Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwigishe abana banyu kuba abanyamahoro

Mwigishe abana banyu kuba abanyamahoro

Mwigishe abana banyu kuba abanyamahoro

Umwana w’imyaka umunani witwa Nicole, yari afite undi mwana w’incuti ye magara witwa Gabrielle. Kubera ko Nicole yari ashimishijwe cyane n’uko umuryango wabo wari ugiye kwimukira mu karere ka kure ko mu gihugu cyabo, buri gihe yaganiraga n’iyo ncuti ye buri kantu kose ku birebana n’uko kwimuka. Umunsi umwe, Gabrielle yarahubutse abwira Nicole ko kwimuka kwe nta cyo bimubwiye. Nicole yarababaye cyane, ararakara, abwira nyina ati “sinshaka kuzongera kubona Gabrielle mu maso yanjye.”

IBIBAZO bivuka hagati y’abana, urugero nk’icyari hagati ya Nicole na Gabrielle, akenshi bikemurwa n’ababyeyi. Icyo ababyeyi baba bagamije, si ugucubya uburakari bw’abana gusa, ahubwo baba bashaka nanone kubereka uburyo ikibazo cyakemurwa. Ubusanzwe, abana bagaragaza “imico nk’iy’uruhinja,” kandi incuro nyinshi ntibamenya akaga gashobora guterwa n’amagambo bavuga cyangwa ibyo bakora (1 Abakorinto 13:11). Kugira ngo bitoze imico ituma bashobora kubana amahoro n’abandi, haba mu rugo ndetse n’ahandi, bakeneye gufashwa.

Ababyeyi b’Abakristo bashishikazwa no gutoza abana babo ‘gushaka amahoro no kuyakurikira’ (1 Petero 3:11). Kugira ngo tubone ibyishimo duheshwa no kuba abanyamahoro, tugomba gushyiraho imihati myinshi tukarwanya urwikekwe, uburakari n’urwango. None se niba uri umubyeyi, ni gute ushobora kwigisha abana bawe kuba abanyamahoro?

Mubatoze kugira icyifuzo cyo gushimisha “Imana y’amahoro”

Yehova yitwa “Imana y’amahoro,” kandi ni Imana “itanga amahoro” (Abafilipi 4:9; Abaroma 15:33). Ku bw’ibyo rero, ababyeyi b’abanyabwenge bakoresha Ijambo ry’Imana Bibiliya babigiranye ubuhanga, kugira ngo bacengeze mu bana babo icyifuzo cyo gushimisha Imana ndetse no kwigana imico yayo. Urugero, mujye mufasha abana banyu gusa naho bareba ibikubiye mu iyerekwa rishishikaje intumwa Yohana yabonye. Yabonye umukororombya wasaga n’ibuye ry’icyatsi ryitwa emerode, ukikije intebe y’ubwami ya Yehova * (Ibyahishuwe 4:2, 3). Jya usobanurira umwana ko uwo mukororombya ugereranya amahoro n’umutuzo bikikije Yehova, kandi ko iyo migisha izagera ku bantu bose bamwumvira.

Nanone Yehova atanga ubuyobozi binyuze ku Mwana we Yesu, witwa “Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:5, 6). Bityo, jya usoma kandi uganire n’abana bawe ku nkuru zo muri Bibiliya Yesu yagiye akoresha, kugira ngo yigishe amasomo y’ingenzi arebana no kwirinda amahane n’impaka (Matayo 26:51-56; Mariko 9:33-35). Jya usobanurira umwana impamvu Pawulo wahoze ari “umunyagasuzuguro” yahinduye imyifatire, maze akandika ati “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose, . . . akamenya kwifata igihe ahanganye n’ibibi” (1 Timoteyo 1:13; 2 Timoteyo 2:24). Umwana ashobora kwitabira neza ibyo umubwira mu buryo utari witeze.

Evan yibuka ukuntu undi mwana w’umuhungu yamututse igihe yari afite imyaka 7, bari muri bisi y’ishuri. Agira ati “nararakaye cyane ku buryo nashatse kwihimura. Hanyuma, nibutse isomo twize mu rugo rirebana n’abantu bagerageza gushotora abandi. Namenye ko Yehova ashaka ko ‘ntakwitura umuntu wese ikibi yankoreye’ kandi ko ashaka ko ‘mbana amahoro n’abantu bose’” (Abaroma 12:17, 18). Binyuze mu gusubizanya ineza, Evan yaje kubona imbaraga ndetse n’ubutwari bimuvana muri iyo mimerere yashoboraga guteza akaga. Yashakaga gushimisha Imana y’amahoro.

Babyeyi, mujye murangwa n’amahoro

Ese mu muryango wanyu harangwa amahoro? Niba ari ko bimeze, abana banyu bashobora kwiga byinshi ku bihereranye n’amahoro n’iyo mwaba nta jambo muvuze. Kugira ngo mugire icyo mugeraho mu gihe mwigisha abana banyu kubana amahoro n’abandi, bizaterwa ahanini n’urugero mwiganamo Imana na Kristo mu kuba abanyamahoro.—Abaroma 2:21.

