Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya

HARI mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu. Hari hashize imyaka 16 Abayahudi bagarutse bavuye mu bunyage i Babuloni batangiye gushyiraho urufatiro rw’urusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu. Ariko urusengero rwari rutaruzura kandi imirimo yo kurwubaka yari yarabuzanyijwe. Yehova yashyizeho umuhanuzi Hagayi, maze amezi abiri nyuma yaho ashyiraho undi muhanuzi ari we Zekariya, kugira ngo batangaze ijambo rye.

Hagayi na Zekariya bari bafite intego imwe yo gushishikariza abantu gusubukura imirimo yo kongera kubaka urwo rusengero. Imihati abo bahanuzi bashyizeho yageze ku ntego kandi nyuma y’imyaka itanu urwo rusengero rwari rwuzuye. Ubutumwa Hagayi na Zekariya batangaje buri mu bitabo byo muri Bibiliya byitiriwe amazina yabo. Igitabo cya Hagayi cyarangije kwandikwa mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, naho icya Zekariya kirangira mu mwaka wa 518 Mbere ya Yesu. Kimwe n’abo bahanuzi, natwe Imana yaduhaye umurimo tugomba gukora, tukaba tugomba kuwurangiza mbere y’imperuka y’iyi si. Uwo murimo ni uwo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Nimucyo turebe inkunga dushobora kuvana mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya.

“NIMWIBUKE IBYO MUKORA”

(Hagayi 1:1–2:23)

Hagayi yamaze iminsi 112 atangaza ubutumwa bune bushishikaje. Ubutumwa bwa mbere bugira buti “nimwibuke ibyo mukora. Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga” (Hagayi 1:7, 8). Ubwo butumwa abantu babwitabiriye neza. Ubutumwa bwa kabiri bukubiyemo isezerano rigira riti “[jye Yehova] iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.”—Hagayi 2:7.

Ubutumwa bwa gatatu bugaragaza ko kutita ku murimo wo kongera kubaka urusengero, byatumye ‘ubwo bwoko n’ibintu bakoreshaga amaboko yabo’ biba ibyanduye imbere ya Yehova. Ariko, guhera igihe bari kuzatangirira umurimo wo gusana, Yehova yari ‘kuzabaha umugisha.’ Ubutumwa bwa kane buvuga ko Yehova yari ‘kuzarimbura imbaraga z’ibihugu by’abanyamahanga byose’ kandi ko yari kuzagira Guverineri Zerubabeli ‘ikimenyetso.’—Hagayi 2:14, 19, 22, 23.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:6—Amagambo agira ati “muranywa ariko ntimushira inyota,” asobanura iki? Ayo magambo yumvikanisha ko inzoga zari kuzaba ingume. Kubera ko nta mugisha Yehova yari kuzabaha, inzoga zari kuzaba nke cyane. Zari kuzaba zidahagije ku buryo batari gushira inyota.

2:6, 7, 21, 22—Igikorwa cyo gutigisa gikorwa na nde cyangwa giterwa n’iki, kandi se ibyo bigira izihe ngaruka? Yehova atigisa “amahanga yose” binyuze ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ukorerwa hirya no hino ku isi. Nanone kandi uwo murimo wo kubwiriza utuma “ibyifuzwa n’amahanga yose” biza mu nzu ya Yehova, bityo ikuzura ibyiza. Mu gihe kiri imbere, “Uwiteka Nyiringabo” azatigisa “ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka,” iyi si mbi irimbuke yose uko yakabaye.—Abaheburayo 12:26, 27.

2:9—Ni mu buhe buryo ‘ubwiza bw’iyo nzu bwo hanyuma bwari kuzaruta ubwa mbere’? Ibyo byabayeho mu buryo bugera kuri butatu: umubare w’imyaka urusengero rwamaze, uwari kuzarwigishirizamo hamwe n’abantu bari kuzaza muri urwo rusengero bisukiranya, baje gusenga Yehova. Nubwo urusengero rwa Salomo rwari rufite ikuzo rwamaze imyaka 420, ni ukuvuga kuva mu mwaka 1027 Mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, ‘inzu yo hanyuma’ yamaze imyaka 580, ni ukuvuga kuva igihe yuzuriye mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu, kugeza igihe yarimburiwe mu mwaka wa 70. Nanone kandi, Mesiya ari we Yesu Kristo, yigishirije muri iyo ‘nzu yo hanyuma’ kandi abantu baje bazanywe no gusenga Imana bari benshi kuruta abaje mu ya “mbere.”—Ibyakozwe 2:1-11.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:2-4. Mu gihe umurimo dukora wo kubwiriza urwanyijwe, ntibyagombye gutuma tureka ibyo ‘gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana’ ngo tubisimbuze gushaka mbere na mbere inyungu zacu.—Matayo 6:33.

