Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ufite umujyanama mu bijyanye no kuyoboka Imana?

Ese ufite umujyanama mu bijyanye no kuyoboka Imana?

Ese ufite umujyanama mu bijyanye no kuyoboka Imana?

UZIYA yabaye umwami w’ubwami bw’amajyepfo bw’u Buyuda, ari umwana w’imyaka 16. Yategetse imyaka isaga 50, kuva mu mpera z’ikinyejana cya cyenda kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya munani Mbere ya Yesu. Kuva Uziya akiri umwana ‘yakoraga ibishimwa n’Uwiteka.’ Ni iki cyamufashije gukurikira inzira itunganye? Iyo nkuru igira iti “[Uziya] amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.”—2 Ibyo ku Ngoma 26:1, 4, 5.

Nta bintu byinshi bizwi kuri Zekariya wari umujyanama w’umwami Uziya, keretse iyo nkuru yo muri Bibiliya imuvugaho. Ariko kandi, kubera ko Zekariya ‘yari afite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa,’ yagize ingaruka nziza kuri uwo mwami wari ukiri muto, atuma akora ibyiza. Hari ubuhinduzi bumwe bwa Bibiliya buvuga ko bigaragara ko Zekariya yari “umuntu wakundaga Ibyanditswe Byera, uzi ibintu byinshi byerekeye iyobokamana kandi ari umuhanga mu kugeza ku bandi ubumenyi yari afite” (The Expositor’s Bible). Hari intiti mu bihereranye na Bibiliya yavuze umwanzuro yagezeho ku bihereranye na Zekariya, igira iti “Zekariya yashishikazwaga n’ubuhanuzi kandi . . . yari umuhanga, yubaha Imana, ari umuntu mwiza, ndetse ashobora kuba yaragize ingaruka zikomeye kuri Uziya.”

Kuba Uziya yaragendaga atunganye byamuhesheje imigisha myinshi, kandi “yungutse amaboko cyane” kubera ko ‘Imana yamufashaga.’ Koko rero, kuba yaragize icyo ageraho mu bintu bisanzwe byatewe n’uko yari akomeye mu buryo bw’umwuka “mu bihe bya Zekariya” (2 Ibyo ku Ngoma 26:6-8). Uziya amaze gutera imbere yaretse inyigisho z’umujyanama we Zekariya. Bibiliya igira iti “[Uziya] ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka.” Igikorwa cyihariye kigaragaza kutubaha Imana yakoze, cyatumye Yehova amuteza indwara y’ibibembe, yatumye aba atagishoboye gusohoza inshingano zose za cyami.—2 Ibyo ku Ngoma 26:16-21.

Ese wowe ufite umuntu wakwitwa umujyanama wawe, ugutera inkunga yo “gushaka Imana”? Ushobora kugira umujyanama nk’uwo waba ukiri muto cyangwa ukuze, waba uri umugabo cyangwa uri umugore. Jya uha agaciro uwo mujyanama, kuko inama ze zishobora kugufasha gukomeza gukora ibitunganye mu maso ya Yehova. Jya utega amatwi uwo Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka kandi wite cyane ku nama aguha. Ntukigere ureka amagambo y’ubwenge y’uwo muntu “ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa.”—Imigani 1:5; 12:15; 19:20.