Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bo ku isi bagenda bunga ubumwe: mu buhe buryo?

Abantu bo ku isi bagenda bunga ubumwe: mu buhe buryo?

Abantu bo ku isi bagenda bunga ubumwe: mu buhe buryo?

NI GUTE wasobanura ijambo “ubumwe”? Kuri bamwe, iryo jambo ryumvikanisha kutagirana amakimbirane cyangwa kutarwana. Urugero, iyo ibihugu bibiri cyangwa byinshi bisinyanye amasezerano bityo bikemeranya ko bizabana mu mahoro, umuntu ashobora kuvuga ko byunze ubumwe. Ariko se ni ko bimeze koko? Si ko biri byanze bikunze.

Urugero, amateka agaragaza ko abantu bagiye basinya amasezerano abarirwa mu bihumbi ariko bakayarengaho. Kubera iki? Incuro nyinshi biterwa n’uko abayobozi b’isi baba bahangayikishijwe no kuba ibihangange cyane, kurusha uko bahangayikishwa no kubana n’abandi amahoro cyangwa kunga ubumwe. Nanone ibihugu bimwe na bimwe bitinya akaga gashobora guterwa n’uko ibindi bihugu bibarusha ingufu za gisirikare.

Bityo rero, kuba ibihugu bibiri bitarimo kurwana, ntibivuga ko byunze ubumwe kandi ko bibanye amahoro. Ubwo se koko, abantu babiri bafite imbunda za pisitori buri wese ayitunze undi, twavuga ko babanye amahoro, ngo ni uko gusa nta n’umwe muri bo wari wakoma imbarutso? Gutekereza gutyo byaba ari ubupfu. Nyamara muri iki gihe ibihugu byinshi biri mu mimerere nk’iyo. Kubera ko kutiringira abandi bigenda birushaho kwiyongera, bituma abantu batinya ko umunsi umwe imbunda zizarikora. Hakozwe iki kugira ngo abantu birinde ako kaga kabugarije?

Intwaro za kirimbuzi zibangamira ubumwe

Abenshi biringira ko Amasezerano yo Guhagarika Icurwa ry’Intwaro za Kirimbuzi azagira icyo ageraho. Ayo masezerano yashyizweho umukono mu mwaka wa 1968, abuza ibihugu bidafite intwaro za kirimbuzi kuzicura, naho ibihugu bizifite bigasabwa kuzigabanya. Ayo masezerano yasinywe n’ibihugu birenga 180, agamije guhagarika burundu icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Nubwo uwo mugambi usa naho ari mwiza, bamwe mu bantu bajora babona ko ayo masezerano nta kindi agamije, uretse kugerageza guhagarika iby’icurwa ry’izo ntwaro mu bihugu bimwe bitazicura. Ku bw’ibyo, abantu batinya ko bimwe mu bihugu byasinye ayo masezerano bishobora kwisubiraho. Mu by’ukuri, abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe babona ko bidakwiriye rwose kureka gucura intwaro bumva ko zishobora kubafasha kwirinda.

Igituma ibintu birushaho kuzamba, wenda akaba ari na byo bishobora gutuma akaga karushaho kwiyongera, ni uko nta gihugu na kimwe kibuzwa gukoresha ingufu zikoreshwa mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi kigamije kuzibyaza umuriro w’amashanyarazi. Ibyo byatumye bamwe batinya ko ibihugu byitwa ko bikoresha izo ngufu zibyara umuriro mu bintu bidafitanye isano n’intambara, bishobora no kuzikoresha mu ibanga bicura intwaro za kirimbuzi.

Ndetse n’ibihugu bisanzwe bifite intwaro za kirimbuzi, bishobora kwirengagiza ayo masezerano. Hari abahanga mu kujora bavuga ko kwitega ko ibihugu bitunze intwaro nyinshi za kirimbuzi bizazisenya cyangwa ko bizazigabanya, byaba ari ubupfu. Hari igitabo cyavuze kiti “kugira ngo ibyo bigerweho, . . . bisaba ko ibihugu bihanganye bigirana ubucuti bukomeye kandi bikizerana. [Kwizera ko ibyo] bishobora kubaho [biragoye].”

Imihati abantu bagiye bashyiraho kugira ngo bunge ubumwe, nubwo yabaga ivuye ku mutima, byaragaragaye ko nta cyo yagezeho. Ibyo ntibitangaza abantu biga Bibiliya, kubera ko Ijambo ry’Imana rigira riti “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ndetse Bibiliya ivuga yeruye iti “hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 16:25). Imihati ubutegetsi bw’abantu bushyiraho kugira ngo habeho ubumwe ifite aho igarukira. Icyakora ibyo ntibivuga ko nta cyizere dufite.

Isoko y’ubumwe nyakuri

Bibiliya irimo isezerano ry’Imana rivuga ko ubumwe bw’abatuye isi buzagerwaho, ariko bidaturutse ku mihati y’abantu. Umuremyi yari afite umugambi w’uko abantu bo ku isi hose bazabana mu mahoro, kandi azasohoza ibyo abantu bananiwe gukora. Hari abantu bashobora kubona ko kubigeraho bitoroshye. Ariko kandi, umugambi wa mbere w’Imana wari uw’uko abantu babana mu mahoro no mu bwumvikane. * Imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza ko Imana igifite umugambi wo guhuriza hamwe abantu batuye isi yose. Reka dusuzume ingero nke gusa.

• “Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro.”—ZABURI 46:9, 10.

• “Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.”—YESAYA 11:9.

• “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.”—YESAYA 25:8.

