiriye kugira ngo basobanukirwe “ibintu byimbitse by’Imana.”—Ibyakozwe 5:32.

Ibikubiye mu ‘bintu byimbitse by’Imana’

7. Kuki abantu benshi badasobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana”?

7 Ntitwagombye gutekereza ko byanze bikunze “ibintu byimbitse” buri gihe biba ari ibintu bigoye kumva. Kuba abantu benshi badasobanukiwe “ibintu byimbitse by’Imana,” si ukubera ko gusobanukirwa ubwenge bw’Imana bigoye cyane. Ahubwo ni ukubera ko Satani ayobya abantu, bigatuma batemera ubufasha Yehova atanga binyuze ku muteguro we.—2 Abakorinto 4:3, 4.

8. Ni ibihe bintu byimbitse Pawulo yerekezagaho mu gice cya gatatu cy’ibaruwa yandikiye Abefeso?

8 Igice cya gatatu cy’ibaruwa Pawulo yandikiye Abefeso, kigaragaza ko “ibintu byimbitse by’Imana” bikubiyemo inyigisho nyinshi z’ukuri abagize ubwoko bwa Yehova benshi bumva neza. Urugero, kumenya Urubyaro rwasezeranyijwe urwo ari rwo, ibirebana no gutoranya mu bantu abafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, ndetse n’ibirebana n’Ubwami bwa Mesiya. Pawulo yaranditse ati “mu bihe byahise, iri banga ntiryigeze rimenyeshwa abana b’abantu nk’uko muri iki gihe ryahishuriwe intumwa ze zera n’abahanuzi binyuze ku mwuka, ko abanyamahanga bagombaga kuba abaraganwa natwe, bakaba abagize umubiri umwe kandi bagasangira natwe isezerano bunze ubumwe na Kristo Yesu.” Pawulo yavuze ko yahawe inshingano yo ‘kwereka abantu uko ibanga ryera ricungwa, ibanga ryahishwe mu Mana uhereye mu bihe byahise bitarondoreka.’—Abefeso 3:5-9.

9. Kuki gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana” ari igikundiro?

9 Pawulo yakomeje asobanura ko Imana ishaka nanone ko ‘binyuze ku itorero, ubutegetsi n’ubutware bwo mu ijuru bumenyeshwa ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo bwinshi bunyuranye’ (Abefeso 3:10). Abamarayika bungukirwa no kwitegereza ndetse no gusobanukirwa ubwenge bugaragarira mu mishyikirano Yehova agirana n’abagize itorero rya gikristo. Mu by’ukuri, kumenya ibintu bishishikaza abamarayika ni igikundiro kuri twe. Pawulo akomeza avuga ko twagombye kwihatira “kwiyumvisha neza hamwe n’abera bose, ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu” bw’ukwizera kwa gikristo (Abefeso 3:11, 18). Nimucyo noneho dusuzume ingero zimwe na zimwe z’ibintu byimbitse twakwiga, bikaba bishobora gutuma tumenya byinshi kurushaho.

Ingero z’ibintu byimbitse

10, 11. Dukurikije Ibyanditswe, ni ryari Yesu yabaye uw’ibanze mu bagize “urubyaro” rw’“umugore” w’Imana wo mu ijuru?

10 Tuzi ko Yesu ari uw’ibanze mu bagize “urubyaro” rw’“umugore” w’Imana wo mu ijuru, uvugwa mu Itangiriro 3:15. Kugira ngo tubisobanukirwe mu buryo bwagutse, dushobora kwibaza tuti ‘ni ryari Yesu yabaye Urubyaro rwasezeranyijwe? Ese ni mu gihe runaka mbere y’uko aba umuntu? Ese ni igihe yavukaga? Ni igihe yabatizwaga se? Cyangwa ni igihe yari amaze kuzuka?’

11 Imana yari yarasezeranyije ko umuteguro wayo wo mu ijuru, mu buryo bw’ubuhanuzi ukaba witwa “umugore,” wagombaga kugira urubyaro rwari kuzakomeretsa umutwe w’inzoka. Ariko uwo mugore w’Imana yamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ataragira urubyaro rufite ubushobozi bwo kurimbura Satani n’imirimo ye. Ni yo mpamvu mu buhanuzi bwa Yesaya havuga ko uwo mugore yari ‘ingumba’ kandi ko yari ‘afite agahinda mu mutima’ (Yesaya 54:1, 5, 6). Amaherezo Yesu yavukiye i Betelehemu. Ariko amaze kubatizwa, igihe yabyarwaga binyuze ku mwuka wera akaba umwana w’Imana wo mu buryo bw’umwuka, ni bwo Yehova yavuze ati “nguyu Umwana wanjye” (Matayo 3:17; Yohana 3:3). Uw’ibanze mu bagize urwo rubyaro rw’uwo mugore amaherezo yarigaragaje. Nyuma yaho, abigishwa ba Yesu na bo barasizwe kandi babyarwa binyuze ku mwuka wera. “Umugore” wa Yehova wari waramaze igihe kirekire cyane yumva ameze nk’‘umugore utabyara,’ amaherezo yashoboraga ‘kwishima.’—Yesaya 54:1; Abagalatiya 3:29.

