Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nkomeje urugendo rugana mu isi nshya

Nkomeje urugendo rugana mu isi nshya

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nkomeje urugendo rugana mu isi nshya

Byavuzwe na Jack Pramberg

Jye n’umugore wanjye Karin tuba ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri muri Suwede rwagati, kandi ni ho dukora. Ibyo biro byubatse hafi y’umugi muto ariko mwiza wa Arboga, bikaba bifite abakozi barenga 80 bitangiye gukora imirimo. Twahageze dute?

AHAGANA mu mpera z’ikinyejana cya 19, hari umukobwa wo muri Suwede w’imyaka 15 wahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ageze mu kigo gifasha impunzi cyo mu mugi wa New York, yahahuriye n’umusore w’umusare wo muri Suwede. Barakundanye, barashyingiranwa, hanyuma babyarana umwana w’umuhungu ari we jye. Navutse mu mwaka wa 1916, mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, mvukira mu mugi wa Bronx i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma yaho gato, twimukiye i Brooklyn hafi ya Brooklyn Heights. Papa yaje kumbwira ko jye na we twigeze gukora urugendo rwo mu mazi turi mu bwato bwari hafi y’ikiraro cya Brooklyn, cyari ahantu hitegeye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Icyo gihe sinamenye ko ibikorerwa aho ngaho byari kuzagira ingaruka zikomeye ku mibereho yanjye.

Mu mwaka wa 1918, Intambara ya Mbere y’Isi Yose yararangiye, kandi icyo gihe ni bwo ubwicanyi bwaberaga mu Burayi bwahagaze. Abasirikare bagarutse iwabo baje guhangana n’undi mwanzi. Uwo mwanzi ni ubushomeri n’ubukene. Papa yabonye ko byarushaho kuba byiza tugarutse muri Suwede. Mu mwaka wa 1923 ni bwo twagarutse. Twaje kwimukira mu mudugudu muto witwa Erikstad uri hafi y’aho bategera gari ya moshi, mu karere ka Dalsland. Tugezeyo, papa yatangije imirimo y’ubukanishi yakorerwaga mu nzu y’imyuga. Aho ni ho nakuriye kugeza ubwo nagiye mu ishuri.

Uko imbuto yabibwe

Iyo mirimo papa yakoraga nta nyungu yinjizaga. Bityo, mu ntangiriro y’imyaka ya za 30 yongeye kuba umusare. Jye na mama twasigaye twenyine, bihangayikisha mama cyane. Icyo gihe nasigaye ngenzura imirimo yakorerwaga muri iyo nzu y’imyuga. Umunsi umwe, mama yasuye muramu we ari we data wacu witwa Johan. Kubera ko mama yari ahangayikishijwe n’imimerere mibi yari ku isi, yaramubajije ati “ese Johan, ibintu bizahora bitya?”

Yaramushubije ati “oya Ruth, si ko bizahora.” Yakomeje abwira mama ibirebana n’isezerano Imana yatanze ryo kuzavanaho ububi, igashyiraho ubutegetsi bukiranuka buzategeka isi bukoresheje Ubwami buzaba buyobowe na Yesu Kristo (Yesaya 9:5, 6; Daniyeli 2:44). Yasobanuriye mama ko ubwo Bwami Yesu yigishije ko tugomba gusaba mu isengesho, buzaba ari ubwami cyangwa ubutegetsi bukiranuka buzahindura isi paradizo.—Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ayo masezerano yo muri Bibiliya yakoze mama ku mutima, maze agaruka mu rugo ashimira Imana inzira yose. Icyakora, jye na papa ntitwashakaga ko mama aba umunyedini. Icyo gihe, mu myaka ya za 30 rwagati, nimukiye i Trollhättan mu burengerazuba bwa Suwede, mpabona akazi ko gukora mu nzu nini y’imyuga. Bidatinze, papa wari umaze kureka wa murimo we w’ubusare maze akagaruka mu rugo, na we yimukiye muri ako karere azana na mama, bityo abagize umuryango wacu baba bongeye guhura.

