Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mugirirane “impuhwe”

Mugirirane “impuhwe”

Mugirirane “impuhwe”

NTA kindi gihe abantu bigeze bakenera kugirirwa impuhwe nko muri iki gihe bugarijwe n’inzara, indwara, ubukene, urugomo, intambara zishyamiranya abenegihugu hamwe n’impanuka kamere. Kugira impuhwe byumvikanisha kwishyira mu mwanya w’abandi, ukiyumvisha uburyo bababara, ariko bikajyanirana n’ubushake bwo kugira icyo ubikoraho kugira ngo uborohereze akababaro. Kimwe n’uko akazuba k’agasusuruko gasusurutsa umuntu, kugira impuhwe bishobora gutuma umuntu wihebye yumva aruhutse, bikoroshya umubabaro we kandi bigatera inkunga umuntu ubabaye.

Dushobora kugaragariza abantu impuhwe binyuriye ku bikorwa byacu n’amagambo tubabwira. Ibyo bikubiyemo kubitaho no kubaba hafi igihe baba babikeneye. Uretse kugirira impuhwe abagize umuryango wacu n’incuti zacu gusa, byaba byiza twagutse tukagaragariza impuhwe n’abantu tutazi. Mu Kibwiriza cya Yesu Kristo cyo ku Musozi, yarabajije ati “niba mukunda ababakunda gusa, muzagororerwa iki?” Kubera ko Yesu yari umuntu warangwaga n’impuhwe, yongeyeho ati “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—Matayo 5:46, 47; 7:12.

Ushobora gusoma ayo magambo mu Byanditswe Byera. Abantu benshi bemera ko Bibiliya ari yo itanga ubuyobozi buruta ubundi bwose mu bihereranye no kugaragarizanya impuhwe. Incuro nyinshi Ibyanditswe bigaragaza inshingano dufite yo gufasha abantu batishoboye b’ingeri zose. Bibiliya igaragaza ko Yehova Imana Umuremyi wacu wayandikishije, ari we w’ibanze mu kugira impuhwe.

Urugero, Ibyanditswe Byera bigira biti “[Imana] icīra impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika” (Gutegeka kwa Kabiri 10:18). Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ari we ‘uca imanza zirenganura abarengana, akanagaburira abashonji ibyo kurya’ (Zaburi 146:7). Ku bihereranye n’abimukira, Yehova yagize ati “umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda.”—Abalewi 19:34.

Kugaragariza abantu impuhwe ariko, ntibipfa kwizana gutya gusa. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Kolosayi agira ati “mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo, maze mwambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri mu buryo buhuje n’ishusho y’uwayiremye. . . . Mwebwe abatoranyijwe n’Imana, bera kandi bakundwa, mwambare impuhwe.”—Abakolosayi 3:9, 10, 12.

Bityo, kwitoza kugira impuhwe bisaba gushyiraho imihati. Icyo ni kimwe mu bigize “kamere nshya” Abakristo basabwa kwambara. Pawulo yabayeho mu isi ya kera yarangwaga n’urugomo, yategekwaga n’ubwami bwa Roma. Ariko kandi, yateye bagenzi be bari bahuje ukwizera inkunga yo kugira ihinduka rikomeye muri kamere yabo, kugira ngo bashobore kwitanaho kandi babe abantu barangwa n’impuhwe.

Kugira impuhwe bigira ingaruka nziza

Hari abantu bamwe babona ko abantu bagira impuhwe ari abanyantege nke. Ese kubona ibintu muri ubwo buryo birakwiriye?

Oya, ntibikwiriye! Impamvu ituma abantu bagirira abandi impuhwe nta buryarya, ni urukundo rwimbitse bakomora ku Mana, yo ntangarugero mu kugaragaza urukundo nyarukundo. Ibyanditswe bigira biti “Imana ni urukundo” (1 Yohana 4:16). Mu buryo bukwiriye, Yehova yitwa “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3). Ibisobanuro by’ibanze by’ijambo ryahinduwemo “imbabazi nyinshi,” ni “impuhwe [cyangwa] kubabazwa n’ububabare bw’abandi.” Ndetse, Ibyanditswe bivuga ko Yehova ‘agirira neza indashima n’abagome’!—Luka 6:35.

Umuremyi wacu ashaka ko natwe twagaragaza imico y’ineza, urugero nko kugira impuhwe. Muri Mika 6:8 hagira hati “yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” Mu Migani 19:22 ho hagira hati “ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa.” Yesu Kristo Umwana w’Imana, we wagaragaje imico ya Se mu buryo bwuzuye, na we yahaye abigishwa be inama igira iti “mukomeze kuba abanyambabazi nk’uko na So ari umunyambabazi” (Luka 6:36). Bibiliya Ntagatifu ihindura ayo magambo igira iti “nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe.”

Dufite impamvu zumvikana zo kuba abanyampuhwe kuko bituma tubona imigisha myinshi. Incuro nyinshi twibonera ukuri kw’amagambo yo mu Migani 11:17, agira ati “umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza.” Iyo tugiriye impuhwe abantu bababaye, Imana ibona ko ibyo dukoze ari Yo tubigiriye. Bityo ikiyemeza kwitura ineza abantu bayisenga baba bagaragaje impuhwe mu buryo runaka. Umwami Salomo yarahumekewe maze arandika ati “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye” (Imigani 19:17). Pawulo na we yaranditse ati “kuko muzi ko icyiza cyose umuntu yakora azacyiturwa na Yehova.”—Abefeso 6:8.

