Itoze kugira imico yagufasha guhindura abantu abigishwa
Itoze kugira imico yagufasha guhindura abantu abigishwa
“Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.”—MATAYO 28:19.
1. Ni ubuhe buhanga n’imyifatire bamwe mu bagaragu b’Imana bo mu bihe byashize bari bakeneye?
HARI igihe biba ngombwa ko abagaragu ba Yehova bitoza kugira ubuhanga n’imyifatire byabafasha gukora ibyo ashaka. Urugero, itegeko ry’Imana ryatumye Aburahamu na Sara bava mu mugi wa Uri wari ukungahaye, kandi nyuma yaho baje kwitoza kugira imico n’ubushobozi byari bikenewe ku bantu baba mu mahema (Abaheburayo 11:8, 9, 15). Kugira ngo Yosuwa ayobore Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano byamusabye kuba intwari, kwiringira Yehova no kumenya Amategeko ye (Yosuwa 1:7-9). Kandi uko ubuhanga Besaleli na Oholiyabu bari basanganywe bwaba bwaranganaga kose, byabaye ngombwa ko umwuka w’Imana ubongerera ubushobozi kugira ngo bafatanye mu buryo bugira ingaruka nziza mu kubaka ihema ry’ibonaniro no kuyobora indi mirimo yari ifitanye isano n’icyo gikorwa.—Kuva 31:1-11.
2. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma bifitanye isano n’umurimo wo guhindura abantu abigishwa?
2 Ibinyejana runaka nyuma yaho, Yesu Kristo yahaye abigishwa be inshingano agira ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibintu byose nabategetse” (Matayo 28:19, 20). Nta na rimwe mbere yaho abantu bari barigeze bahabwa uburyo bwihariye bwo gusohoza inshingano nk’iyo. None se, ni iyihe mico ikenewe mu murimo wo guhindura abantu abigishwa? Ni gute twakwitoza kugira iyo mico?
Garagaza urukundo rwimbitse ukunda Imana
3. Iyo twubahirije itegeko twahawe ryo guhindura abantu abigishwa biduha uburyo bwo gukora iki?
3 Gusanga abantu aho bari no kugerageza kubemeza ko bakwiriye gusenga Imana y’ukuri, bisaba ko tuba dukunda Yehova mu buryo bwimbitse. Abisirayeli bari kugaragaza ko bakunda Imana n’umutima wabo wose igihe bari kumvira Amategeko yayo, bagatura ibitambo byemewe kandi bakayisingiza baririmba (Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13; 30:19, 20; Zaburi 21:14; 96:1, 2; 138:5). Kubera ko dukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, natwe dukomeza amategeko y’Imana. Ariko nanone tugaragaza ko dukunda Yehova igihe tubwira abandi ibimwerekeyeho n’imigambi ye. Mu gihe tubwira abandi ibyiringiro dukesha Imana, tugomba kuvugana icyizere no guhitamo amagambo akwiriye agaragaza ibyiyumvo bituvuye ku mutima.—1 Abatesalonike 1:5; 1 Petero 3:15.
4. Kuki Yesu yishimiraga kubwira abantu ibihereranye na Yehova?
4 Kubera ko Yesu yakundaga Yehova mu buryo bwimbitse, yashimishwaga cyane no kubwira abantu imigambi Ye, Ubwami Bwe, n’uko bashobora gusenga Imana mu buryo yemera (Luka 8:1; Yohana 4:23, 24, 31). Koko rero, Yesu yaravuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:34). Umwanditsi wa Zaburi yavuze amagambo yerekezaga kuri Yesu agira ati “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye. Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, sinzabumba akanwa kanjye, Uwiteka urabizi”.—Zaburi 40:9, 10; Abaheburayo 10:7-10.
5, 6. Ni uwuhe muco w’ingenzi ukenewe mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?
