Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Malaki

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Malaki

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Malaki

HARI hashize imyaka 70 urusengero rw’i Yerusalemu rurangije gusanwa. Uko igihe cyahitaga, imishyikirano Abayahudi bari bafitanye n’Imana yagendaga ikendera. Ndetse n’abatambyi bari barangiritse mu by’umuco kandi baramunzwe na ruswa. None se ni nde wari kumenyesha abo Bayahudi imimerere nyakuri bari barimo kandi akagerageza kubafasha kongera kugirana na Yehova imishyikirano myiza? Yehova yahaye umuhanuzi Malaki iyo nshingano.

Malaki yanditse igitabo gisoza Ibyanditswe bya Giheburayo akoresheje amagambo afite imbaraga kandi icyo gitabo gikubiyemo ubuhanuzi bwahumetswe. Kwita ku ijambo ryahumetswe rikubiye mu gitabo cya Malaki bishobora kudufasha kwitegura “umunsi w’Uwiteka ukomeye,” igihe iyi si mbi izaba irimbuka.—Malaki 3:23.

ABATAMBYI ‘BAGUSHIJE BENSHI’

(Malaki 1:1–2:17)

Yehova yagaragaje ibyiyumvo yari afitiye Abisirayeli agira ati “narabakunze.” Nyamara abatambyi bari barasuzuguye izina ry’Imana. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko ‘baturaga ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyayo’ kandi ‘bagatamba icumbagira n’irwaye’ ho igitambo.—Malaki 1:2, 6-8.

Abatambyi bari ‘baragushije benshi mu by’amategeko.’ Umuntu wese ‘yariganyaga mwene se.’ Bamwe barongoye abagore b’abanyamahanga. Abandi bo bariganyaga ‘abagore bo mu busore bwabo.’—Malaki 2:8, 10, 11, 14-16.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:2—Ni mu buhe buryo Yehova ‘yavumye imigisha’ y’abatambyi bayobye? Imana yabigenje ityo mu buryo bw’uko imigisha abatambyi nk’abo basabaga yahindukaga imivumo.

2:3—‘Gusiga amayezi’ ku maso y’abatambyi byashakaga kuvuga iki? Dukurikije uko Amategeko yabiteganyaga, amayezi y’inyamaswa zabaga zatambwe yagombaga kujyanwa inyuma y’inkambi agatwikwa (Abalewi 16:27). Gusiga amayezi ku maso y’abatambyi byashakaga kuvuga ko Yehova yanze ibitambo byatambwaga ndetse n’ababitambaga ubwabo.

2:13—Amarira yatwikiriye igicaniro cya Yehova yari aya ba nde? Ayo marira yari ay’abagore bazaga mu rusengero maze bagasuka ibiri mu mitima yabo imbere ya Yehova. Ni iki cyari cyarabateye agahinda bigeze aho? Abagabo babo b’Abayahudi bari barahawe ubutane mu buryo budakurikije Amategeko maze barabata. Uko bigaragara abo bagabo bari bagamije kurongora abagore b’abanyamahanga bakiri bato.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:10. Yehova ntiyashimishwaga n’ibitambo by’abatambyi b’abanyamururumba, bakaga ibihembo ndetse n’iyo babaga bakoze imirimo yoroheje cyane, urugero nko gufunga imiryango no gucana umuriro ku gicaniro. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ibikorwa byacu byo gusenga, hakubiyemo n’ibyo dukora mu murimo wa gikristo wo kubwiriza, byagombye kuba bishingiye ku rukundo ruzira ubwikunde dukunda Imana na bagenzi bacu, aho gushingira ku ndamu y’amafaranga!—Matayo 22:37-39; 2 Abakorinto 11:7.

1:14; 2:17. Yehova ntiyihanganira uburyarya.

2:7-9. Abafite inshingano yo kwigisha mu itorero bakwiriye gusuzuma neza niba ibyo bigisha bihuye n’Ijambo ry’Imana, ni ukuvuga Ibyanditswe Byera, ndetse n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’‘igisonga cyizerwa.’—Luka 12:42; Yakobo 3:11.

2:10, 11. Yehova yitega ko abamusenga bafatana uburemere inama yo gushakana n’“uri mu Mwami gusa.”—1 Abakorinto 7:39.

2:15, 16. Abasenga Imana by’ukuri bubaha isezerano ry’ishyingiranwa bagiranye n’abagore bo mu busore bwabo.

