Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

UBUTEGETSI bwari igihangange ku isi bwa Ashuri bwari bwaramaze guhindura umusaka Samariya, umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Nanone kandi, ubwo bwami bwa Ashuri bwari bumaze igihe bushotora u Buyuda. Umuhanuzi Nahumu w’u Buyuda yari afitiye ubutumwa Nineve, umurwa mukuru wa Ashuri. Ubwo butumwa bukubiye mu gitabo cya Bibiliya cya Nahumu cyanditswe mbere y’umwaka wa 632 Mbere ya Yesu.

Ubundi butegetsi bw’igihangange bwakurikiyeho ni Ubwami bwa Babuloni, bukaba rimwe na rimwe bwaragiye bugira abami b’Abakaludaya. Igitabo cya Habakuki, gishobora kuba cyararangiye kwandikwa mu mwaka wa 628 Mbere ya Yesu. Icyo gitabo cyavuze mbere y’igihe uburyo Yehova yari kwifashisha icyo gihangange kugira ngo asohoze imanza ze, kandi cyanavuze uko amaherezo byari kuzagendekera Babuloni.

Umuhanuzi Zefaniya wo mu Buyuda yahanuye mbere ya Nahumu na Habakuki. Yahanuye imyaka isaga 40 mbere y’uko Yerusalemu irimbuka mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Yatangaje ubutumwa bw’irimbuka ry’u Buyuda n’ibyiringiro byabwo. Igitabo cya Bibiliya cya Zefaniya kivuga kandi imanza zaciriwe andi mahanga.

“UMURWA UVUSHA AMARASO UZABONA ISHYANO!”

(Nahumu 1:1–3:19)

“Ibihanurirwa i Nineve” byaturutse kuri Yehova Imana we ‘utihutira kurakara kandi ufite ububasha bwinshi.’ Nubwo Yehova abera abantu bamuhungiraho ‘igihome ku munsi w’amakuba,’ Nineve yo yagombaga kurimbuka.—Nahumu 1:1, 3, 7.

Bibiliya igira iti “Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo.” Ariko kandi, Abashuri bari barashyize iterabwoba ku bwoko bw’Imana nk’uko “intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije.” Yehova ‘[yari] gutwika amagare y’intambara ya [Nineve] agahinduka umwotsi, n’imigunzu yayo y’intare ikicishwa inkota’ (Nahumu 2:3, 13, 14). Bibiliya ikomeza igira iti “umurwa uvusha amaraso [Nineve] uzabona ishyano” kandi nyuma yaho ‘abumvise inkuru zawo bose bakomye mu mashyi’ barishima.—Nahumu 3:1, 19.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:9—‘Gutsembwaho’ kwa Nineve byari kuba bisobanura iki ku Buyuda? Byari kuba bisobanura ko baruhutse burundu umubabaro batezwaga n’Abashuri. “Ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.” Nahumu yavuze ibya Nineve nk’aho yamaze kurimbuka agira ati “dore mu mpinga z’imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera.”—Nahumu 2:1.

2:7—“Imigomero y’imigezi” yagomorowe ni iyihe? Iyo migomero yagomorowe yerekeza ku myenge yaciwe n’amazi y’uruzi rwa Tigre mu nkuta za Nineve. Mu mwaka wa 632 Mbere ya Yesu, igihe ingabo ziyunze z’Abanyababuloni n’Abamedi zateraga Nineve, uwo mugi ntiwigeze ugira ubwoba mu buryo budasanzwe. Kubera ko wari uzengurutswe n’inkuta ndende, wumvaga ufite umutekano usesuye, ukumva nta warenga izo nkuta. Ariko kandi, imvura nyinshi yatumye uruzi rwa Tigre rwuzura rurenga inkombe. Umuhanga mu by’amateka witwa Diodore yagize ati “amazi y’uruzi yuzuye uwo mugi kandi asenya igice kinini cy’izo nkuta.” Nguko uko imigomero y’imigezi yagomorowe. Nk’uko byari byarahanuwe, Nineve yahise ifatwa, mbese nk’uko bigenda iyo umuriro ugeze mu byatsi byumye.—Nahumu 1:8-10.

