Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

Ese ushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

Ese ushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

“Muvugire mu mahanga muti ‘Uwiteka ari ku ngoma.’”​—ZABURI 96:10.

1, 2. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyabayeho ahagana mu Kwakira k’umwaka wa 29? (b) Ibyo byasobanuraga iki kuri Yesu?

AHAGANA mu Kwakira k’umwaka wa 29, habayeho ikintu cy’ingenzi kitari cyarigeze kibaho ku isi. Umwanditsi w’ivanjiri witwa Matayo, agira ati ‘Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka, [Yohana Umubatiza] abona umwuka w’Imana umanukiye [kuri Yesu Kristo] umeze nk’inuma. Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira.”’ Icyo ni kimwe mu bintu bike byabayeho abanditsi b’Amavanjiri bose uko ari bane bagize icyo bavugaho.—Matayo 3:16, 17; Mariko 1:9-11; Luka 3:21, 22; Yohana 1:32-34.

2 Kuba Yesu yarahawe umwuka wera mu buryo bugaragara, byatumye aba Uwasizwe; iryo jambo rikaba risobanurwa ngo Mesiya cyangwa Kristo (Yohana 1:33). Amaherezo, “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari rubonetse. Imbere ya Yohana Umubatiza hari hahagaze uwo Satani yari kuzakomeretsa agatsinsino, na we akaba yari kuzakomeretsa umutwe uwo mwanzi ukomeye wa Yehova, akaba n’umwanzi w’ubutegetsi Bwe bw’ikirenga (Itangiriro 3:15). Kuva icyo gihe, Yesu yari azi neza ko yagombaga kwihatira gusohoza umugambi wa Yehova uhereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova hamwe n’Ubwami bwe.

3. Ni gute Yesu yiteguye gusohoza inshingano yahawe irebana no gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

3 Kugira ngo Yesu yitegure gusohoza iyo nshingano yari amaze guhabwa, “yuzuye umwuka wera, ava kuri Yorodani maze ajyanwa n’umwuka hirya no hino mu butayu” (Luka 4:1; Mariko 1:12). Mu minsi 40 Yesu yamaze muri ubwo butayu, yabonye igihe gihagije cyo gutekereza mu buryo bwimbitse ku kibazo cyazamuwe na Satani kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ndetse n’icyo yari kuzakora kugira ngo abushyigikire. Icyo kibazo kireba ibiremwa byose bifite ubwenge, byo mu ijuru n’ibyo ku isi. Bityo rero, birakwiriye ko dusuzuma uburyo Yesu yagaragaje ubudahemuka, kandi tukareba icyo tugomba gukora kugira ngo natwe tugaragaze ko twifuza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.—Yobu 1:6-12; 2:2-6.

Satani arwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo bweruye

4. Ni ikihe gikorwa Satani yakoze kigaragaza ko yarwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo bweruye?

4 Birumvikana ko ibyo bintu byose byarimo biba bitisobye Satani. Yahise agaba igitero ku w’ibanze mu bagize “urubyaro” rw’‘umugore’ w’Imana (Itangiriro 3:15). Satani yashutse Yesu incuro eshatu, amusaba gukora ibintu bisa naho bifitiye Yesu akamaro, aho kugira ngo Yesu akore ibyo Se ashaka. By’umwihariko, ikigeragezo cya gatatu cyari kigamije kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo bweruye. Satani yeretse Yesu “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo” maze amubwirana ubwirasi ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya.” Kubera ko Yesu yari azi neza ko Satani ategeka “ubwami bwose bwo ku isi,” yagaragaje uruhande aherereyemo ku birebana n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, maze arasubiza ati “genda Satani! Kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”—Matayo 4:8-10.