12, 13. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Abakristo basizwe bari ku isi bagize “[u]mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge”?

12 Urugero rwa kabiri rw’ibintu byimbitse twahishuriwe, ni ururebana n’umugambi w’Imana wo gutoranya abagize 144.000 mu bantu (Ibyahishuwe 14:1, 4). Twemera ko inyigisho ivuga ko abasizwe bose baba bari ku isi mu gihe runaka icyo ari cyo cyose, baba bagize “umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,” Yesu akaba yaravuze ko uwo mugaragu yari kuzajya aha abo mu rugo rwe “ibyokurya” mu gihe gikwiriye (Matayo 24:45). Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko ibyo bisobanuro ari iby’ukuri? Ese Yesu yerekezaga muri rusange kuri buri Mukristo wese utera inkunga abavandimwe be, abagezaho ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka?

13 Imana yabwiye ishyanga rya Isirayeli iti “mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye” (Yesaya 43:10). Icyakora ku itariki ya 11 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu yabwiye Abayobozi b’ishyanga rya Isirayeli ko Imana yanze ko abagize iryo shyanga bakomeza kuba umugaragu wayo. Yagize ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa, buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo.’ Yesu yabwiye iyo mbaga y’abantu ati “ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Matayo 21:43; 23:38). Abari bagize inzu ya Isirayeli bari umugaragu wa Yehova, ariko ntibabaye abizerwa cyangwa abanyabwenge (Yesaya 29:13, 14). Nyuma yaho kuri uwo munsi, igihe Yesu yabazaga ati “ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?” Mu by’ukuri ni nk’aho yari abajije ati “ni irihe shyanga ry’abanyabwenge rizasimbura Isirayeli rikaba umugaragu w’Imana wizerwa?” Intumwa Petero yatanze igisubizo igihe yabwiraga itorero ry’Abakristo basizwe ati “mwebwe muri ‘ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo’” (1 Petero 1:4; 2:9). Iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo “Isirayeli y’Imana,” ryahindutse umugaragu wa Yehova mushya (Abagalatiya 6:16). Nk’uko abari bagize ishyanga rya Isirayeli ya kera bose bari bagize “umugaragu” umwe, Abakristo basizwe bose baba bari ku isi mu gihe icyo ari cyo cyose, na bo baba bagize “umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.” Mbega igikundiro dufite cyo guhabwa “ibyokurya” binyuriye kuri uwo mugaragu w’Imana!

Icyigisho cya bwite gishobora kugushimisha

14. Kuki kwiyigisha Bibiliya, udasoma wihitira gusa, bishobora kuguhesha ibyishimo?

14 Ese iyo tumaze gusobanukirwa ibintu bishyashya byo mu Byanditswe, ntitwumva twishimye kubera ko bikomeza ukwizera kwacu? Ni yo mpamvu kwiyigisha Bibiliya, tudasoma twihitira gusa, bishobora kuduhesha ibyishimo. Ku bw’ibyo, mu gihe usoma inyandiko za gikristo, jya wibaza uti ‘ibi bisobanuro bifitanye iyihe sano n’ibyo nari nsanzwe nzi kuri iyi ngingo? Ni iyihe mirongo yo mu Byanditswe y’inyongera cyangwa ibindi bitekerezo bishyigikira ibisobanuro biri muri iyi ngingo kandi bigashyigikira imyanzuro yavuzwemo?’ Niba ukeneye gukora ubushakashatsi bwagutse kurushaho, andika icyo kibazo wifuza kubonera igisubizo, maze ugishyire kuri gahunda y’ibyo uziga mu cyigisho cyawe cy’ubutaha.

15. Ni ibihe bintu ushobora kwiyigisha bikaguhesha ibyishimo, kandi se ni gute bishobora kukugirira akamaro mu buryo burambye?