1:5, 7. Ni iby’ubwenge ko ‘twibuka ibyo dukora’ maze tugatekereza ku ngaruka bizagira ku mishyikirano dufitanye n’Imana.

1:6, 9-11; 2:14-17. Abayahudi bo mu gihe cya Hagayi bakoranaga umwete mu gushaka inyungu zabo, ariko ntibabonaga ibihembo by’imirimo yabo. Kubera ko batitaga ku rusengero, Imana ntiyabahaga imigisha. Twagombye gushyira inyungu z’iby’umwuka mu mwanya wa mbere kandi tugakorera Imana n’ubugingo bwacu bwose, twibuka ko twaba dufite ibintu bike cyangwa byinshi byo mu buryo bw’umubiri, “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire.”—Imigani 10:22.

2:15, 18. Yehova yagiriye Abayahudi inama y’uko bagombaga kwibuka ibyo bakoraga icyo gihe no mu minsi yari kuzakurikiraho. Mbere yaho bari bararanzwe no kutita ku bintu. Bityo bagombaga kwisubiraho, bakita ku murimo wo kongera kubaka urusengero. Natwe mu gihe dusenga Imana yacu, twagombye kwihatira kwerekeza ibitekerezo byacu ku birebana n’igihe kiri imbere.

‘SI KU BW’IMBARAGA, AHUBWO NI KU BW’UMWUKA WANJYE’

(Zekariya 1:1–14:21)

Zekariya yatangiye umurimo wo guhanura atumirira Abayahudi ‘kugarukira’ Yehova (Zekariya 1:3). Ibintu umunani Zekariya yeretswe bikurikiraho, bitanga icyizere cy’uko Imana yari kuzashyigikira umurimo wo kongera kubaka urusengero. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibintu umunani Zekariya yeretswe bifite icyo bishushanya.”) Umurimo wo kubaka wari kuzarangira ‘atari ku bw’amaboko kandi atari ku bw’imbaraga, ahubwo ari ku bw’umwuka wa [Yehova]’ (Zekariya 4:6). Umuntu witwa Shami ‘ni we wari kuzubaka urusengero rw’Uwiteka,’ kandi ni we wari ‘kuzaba umutambyi ku ntebe ye.’—Zekariya 6:12, 13.

Abantu b’i Beteli bohereje intumwa ngo zijye kubaza abatambyi ibirebana no kubahiriza imihango yo kwiyiriza ubusa, bibuka irimbuka rya Yerusalemu. Yehova yabwiye Zekariya ko imihango yo kuboroga yakorwaga incuro enye bibuka akaga kagwiririye Yerusalemu, yari kuzahinduka ‘umunezero n’ibyishimo n’ibirori byiza cyane’ (Zekariya 7:2; 8:19). Ubutumwa bubiri bukurikiraho, bukubiyemo imanza Yehova yaciriye amahanga n’abahanuzi b’ibinyoma, ubuhanuzi buhereranye na Mesiya hamwe n’ubutumwa buvuga ibirebana n’uko ubwoko bw’Imana bwari kuzongera kugarurwa.—Zekariya 9:1; 12:1.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:5—Kuki hari umuntu wageresheje Yerusalemu umugozi? Uko bigaragara, ibyo byerekeza ku gikorwa cyo kubaka inkike zizengurutse uwo mugi zagombaga kuwurinda. Marayika yabwiye uwo muntu ko Yerusalemu yagombaga kuzaguka kandi Yehova akayirinda.—Zekariya 2:7-9.