“UMWAMI [“W’UKURI,” NW] AZĀDUKA MU RUSENGERO RWE”

(Malaki 3:1–3:24)

‘Umwami [Yehova Imana], azaduka mu rusengero rwe,’ hamwe n’“intumwa y’isezerano [Yesu Kristo].” Imana ‘izegera [ubwoko bwayo] ice urubanza’ kandi izabangukira gushinja inkozi z’ibibi zose. Ikindi kandi, ‘igitabo cy’urwibutso’ rw’abubahaga Yehova cyari kwandikwa.—Malaki 3:1, 3, 5, 16.

Umunsi “utwika nk’itanura ry’umuriro” uzaza kandi urimbure inkozi z’ibibi. Mbere y’uko uwo munsi uza, umuhanuzi yari koherezwa kugira ngo ‘asanganye imitima y’abana n’iya ba se.’—Malaki 3:19, 23, 24.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3:1-3—Ni ryari “Umwami [“w’ukuri”, NW]” hamwe n’“intumwa y’isezerano” baje mu rusengero kandi ni nde woherejwe mbere yabo? Ku itariki ya 10 Nisani mu mwaka wa 33, Yehova yaje mu rusengero rwe binyuriye ku muntu umuhagarariye, maze ararweza. Ibyo byabaye igihe Yesu yinjiraga mu rusengero maze akirukana abacururizagamo n’abaguriragamo (Mariko 11:15). Icyo gihe hari hashize imyaka itatu n’igice Yesu asigiwe kuba Umwami watoranyijwe. Mu buryo nk’ubwo, birashoboka ko hashize imyaka itatu n’igice Yesu yimikiwe kuba Umwami mu ijuru, yazanye na Yehova mu rusengero Rwe rwo mu buryo bw’umwuka, maze asanga abagize ubwoko bw’Imana bakeneye gutunganywa. Mu kinyejana cya mbere, Yohana Umubatiza yoherejwe mbere gufasha Abayahudi kwitegura ukuza kwa Yesu Kristo. Muri iki gihe, intumwa yoherejwe mbere y’igihe kugira ngo itegure inzira ya Yehova yo kuza mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Ahagana mu ntangiriro y’umwaka wa 1880, abari bagize itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya batangiye umurimo wo kwigisha Bibiliya kugira ngo bagarure mu mitima y’abantu bataryarya inyigisho nyinshi z’ibanze z’ukuri kwa Bibiliya.

3:10—Ese kuzana “imigabane ya kimwe mu icumi,” cyangwa icya cumi, bigereranya guha Yehova ibintu byacu byose? Amategeko ya Mose yavanyweho n’urupfu rwa Yesu, bityo rero icya cumi cy’amafaranga ntikigikenewe muri gahunda yo gusenga Imana. Ariko kandi, icya cumi gifite icyo gishushanya (Abefeso 2:15). Ntikigereranya guha Yehova ibintu byacu byose. Mu gihe icya cumi cyatangwaga buri mwaka, twe duha Yehova ibyacu byose rimwe risa, ni ukuvuga igihe tumwiyegurira maze tukabigaragaza tubatizwa mu mazi. Uhereye ubwo, ibintu byose dutunze biba ibya Yehova. Ariko nanone, aratureka tugahitamo ibyo twifuza gutanga mu byo dutunze, ari byo bigereranya icya cumi, tukabikoresha mu murimo we. Ibyo tubikora dukurikije uko imimerere turimo ibitwemerera n’uko umutima wacu ubidushishikariza. Amaturo dutura Yehova akubiyemo igihe, imbaraga ndetse n’umutungo dukoresha mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Nanone hakubiyemo kwifatanya mu materaniro ya Gikristo, gusura abarwayi n’abageze mu za bukuru duhuje ukwizera, hamwe no gutanga impano z’amafaranga yo gushyigikira ugusenga k’ukuri.

3:21—Ni mu buhe buryo abasenga Yehova ‘bazaribatira abanyabyaha hasi’? Abagize ubwoko bw’Imana bo ku isi ‘ntibazaribatira abanyabyaha hasi’ ibi bisanzwe, ni ukuvuga ko batazagira uruhare mu rubanza Imana izasohoreza ku banyabyaha. Ahubwo, ibyo byumvikanisha ko abagaragu ba Yehova bo ku isi bazabikora mu buryo bw’ikigereranyo, bifatanya n’umutima wabo wose mu kwizihiza ibirori byo gutsinda bizaba nyuma y’irimbuka ry’isi ya Satani.—Zaburi 145:20; Ibyahishuwe 20:1-3.