5. Ni iyihe nshingano itoroshye Yesu yagombaga gusohoza?

5 Uburyo Yesu yabayeho bwagaragaje neza ko intego ye y’ibanze yari ugushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Yesu yari azi neza ko agomba gukomeza kuba indahemuka kugeza apfuye, aguye mu maboko ya Satani, kugira ngo agaragaze ko Imana ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Nk’uko byari byarahanuwe, ibyo byari kuzagaragaza ko urwo ‘rubyaro’ rw’umugore rukomerekejwe agatsinsino (Matayo 16:21; 17:12). Nanone yagombaga kuzatangaza ubutumwa buvuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo Yehova yahaye ububasha bwo kurwanya Satani wigometse bukamunesha, kandi bugatuma ibiremwa byose byongera kugira amahoro n’umutekano (Matayo 6:9, 10). Yesu yakoze iki kugira ngo asohoze iyo nshingano itoroshye?

“Ubwami bw’Imana buregereje”

6. Ni gute Yesu yamenyekanishije ko Ubwami ari uburyo Imana izakoresha mu ‘kumaraho imirimo ya Satani’?

6 Mbere na mbere, “Yesu yagiye i Galilaya abwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana agira ati ‘igihe cyagenwe kirasohoye, n’ubwami bw’Imana buregereje’” (Mariko 1:14, 15). Yaravuze ati “ngomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana, . . . kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:18-21, 43). Yesu yagenze igihugu cyose, “abwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana” (Luka 8:1). Nanone yakoze ibitangaza byinshi. Muri byo twavuga nko kugaburira imbaga y’abantu, kugaragaza ububasha ku bintu kamere, gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Igihe Yesu yakoraga ibyo bitangaza, yagaragaje ko Imana ifite ubushobozi gukuraho ingaruka mbi n’imibabaro byatewe n’ubwigomeke bwo muri Edeni, bityo akaba ‘amazeho imirimo ya Satani.’—1 Yohana 3:8.

7. Ni uwuhe murimo Yesu yategetse abigishwa be gukora, kandi se ni iki bagezeho?

7 Kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwe mu buryo bwagutse uko bishoboka kose, Yesu yakorakoranyije itsinda ry’abigishwa b’indahemuka kandi abatoza kubwiriza. Ku ikubitiro, yatoranyije intumwa ze 12 ‘azohereza kubwiriza ubwami bw’Imana’ (Luka 9:1, 2). Nyuma yaho, yohereje abandi 70 kugira ngo batangaze ubutumwa bugira buti “ubwami bw’Imana burabegereye” (Luka 10:1, 8, 9). Igihe abo bigishwa bagarukaga bakabwira Yesu ibyiza bari bagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, yarababwiye ati “nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo.”—Luka 10:17, 18.

8. Ni iki Yesu yagaragaje mu mibereho ye yose?

8 Yesu yitanze atizigamye kandi ntiyapfushaga ubusa uburyo bwose yabaga abonye bwo kubwiriza iby’Ubwami. Yakoraga umurimo ubutadohoka, akabwiriza ijoro n’amanywa ndetse akigomwa ibintu bisanzwe byo mu buzima. Yaravuze ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere bifite aho bitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Luka 9:58; Mariko 6:31; Yohana 4:31-34). Mbere gato y’uko Yesu apfa, yavugiye imbere ya Pilato ashize amanga ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Mu mibereho ya Yesu yose, yagaragaje ko atari yarazanywe gusa no kuba umwigisha ukomeye, gukora ibitangaza cyangwa kwitanga ngo abe Umucunguzi. Ahubwo yanagaragaje ko ashyigikiye ko ibyo Umutegetsi w’ikirenga Yehova ashaka bikorwa. Kandi yahamije ko Yehova azabisohoza binyuriye ku Bwami bwe.—Yohana 14:6.

