Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese isi yose ishobora kunga ubumwe?

Ese isi yose ishobora kunga ubumwe?

Ese isi yose ishobora kunga ubumwe?

ESE mu gihe kiri imbere isi yacu izaba irangwa n’amahoro, cyangwa izaba yugarijwe n’akaga? Ibyo byombi bisa naho bishoboka.

Ku ruhande rumwe, hari abayobozi b’isi bavugana icyizere ko intego yo kuzana amahoro ku isi hose izagerwaho; wenda impamvu ikaba ari uko amahoro aramutse atagezweho, imimerere yo ku isi yazaba iteye ubwoba. Ku rundi ruhande, abantu benshi bahangayikishwa n’ibibazo nk’ibi bigira biti “ni ibihe bihugu bitunze intwaro za kirimbuzi? Ese bishobora gutinyuka kuzikoresha? Biramutse bizikoresheje se, byagenda bite?

Nk’uko ibyabayeho mu mateka bibigaragaza, ishyari n’urwikekwe bimaze igihe kirekire bituma abantu batakaza icyizere cy’uko hashobora kuzabaho ubumwe. Kandi aho kugira ngo idini rikemure ikibazo cy’amakimbirane, ryatumye kirushaho gukaza umurego. Umunyamakuru witwa James A. Haught, yaranditse ati “ikintu cyose kibiba amacakubiri mu bantu, gishobora gutuma bashyamirana; kandi idini ni kimwe mu bintu bibiba amacakubiri kurusha ibindi. Nubwo muri rusange abantu bizera ko idini rituma abantu baba ‘beza,’ biragaragara neza ko rituma abantu bamwe bakora ibikorwa bya kinyamaswa.” Umwanditsi witwa Steven Weinberg na we ni uko abibona. Yaranditse ati “idini ni ryo rituma abantu beza bakora ibikorwa bibi.”

Ese haba hari icyizere cy’uko isi yacu izigera yunga ubumwe? Yego rwose. Ariko nk’uko turi buze kubibona, isi izunga ubumwe bidaturutse ku muntu cyangwa ku madini yashinzwe n’abantu.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Ese isi imeze nka gerenade igiye guturika?