6:11-13—Ese kuba Umutambyi Mukuru Yosuwa yarambitswe ikamba, byatumye aba umwami n’umutambyi? Oya. Yosuwa ntiyakomokaga mu muryango wa cyami wa Dawidi. Icyakora, kumwambika ikamba byatumye agereranya Mesiya mu buryo bw’ubuhanuzi (Abaheburayo 6:20). Ubuhanuzi buvuga ibihereranye na “Shami” buzasohora igihe ubwami bwo mu ijuru buzaba butegeka, buyobowe n’Umutambyi Mukuru akaba n’Umwami ari we Yesu Kristo (Yeremiya 23:5). Nk’uko Yosuwa yabaye umutambyi mukuru mu rusengero rwongeye kubakwa rw’Abayahudi bagarutse bavuye mu bunyage, Yesu na we ni Umutambyi Mukuru w’ugusenga k’ukuri mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka.

8:1-23—Ubutumwa icumi buvugwa muri iyi mirongo bwasohoye ryari? Buri butumwa bukurikira amagambo agira ati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati” kandi ni isezerano ry’Imana ry’uko abagize ubwoko bwayo bazabaho mu mahoro. Bumwe muri ubwo butumwa bwasohoye mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu, ariko bwose bwasohoye kuva mu mwaka wa 1919, ndetse hari n’uburimo busohora muri iki gihe. *

8:3—Kuki Yerusalemu yiswe “umurwa w’ukuri”? Mbere y’uko Yerusalemu irimbuka mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, yari “umurwa w’ubugome” wari utuwe n’abahanuzi n’abatambyi bari barononekaye ndetse n’abaturage b’abahemu (Zefaniya 3:1; Yeremiya 6:13; 7:29-34). Icyakora, urusengero rumaze kongera kubakwa n’abantu bamaze kwiyemeza gusenga Yehova, ni bwo inyigisho z’ukuri ku birebana n’ugusenga kutanduye zatangiye gutangirwa muri urwo rusengero, maze Yerusalemu yitwa “umurwa w’ukuri.”

11:7-14—Kuba Zekariya yaraciyemo kabiri inkoni yitwa “Buntu” n’indi yitwa “Kunga,” bisobanura iki? Zekariya yiswe uwoherejwe ‘kuragira ubushyo bw’imbagwa,’ ubwo bushyo bukaba ari abantu bagereranywa n’intama abayobozi babo baryaga imitsi. Inshingano ya Zekariya y’ubushumba yagereranyaga Yesu Kristo woherejwe ku bari bagize ubwoko bwagiranye isezerano n’Imana, ariko bakamwanga. Gucamo kabiri inkoni yitwa “Buntu” bishushanya ko Imana yari kuzica isezerano ry’Amategeko yari yaragiranye n’Abayahudi, kandi ko yari kuzareka kubagirira ubuntu. Gucamo kabiri inkoni yitwa “Kunga” bishushanya guhagarika imishyikirano ya kivandimwe Abisirayeli n’Abayuda bari bafitanye, bahujwe n’Imana.

12:11—‘Imiborogo y’i Hadadirimoni mu kibaya cy’i Megido’ isobanura iki? Umwami Yosiya w’i Buyuda yaguye mu ntambara yarwanaga na Farawo Neko wa Egiputa “mu kibaya cy’i Megido.” Amaze gupfa, abantu bamaze imyaka myinshi baririmba indirimbo z’‘imiborogo’ (2 Ibyo ku Ngoma 35:25). Ni yo mpamvu kuba ‘baraborogeye i Hadadirimoni’ bishobora kuba byerekeza ku ntimba batewe n’urupfu rwa Yosiya.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:2-6; 7:11-14. Yehova ashimishwa n’abantu bihana bakemera gucyahwa, kandi bakamusenga n’ubugingo bwabo bwose, kandi arabagarukira. Ku rundi ruhande, abantu ‘banga kumva bakamutera umugongo bakipfuka mu matwi ngo batumva’ ubutumwa bwe, iyo bamusenga bamusaba ubufasha ntabumva.

4:6, 7. Umurimo wo kongera kubaka urusengero warangiye neza. Nta nzitizi zikomeye cyane zariho zari kubuza umwuka w’Imana kubigeraho. Ingorane zose twahura na zo mu murimo dukorera Imana, dushobora kuzinesha binyuriye mu kwizera Yehova.—Matayo 17:20.

4:10. Zerubabeli n’abantu be, babifashijwemo na Yehova wakurikiraniraga hafi imirimo yo kubaka urusengero, barangije kurwubaka hakurikijwe amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Nubwo tudatunganye, kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Yehova atwitezeho ntibigoye cyane.