15 Ni ibihe bintu ushobora kwiyigisha bikaguhesha ibyishimo? Urugero, dushobora kongera ubumenyi bwacu binyuriye mu kwiyigisha mu buryo bwimbitse amasezerano atandukanye Imana yatanze ku bw’inyungu z’abantu. Kwiyigisha ubuhanuzi buvuga ibirebana na Yesu Kristo cyangwa gusuzuma kimwe mu bitabo byo muri Bibiliya by’ubuhanuzi ugenzura umurongo ku wundi, bishobora gukomeza ukwizera kwawe. Nanone kandi, gusubiramo amateka yo muri iki gihe y’Abahamya ba Yehova ukoresheje igitabo cyitwa Les Témoins de Jéhovah : Prédicateurs du Royaume de Dieu, niba kiboneka mu rurimi rwawe, na byo bishobora gukomeza ukwizera kwawe. * Nta gushidikanya nanone ko gusubiramo ingingo z’“Ibibazo by’abasomyi” bisohoka mu Munara w’Umurinzi, bizatuma usobanukirwa neza imirongo imwe n’imwe yo mu Byanditswe. Jya uzirikana ibitekerezo byihariye bishingiye ku Byanditswe, biba byatanzwe kugira ngo imyanzuro runaka igerweho. Ibyo bizagufasha gutoza “ubushobozi [bwawe] bwo kwiyumvisha ibintu” kandi bitume urushaho kugira ubushishozi (Abaheburayo 5:14). Mu gihe wiyigisha, jya wandika ibitekerezo muri Bibiliya yawe cyangwa ku rupapuro, kugira ngo ibyo wiga bizakugirire akamaro mu buryo burambye kandi bikagirire n’abo uzashobora gufasha.

Fasha abakiri bato kwishimira icyigisho cya Bibiliya

16. Ni gute ushobora gufasha abakiri bato kwishimira kwiga Bibiliya?

16 Hari ibintu byinshi ababyeyi bashobora gukora kugira ngo bashishikarize abana babo kugira icyifuzo cyo gusobanukirwa ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ntimugapfobye ubushobozi abana bafite bwo gusobanukirwa ibintu byimbitse. Niba muhaye abana ingingo bagomba gukoraho ubushakashatsi mu gihe bategura icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya, mushobora kubabaza ibibazo ku birebana n’ibyo biyigishije. Nanone icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya gishobora kuba gikubiyemo guha abakiri bato umwanya wo gutanga ibyerekanwa, kugira ngo mubafashe kwitoza uko bashobora gusobanura ibirebana n’ukwizera kwabo no kugaragaza ko ibyo bigishijwe ari ukuri. Mushobora no gukoresha agatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye, * kugira ngo mubigishe ibirebana n’uturere n’ibihugu bivugwa muri Bibiliya, kandi mubasobanurire neza uturere tuvugwa mu bice bya Bibiliya bigomba gusomwa muri icyo cyumweru.

17. Kuki tugomba gushyira mu gaciro ku birebana no kwiyigisha Bibiliya?

17 Kwiyigisha ibintu runaka byo muri Bibiliya bishobora kugushimisha kandi bigakomeza ukwizera kwawe. Ariko ni iby’ingenzi ko uba maso, kugira ngo bitagutwara igihe ukoresha utegura amateraniro y’itorero. Ayo materaniro ni ubundi buryo Yehova akoresha kugira ngo atwigishe binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.” Icyakora, gukora ubushakashatsi bw’inyongera bishobora kugira uruhare mu gutuma utanga ibitekerezo by’ingirakamaro mu materaniro, urugero nko mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, cyangwa mu kiganiro cy’ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya muri icyo cyumweru, gitangwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

18. Kuki imihati dushyiraho mu gihe twiyigisha “ibintu byimbitse by’Imana” ari ingirakamaro?

18 Kwiyigisha Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse bishobora kugufasha kwegera Yehova. Bibiliya igaragaza agaciro k’icyo cyigisho cya bwite igira iti “kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). Ku bw’ibyo, imihati ushyiraho kugira ngo usobanukirwe mu buryo bwimbitse ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ni ingirakamaro. Bibiliya isezeranya abakomeza gushakashaka ko ‘bazabona kumenya Imana.’—Imigani 2:4, 5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 16 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ese ushobora gusobanura?

• “Ibintu byimbitse by’Imana” ni ibihe?

• Kuki tutagombye kuzigera na rimwe tureka kwiyigisha ibintu byimbitse?

• Kuki Abakristo bose bashobora kubonera ibyishimo mu gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana”?

• Ni gute ushobora kurushaho kungukirwa n’“ibintu byimbitse by’Imana”?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ni ryari Yesu yabaye Urubyaro rwasezeranyijwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ababyeyi bashobora guha abana babo ingingo bakoraho ubushakashatsi mu gihe bategura icyigisho cy’umuryango