Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Yesu yagiraga Bibiliya?

Ese Yesu yagiraga Bibiliya?

Ese Yesu yagiraga Bibiliya?

YESU ntiyagiraga Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya yuzuye dufite ubu, mu gihe cya Yesu itabagaho. Icyakora, mu masinagogi habagamo imizingo yari yarakusanyijwe, yarimo inyandiko zaje kuba zimwe mu zigize Bibiliya tuzi muri iki gihe. Igihe Yesu yari mu isinagogi y’i Nazareti, yasomye mu muzingo w’igitabo cya Yesaya (Luka 4:16, 17). Intumwa Pawulo yumvise “Amategeko n’ibyanditswe n’Abahanuzi [bisomerwa] mu ruhame” (Ibyakozwe 13:14, 15). Nanone kandi, umwigishwa Yakobo yavuze ko ibyanditswe na Mose, ‘buri sabato byasomerwaga mu masinagogi mu ijwi riranguruye.’—Ibyakozwe 15:21.

Ese abantu bo mu kinyejana cya mbere bagiraga imizingo y’Ibyanditswe Byera? Uko bigaragara, Umunyetiyopiya w’inkone wabaga i Bwami ategekera umwamikazi Kandake, yari afite iyo mizingo. Ikibigaragaza ni uko igihe Filipo yahuriraga na we ku muhanda ugana i Gaza, yari “yicaye mu igare rye, asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya” (Ibyakozwe 8:26-30). Intumwa Pawulo yasabye Timoteyo kumuzanira “ibitabo, cyane cyane iby’impu” (2 Timoteyo 4:13). Nubwo Pawulo atavuze ibyo bitabo ibyo ari byo, birashoboka rwose ko byari bimwe mu bigize Ibyanditswe bya Giheburayo.

Nk’uko umwarimu wigisha indimi z’Abasemiti witwa Alan Millard yabivuze, mu Bayahudi bari bafite imizingo y’Ibyanditswe, uko bigaragara harimo abantu “bari bakomeye bo muri Palesitina, abitwaga ko bize bose, Abafarisayo n’abigisha bamwe na bamwe, urugero nka Nikodemu.” Uwo mwarimu yavuze ko imwe mu mpamvu zatumaga abo bantu batunga iyo mizingo bonyine, ari uko yari ihenze. Millard yaragenekereje, asanga “kopi imwe y’igitabo cya Yesaya yaraguraga hagati y’amadenariyo atandatu n’icumi.” Yavuze kandi ko Bibiliya yuzuye y’Igiheburayo “yashoboraga kuba igizwe n’imizingo iri yagati ya 15 na 20,” mu yandi magambo, ikaba yarashoboraga kugura amafaranga ajya kungana n’umushahara w’amezi atandatu.

Bibiliya ntivuga niba Yesu cyangwa abigishwa be baragiraga imizingo ya Bibiliya yabo bwite. Icyakora, dushobora kwemeza tudashidikanya ko Yesu yari asobanukiwe neza Ibyanditswe, kubera ko yajyaga abyerekezaho ndetse akajya avuga imirongo y’Ibyanditswe yari yarafashe mu mutwe (Matayo 4:4, 7, 10; 19:4, 5). Ese muri iki gihe ibyo ntibyagombye kudushishikariza kumenya neza Bibiliya, kubera ko muri rusange idahenze kandi ikaba ishobora kuboneka mu buryo bworoshye?