5 Abantu bashya, ni ukuvuga abakimara kwiga ukuri kwa Bibiliya, babitewe n’urukundo bakunda Imana, rimwe na rimwe babwira abandi ibihereranye na Yehova n’Ubwami bavugana icyizere, ku buryo batuma abandi bitabira gusuzuma Ibyanditswe (Yohana 1:41). Urukundo dukunda Imana ni wo muco w’ingenzi utuma tugira uruhare mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kongera urukundo dukunda Imana dusoma Ijambo ryayo buri gihe kandi tukaritekerezaho.—1 Timoteyo 4:6, 15; Ibyahishuwe 2:4.
6 Nta gushidikanya ko urukundo Yesu Kristo yakundaga Yehova ari rwo rwatumye aba umwigisha urangwa n’ishyaka. Ariko rero, iyo si yo mpamvu yonyine yatumaga Yesu aba umubwiriza w’Ubwami ugira ingaruka nziza. None se ni uwuhe muco wundi watumaga Yesu agira ingaruka nziza mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?
Jya ugaragaza ko wita ku bantu mu buryo bwuje urukundo
7, 8. Yesu yafataga ate abantu?
7 Yesu yitaga cyane ku bantu kandi akabigaragaza cyane. Ndetse na mbere y’uko aza ku isi ari umuntu, igihe yari “umukozi w’umuhanga” w’Imana, yashishikazwaga cyane n’ibintu bifitanye isano n’umuryango w’abantu (Imigani 8:30, 31). Igihe Yesu yari ku isi ari umuntu yagiriraga abantu impuhwe, akaruhura abamusangaga (Matayo 11:28-30). Yesu yagaragazaga urukundo rwa Yehova n’impuhwe ze, kandi ibyo byatumaga abantu bemera gusenga Imana y’ukuri yonyine. Abantu bo mu nzego zose bategaga Yesu amatwi, kubera ko yabitagaho mu buryo bwuje urukundo kandi akita ku mimerere yabo.—Luka 7:36-50; 18:15-17; 19:1-10.
8 Igihe umuntu umwe yabazaga Yesu icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka, ‘Yesu yaramwitegereje yumva aramukunze’ (Mariko 10:17-21). Bibiliya ivuga ibihereranye n’abantu bamwe Yesu yigishirije i Betaniya, igira iti “Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro” (Yohana 11:1, 5). Yesu yitaga cyane ku bantu ku buryo hari igihe yigomwe ikiruhuko, nubwo yari agikeneye, kugira ngo abigishe (Mariko 6:30-34). Kwita ku bantu muri ubwo buryo bwuje urukundo byatumye Yesu arushaho kubagera ku mutima kurusha undi muntu uwo ari we wese, bituma bitabira ugusenga k’ukuri.
9. Ni iyihe myifatire Pawulo yagaragazaga mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?
9 Intumwa Pawulo na we yitaga cyane ku bantu yabwirizaga. Urugero, yabwiye abantu b’i Tesalonike bari barahindutse Abakristo ati “kubera ko twari tubafitiye urukundo rwinshi, twishimiye kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twabahaye n’ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima.” Imihati Pawulo yashyizeho agaragaza urukundo, yatumye bamwe mu bantu b’i Tesalonike ‘bahindukirira Imana bareka ibigirwamana byabo, kugira ngo bakorere Imana nzima’ (1 Abatesalonike 1:9; 2:8). Nitugaragaza ko twita ku bantu by’ukuri, nk’uko Yesu na Pawulo babigenje, natwe dushobora kugira ibyishimo biterwa no kubona ubutumwa bwiza bukora ku mitima abantu ‘baba biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.’—Ibyakozwe 13:48.
Jya ugaragaza umwuka wo kwigomwa
10, 11. Kuki ari ngombwa kugira umwuka wo kwigomwa mu gihe tugerageza guhindura abantu abigishwa?