Russ na Cindy bashyiraho imihati myinshi kugira ngo batoze abahungu babo babiri, babagira inama yo kurangwa n’urukundo mu gihe abandi babarakaje. Cindy yagize ati “uko jye na Russ twitwara ku bahungu bacu hamwe n’abandi bantu mu gihe tugiranye ibibazo, bigira uruhare rukomeye ku myifatire y’abahungu bacu igihe bageze mu mimerere nk’iyo.”

Babyeyi, n’igihe mukoze ikosa, kandi koko bijya bibaho, mushobora kuboneraho umwanya wo kwigisha abana banyu amasomo y’ingenzi. Stephen yagize ati “twarakaraga bikabije, tugahana abana bacu batatu mbere y’uko tumenya uko ibintu byose byagenze. Iyo byagendaga bityo, twasabaga imbabazi.” Terry yongeyeho ati “dufasha abana bacu kubona ko natwe tudatunganye kandi ko dukora amakosa. Ibyo ntibyatumye umuryango wacu urangwa n’amahoro gusa, ahubwo nanone byigishije abana bacu kuba abanyamahoro.”

Ese abana bawe barimo bariga kuba abanyamahoro bahereye ku byo ubagirira? Yesu yatanze inama igira iti “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Amakosa ayo ari yo yose mwaba mukora, mwizere ko urukundo rwa kibyeyi mugaragariza abana banyu ruzagira ingaruka nziza. Nimuha abana banyu ubuyobozi mu buryo bwuje urukundo, bizatuma barushaho kubwitabira.

Mujye mutinda kurakara

Mu Migani 19:11, hagira hati “amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara.” Ni gute mushobora gufasha abana banyu kwitoza kugira amakenga nk’ayo? David asobanura uburyo we n’umugore we witwa Mariann bakoresha, kugira ngo bagire icyo bageraho igihe bigisha umuhungu wabo n’umukobwa wabo. Agira ati “iyo hagize umuntu ubabwira nabi cyangwa se akabagirira nabi bigatuma barakara, tubafasha binyuriye mu kubasaba kwishyira mu mwanya w’uwo muntu. Tubabaza ibibazo nk’ibi bigira biti: ‘ese uwo muntu hari uwaba yamurakaje uwo munsi? Ese byaba byatewe n’ishyari yari afite? Ese haba hari umuntu waba yamubabaje?’” Mariann yongeraho ati “ibyo bituma abana batuza, aho kugira ngo bakomeze kugira ibitekerezo bibi cyangwa ngo bajye impaka bashaka kwerekana uri mu kuri cyangwa mu makosa.”

Iyo mubatoje muri ubwo buryo, bishobora kugira ingaruka nziza. Zirikana ukuntu Nicole wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo yafashijwe na nyina Michelle, bigatuma akora ibirenze ibyo kugarura ubucuti yari afitanye na Gabrielle. Michelle agira ati “jye na Nicole twasomeye hamwe igice cya 14 cyo mu gitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. * Hanyuma namusobanuriye icyo Yesu yashakaga kumvikanisha igihe yavugaga ko tugomba kubabarira umuntu ‘kuzageza ku ncuro mirongo irindwi na zirindwi.’ Igihe Nicole yangezagaho ibyiyumvo bye, namuteze amatwi nitonze hanyuma mufasha kwiyumvisha akababaro ndetse n’uburakari Gabrielle yatewe n’uko incuti ye magara yari igiye kujya kure cyane.”—Matayo 18:21, 22.

Kuba Nicole yari amaze gusobanukirwa igishobora kuba cyaratumye Gabrielle arakara cyane, byamufashije kwishyira mu mwanya we, kandi bimushishikariza kumuterefona amusaba imbabazi. Michelle yagize ati “kuva icyo gihe, Nicole abonera ibyishimo mu kwita ku byiyumvo by’abandi no kubakorera ibintu byatuma bumva baguwe neza.”—Abafilipi 2:3, 4.

Mujye mufasha abana banyu kwirinda kurakara mu gihe abandi babakoshereje cyangwa mu gihe hari ibyo batumvikanaho na bo. Nimubigenza mutyo, mushobora kuzashimishwa no kubona bagaragariza abandi ineza by’ukuri n’urukundo rurangwa n’ubwuzu.—Abaroma 12:10; 1 Abakorinto 12:25.

Babwire ibyiza byo kubabarira

Mu Migani 19:11, havuga ko ‘bihesha icyubahiro [“ari byiza,” NW] kwirengagiza inabi wagiriwe.’ Igihe Yesu yari hafi gupfa, yiganye Se agaragaza umuco wo kubabarira (Luka 23:34). Abana bawe nibahumurizwa n’imbabazi zawe, bishobora kuzatuma bitoza ibyiza byo kubabarira.