“Birarangiye”

9. Ni gute Satani yaje kugera ku ntego yo gukomeretsa agatsinsino k’“urubyaro” rw’umugore w’Imana?

9 Ibintu byose Yesu yakoze bihereranye n’Ubwami ntibyashimishije Umwanzi Satani. Incuro nyinshi, Satani yagiye agerageza gucecekesha abagize “urubyaro” rw’umugore w’Imana, akoresheje abagize “urubyaro” rwe rwo ku isi, baba abanyapolitiki ndetse n’abanyamadini. Kuva Yesu yavuka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yibasiwe na Satani n’abambari be. Amaherezo, mu itumba ryo mu mwaka wa 33, igihe cyari kigeze ngo Umwana w’umuntu ahabwe Umwanzi, uwo mwanzi amukomeretse agatsinsino (Matayo 20:18, 19; Luka 18:31-33). Inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza neza uburyo Satani yakoresheje abantu ari bo Yuda Isikariyota, abakuru b’abatambyi, abanditsi, Abafarisayo ndetse n’Abaroma, kugira ngo bacire Yesu urubanza, bamwice urw’agashinyaguro bamwiciye ku giti cy’umubabaro.—Ibyakozwe 2:22, 23.

10. Ni ikihe kintu cy’ibanze Yesu yashohoje igihe yapfiraga ku giti cy’umubabaro?

10 Ni iki kikuza mu bwenge iyo utekereje Yesu ari ku giti cy’umubabaro, bamushinyagurira hanyuma bakaza kumwica urubozo? Ushobora kuba wibuka igitambo cy’incungu Yesu yatanze mu buryo buzira ubwikunde, yitangira abanyabyaha (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Ushobora gutangazwa nanone n’urukundo rukomeye Yehova yagaragaje igihe yatangaga icyo gitambo (Yohana 3:16). Wenda wumva ufite ibyiyumvo nk’iby’umusirikare mukuru w’Umuroma, wavuze ati “nta gushidikanya uyu yari Umwana w’Imana” (Matayo 27:54). Mu by’ukuri, ibyo bisubizo byose birakwiriye. Ku rundi ruhande, wibuke amagambo ya nyuma Yesu yavuze ari ku giti cy’umubabaro, agira ati “birarangiye” (Yohana 19:30). Ni ibiki byari birangiye? Nubwo Yesu yashohoje ibintu byinshi binyuze ku mibereho ye n’urupfu rwe, ikintu cy’ibanze cyari cyaramuzanye ku isi ni ugukemura ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Nanone kandi byari byarahanuwe ko urwo ‘rubyaro’ rwari kuzagabizwa Satani, akarugerageza bikabije kugira ngo izina rya Yehova rivanweho umugayo (Yesaya 53:3-7). Izo nshingano zari ziremereye, ariko zose Yesu yazishohoje neza. Byari birangiye rwose!

11. Yesu azakora iki kugira ngo asohoze mu buryo bwuzuye ubuhanuzi bwo muri Edeni?

11 Kubera ko Yesu yagaragaje ukwizera n’ubudahemuka, yarazuwe. Ntiyazutse ari umuntu, ahubwo yari “umwuka utanga ubuzima” (1 Abakorinto 15:45; 1 Petero 3:18). Yehova yari yarahaye Umwana we wahawe ikuzo isezerano rigira riti “icara iburyo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe” (Zaburi 110:1). Muri abo ‘banzi’ harimo umwicanyi mukuru ari we Satani ndetse n’abandi bose bagize “urubyaro” rwe. Kubera ko Yesu Kristo ari we Mesiya akaba ategeka Ubwami bwa Yehova, azafata iya mbere mu kurimbura ibyigomeke byose mu ijuru no ku isi (Ibyahishuwe 12:7-9; 19:11-16; 20:1-3, 10). Hanyuma, hazabaho isohozwa ryuzuye ry’ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15, hamwe n’amagambo ari mu isengesho Yesu yigishije abigishwa be, agira ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.”—Matayo 6:10; Abafilipi 2:8-11.

Yadusigiye icyitegererezo dukwiriye gukurikiza

12, 13. (a) Ni gute abantu bitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami muri iki gihe? (b) Ni iki dukwiriye gusuzuma niba dushaka kugera ikirenge mu cya Yesu?