10 Abantu bagira icyo bageraho mu guhindura abantu abigishwa, baba bafite umwuka wo kwigomwa. Koko rero, ntibabona ko kugira ubutunzi ari cyo kintu cy’ingenzi cyane. Mu by’ukuri, Yesu yabwiye abigishwa be ati “mbega ukuntu biruhije Mariko 10:23-25). Yesu yateye abigishwa be inkunga yo koroshya ubuzima kugira ngo babone uko bibanda ku murimo wo guhindura abantu abigishwa (Matayo 6:22-24, 33). Kuki umwuka wo kwigomwa udufasha guhindura abantu abigishwa?
ko abanyamafaranga binjira mu bwami bw’Imana!” Abigishwa batangajwe n’ayo magambo, ariko Yesu yongeyeho ati “bana banjye, mbega ukuntu kwinjira mu bwami bw’Imana biruhije! Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana” (11 Kwigisha abantu ibintu byose Yesu yadutegetse bidusaba gushyiraho imihati myinshi. Ahanini Umukristo ushaka guhindura abantu abigishwa, yihatira kuyoborera umuntu ushimishijwe icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru. Kugira ngo ababwiriza b’Ubwami bamwe bongere uburyo bwabo bwo kubona abantu bafite imitima itaryarya, bahinduye akazi bakoraga igihe cyabo cyose, bakora akabasaba igihe gito. Abakristo babarirwa mu bihumbi bize urundi rurimi kugira ngo bashobore kubwiriza abanyamahanga batuye mu gace k’iwabo. Abandi bo bimukiye mu tundi duce cyangwa mu bindi bihugu kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda y’isarura (Matayo 9:37, 38). Ibyo byose bisaba umwuka wo kwigomwa. Ariko hari ibindi bintu bikenewe kugira ngo umuntu ashobore kugira ingaruka nziza mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.
Jya wihangana ariko ntutakaze igihe
12, 13. Kuki umuco wo kwihangana ukenewe cyane mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?
12 Kwihangana ni undi muco udufasha guhindura abantu abigishwa. Ubutumwa twe Abakristo tubwiriza burihutirwa, ariko guhindura abantu abigishwa bisaba igihe no kwihangana (1 Abakorinto 7:29). Yesu ntiyigeze areka kwihanganira murumuna we Yakobo. Nubwo bigaragara ko Yakobo yari amaze igihe kinini azi iby’umurimo wo kubwiriza Yesu yakoraga, hari ikintu cyamubuzaga guhinduka umwigishwa (Yohana 7:5). Icyakora mu gihe gito, hagati y’urupfu rwa Kristo na Pentekote yo mu mwaka wa 33, biragaragara ko Yakobo yahindutse umwigishwa, kuko Ibyanditswe byumvikanisha ko yateraniraga hamwe na nyina na barumuna be n’izindi ntumwa kugira ngo basenge (Ibyakozwe 1:13, 14). Yakobo yateye imbere cyane mu buryo bw’umwuka, nyuma yaho asohoza inshingano ziremereye mu itorero rya gikristo.—Ibyakozwe 15:13; 1 Abakorinto 15:7.
13 Abakristo barimo barakora umurimo umeze nko guhinga ibintu akenshi bikura buhoro buhoro, ari byo gufasha abantu gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, gukunda Yehova no kugira imitekerereze nk’iya Kristo. Ibyo bisaba kwihangana. Yakobo yaranditse ati “bavandimwe, mwihangane kugeza ku kuhaba k’Umwami. Dore umuhinzi akomeza gutegereza imbuto z’ubutaka z’agaciro kenshi, agakomeza kwihangana kugeza igihe aboneye imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Namwe rero mukomeze mwihangane, mwikomeze imitima kuko kuhaba k’Umwami kwegereje” (Yakobo 5:7, 8). Yakobo yarimo atera bagenzi be bari bahuje ukwizera inkunga yo ‘kwihangana kugeza ku kuhaba k’Umwami.’ Iyo abigishwa babaga badasobanukiwe ibintu, Yesu yabasobanuriraga yihanganye cyangwa agakoresha ingero (Matayo 13:10-23; Luka 19:11; 21:7; Ibyakozwe 1:6-8). Muri iki gihe cyo kuhaba k’Umwami, dukeneye ukwihangana nk’uko, mu gihe twihatira guhindura abantu abigishwa. Abantu bahinduka abigishwa ba Yesu muri iki gihe, bakeneye gutozwa mu buryo burangwa no kwihangana.—Yohana 14:9.