3:4—Ni mu buhe buryo Nineve yari nka maraya? Nineve yari yarariganyije andi mahanga iyizeza ubucuti n’ubufatanye, ariko mu by’ukuri yikorezaga ayo mahanga umugogo wo kuyakandamiza. Urugero, Ashuri yafashije umwami w’u Buyuda witwaga Ahazi igihe yarwanaga n’ingabo za Siriya zari zifatanyije n’iza Isirayeli. Nyamara nyuma yaho, ‘umwami wa Ashuri yaje aho [Ahazi] ari, aho kumukomeza amukura umutima.’—2 Ibyo ku Ngoma 28:20.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:2-6. Kuba Yehova yihorera ku banzi be banga kumusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo, bigaragaza ko icyo yifuza ku bamusenga ari ukutagira icyo bamubangikanya na cyo.—Kuva 20:5.

1:10. Inkuta nini zifite iminara ibarirwa mu magana ntizigeze zibuza ijambo rya Yehova gusohorera kuri Nineve. Abanzi b’ubwoko bwa Yehova bo muri iki gihe ntibazarokoka urubanza rw’Imana ruteye ubwoba.—Imigani 2:22; Daniyeli 2:44.

“UMUKIRANUTSI AZABESHWAHO NO KWIZERA KWE”

(Habakuki 1:1–3:19)

Ibice bibiri bibanza by’igitabo cya Habakuki bigizwe n’ikiganiro Yehova Imana yagiranye n’uwo muhanuzi. Kubera ko Habakuki yari ababajwe n’ibyaberaga i Buyuda, yabajije Imana ati “ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi?” Yehova yaramushubije ati “mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho.” Uwo muhanuzi yatangajwe n’uko Imana yari kwifashisha “abakora uburiganya” kugira ngo ihane u Buyuda (Habakuki 1:3, 6, 13). Yehova yijeje Habakuki ko umukiranutsi azakomeza kubaho, ariko ko umwanzi atazabura guhanwa. Byongeye kandi, Habakuki yanditse ibintu bitanu bibabaje byari kuzagera ku banzi babo b’Abakaludaya.—Habakuki 2:4.

Mu isengesho ryo gusaba imbabazi Habakuki yavuze “n’ijwi rya Shigiyonoti” cyangwa indirimbo y’umubabaro, agaragaza imbaraga ziteye ubwoba Yehova yerekanye mu bihe bya kera, nk’izo yagaragarije ku Nyanja Itukura, mu butayu n’i Yeriko. Nanone kandi, uwo muhanuzi yahanuye uburyo Yehova azaza kurimbura abigiranye umujinya kuri Harimagedoni. Iryo sengesho risozwa n’amagambo agira ati “Yehova ni we mbaraga zanjye, ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, kandi azantambagiza aharengeye hanjye.”—Habakuki 3:1, 19.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:5, 6—Kuki guhagurutsa Abakaludaya bagatera Yerusalemu cyari ikintu Abayahudi batari gupfa kwemera? Igihe Habakuki yatangiraga guhanura, u Buyuda bwagenderaga ku matwara y’Abanyegiputa (2 Abami 23:29, 30, 34). Nubwo Abanyababuloni bagendaga barushaho gukomera, ingabo zabo ntizari zarigeze zitsinda iza Farawo Neko (Yeremiya 46:2). Ikindi kandi, urusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu ndetse n’abami bakomokaga kuri Dawidi, bari bamaze igihe bategeka nta we ubakura ku ngoma. Abayahudi b’icyo gihe babonaga ko ‘umurimo [Imana yari igiye] gukora’ wo kureka Abakaludaya bakarimbura Yerusalemu wasaga n’udashoboka. Icyakora, nubwo amagambo ya Habakuki avuga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu ishenywe n’Abanyababuloni yasaga n’atakwemerwa, ubwo buhanuzi ‘ntibwaheze,’ ahubwo bwaje gusohora mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.—Habakuki 2:3.

