Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni gute Umukristo yagombye kubona ibihereranye no guhiga no kuroba?

Bibiliya nticiraho iteka guhiga cyangwa kuroba (Gutegeka kwa Kabiri 14:4, 5, 9, 20; Matayo 17:27; Yohana 21:6). Ariko kandi, hari amahame menshi yo mu Byanditswe Abakristo bahiga cyangwa baroba bagomba gutekerezaho.

Imana yemereye Nowa n’abamukomotseho kwica inyamaswa no kuzirya, ariko bagombaga kuzivushiriza hasi mbere yo kuzirya (Itangiriro 9:3, 4). Iryo tegeko ritsindagiriza ko ubuzima bw’inyamaswa bugomba kubahwa kubera ko buturuka ku Mana. Bityo rero, Abakristo ntibica inyamaswa mu rwego rwa siporo cyangwa bagamije kwirangaza gusa, cyangwa ngo bazice babigiranye ubugome, batitaye ku buzima bwazo.—Imigani 12:10.

Nanone hari ikintu twagombye gutekerezaho ku birebana n’uko tubona ibyo guhiga no kuroba. Intumwa za Yesu zakoraga umurimo w’uburobyi, zagiraga imigisha yo kuroba amafi menshi. Ariko nta kigaragaza ko birataga ubutwari mu birebana no kuroba cyangwa guhiga. Nanone nta kigaragaza ko bajyaga kuroba cyangwa guhiga bagamije kurushanwa n’abandi, kugaragaza ko ari abagabo, cyangwa ngo babe barashimishwaga no guhiga, kurwana cyangwa kwica.—Zaburi 11:5; Abagalatiya 5:26.

Ku bw’ibyo, dushobora kwibaza tuti ‘ese ntanga urugero rwiza ngaragaza ko nubaha uburyo Yehova abonamo ubuzima? Ese ibitekerezo byanjye n’ibiganiro byanjye byibanda ku birebana no guhiga cyangwa kuroba? Ese uburyo bwanjye bwo kubaho bugaragaza ko nshimishwa no guhiga cyangwa kuroba; cyangwa bugaragaza ko ndi umukozi w’Imana? Ese guhiga cyangwa kuroba bituma ngirana imishyikirano ya bugufi n’abatizera cyangwa bigatuma nirengagiza umuryango wanjye?’—Luka 6:45.

Bamwe mu bantu bahiga cyangwa baroba bagamije gushaka ikibatunga, bashobora kubigira impamvu z’urwitwazo bigatuma birengagiza ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu gihe bageze mu bihe byo guhiga cyangwa kuroba. Icyakora, tugaragaza ko twizera Imana kandi ko tuyiringira binyuze mu kudashyira ikintu icyo ari cyo cyose imbere y’inyungu z’iby’umwuka (Matayo 6:33). Ikindi kandi, Abakristo bubaha amategeko yose ya “Kayisari” arebana no guhiga no kuroba, baba babihatirwa n’abategetsi cyangwa batabibahatira.—Matayo 22:21; Abaroma 13:1.

Abantu bamwe bahiga n’abaroba, bashobora kuba bakeneye guhindura imitekerereze yabo, bakayihuza n’amahame arebana n’uko Yehova abona ibihereranye no guhiga no kuroba (Abefeso 4:22-24). Ku rundi ruhande, tugomba kubaha imyanzuro abandi bafata bakurikije umutimanama wabo. Intumwa Pawulo yatanze inama ikwiriye ku birebana n’ibyo, agira ati “ntitugakomeze gucirana imanza, ahubwo mwiyemeze iki: kudashyira imbere y’umuvandimwe igisitaza cyangwa ikigusha” (Abaroma 14:13). Kugaragaza urwo rukundo ruzira ubwikunde ndetse n’icyubahiro, byimakaza amahoro mu itorero kandi bikanezeza Umuremyi wacu we Soko y’ibifite ubuzima byose.—1 Abakorinto 8:13. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Reba nanone “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1990 (mu Gifaransa).