Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwicisha bugufi ntibyoroshye

Kwicisha bugufi ntibyoroshye

Kwicisha bugufi ntibyoroshye

ABANTU benshi batekereza ko kwicisha bugufi bisa naho nta kamaro bifite muri iyi si ya none. Abantu b’ibirangirire usanga ari bo bishyira imbere, bibona, bashaka ko ibintu byakorwa uko babyumva. Muri rusange, abantu bifuza kugira imibereho nk’iy’abakire cyangwa ibirangirire. Ntibifuza kwicisha bugufi cyangwa kubaho mu buryo bworoheje. Aho kugira ngo abantu bagize icyo bageraho bicishe bugufi, akenshi bakunda kwiyemera, bagaragaza ko ibyo bagezeho byose babigezeho ku bwabo.

Hari umushakashatsi w’Umunyakanada wavuze ibihereranye n’“icyorezo cy’‘ubwikunde n’ubwibone’ cyadutse” mu gihugu cye. Abandi babona ko tuba mu muryango w’abantu bumva ko kwishimisha ari byo by’ingenzi cyane kurusha kubaho uzi ko uzagerwaho n’ingaruka z’ibyo ukora, kandi bagenda barushaho kugaragaza ubwikunde. Muri iyo si imeze ityo, abantu bumva ko kwicisha bugufi atari umuco umuntu yakwifuza.

Birumvikana ko abantu benshi bashobora kwemeranya n’igitekerezo kivuga ko kwicisha bugufi ari umuco ureba abandi bantu, kubera ko n’ubundi kubana n’abantu bicisha bugufi byoroha. Ariko kandi, muri iyi si irangwa n’umwuka wo kurushanwa, abantu bamwe batinya ko baramutse bagaragaje ko bicisha bugufi, abandi babona ko ari ibigwari.

Ijambo ry’Imana Bibiliya ryahanuye ko muri iki gihe abantu bari kuzaba “birarira, bishyira hejuru” (2 Timoteyo 3:1, 2). Ese ntiwemera ko ubwo buhanuzi burimo busohora muri iki gihe? Ese wowe ubona umuco wo kwicisha bugufi ufite agaciro? Cyangwa utekereza ko umuntu wicisha bugufi aba ari ikigwari, ku buryo abandi bagomba kumwigarurira?

Uko bigaragara, Bibiliya itanga impamvu zumvikana zigaragaza ko kwicisha bugufi ari iby’agaciro, kandi ko ari umuco tugomba kwitoza. Igaragaza uko twakwicisha bugufi by’ukuri kandi mu buryo bushyize mu gaciro, ikanagaragaza uko twakwitoza uwo muco. Yerekana nanone ko kwicisha bugufi by’ukuri ari ikimenyetso kigaragaza ubutwari, aho kuba ubugwari. Igice gikurikira gisobanura impamvu ibyo ari ukuri.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Ni gute dukwiriye kubona ibirebana n’ibyo twagezeho?