12 Nk’uko Yesu yari yarabihanuye, ubutumwa bwiza bw’Ubwami burimo burabwirizwa mu bihugu byinshi muri iki gihe (Matayo 24:14). Ibyo bituma abantu babarirwa muri za miriyoni begurira Imana ubuzima bwabo. Bashimishwa cyane n’imigisha ubwo Bwami buzazana. Bategerezanyije amatsiko kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, izaba irangwa n’amahoro n’umutekano, kandi bishimira kugeza ku bandi ibyo byiringiro bafite (Zaburi 37:11; 2 Petero 3:13). Ese uri umwe muri abo babwiriza b’Ubwami? Niba uri umwe muri bo, urabishimirwa. Ariko hari ikindi buri wese muri twe agomba gusuzuma.

13 Intumwa Petero yaranditse ati ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Zirikana ko aho ngaho Petero atavuze ishyaka Yesu yagaragaje mu kubwiriza cyangwa ubuhanga yagaragaje mu kwigisha; ahubwo yavuze ko yababajwe. Kubera ko Petero yabyiboneye, azi neza uburyo Yesu yari yiteguye kubabara kugira ngo agandukire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi agaragaze ko Satani ari umubeshyi. None se ni gute twagera ikirenge mu cya Yesu? Dukwiriye kwibaza tuti ‘ese niteguye kubabazwa mu rugero rungana iki, kugira ngo ngaragaze ko nshyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi ko mbuhesha icyubahiro? Ese imibereho yanjye ndetse n’ishyaka ngira mu murimo, bigaragaza ko nshyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi ko ari bwo nshyira mu mwanya wa mbere?’—Abakolosayi 3:17.

14, 15. (a) Igihe Yesu bamugiraga inama zidakwiriye n’igihe abantu bashakaga kugira icyo bamukorera, yabyitwayemo ate kandi se kubera iki? (b) Ni ikihe kibazo tugomba guhora tuzirikana? (Shyiramo ibitekerezo biri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Jya mu ruhande rwa Yehova.”)

14 Buri munsi duhangana n’ibigeragezo ndetse n’ibibazo bidusaba gufata imyanzuro yoroheje cyangwa ikomeye. Ni iki cyagombye kugena uburyo tubyitwaramo? Urugero, ese iyo duhanganye imbonankubone n’igishuko gishobora gutuma dutandukira amahame ya gikristo, tubyitwaramo dute? Igihe Petero yabwiraga Yesu ngo yibabarire, Yesu yabyitwayemo ate? Yaravuze ati “jya inyuma yanjye Satani! . . . kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu” (Matayo 16:21-23). Ese iyo tubonye uburyo bushobora gutuma dutera imbere mu by’ubukungu cyangwa tukazamurwa mu ntera mu kazi, ariko bikaba bishobora kugira ingaruka ku mibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka, tubigenza nk’uko Yesu yabigenje? Igihe Yesu yamenyaga ko abantu bari babonye akora ibitangaza “bagiye kumufata ngo bamugire umwami,” yahise ava aho bari bari, aragenda.—Yohana 6:15.

15 Kuki icyo gihe ndetse no mu yindi mimerere Yesu yafashe ingamba zikaze bene ako kageni? Ni uko yabonaga neza ko hari ikindi kintu cy’ingenzi yagombaga gushyira imbere kuruta umutekano we cyangwa inyungu ze bwite. Yashakaga gukora ibyo Se ashaka no gushyigikira Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, atitaye ku ngaruka izo ari zo zose zari kumugeraho (Matayo 26:50-54). Bityo rero, nimucyo tujye tumera nka Yesu. Niba buri gihe tutajya tuzirikana neza ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova cyazamuwe, buri gihe tuzajya duhura n’akaga, duteshuke cyangwa tunanirwe gukora ibikwiriye. Kubera iki? Ni ukubera ko dushobora kugwa mu mitego ya Satani mu buryo bworoshye. Uwo mwanzi afite ubuhanga buhanitse bwo guhindura ikintu kibi kigasa naho gikwiriye nk’uko yabigenje igihe yashukaga Eva.—2 Abakorinto 11:14; 1 Timoteyo 2:14.