2:5—“Umuntu ugamika” ni nde kandi kuki ‘atagera ubwo ahaga’? Abanyababuloni bakoreshaga ubuhanga bwabo mu by’intambara kugira ngo bigarurire ibihugu, ni bo bagereranywa n’“umuntu ugamika” ugizwe n’abantu benshi. Inyota yo gutsinda yatumye aba umuntu umeze nk’uwasindishijwe na vino. Icyakora, we ubwe ntiyari kugera ubwo yigarurira amahanga yose kubera ko Yehova yari gukoresha Abamedi n’Abaperesi bakamukura ku ngoma. Muri iki gihe, uwo ‘muntu’ agizwe n’ubutegetsi bwa gipolitiki. Na we yasinze kwiyizera no kwibona, ndetse n’inyota idashira yo kwigarurira ibihugu. Ariko ntabwo yageze ku ntego ye yo ‘kwikoranyirizaho amahanga yose.’ Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo buzatuma abantu bunga ubumwe.—Matayo 6:9, 10.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:1-4; 1:12–2:1. Habakuki yabajije ibibazo bizira uburyarya, kandi Yehova yaramushubije. Imana y’ukuri yumva amasengesho y’abagaragu bayo b’indahemuka.

2:1. Kimwe na Habakuki, twagombye gukomeza kugira ishyaka mu murimo kandi tukaba maso. Nanone twagombye kuba twiteguye guhuza imitekerereze yacu n’“ibihano,” (NW) duhanwa.

2:3; 3:16. Mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova twizeye, nimucyo ntituzigere tureka kubona ko ibintu byihutirwa.

2:4. Kugira ngo tuzarokoke umunsi w’urubanza wa Yehova wegereje, tugomba kwihangana turi indahemuka.—Abaheburayo 10:36-38.

2:6, 7, 9, 12, 15, 19. Ibyago bizagera ku muntu wese ugira umururumba agashaka indamu mbi, ku muntu ukunda urugomo, ku muntu wiyandarika, cyangwa ku muntu usenga ibishushanyo. Tugomba kuba maso tukirinda izo ngeso n’iyo migenzo.

2:11. Nitudatangaza ububi buri muri iyi si, “ibuye” rizabikora. Ni ngombwa ko dukomeza kubwirizanya ubutwari ubutumwa bw’Ubwami.

3:6. Nta kintu gishobora kubuza Yehova gusohoza imanza ze, naho yaba imiryango yashyizweho n’abantu isa n’aho ihoraho nk’imisozi n’udusozi.

3:13. Twizeye tudashidikanya ko Harimagedoni itazarimbura abantu muri rusange. Yehova azarokora abagaragu be b’indahemuka.

3:17-19. Nubwo dushobora guhura n’ingorane mbere ya Harimagedoni no mu gihe izaba iba, dushobora kwiringira ko Yehova azaduha ‘imbaraga’ nidukomeza kumukorera twishimye.

“UMUNSI W’UWITEKA URI HAFI”

(Zefaniya 1:1–3:20)

Gusenga Baali byari byogeye mu Buyuda. Yehova yavuze binyuriye ku muhanuzi Zefaniya ati “nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose.” Zefaniya yatanze umuburo ugira uti “umunsi w’Uwiteka uri hafi” (Zefaniya 1:4, 7, 14). Abantu bakora ibyo Imana ishaka ni bo bonyine ‘bazahishwa’ kuri uwo munsi.—Zefaniya 2:3.

Yehova agira ati “[Yerusalemu] umurwa. . . urenganya uzabona ishyano.” Akomeza agira ati “nimuntegereze mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe . . . mbasukeho uburakari bwanjye.” Ariko Imana isezeranya igira iti “nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.”—Zefaniya 3:1, 8, 20.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:13, 14—Ni ayahe ‘majwi [yari gukomeza] kumvikanira’ muri Nineve igihe yari kuba yarimbutse burundu? Kubera ko Nineve yagombaga kuba indiri y’inyamaswa n’inyoni n’ibisiga amajwi yari gukomeza kumvikana yerekeza ku majwi y’inyoni, ndetse wenda no ku muyaga wahuhaga unyura mu madirishya y’amazu yahindutse imisaka.