Kugira ngo inzara yo mu buryo bw’umwuka mama yari afite ishire, yashakishije Abahamya ba Yehova bo muri ako karere. Icyo gihe bateraniraga mu mazu y’abantu, nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga (Filemoni 1, 2). Umunsi umwe, mama ni we wari utahiwe kwakira mu nzu yacu abagombaga kuza mu materaniro. Yabajije papa niba ashobora gutumira incuti ze zikaza guteranira iwacu, ariko abimubaza afite ubwoba. Papa yaramushubije ati “erega incuti zawe ni izanjye.”

Ku bw’ibyo, baje guteranira iwacu. Igihe abazaga mu materaniro barimo binjira mu nzu, jye narasohotse. Icyakora, nyuma yaho barazaga nkaguma mu rugo. Urugwiro Abahamya bagaragazaga n’ibitekerezo byabo bishyize mu gaciro kandi byumvikana, byavanyeho urwikekwe rwose nari mbafitiye. Imbuto y’ibyiringiro by’igihe kizaza yabibwe mu mutima wanjye, yatangiye gukura.

Urugendo rwo mu nyanja

Ibyo kuba umusare ngomba kuba narabikomoye kuri papa. Nanone narushijeho kumenya ko nari nkeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Iyo twabaga turi mu kazi ku nkombe y’inyanja, buri gihe nageragezaga gushyikirana n’Abahamya ba Yehova. Igihe nari ku cyambu cya Amsterdam mu Buholandi, nagiye ku biro by’iposita, njyanywe no kubaza aho Abahamya babarizwa. Nyuma y’ikiganiro kigufi, ku biro by’iposita bampaye aderesi mpita njya kubashaka. Ngeze ku muryango w’abo Bahamya, umukobwa w’imyaka 10 yanyakiranye urugwiro. Nubwo nari umunyamahanga, nahise numva we n’abagize umuryango we bankoze ku mutima, bityo mba niboneye ko bafitanye imishyikirano myiza cyane kandi ko bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe.

Nubwo tutavugaga ururimi rumwe, igihe abagize uwo muryango bafataga kalendari kandi bakareba gahunda y’ingendo za gari ya moshi, nkabona batangiye no gushushanya ikarita, nahise numva ko hari ikoraniro ryari rigiye kuzabera mu mugi wa Haarlem wari hafi aho. Nagiyeyo, kandi nubwo nta jambo na rimwe numvaga, byaranshimishije cyane. Igihe nabonaga Abahamya batambuka batanga impapuro zitumirira abantu kuzaza gutega amatwi disikuru y’abantu bose yo ku Cyumweru, nahise numva ko ngomba kwifatanya na bo. Bityo, nafashe impapuro z’itumira abantu bari bajugunye nongera kugenda nzitanga.

Umunsi umwe, twahagaze ku cyambu cya Buenos Aires muri Arijantina, mbona amazu y’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Muri ayo mazu harimo ibiro n’ububiko bw’ibitabo. Nabonye umugore warimo afumira ku meza, ari kumwe n’akana k’agakobwa gashobora kuba kari ake, gakinisha igipupe. Byageze mu gicuku mbona umugabo afata ibitabo mu kabati. Mu bitabo yafashe harimo igitabo cyitwa Création mu Gisuwede. Nabonye ukuntu bari bishimye kandi banezerewe, numva nshatse kuba umwe muri bo.

Igihe twari mu rugendo rwo mu nyanja tugaruka mu rugo, twageze aho indege ya gisirikare yo muri Kanada yari yakoreye impanuka ku nkombe ya Terre-Neuve, tujyana abakozi bayo. Iminsi mike nyuma yaho, twageze hafi y’igihugu cya Écosse, abasirikare bari mu bwato bw’ingabo z’Abongereza zirwanira mu mazi baradufata. Batujyanye i Kirkwall mu birwa bya Orkney kugira ngo batugenzure. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari yaratangiye kandi ingabo z’Abanazi za Hitileri zari zarateye Polonye muri Nzeri 1939. Nyuma y’iminsi mike baraturekuye, tugaruka muri Suwede nta kibazo.

