Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mwambare kwiyoroshya’

‘Mwambare kwiyoroshya’

‘Mwambare kwiyoroshya’

YAKOMOKAGA mu mugi ukomeye, afite ubwenegihugu bwa Roma, kandi uko bigaragara yari yaravukiye mu muryango ukomeye. Uwo muntu ni Sawuli. Yize mu mashuri yari akomeye kurusha andi yabonekaga mu kinyejana cya mbere. Yavugaga nibura indimi ebyiri, kandi yari mu itsinda ry’idini rya kiyahudi ry’Abafarisayo, iryo tsinda rikaba ryari rizwi cyane.

Sawuli agomba kuba yari yarigishijwe gusuzugura rubanda rugufi no kwibona, yibwira ko ari umukiranutsi (Luka 18:11, 12; Ibyakozwe 26:5). Abafarisayo bagenzi be, bari abantu bishyira hejuru, bakunda imyanya ikomeye ndetse n’amazina y’icyubahiro (Matayo 23:6, 7; Luka 11:43). Kubana n’abo bantu bishobora kuba ari byo byatumye Sawuli aba umwibone. Tuzi neza ko yatotezaga Abakristo cyane. Nyuma y’igihe, ni we waje guhinduka intumwa Pawulo, kandi ni we wivugiye ko yahoze ‘atuka Imana, agatoteza ubwoko bwayo kandi akaba umunyagasuzuguro.’—1 Timoteyo 1:13.

Koko rero, Sawuli yahindutse Umukristo, aba intumwa Pawulo kandi kamere ye yarahindutse mu buryo bwuzuye. Kubera ko yari Umukristo akaba n’intumwa, yavuze yicishije bugufi ko yari umuntu “urutwa n’uworoheje cyane mu bera bose” (Abefeso 3:8). Yari umubwiriza ugera ku ntego, ariko ibyo ntibyigeze bimutera kwishyira hejuru; ahubwo Imana ni yo yahaga icyubahiro (1 Abakorinto 3:5-9; 2 Abakorinto 11:7). Pawulo ni we wateye inkunga Abakristo bagenzi be, agira ati “mwambare impuhwe, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana.”—Abakolosayi 3:12.

Ese no muri iki kinyejana cya 21 iyo nama ifite agaciro? Ese kwicisha bugufi bifite akamaro? Ese koko kwicisha bugufi bishobora kugaragaza ubutwari?

Ese Umuremyi Ushoborabyose yicisha bugufi?

Kugira ngo tumenye neza ibihereranye no kwicisha bugufi, tugomba kumenya uko Imana ibibona. Kubera iki? Ni ukubera ko ari yo Mutegetsi w’Ikirenga kandi ikaba n’Umuremyi wacu. Twebwe tugomba kwemera ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira. Ariko ibyo si ko bimeze kuri Yehova. Imibereho yacu ni we ishingiyeho. Umugabo w’umunyabwenge wo mu gihe cya kera witwaga Elihu, yaravuze ati “Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, ifite ububasha buhebuje” (Yobu 37:23). Koko rero, iyo twitegereje isanzure ry’ikirere ridukikije byonyine, bituma twumva turi abantu baciye bugufi. Umuhanuzi Yesaya agira ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”—Yesaya 40:26.

Nubwo Yehova ari Imana Ishoborabyose, yicisha bugufi. Umwami Dawidi yasenze Yehova agira ati “kandi wampaye ingabo inkingira, ni yo gakiza kawe, ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye” (2 Samweli 22:36). Dushobora kuvuga ko Imana yicisha bugufi kubera ko yita ku bantu boroheje bagerageza kuyishimisha, ndetse ikabagirira ibambe. Yehova aca bugufi mu buryo bw’ikigereranyo ari mu ijuru, kugira ngo ashyikirane mu bugwaneza n’abantu bamutinya.—Zaburi 113:5-7.

Nanone kandi, Yehova abona ko bikwiriye ko abagaragu be bicisha bugufi. Intumwa Petero yaranditse ati “kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa” (1 Petero 5:5). Ku birebana n’uko Imana ibona ibirebana n’ubwibone, umwe mu banditsi ba Bibiliya yaravuze ati “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka” (Imigani 16:5). None se ni gute umuco wo kwicisha bugufi ugaragaza ubutwari?

Icyo kwicisha bugufi atari cyo

Kwicisha bugufi si ukwisuzuguza. Mu mico imwe n’imwe yo mu gihe cya kera, abantu bicishaga bugufi batyo ni abagaragu, ni ukuvuga abantu baciye bugufi, abatindi n’imbabare. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Bibiliya itsindagiriza ko kwiyoroshya bihesha icyubahiro. Urugero, umunyabwenge Salomo yaranditse ati “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo” (Imigani 22:4). Nanone, muri Zaburi ya 138:6 hagira hati “nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure.”

Kwicisha bugufi ntibisobanura ko nta bushobozi umuntu afite cyangwa ko nta cyo ashobora kugeraho. Urugero, Yesu Kristo ntiyigeze avuga ko atari umwana w’ikinege w’Imana, kandi ntiyigeze atekereza ko umurimo yakoze ku isi nta gaciro wari ufite (Mariko 14:61, 62; Yohana 6:51). Nyamara yicishije bugufi avuga ko ibyo yakoraga, yabikoraga ku bw’imbaraga za Se, kandi ubushobozi yari afite yabukoreshaga mu gukorera abandi, aho kubategeka cyangwa kubakandamiza.