Urugero, umwana witwa Willy w’imyaka itanu akunda gutera amabara ku mashusho ari kumwe na nyirakuru. Umunsi umwe, mu buryo butunguranye, nyirakuru yarekeye aho gushushanya, akabukira Willy maze arigendera. Willy yagize agahinda. Se witwa Sam, yagize ati “kubera ko nyirakuru wa Willy arwaye indwara yitwa Alzheimer, twabisobanuriye Willy mu magambo yamworohera kumva.” Sam amaze kwibutsa Willy ko na we yababariwe incuro nyinshi kandi ko na we agomba kubabarira abandi, yatunguwe n’uko Willy yabyitwayemo. Yaravuze ati “ese mushobora kwiyumvisha ukuntu jye n’umugore wanjye twumvise tumeze, igihe twitegerezaga ako gahungu kacu kajya imbere ya nyirakuru w’imyaka 80, kakamuvugisha mu ijwi risaba imbabazi maze kakamugarukana ku meza kamufashe mu kiganza?”

Ni byiza nanone gutoza abana ‘gukomeza kwihanganira’ intege nke n’amakosa y’abandi kandi bakabababarira (Abakolosayi 3:13). Ndetse no mu gihe abantu barakaje abana banyu babigambiriye, mujye mwizeza abana banyu ko gushaka amahoro ari wo muti w’ibibazo kuko “iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka, atuma n’abanzi be buzura na we.”—Imigani 16:7.

Mukomeze gufasha abana banyu kuba abanyamahoro

Iyo ababyeyi bigishije abana babo “mu mahoro” bakoresheje Ijambo ry’Imana, kandi bakabikora nk’“abaharanira amahoro,” babera abana babo isoko y’imigisha (Yakobo 3:18). Ababyeyi nk’abo baba baha abana babo ibyo bakeneye byose kugira ngo bahoshe amakimbirane ndetse babe abanyamahoro. Ibyo bigira uruhare rukomeye cyane mu gutuma bagira ibyishimo byinshi kandi bakarangwa no kunyurwa mu mibereho yabo yose.

Dan na Kathy bafite abana babiri b’ingimbi n’umwe w’umwangavu kandi abo bana bose bameze neza mu buryo bw’umwuka. Dan yagize ati “nubwo twagiye duhura n’ingorane mu gutoza abana bacu igihe bari bakiri bato, dushimishwa cyane n’uko baje kuba abana beza.” Kathy yagize ati “ubu abo bana babana amahoro n’abandi kandi iyo hagize igihungabanya ayo mahoro, bababarira abandi babikuye ku mutima. Kathy agira ati “ibyo bidutera inkunga mu buryo bwihariye kubera ko amahoro ari imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana.”—Abagalatiya 5:22, 23.

Bityo rero babyeyi b’Abakristo, mufite impamvu zumvikana zo ‘kutareka’ kwigisha abana banyu kubana n’abandi mu mahoro, cyangwa ngo ‘murambirwe,’ nubwo mu mizo ya mbere mwaba mubona ko mutinda kugera ku ntego. Muzizere ko nimubigenza mutyo, “Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe.”—Abagalatiya 6:9; 2 Abakorinto 13:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Reba ishusho iri mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! ku ipaji ya 75, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 16 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 20]

ESE BIBAGIRAHO INGARUKA NZIZA?

Hari ingingo yo mu kinyamakuru kimwe yari ifite umutwe uvuga ngo “Urugomo ruboneka mu myidagaduro yo mu itangazamakuru,” yagize iti “igitekerezo kivuga ko umuntu agomba gukoresha urugomo kugira ngo akemure ikibazo, gitsindagirizwa cyane mu myidagaduro. Muri iyo myidagaduro, abantu b’abanyarugomo n’ibirangirire bakunda kwitabaza urugomo kugira ngo bakemure ibibazo byabo.” Muri porogaramu zo kuri televiziyo, muri filimi, mu muzika wo kuri videwo, 10 ku ijana ni byo byonyine bigaragaza ingaruka ziterwa n’urugomo. Iyo ngingo ikomeza ivuga ko ahubwo “usanga kugira urugomo bigaragazwa nk’aho ari ibintu bifite ishingiro, bisanzwe, bigomba kubaho kandi ko ari bwo buryo bugaragara kurusha ubundi bwo gukemura ikibazo.”—Media Awareness Network.

Ese urabona impamvu ari ngombwa kugira ibyo uhindura mu birebana no kureba televiziyo mu rugo iwawe? Ntukareke ngo imyidagaduro yo mu itangazamakuru itume imihati ushyiraho wigisha abana bawe kuba abanyamahoro iba imfabusa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Jya ufasha abana bawe kugira icyifuzo cyo gushimisha ‘Imana y’amahoro’

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Jya ufata umwanya wo gukosora amagambo ndetse n’ibikorwa bikomeretsa abandi

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Abana bawe bagombye kwitoza gusaba imbabazi no kuzitanga