3:22—Ni kuki twagombye ‘kwibuka amategeko . . . ya Mose’? Abakristo ntibasabwa gukurikiza ayo Mategeko. Ariko kandi ayo Mategeko yabaye ‘igicucu cy’ibintu byiza byari kuza’ (Abaheburayo 10:1). Ku bw’ibyo, gusuzumana ubwitonzi Amategeko ya Mose byadufasha kubona ukuntu ibyari biyakubiyemo bisohora (Luka 24:44, 45). Ikindi kandi, ayo Mategeko akubiyemo ‘ibintu by’icyitegererezo cy’ibyo mu ijuru.’ Ni ngombwa ko tuyiga niba dushaka gusobanukirwa inyigisho hamwe n’imyifatire bya gikristo.—Abaheburayo 9:23.

3:23, 24—Ni nde “umuhanuzi Eliya” agereranya? Byari byaravuzwe mbere ko “Eliya” yari gukora umurimo wo gusubiza ibintu mu buryo, ari byo gutegura imitima y’abantu. Mu kinyejana cya mbere, Yesu Kristo yavuze ko Yohana Umubatiza ari we wari “Eliya” (Matayo 11:12-14; Mariko 9:11-13). Abagereranywa na Eliya muri iki gihe boherejwe “umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.” Muri iki gihe, Eliya agereranya ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Matayo 24:45). Iryo tsinda ry’Abakristo basizwe ryakoranye umwete mu gusubiza mu buryo ibintu by’umwuka.

Icyo ibyo bitwigisha:

3:10. Kudaha Yehova ibyiza kuruta ibindi mu byo dufite ni ukwivutsa imigisha ye.

3:14, 15. Kubera urugero rubi rw’abatambyi, Abayahudi batangiye kubona ko gukorera Imana nta cyo bimaze. Abafite inshingano mu itorero rya gikristo bakwiriye kuba intangarugero.—1 Petero 5:1-3.

3:16. Yehova azirikana abamutinya kandi bakamubera indahemuka. Arabibuka kandi azabarinda igihe azaba arimbura isi mbi ya Satani. Nimucyo rero twirinde kunamuka ku cyemezo cyacu cyo gukomeza kubera Imana indahemuka.—Yobu 27:5.

3:19. Ku munsi wo kumurikira Yehova ibyo twakoze, “umuzi” ndetse n’“ishami” bizagira iherezo rimwe, ni ukuvuga ko abana bato bazahanwa kimwe n’ababyeyi babo. Mbega inshingano ababyeyi bafite ku birebana n’abana babo bakiri bato! Ababyeyi b’Abakristo bagomba gushyiraho imihati kugira ngo bemerwe n’Imana kandi bakomeze kugira igihagararo gikwiriye imbere yayo.—1 Abakorinto 7:14.

“Wubahe Imana [y’ukuri]”

Ni nde uzarokoka ku ‘munsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba’ (Malaki 3:23)? Yehova agira ati “mwebweho abubaha izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.”—Malaki 3:20.

“Izuba ryo gukiranuka,” ni ukuvuga Yesu Kristo, rirasira abatinya izina ry’Imana mu buryo bw’uko baryubaha kandi bemerwa na Yehova (Yohana 8:12). Abo ndetse bazabona “gukiza mu mababa yaryo,” ni ukuvuga kugirana imishyikirano myiza n’Imana muri iki gihe no kuzaba bazima mu buryo bwuzuye mu mubiri, mu bwenge ndetse no mu byiyumvo, mu isi nshya y’Imana (Ibyahishuwe 22:1, 2). Bazaba bishimye kandi banezerewe, bameze “nk’inyana zo mu kiraro.” Mu gihe tugitegereje imigisha nk’iyo, nimucyo tuzirikane inama y’Umwami Salomo igira iti “wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Umuhanuzi Malaki yari umugaragu w’Imana witanze kandi w’umunyamurava

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ibyo twigisha byagombye guhuza na Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Abagaragu ba Yehova bubaha isezerano ryabo ry’ishyingiranwa