7:8-10; 8:16, 17. Kugira ngo Yehova atwemere, tugomba gukora ibihuje n’ubutabera, tugakomeza kugaragaza ineza yuje urukundo, tukababarira kandi tukavugisha ukuri.

8:9-13. Yehova aduha imigisha mu gihe ‘amaboko yacu akomeye’ mu murimo yadushinze. Iyo migisha ikubiyemo amahoro, umutekano, n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

12:6. Abakora umurimo w’ubugenzuzi mu bwoko bwa Yehova, bagomba kuba nk’“ifumba” bakagira ishyaka ryinshi mu mirimo bashinzwe.

13:3. Ubudahemuka tugaragariza Imana y’ukuri n’umuteguro wayo, bwagombye kuba buruta ubwo tugaragariza umuntu uwo ari we wese, nubwo twaba dufitanye isano.

13:8, 9. Abo bahakanyi Yehova yanze bari benshi; banganaga na bibiri bya gatatu by’abari batuye icyo gihugu. Kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo cyatunganyijwe hakoreshejwe umuriro. Muri iki gihe, amadini yiyita aya gikristo, abenshi mu bagize ayo madini bakaba bavuga ko ari Abakristo, Yehova yarabanze. Bake gusa, ni ukuvuga Abakristo basizwe, ‘bambaje izina rya’ Yehova kandi baraganduka, bemera gutunganywa. Bo hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera, bagaragaza ko atari Abahamya ba Yehova ku izina gusa.

Tugire ishyaka mu murimo

Ni gute ibyo Hagayi na Zekariya bavuze bitugiraho ingaruka muri iki gihe? Iyo dutekereje ukuntu ubutumwa bwabo bwashishikaje Abayahudi bakitabira umurimo wo kongera kubaka urusengero, bidushishikariza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza iby’ubwami no guhindura abantu abigishwa.

Zekariya yari yarahanuye ko Mesiya yari kuzaza “agendera ku ndogobe” kandi ko yari kuzagambanirwa ku ‘bice by’ifeza mirongo itatu’ kandi ko yari kuzakubitwa, ‘intama zigasandara’ (Zekariya 9:9; 11:12; 13:7). Iyo dutekereje ku isohozwa ry’ubwo buhanuzi buhereranye na Mesiya bwavuzwe na Zekariya, bikomeza ukwizera kwacu (Matayo 21:1-9; 26:31, 56; 27:3-10). Bituma turushaho kwiringira Ijambo rya Yehova, kandi tukarushaho guterwa inkunga n’uburyo yateganyije kugira ngo tuzabone agakiza.—Abaheburayo 4:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama 1996, ku ipaji ya 12-24 cyangwa ku ipaji ya 9-22 (mu Gifaransa).

[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]

IBINTU UMUNANI ZEKARIYA YERETSWE BIFITE ICYO BISHUSHANYA

1:8-17: hatanga icyizere cy’uko urusengero rwari kuzuzura kandi hagaragaza ko Yerusalemu n’indi migi yo mu Buyuda yari kuzahabwa imigisha.

2:1-4: hasezeranya irimbuka ry’ubutegetsi bwose bwarwanyije abasenga Yehova bugereranywa n’‘amahembe ane yatatanije Abayuda.’

2:5-17: hagaragaza ko Yerusalemu yari kuzaguka kandi ko Yehova yari kuzabera uwo mugi “inkike y’umuriro ihakikije,” ibyo bikaba byumvikanisha ko yari kuzawurinda.

3:1-10: hagaragaza ko Satani yagize uruhare mu kurwanya umurimo wo kubaka urusengero kandi ko Umutambyi mukuru witwa Yosuwa yabohowe akanababarirwa ibyaha yakoze.

4:1-14: hatanga icyizere cy’uko inzitizi zigereranywa n’umusozi zari kuzaba ikibaya mu buryo bw’ikigereranyo, kandi ko Zerubabeli wari Guverineri yari kuzubaka urusengero akarwuzuza.

5:1-4: havuga ibirebana n’umuvumo wavumwe abanyabyaha batari barahanwe.

5:5-11: hahanura ibirebana n’iherezo ry’ubugizi bwa nabi.

6:1-8: hasezeranya ko abamarayika bari kuzagenzura umurimo kandi bakarinda abantu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Ni iyihe ntego y’ubutumwa bwa Hagayi na Zekariya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni gute abakora umurimo w’ubugenzuzi bameze nk’“ifumba”?