• “Nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 PETERO 3:13.

• “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho.”—IBYAHISHUWE 21:4.

Ayo masezerano ni ayo kwiringirwa. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova Imana ari Umuremyi kandi akaba afite imbaraga n’ubushobozi bwo gutuma abantu bunga ubumwe (Luka 18:27). Ndetse yifuza kubikora. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko ‘Imana yishimira cyane guteranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.’—Abefeso 1:8-10.

Isezerano ry’Imana rihereranye n’“isi nshya” iyo “gukiranuka kuzabamo,” ntabwo ari cya cyizere kiraza amasinde (2 Petero 3:13). Ku birebana n’ibyo Yehova Imana asezeranya, yagize ati “ijambo ryanjye . . . ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:11.

Ijambo ry’Imana rituma bunga ubumwe

Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, idini ryagiye rigira uruhare mu kubiba amacakubiri mu bantu, aho gutuma bunga ubumwe. Ibyo dukwiriye kubitekerezaho twitonze kubera ko twemera ko hariho Umuremyi. None se niba twemera ko ariho, ntibyaba ari iby’ubwenge kwitega ko abamusenga bagomba kubana mu mahoro kandi bakunga ubumwe? Yego rwose.

Kuba amadini agira uruhare mu kubiba amacakubiri mu bantu, ntibihuje n’ibyo Yehova Imana ashaka kandi ntibihuje n’ibyo Ijambo rye rivuga. Aho kugira ngo amadini ashyigikire umugambi w’Imana, ashyigikira ko uburyo bwashyizweho n’abantu ari bwo bwakoreshwa mu gutuma abantu bunga ubumwe. Ayo madini Yehova ntayemera. Abayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu, Yesu yabise ‘indyarya’ kandi arababwira ati “Yesaya yahanuye neza ibyanyu igihe yagiraga ati ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’”—Matayo 15:7-9.

Ibinyuranye n’ibyo, ugusenga k’ukuri gutuma abantu bunga ubumwe. Umuhanuzi Yesaya yarahanuye ati “mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:2, 4.

Muri iki gihe mu bihugu birenga 230, Abahamya ba Yehova barimo baritabira amabwiriza yatanzwe na Yehova Imana mu birebana n’icyatuma abantu bunga ubumwe. Ni iki kibafasha kunga ubumwe? Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Abakolosayi 3:14). Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere Pawulo yakoresheje ryahinduwemo ‘kunga,’ rishobora kwerekeza ku mitsi iba mu mubiri w’umuntu. Iyo mitsi ikomeye nk’imigozi kandi ikora imirimo ibiri y’ingenzi. Ituma ingingo z’umubiri ziguma mu mwanya wazo, kandi ikunga amagufwa.

Urukundo na rwo ni ko rumeze. Uwo muco ukora ibirenze ibyo kubuza abantu kwicana. Urukundo nk’urwa Kristo rutuma abantu bakuriye mu mimerere itandukanye babana mu mahoro kandi bakunga ubumwe. Urugero, urwo rukundo rutuma abantu bashobora gukurikiza ihame bakunze kwita Itegeko rya Zahabu. Muri Matayo 7:12, Yesu Kristo yaravuze ati “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.” Gukurikiza iryo hame byafashije benshi kunesha urwikekwe.

‘Mukundane’

Abahamya ba Yehova biyemeje kugaragaza ko ari abigishwa ba Kristo binyuze mu kumvira amagambo Yesu yavuze, agira ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urukundo nk’urwo rwagiye rugaragara mu buryo butangaje igihe habaga imyivumbagatanyo n’imivurungano bishingiye ku moko cyangwa kuri politiki. Urugero, mu gihe cy’itsembabwoko ryo mu Rwanda ryo mu mwaka wa 1994, Abahamya ba Yehova bagaragaje ko bakundana. Abahamya bo mu bwoko bw’Abahutu bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barinde abavandimwe babo b’Abatutsi.

Birumvikana ko bidahuje n’ubwenge kwitega ko abatuye mu bihugu byo ku isi hose bagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe, ku buryo byazatuma isi yose yunga ubumwe. Dukurikije Bibiliya, ibyo ni Imana izabikora mu gihe yagennye. Icyakora, no muri iki gihe abantu bashobora kwambara urukundo kandi bakunga ubumwe.

Mu mwaka ushize, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga miriyari basura abantu kandi bakababwira ibihereranye na Bibiliya hamwe n’akamaro kayo mu mibereho yo muri iki gihe. Ubumenyi nyakuri bwo mu Ijambo ry’Imana bwatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bunga ubumwe, bamwe muri bo mbere yaho bakaba baranganaga cyane. Muri bo twavuga nk’Abarabu n’Abayahudi, Abanyarumeniya n’Abanyaturukiya, Abadage n’Abarusiya n’abandi.

Mbese wakwifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’uruhare Ijambo ry’Imana Bibiliya rigira mu gutuma abantu bunga ubumwe? Niba ubyifuza, ushobora gushaka Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu cyangwa ukabandikira wifashishije imwe muri aderesi ziri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’umugambi Imana ifitiye abantu, reba igice cya 3 cy’igitabo cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

Amasezerano abarirwa mu bihumbi yagiye asinywa ariko abayasinye bakayarengaho

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

Gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya byatumye abantu bagera ku byo ubutegetsi budashobora kubagezaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ijambo ry’Imana rivuga ibirebana n’Isoko y’ubumwe nyakuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Umuhamya wa Yehova w’Umuhutu n’uw’Umututsi bubakira hamwe ahantu ho gusengera