14. Nubwo tubwiriza twihanganye, ni gute twakoresha igihe cyacu mu buryo burangwa n’ubwenge mu gihe duhindura abantu abigishwa?
Matayo 13:18-23). Bityo rero, nyuma yo gushyiraho imihati ishyize mu gaciro kugira ngo dufashe abo bantu, biba ari iby’ubwenge kutabatakazaho igihe, tugashaka abarushaho guha agaciro ukuri kwa Bibiliya (Umubwiriza 3:1, 6). Birumvikana ko n’abantu baha agaciro ukuri kwa Bibiliya, bashobora gukenera ubufasha bw’inyongera kugira ngo bahindure uko babona ibintu, imyifatire ndetse n’ibyo bashyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Ni yo mpamvu dusabwa kwihangana nk’uko Yesu yihanganiraga abigishwa be bari bakeneye igihe kinini kurushaho kugira ngo bagire imyifatire ikwiriye.—Mariko 9:33-37; 10:35-45.
14 Nubwo tubwiriza twihanganye, hari igihe ijambo ritera imbuto mu bantu benshi dutangiza ibyigisho bya Bibiliya (Ongera ubuhanga bwawe bwo kwigisha
15, 16. Kuki gutegura neza no kwigisha mu buryo bworoshye ari ibintu by’ingenzi mu gihe dukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa?
15 Urukundo dukunda Imana, kwita ku bantu, umwuka wo kwigomwa ndetse no kwihangana ni ibintu by’ingenzi kugira ngo umurimo wo guhindura abantu abigishwa ugire icyo ugeraho. Dukeneye kandi kongera ubuhanga mu kwigisha kuko budufasha gusobanura ibintu mu buryo bwumvikana kandi butagoye. Urugero, ibintu byinshi Umwigisha Mukuru Yesu Kristo yigishije, byagize ingaruka nziza kubera ko byumvikanaga mu buryo bworoshye. Wenda ushobora kuba wibuka amagambo ya Yesu nk’aya ngo “mwibikire ubutunzi mu ijuru,” “ikintu cyera ntimukagihe imbwa,” “ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka,” “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Matayo 6:20; 7:6; 11:19; 22:21). Birumvikana ko Yesu atavugaga interuro ngufi gusa. Yigishaga ibintu byumvikana kandi akabisobanura igihe byabaga ari ngombwa. Ni gute wakwigana uburyo bwa Yesu bwo kwigisha?
16 Ibanga ryo kwigisha ibintu mu buryo bworoshye kandi bwumvikana ni ugutegura neza. Umubwiriza utateguye usanga avuga amagambo menshi. Ashobora gutuma ibitekerezo by’ingenzi bipfukiranwa no kuvuga amagambo menshi atari ngombwa, ugasanga avuga ibintu byose azi ku ngingo. Ibinyuranye n’ibyo, umubwiriza utegura neza atekereza ku mwigishwa we, agatekereza ku ngingo bari buganireho, hanyuma akageza ku mwigishwa ibintu akeneye gusa mu buryo bwumvikana (Imigani 15:28; 1 Abakorinto 2:1, 2). Azirikana ibyo umwigishwa yamaze kumenya ku ngingo bari buganireho hamwe n’ibintu agomba gutsindagiriza mu gihe cy’icyigisho. Umubwiriza ashobora kuba azi ibintu byinshi bishishikaje ku ngingo, ariko kugira ngo ingingo yumvikane neza bisaba gukuramo ibitari ngombwa.
17. Ni gute dushobora gufasha abantu gutekereza ku Byanditswe?
17 Nanone kandi, Yesu yafashaga abantu gutekereza, aho kugira ngo ababwire gusa uko ibintu bimeze. Urugero, hari igihe yabajije ati “utekereza iki Simoni? Ni bande abami bo mu isi baka amahoro cyangwa umusoro w’umubiri? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” (Matayo 17:25). Dushobora gushimishwa cyane no gusobanura Bibiliya, ku buryo byaba ngombwa ko twirinda kugira ngo tureke n’umwigishwa wa Bibiliya avuge icyo atekereza, cyangwa asobanure ingingo irimo iganirwaho mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Ubusanzwe ntitwagombye guhata abantu ibibazo. Ahubwo dushobora kwifashisha ingero nziza n’ibibazo bikangura ibitekerezo tubigiranye amakenga, kugira ngo tubafashe gusobanukirwa ingingo zishingiye ku Byanditswe ziri mu bitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya.