Nari mu rugo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Icyo gihe rwose numvaga nshaka kuba umwe mu bagize ubwoko bw’Imana, kandi sinashakaga kureka guteranira hamwe na bo (Abaheburayo 10:24, 25). Kubera ko nari umusare, iyo nibutse ko buri gihe nabwirizaga abasare bagenzi banjye, kandi umwe muri bo akaba yarabaye Umuhamya, biranshimisha rwose.

Uko nakoze murimo wihariye

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1940, nasuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova by’i Stockholm, nakirwa na Johan H. Eneroth wayoboraga umurimo wo kubwiriza muri Suwede. Namubwiye ko nifuza kuba umupayiniya ari we mubwiriza w’igihe cyose. Yanyitegereje yitonze maze arambaza ati “ese wizera ko uyu ari umuteguro w’Imana?”

Naramushubije nti “yego.” Ibyo byatumye mbatizwa ku itariki ya 22 Kamena 1940, ntangirira umurimo ku biro by’ishami. Nakoranaga n’abantu bitonda. Impera z’ibyumweru twazihariraga umurimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi, mu gihe cy’impeshyi twafataga amagare tukajya kubwiriza mu turere twa kure. Twamaraga impera z’icyumweru tubwiriza, bwakwira tukarara mu tuzu tw’utururi.

Icyakora, incuro nyinshi twabwirizaga ku nzu n’inzu mu mugi wa Stockholm no mu nkengero zawo. Umunsi umwe, nabonye umugabo wari uhuze cyane arimo akora icyuma gishyushya amazi mu nzu ye iri munsi y’ubutaka. Nahise mpina amaboko y’ishati maze ndamufasha. Turangije gukora icyo cyuma, uwo mugabo yarandebye, aranshimira maze arambwira ati “ndatekereza ko hari ikindi kigomba kuba cyakuzanye hano. Noneho rero, reka tujye gukaraba intoki dufate agakawa.” Twaragiye tunywa ikawa, maze tukiyinywa, ndamubwiriza. Nyuma y’igihe yaje kuba Umukristo mugenzi wanjye.

Nubwo abategetsi ba Suwede bari baratangaje ko nta ruhande babogamiyeho mu ntambara, abaturage bo muri icyo gihugu bagezweho n’ingaruka z’intambara. Abantu benshi baje guhamagarwa mu gisirikare, kandi nanjye naje guhamagarwa. Igihe nangaga gukora imyitozo ya gisirikare, nagiye mfungwa incuro nyinshi. Nyuma yaho nakatiwe igihano cyo gufungirwa mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato. Incuro nyinshi urukiko rwahamagazaga Abahamya ba Yehova bari bakiri bato. Icyo gihe kandi twaboneragaho akanya ko kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Ibyo byashohoje ubuhanuzi bwa Yesu bugira buti “bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga.”—Matayo 10:18.

Imibereho yanjye ihinduka

Mu mwaka wa 1945, intambara yaberaga mu Burayi yararangiye. Nyuma y’uwo mwaka, Nathan H. Knorr, wayoboraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose yaradusuye. Yari aturutse i Brooklyn ari kumwe n’umwanditsi we ari we Milton Henschel. Uruzinduko rwabo rwabaye urw’ingenzi cyane ku birebana no kongera gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza muri Suwede, kandi nanjye ku giti cyanjye rwangiriye akamaro. Igihe numvaga ko nshobora kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, nahise nandika mbisaba.

Mu mwaka wakurikiyeho, nagiye kwiga muri iryo shuri. Icyo gihe ryari ryubatse hafi y’umugi wa South Lansing, muri leta ya New York. Mu mezi atanu twamaze twiga, nahawe inyigisho zatumye ndushaho kwishimira Bibiliya n’umuteguro w’Imana. Nabonye ko abari bayoboye umurimo wo kubwiriza ku isi hose bari abantu bishyikirwaho kandi bita ku bandi. Twese twagiraga ishyaka mu murimo (Matayo 24:14). Nubwo ibyo bitantunguye, kubyibonera n’amaso yanjye byaranshimishije.