16. Ni iyihe ntego y’ibanze twagombye kuba dufite mu gihe dufasha abandi?

16 Mu murimo dukora, twihatira kuganira n’abantu ku birebana n’ibibahangayikishije kandi tukabereka ibisubizo Bibiliya itanga. Ubwo ni uburyo bwiza butuma abantu bashishikazwa no kwiga Bibiliya. Icyakora, intego yacu y’ibanze ntiyagombye kuba iyo gufasha abantu kumenya icyo Bibiliya ivuga cyangwa imigisha Ubwami bw’Imana buzazana gusa. Tugomba nanone kubafasha gusobanukirwa ikibazo kirebana n’Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova. Ese abo bantu biteguye kuba Abakristo b’ukuri, bagafata “igiti cy’umubabaro” kandi bakababazwa bazira gushaka Ubwami (Mariko 8:34)? Ese biteguye kwifatanya n’abashyigikiye Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova, bityo bakagaragaza ko Satani ari umubeshyi akaba n’usebanya (Imigani 27:11)? Dufite inshingano yo gufasha abandi gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi natwe tukabushyigikira.—1 Timoteyo 4:16.

Igihe Imana izaba “byose kuri bose”

17, 18. Ni ikihe gihe gishimishije cyane dushobora gutegereza niba tugaragaza ko dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

17 Mu gihe dukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugaragaze ko dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, haba mu myifatire yacu ndetse no mu murimo dukora, dushobora gutegerezanya ibyishimo igihe Yesu Kristo “azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se.” Ibyo bizaba ryari? Intumwa Pawulo agira ati “amaze guhindura ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose. Kuko agomba gutegeka ari umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bose munsi y’ibirenge bye. . . . Icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”—1 Abakorinto 15:24, 25, 28.

18 Mbega ukuntu bizaba bishimishije cyane igihe Imana izaba imaze kuba “byose kuri bose”! Ubwami buzaba bwaramaze gusohoza inshingano yabwo. Abarwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bose bazaba baramaze kurimburwa. Amahoro n’umutekano bizaba byaramaze kugarurwa mu ijuru no ku isi. Ibyaremwe byose bizaririmba amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa zaburi, agira ati “mwāturire [Yehova] ko izina rye rifite icyubahiro . . . Muvugire mu mahanga muti ‘Uwiteka ari ku ngoma.’”—Zaburi 96:8, 10.

Mbese ushobora gusubiza?

• Ni gute Yesu yakomeje kuzirikana ko ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana ari icy’ingenzi?

• Ni ikihe kintu cy’ibanze cyasohoye binyuze ku murimo wa Yesu no ku rupfu rwe?

• Ni mu buhe buryo dushobora gukurikiza urugero rwa Yesu mu kugaragaza ko dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 29]

JYA MU RUHANDE RWA YEHOVA

Nk’uko abavandimwe bo muri Koreya n’ab’ahandi babizi, iyo Abakristo bahanganye imbonankubone n’ibigeragezo bikaze nk’ibyo, ni iby’ingenzi ko bazirikana impamvu bibageraho.

Umwe mu Bahamya ba Yehova wari ufunze mu gihe cy’ubutegetsi bw’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, yagize icyo abivugaho. Yagize ati “icyadufashije kwihangana ni uko twari dusobanukiwe neza ikibazo cyazamuwe mu busitani bwa Edeni, icyo kibazo kikaba kirebana n’uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka. . . . Twari tuzi ko tubonye uburyo bwo kugaragaza ko dushyigikiye Ubutegetsi bwa Yehova. . . . Ibyo byaduteye inkunga kandi bituma dukomeza gushikama.”

Undi Muhamya wari ufunganywe na bagenzi be bahuje ukwizera mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato, na we yasobanuye icyabafashije gushikama. Yagize ati “Yehova yaradushyigikiye. Nubwo twari mu mimerere igoye, twari maso mu buryo bw’umwuka. Twateranaga inkunga, tukibukiranya ko ku birebana n’ikibazo cy’uburenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, twe turi ku ruhande rwa Yehova.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ni gute Yesu yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova igihe Satani yamushukaga?

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Igihe Yesu yapfaga, ni ibiki byari birangiye?