18. Ni iki gikubiye mu kwitoza kugira “ubuhanga bwo kwigisha”?
2 Timoteyo 4:2; Tito 1:9). Ubwo buhanga bwo kwigisha, bukubiyemo ibirenze gufasha umuntu gufata mu mutwe ibyo yiga. Twagombye kugerageza gufasha umwigishwa wa Bibiliya gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’ukuri n’ikinyoma, icyiza n’ikibi, ubwenge n’ubupfapfa. Iyo tubigenje dutyo kandi tukihatira gufasha uwo muntu kwitoza gukunda Yehova, ashobora gusobanukirwa impamvu yagombye kumwumvira.
18 Ibyanditswe bivuga ibihereranye no kugira “ubuhanga bwo kwigisha” (Jya wifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa ubigiranye ishyaka
19. Ni gute Abakristo bose bagira uruhare mu gutuma abantu bahinduka abigishwa?
19 Itorero rya gikristo rikorera hamwe umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Igihe umuntu mushya abaye umwigishwa, Umuhamya wa Yehova wamubonye akamufasha kwiga icyo Bibiliya yigisha, si we wenyine uba ufite impamvu zo kwishima. Iyo abantu bakora ibijyanye no gushakisha abantu bazimiye basabwe gushaka umwana wazimiye, mu by’ukuri ashobora kumubonwa n’umwe muri bo. Ariko iyo uwo mwana ashyikirijwe ababyeyi be, buri wese muri abo bantu bagize uruhare mu kumushakisha arishima (Luka 15:6, 7). Mu buryo nk’ubwo, abagize itorero bose bagira uruhare mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Abakristo bose bifatanya mu gushakisha abantu bashobora guhinduka abigishwa ba Yesu; maze mu gihe umuntu mushya atangiye kujya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami, buri Mukristo akagira uruhare mu gutuma arushaho gukunda ugusenga k’ukuri (1 Abakorinto 14:24, 25). Ku bw’ibyo, Abakristo bose bashobora kwishimira ko abantu bashya babarirwa mu bihumbi amagana bahinduka abigishwa buri mwaka.
20. Ni iki wagombye gukora niba wifuza kwigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya?
20 Abakristo benshi b’indahemuka bishimira kugira umuntu bafasha kumenya ibihereranye na Yehova n’ugusenga k’ukuri. Imihati bashyiraho uko yaba ingana kose ariko, bashobora kuba batarabigeraho. Niba na we ufite ikibazo nk’icyo, komeza kongera urukundo ukunda Yehova, jya wita ku bantu, jya ugira umwuka wo kwigomwa, jya wihangana kandi ushake uburyo wakongera ubuhanga bwawe bwo kwigisha. Ikiruta byose ariko, shyira mu isengesho icyifuzo cyawe cyo kwigisha ukuri (Umubwiriza 11:1). Jya ukomezwa no kumenya ko ikintu cyose ukora mu murimo wa Yehova kigira uruhare mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, umurimo uhesha Imana ikuzo.
Ese ushobora gusobanura?
• Kuki umurimo wo guhindura abantu abigishwa ugaragaza niba dukunda Imana?
• Ni iyihe mico abahindura abantu abigishwa baba bakeneye?
• Ni iki gikubiye mu kugira “ubuhanga bwo kwigisha”?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Abakristo bagaragaza urukundo rwimbitse bakunda Imana binyuze mu guhindura abantu abigishwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Kuki abakora umurimo wo guhindura abantu abigishwa bagomba kwita ku bandi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Imwe mu mico abantu bahindura abantu abigishwa bakeneye kugira ni iyihe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Abakristo bose bishimira ibyo bageraho mu murimo wo guhindura abantu abigishwa