3:9—Ni uruhe ‘rurimi rutunganye,’ kandi ni gute rwagombaga kuvugwa? Urwo rurimi ni ukuri ku bihereranye n’Imana kuboneka mu Ijambo ryayo, Bibiliya. Gukubiyemo inyigisho zose za Bibiliya. Urwo rurimi turuvuga mu gihe twemera ukuri, mu gihe tukwigisha abandi mu buryo bukwiriye no mu gihe tubaho duhuje n’ibyo Imana ishaka.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:8. Uko bigaragara, bamwe mu bantu bariho mu gihe cya Zefaniya bashakaga kwemerwa n’amahanga yari abakikije binyuze mu ‘kwambara imyambaro y’abanyamahanga.’ Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa abasenga Yehova muri iki gihe baramutse bishushanyije n’ab’iyi si muri ubwo buryo!

1:12; 3:5, 16. Yehova yakomeje kohereza abahanuzi be kugira ngo baburire ubwoko bwe iby’imanza ze. Yakomeje kubigenza atyo nubwo Abayahudi benshi bari baridamarariye nk’inzoga y’itende, kandi ntibite ku butumwa bagezwagaho. Uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, aho kugira ngo tureke imyifatire y’abantu yo kutagira icyo bitaho itume ‘amaboko yacu atentebuka’ cyangwa ngo ducike intege, dukwiriye gukomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami nta kudohoka.

2:3. Yehova wenyine ni we ushobora kuturokora ku munsi w’uburakari bwe. Kugira ngo dukomeze kwemerwa na we, tugomba ‘kumushaka’ binyuze mu kwiga Ijambo rye Bibiliya tubyitondeye, tukamusenga tumusaba ubuyobozi kandi tukagirana na we imishyikirano ya bugufi. Tugomba ‘gushaka gukiranuka’ tubaho tutanduye mu by’umuco, kandi tugomba ‘gushaka kugwa neza,’ binyuze mu kwitoza kuba abantu bicisha bugufi kandi baganduka.

2:4-15; 3:1-5. Ku munsi w’urubanza wa Yehova, abagize amadini yiyita aya gikristo n’amahanga yose, bakandamije ubwoko bw’Imana, bazagerwaho n’ibyageze kuri Yerusalemu ya kera n’amahanga yari ayikikije (Ibyahishuwe 16:14, 16; 18:4-8). Twagombye gukomeza gutangaza iby’imanza z’Imana dushize amanga.

3:8, 9. Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, twitegura kuzarokoka twiga kuvuga “ururimi rutunganye” kandi ‘tukambaza izina ry’Uwiteka’ binyuze mu kumwiyegurira. Nanone dukorera Yehova ‘duhuje inama’ twifatanya n’ubwoko bwe kandi tugatamba “igitambo cy’ishimwe.”—Abaheburayo 13:15.

“Umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta”

Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure” (Zaburi 37:10). Iyo dutekereje ku bintu byahanuriwe Nineve mu gitabo cya Nahumu no ku byahanuriwe Babuloni n’abahakanyi b’i Buyuda mu gitabo cya Habakuki, ntidushidikanya ko ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi azasohora. Ariko se, tuzategereza igihe kingana iki?

Muri Zefaniya 1:14 hagira hati “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta.” Nanone igitabo cya Zefaniya kitwereka ukuntu twahishwa kuri uwo munsi n’icyo tugomba gukora muri iki gihe kugira ngo twitegure kuzarokoka. Koko rero, ‘ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Inkuta nini z’i Nineve ntizabujije ubuhanuzi bwa Nahumu gusohora

[Aho ifoto yavuye]

Randy Olson/National Geographic Image Collection