Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese birakwiye ko umunsi mukuru wa gipagani uhindurwa uwa gikristo?

Ese birakwiye ko umunsi mukuru wa gipagani uhindurwa uwa gikristo?

Ese birakwiye ko umunsi mukuru wa gipagani uhindurwa uwa gikristo?

MU BUTALIYANI, igihe cya Noheli cyo mwaka wa 2004 cyaranzwe n’impaka zikaze. Bamwe mu barezi bari bashyigikiye igitekerezo cyo kugabanya inyigisho z’idini zihereranye n’imigenzo ya Noheli cyangwa zikanavanwaho burundu. Ibyo babitewe n’uko babonaga ko hari umubare wagendaga wiyongera w’abanyeshuri batari Abagatolika cyangwa Abaporotesitanti. Icyakora, abandi barezi bo basabaga ko izo nyigisho zakubahwa kandi zikarindwa.

Ariko se uretse uko kutavuga rumwe, ni iyihe nkomoko y’imihango myinshi ijyanirana na Noheli? Mu gihe izo mpaka zari zigeze ahakomeye, hari ibintu bishishikaje ikinyamakuru cy’i Vatikani cyavuze.

Ku bihereranye n’itariki Noheli yizihizwaho, icyo kinyamakuru cya Kiliziya Gatolika cyagize kiti “itariki nyayo Yesu yavutseho, dukurikije uko amateka abigaragaza, ikomeje kutamenyekana bitewe n’uko ibarura ryabaye mu mateka ya Roma, n’ubushakashatsi bwakozwe mu binyejana byakurikiyeho bitayigaragaza neza. . . . Itariki ya 25 Ukuboza, nk’uko abenshi babimenyereye, yashyizweho na Kiliziya y’i Roma mu kinyejana cya kane. Mu bwami bw’Abaroma bwasengaga imana nyinshi, iyo tariki yari yareguriwe gusenga imana Zuba . . . Nubwo ubukristo bwari bwaremejwe mu bwami bwa Roma n’Itegeko rya Konsitantino, umugani w’umuhimbano uvuga . . . iby’imana Zuba wari warakwiriye hose, cyane cyane mu gisirikare. Iyo minsi mikuru ya gipagani twavuze yabaga ku itariki ya 25 Ukuboza yari yarashinze imizi mu migenzo ya rubanda. Ibyo byatumye Kiliziya y’i Roma igira igitekerezo cyo guhindura iyo tariki umunsi ukomeye wa gikristo, ifata imana Zuba iyisimbuza Yesu Kristo, we Zuba ryo Gukiranuka ry’ukuri, maze ikajya yizihizaho ivuka rye.”—L’Osservatore Romano.

Bite se ku bihereranye n’igiti cya Noheli, kiri mu migenzo ya Kiliziya Gatolika muri iki gihe?

Iyo nkuru yo muri icyo kinyamakuru yavugaga ko mu bihe bya kera ibiti byinshi bihora bitoshye, urugero nk’“ibyo mu bwoko bwa pinusi, byabonwaga ko bifite ubushobozi bwo kuvura.” Iyo nkuru ikomeza igira iti “ku mugoroba ubanziriza Noheli (ku itariki ya 24 Ukuboza) Adamu na Eva bibukirwaga ku muhango w’inkuru yari imenyerewe cyane yo muri rubanda ivuga iby’Igiti cyo muri Paradizo ku si.  . . Icyo giti gishobora kuba cyari igiti cyera imbuto za pome. Ariko kubera ko igiti cya pome kitashoboraga kuboneka mu bihe by’imbeho, bateguraga ibiti byo mu bwoko bwa pinusi. Zimwe mu mbuto za pome zashyirwaga ku mashami yacyo, cyangwa imigati ifite ishusho yihariye ikoze mu bisuguti baseye igereranya ko Yesu ahari mu kimenyetso cy’Ukarisitiya, hamwe na za bombo n’impano zihabwa abana kugira ngo bigereranye Gucungurwa ko mu gihe kizaza.” Bigenda bite nyuma y’icyo gihe?

Mu gihe ikinyamakuru cyavugaga ko umugenzo wo gukoresha igiti cya Noheli watangiriye mu Budage mu kinyejana cya 16, cyagize kiti “u Butaliyani bwabaye igihugu cya nyuma mu bihugu byemeye gukoresha igiti cya Noheli. Impamvu imwe ikaba ari uko hari igihuha cyari cyarakwirakwiriye kivuga ko umuhango wo gukoresha igiti cya Noheli wari uw’Abaporotesitanti kandi ko wagombye gusimburwa n’ikirugu” (L’Osservatore Romano). Papa Pawulo wa VI “yatangije uwo muhango igihe yashyiraga igiti kinini cya Noheli [ku mbuga ya Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Roma]” hafi y’ikirugu.

Ese waba ubona ko byemewe ko umuyobozi w’idini ari we wagena ko ibikorwa n’ibintu bifite icyo bishushanya bifite inkomoko mu mihango ya kera ya gipagani, bigira isura yitwa ko ari iya gikristo? Ibyanditswe bigaragariza Abakristo b’ukuri inzira ikwiriye iyo ari yo bigira biti “gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki? Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?”—2 Abakorinto 6:14-17.

[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Igiti cya Noheli (ku ipaji ibanza) n’ikirugu i Vatikani

[Aho ifoto yavuye]

© 2003 BiblePlaces.com

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ishusho y’imana Zuba

[Aho ifoto yavuye]

Museum Wiesbaden