Kwicisha bugufi bigaragaza ubutwari

Nta gushidikanya, abantu bo mu gihe cya Yesu Kristo bamumenye “binyuze ku mirimo ikomeye” yakoze (Ibyakozwe 2:22). Nyamara bamwe babonaga ko yari umuntu ‘woroheje nyuma ya bose’ (Daniyeli 4:14). Yabayeho mu buryo bworoheje, kandi buri gihe yigishaga abantu ko kwicisha bugufi ari iby’agaciro (Luka 9:48; Yohana 13:2-16). Ariko kwicisha bugufi ntibyatumye aba ikigwari. Yarwaniriye ishyaka izina rya se kandi asohoza umurimo we ashize amanga (Abafilipi 2:6-8). Bibiliya ivuga ko Yesu ari intare irangwa n’ubutwari (Ibyahishuwe 5:5). Urwo rugero rwa Yesu rugaragaza ko kwicisha bugufi bifitanye isano n’ubutwari.

Uko tugenda twihatira kwicisha bugufi by’ukuri, twibonera ko kugira imibereho irangwa no kwiyoroshya bisaba imihati ikomeye. Kwicisha bugufi bikubiyemo kumvira no gukora ibyo Imana ishaka buri gihe, aho kugira imibereho irangwa no gukora ibintu tubona ko bitworoheye, gukora ibyo dushatse cyangwa ibyo kamere yacu ibogamiraho. Kugira ngo twitoze umuco wo kwicisha bugufi, bidusaba imihati ivuye mu bwenge kubera ko tugomba gushyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere, izacu zikaza mu mwanya wa kabiri.

Inyungu duheshwa no kwicisha bugufi

Kwicisha bugufi bikubiyemo kwirinda ubwibone cyangwa ubwikunde. Ibyanditswe bisobanura imvugo ngo “kwicisha bugufi” bikoresheje ijambo ‘kwiyoroshya’ (Abefeso 4:2). Kugira ngo tugire imitekerereze irangwa no kwicisha bugufi, tugomba kwigenzura tukareba ibintu bishyize mu gaciro dushobora kugeraho, tugasuzuma imbaraga zacu n’intege nke zacu, ibyo twagezeho ndetse n’ibyo tutashoboye kugeraho. Pawulo yatanze inama nziza ku bihereranye n’iyo ngingo igihe yandikaga ati “ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza; ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge” (Abaroma 12:3). Umuntu wese ukurikiza iyi nama aba yicisha bugufi.

Nanone, tugaragaza ko twicisha bugufi dushyira inyungu z’abandi imbere. Pawulo yarahumekewe aha Abakristo inama idaciye ku ruhande, igira iti “mutagira icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta” (Abafilipi 2:3). Ibyo bihuje n’inama Yesu yahaye abigishwa be, agira ati “ukomeye muri mwe azabe umukozi wanyu. Uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Matayo 23:11, 12.

Koko rero, iyo twiyoroheje Imana idushyira hejuru. Umwigishwa Yakobo yabitsindagirije igihe yandikaga ati “mwicishe bugufi imbere ya Yehova, na we azabashyira hejuru” (Yakobo 4:10). Ni nde utakwishimira ko Imana imushyira hejuru?

Kuticisha bugufi byagiye biteza akaduruvayo n’amakimbirane hagati y’amatsinda y’abantu, no hagati y’abantu ku giti cyabo. Ku rundi ruhande, kwicisha bugufi bihesha imigisha. Dushobora gushimishwa n’uko Imana itwemera (Mika 6:8). Dushobora kugira amahoro yo mu bwenge, kubera ko usanga umuntu wicisha bugufi agira ibyishimo kandi akanyurwa kurusha umuntu wishyira hejuru (Zaburi 101:5). Tuzarushaho kugirana imishyikirano myiza kandi ishimishije n’abagize umuryango, incuti, abakozi dukorana n’abandi. Abicisha bugufi birinda kuba abantu babi kandi batava ku izima, kubera ko iyo myifatire ituma umuntu arakazwa n’ubusa, akaba nyamwigendaho, akagira umujinya ndetse n’amahane.—Yakobo 3:14-16.

Koko rero, kwitoza umuco wo kwicisha bugufi ni uburyo bwiza bwo kubumbatira imishyikirano dufitanye n’abandi. Bishobora kudufasha kwirinda ubwikunde muri iyi si irangwa no kurushanwa. Intumwa Pawulo, abifashijwemo n’Imana, yashoboye gucika ku ngeso mbi y’ubwibone yari yarigeze kugira. Bityo, natwe twagombye kurandura imitekerereze iyo ari yo yose yadutera kwishyira hejuru cyangwa yatuma twumva ko turuta abandi. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa” (Imigani 16:18). Nidukurikiza urugero ndetse n’inama ya Pawulo, tuzibonera ko ‘kwambara kwiyoroshya’ ari iby’ubwenge.—Abakolosayi 3:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Pawulo yashoboye gucika ku ngeso y’ubwibone

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kwiyoroshya bidufasha kubumbatira imishyikirano myiza dufitanye n’abandi

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Anglo-Australian Observatory/David Malin Images