Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Kuki agaciro k’“Isezerano rya Kera” gahoraho?

Ni ukubera ko umwanditsi waryo ari Imana y’urukundo Yehova, si imana itazwi y’ingome. Yesu hamwe n’abigishwa be ba mbere bakundaga kwerekeza ku Byanditswe bya Giheburayo. Birimo inama z’ingirakamaro z’ubuzima bwacu bwa buri munsi kandi bitanga ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.—1/9, ipaji ya 4-7.

Igihe gishize uhereye aho Adamu na Eva bakoreye icyaha, cyagaragaje iki?

Muri iyo myaka ibarirwa mu bihumbi, byaragaragaye ko Satani ari umubeshyi, kuko Adamu na Eva n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni babakomotseho bapfuye. Igihe cyagaragaje ko abantu batamererwa neza batisunze Imana kandi ko badafite uburenganzira n’ubushobozi byo kuyobora intambwe zabo.—15/9, ipaji ya 6-7.

Kuki Yakobo atagayirwa kuba yariyoberanyije akigira Esawu?

Yakobo yari afite uburenganzira bwo guhabwa umugisha na se kuko yari yaraguze na Esawu uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura. Igihe Isaka yabonaga ko yari yahaye umugisha Yakobo, ntiyigeze ashaka kubihindura. Kandi Imana yo yashoboraga kugira icyo ibikoraho, biragaragara ko yifuzaga ko umugisha uhabwa Yakobo.—1/10, ipaji ya 31.

Ni mu buhe buryo kuba dufite umutimanama bigaragaza ko tutakomotse ku bwihindurize?

Ibyo bigaragazwa n’uko mu moko yose no mu mico yose abantu baba biteguye gufasha abandi kabone n’iyo byabateza akaga. Kamere nk’iyo izira ubwikunde ntiyaboneka ku bantu, babaye bakomoka ku nyamaswa kandi zo zibaho ziharanira kwibeshaho ubwazo uko byagenda kose.—15/10, ipaji ya 20.

Kuki dushobora kuvuga ko Imana yicisha bugufi, kandi se ni mu buhe buryo igaragaza uwo muco?

Kubera ko Imana ari Umuremyi, ikaba n’Umutegetsi w’Ikirenga, ubushobozi bwayo ntibugira aho bugarukira nka twe. Icyakora, mu buryo buhuje n’ibivugwa muri 2 Samweli 22:36 (gereranya na NW), Imana yicisha bugufi mu buryo bw’uko yita ku bantu boroheje bagerageza kuyishimisha, kandi ikabababarira. Imana ica bugufi mu buryo bw’ikigereranyo kugira ngo ishyikirane mu bugwaneza n’abantu bayitinya.—1/11, ipaji ya 4-5.

Ni mu buhe buryo ibibumbano bya kera byemeza ibyo Bibiliya ivuga?

Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bavumbuye i Samariya ibibumbano byanditseho, biriho amazina y’imiryango irindwi iboneka muri Yosuwa 17:1-6. Ibibumbano byo muri Arada byemeza inkuru ivuga iby’imiryango y’abatambyi kandi binabonekaho izina ry’Imana. Iby’i Lakishi byo bigaragaza neza imimerere yo mu rwego rwa politiki n’imivurungano byabaye mbere y’uko Abanyababuloni batera u Buyuda.—15/11, ipaji ya 12-14.

Ni iki gituma twemeza ko Luka ari we wanditse igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa?

Ivanjiri ya Luka n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, byose byandikiwe Tewofili. Ibyo bigaragaza ko ibyo bitabo byombi byanditswe na Luka. Ikindi, ni uko hari aho umwanditsi yakoresheje inshinga zitondaguye mu buryo bugaragaza ko Luka yari mu bagize uruhare mu bikorwa bimwe na bimwe bivugwa muri icyo gitabo (Ibyakozwe 16:8-15).—15/11, ipaji ya 18.

Ni gute Umukristo yagombye kubona ibihereranye no guhiga no kuroba?

Kuva mu gihe cya Nowa, Imana yemereye abantu kwica inyamaswa no kuzirya. Ariko kandi, itegeko ryo kuzivusha ritsindagiriza ko ubuzima bw’inyamaswa bwagombye kubahwa kubera ko buturuka ku Mana. Abakristo ntibagombye kwica inyamaswa mu rwego rwa siporo cyangwa bagamije kwirangaza gusa. Ni iby’ingenzi kumvira amategeko ya Kayisari no kwita ku mutimanama w’abandi (Abaroma 14:13).—1/12, ipaji ya 31.