Bidatinze, ku itariki ya 9 Gashyantare 1947, abari barangije mu ishuri rya 8 rya Galeedi bahawe impamyabumenyi. Umuvandimwe Knorr yatangarije abanyeshuri ibihugu bari boherejwemo, angezeho aravuga ati “Umuvandimwe Pramberg agiye gusubira muri Suwede gufasha abavandimwe baho.” Mbabwije ukuri, gusubira mu gihugu cyacu ntibyanshimishije.

Uko nashohoje inshingano igoye

Ngarutse muri Suwede, namenye ko hari nshingano nshyashya yari imaze gushyirwaho mu bihugu byinshi byo hirya no hino ku isi. Iyo nshingano yari iyo kugenzura amatorero agize intara. Nagizwe umugenzuzi w’intara wa mbere muri Suwede, kandi intara nagenzuraga yari igizwe n’igihugu cya Suwede cyose. Nakoraga gahunda y’amakoraniro yaje kwitwa amakoraniro y’akarere, nkanayagenzura. Ayo makoraniro yaberaga mu migi minini n’imito yo hirya no hino muri Suwede. Kubera ko iyo gahunda ari bwo yari igitangira, amabwiriza nahabwaga yari make cyane. Jye n’Umuvandimwe Eneroth twaricaraga, tugategura porogaramu y’amakoraniro neza uko bishoboka kose. Igihe nahabwaga iyo nshingano nagize ubwoba cyane, maze nkajya nsenga Yehova incuro nyinshi. Namaze imyaka 15 ndi umugenzuzi w’intara.

Icyo gihe, kubona ahantu hakwiriye ho guteranira byari bigoye. Amakoraniro yaberaga mu mazu y’ibitaramo n’andi ameze nka yo. Wasangaga ayo mazu atagira ibyuma bizana ubushyuhe kandi ntiyakundaga kwitabwaho. Urugero rw’ahantu hari hameze hatyo, ni mu nzu y’i Rökiö muri Finilande. Iyo nzu yaberagamo imikino kandi yari imaze igihe idakoreshwa. Uwo munsi haguye imvura y’amahindu, ku buryo hari ubukonje bungana na dogere 20 munsi ya zeru. Ku bw’ibyo, kugira ngo muri iyo nzu hashyuhe, twafashe ingunguru zavuyemo amavuta tuzikoramo ibyuma bibiri binini cyane bizana ubushyuhe. Ariko ntitwigeze tumenya ko inyoni zari zararitse mu mwenge wo hejuru y’iyo nzu aho umwotsi usohokera. Twagiye kubona, tubona umwotsi wuzuye muri iyo nzu. Amaso yaraturiye, twipfuka amakoti, ariko buri wese akomeza kwicara. Ibyo byatumye iryo koraniro ritibagirana.

Amwe mu mabwiriza yarebanaga na gahunda yo gutegura ayo makoraniro y’akarere yamaraga iminsi itatu, kwari ugutanga ubuyobozi ku birebana no kugaburira abashyitsi. Mu mizo ya mbere, nta bikoresho twagiraga kandi ntitwari tumenyereye ibirebana no kugaburira abaje mu ikoraniro. Ariko twari dufite abavandimwe na bashiki bacu beza cyane, bitangiye gukora uwo murimo ugoye bishimye. Ku munsi ubanziriza iryo koraniro, wabonaga bunamye mu gice cy’ingunguru bahata ibirayi, ari na ko babwirana inkuru z’ibyababayeho. Byabaga ari ibihe bishimishije cyane. Abavandimwe na bashiki bacu bagiye bagirana ubucuti bw’igihe kirekire bitewe n’ibyo bihe byabahuzaga, kuko babaga bakorera hamwe iyo mirimo kandi bafite ishyaka.

Ikindi kintu cyaranze umurimo wacu icyo gihe, ni ukwambara ibyapa byamamaza ayo makoraniro y’akarere. Twakoraga imirongo tukajya mu mugi cyangwa mu mudugudu runaka, tugatumirira abantu kuzaza gutega amatwi disikuru y’abantu bose. Muri rusange, abantu bari abagwaneza kandi bubaha. Umunsi umwe, igihe twari mu mugi wa Finspång, umuhanda wari wuzuye abakozi b’uruganda bavaga ku kazi. Mu buryo butunguranye, umwe muri bo yariyamiriye, abwira bagenzi be ati “ba sha! Murareba aba bantu? N’ubundi Hitileri ntiyari kuzabashobora!”

Ikintu cy’ingenzi cyabayeho mu buzima bwanjye

Imibereho yanjye igihe nari umugenzuzi w’intara yari igiye guhinduka nyuma yo guhura n’umukobwa mwiza cyane witwa Karin. Twembi twatumiwe mu ikoraniro mpuzamahanga ryari kuzabera muri Yankee Stadium mu mugi wa New York, muri Nyakanga 1953. Ku wa Mbere tariki ya 20 icyiciro cya mbere cy’ikoraniro kirangiye, ni bwo Milton Henschel yadusezeranyije turi muri iyo sitade. Byari ibintu bidasanzwe byari bibereye aho muri Yankee Stadium, sitade izwi cyane kubera umukino wa baseball. Jye na Karin tumaze gukorana umurimo wo gusura amatorero agize intara kugeza mu mwaka wa 1962, twatumiriwe kuza kubana n’abagize umuryango wa Beteli yo muri Suwede. Nabanje gukora mu Rwego Rushinzwe Kohereza Ibitabo n’Amagazeti. Hanyuma, kubera ko nari menyereye iby’ubukanishi, nahawe inshingano yo kwita ku mashini zicapa ndetse n’izindi mashini zo ku biro by’ishami. Karin yamaze imyaka runaka akora mu imesero. Ubu amaze imyaka myinshi akora mu Rwego Rushinzwe Gukosora no Kunonosora Inyandiko.

Mu myaka 54 tumaze dushyingiranywe kandi dukorana umurimo wa Yehova, ubuzima bwacu bwaranzwe n’ibintu by’ingenzi kandi bishimishije. Mu by’ukuri, Yehova yahaye umuteguro we abakozi barangwa n’urukundo kandi bagira ishyaka mu murimo. Mu mwaka wa 1940, igihe natangiraga gukora ku biro by’ishami, muri Suwede hari Abahamya 1.500 gusa. Ariko ubu hari abarenga 22.000. No mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi habaye ukwiyongera cyane, ku buryo ubu ku isi hose hari Abahamya barenga miriyoni esheshatu n’igice.

Umwuka wa Yehova uradushyigikira mu murimo dukora. Utuma ubwato bw’ikigereranyo turimo bukomeza kugenda. Gukomeza kugira ukwizera gukomeye, bituma tudahungabanywa n’abantu tureba bagereranywa n’inyanja yuzuyemo imiraba. Iyo twitegereje aho tugenda tugana, tubona neza isi nshya y’Imana. Jye na Karin dushimira Imana kubera ineza yatugaragarije, kandi dusenga uko bwije n’uko bukeye tuyisaba imbaraga zo gukomeza gushikama, kugira ngo amaherezo tuzagere ku ntego yacu. Iyo ntego ni iyo kwemerwa n’Imana no kuzabona ubuzima bw’iteka.—Matayo 24:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Mama ankikiye

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Jye na papa turi mu bwato mu ntagiriro y’imyaka ya 1920

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ndi kumwe na Herman Henschel (se wa Milton) i Galeedi mu mwaka wa 1946

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Twashyingiwe turi muri Yankee Stadium ku itariki ya 20 Nyakanga 1953