Kugaragarizanya impuhwe kandi bituma hakomeza kubaho guhuza umutima, bigafasha abantu gukemura amakimbirane. Bikuraho kutumvikana, bigatuma habaho kubabarirana. Kutumvikana bishobora kubaho bitewe n’uko tutahawe umwanya wo kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo byacu nk’uko twabyifuzaga, cyangwa se ibyo dukora bikaba byafatwa uko bitari. Icyo gihe ni bwo kubabarira bidutabara bigatuma hakomeza kubaho amahoro. Kubabarira umuntu usanzwe azwiho ko ari umunyampuhwe biroroha. Kugira impuhwe bidufasha kubaho twubahiriza inama Pawulo yagiriye Abakristo igira iti “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”—Abakolosayi 3:13.

Kugira impuhwe ni ukwita ku bandi

Ikirenze ibyo, kugira impuhwe bishobora kugabanya umubabaro. Nk’uko twabibonye, bikubiyemo kugira umuco wo kwita ku bari mu ngorane kandi bidutera kubabarana n’abababaye. Kugira impuhwe bikubiyemo kwita mu buryo bwuje urukundo ku bafite ingorane, kandi tukagira icyo tubakorera gifatika.

Abakristo bigana Yesu binyuriye mu buryo bita ku bandi. Ntiyigeze agaragaza ko ahuze cyane ku buryo abura akanya ko gufasha abandi, byaba mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’umwuka. Igihe yabaga abonye ko abantu bakeneye ubufasha runaka, yashakishaga uburyo bwo kubafasha abigiranye impuhwe.

Nimucyo dusuzume uko Yesu yabyitwayemo igihe yabonaga imbaga y’abantu benshi bari bakeneye cyane ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Bibiliya igira iti “abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Matayo 9:36). Ku birebana n’ijambo ryahinduwemo ngo “yumva abagiriye impuhwe,” intiti imwe mu bya Bibiliya yavuze ko ryumvikanisha “ibyiyumvo byimbitse bituruka mu mutima.” Mu by’ukuri, hari abavuga ko iryo jambo ari rimwe mu magambo afite imbaraga kurusha ayandi yo mu Kigiriki, asobanura kugira impuhwe.”

Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bagira impuhwe babangukirwa no kugira icyo bakorera abantu bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Intumwa Petero yaranditse ati “mwese muhuze ibitekerezo, mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe” (1 Petero 3:8). Urugero, igihe byabaga ngombwa ko umuryango ukennye w’Abakristo wimukira mu kandi karere kubera impamvu z’uburwayi, bagenzi babo bahuje ukwizera bo muri ako gace babemereye kubatiza inzu mu mezi atandatu. Umugabo agira ati “bazaga kureba uko tumerewe buri munsi, kandi amagambo yo kudutera inkunga batubwiraga yatumye twumva ari nk’aho turi iwacu.”

Abakristo b’ukuri bita no ku byo abo bataziranye bakeneye. Batanga ku gihe cyabo, ku mbaraga zabo no ku bintu byabo babigiranye ibyishimo, kugira ngo bafashe n’abantu batazi. Abahamya ba Yehova bari bari muri rya tsinda ry’abantu bavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, bagiye gufasha umuntu batari bazi na mba.

Itorero rya gikristo rigaragaramo umwuka wo kugirirana impuhwe no kugirirana ineza yuje urukundo. Urukundo rutera abagize itorero imbaraga zo gushakisha uburyo bwo gufasha abandi. Imfubyi n’abapfakazi bari mu itorero bashobora kuba bakeneye ko ubitaho kandi ukishyira mu mwanya wabo, kubera ko bahanganye n’ibibazo bwite bitandukanye. Ese ushobora kubafasha guhangana n’ubukene, kubura uburyo bwo kwivuza, kubura aho kuba hakwiriye ndetse n’ibindi bibazo byabo bwite?

Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku mugabo n’umugore we bashyingiranywe bo mu Bugiriki. Umugabo yarwaye indwara yo mu bwonko ituma udutsi tubamo tuziba cyangwa tugacika. We n’umugore we bajyanywe ku bitaro byari mu birometero bibarirwa mu magana uvuye aho. Udufaranga babonaga ariko, twaturukaga mu mbuto z’amacunga bagombaga gusarura. Ni nde wari gusarura izo mbuto mu gihe bari baragiye mu bitaro biri kure? Itorero ryo muri ako gace ni ryo ryakoze icyo gikorwa. Basaruye amacunga barayagurisha, maze bituma babona amafaranga yo gutunga uwo muryango wari uri mu bibazo, kandi batuma babona amahoro yo mu mutima.

Impuhwe zishobora kugaragazwa mu buryo bwinshi. Urugero, Abakristo bafite impuhwe babona ko ikintu cy’ingenzi bamwe mu bantu bahuye n’ibibazo baba bakeneye, ari ugusurwa bya gicuti n’abantu bashobora kubatega amatwi babigiranye impuhwe, bishyize mu mwanya wabo kandi bakabaha ihumure rituruka mu Ijambo ry’Imana.—Abaroma 12:15.

Ishimire kuba ahantu harangwa impuhwe

Itorero rya gikristo ryo ku isi yose ryagaragaye ko ari ryo rirangwamo amahoro n’ihumure, bitewe n’impuhwe n’ineza abarigize bagaragaza. Abakristo b’ukuri babona ko kugaragaza impuhwe bituma umuntu yishyikirwaho, mu gihe kugira umushiha byo bituma abantu bamuhunga. Bityo, mu gihe bagerageza kwigana Data wo mu ijuru bashyiraho imihati kugira ngo ‘bagirirane impuhwe’ mu buryo bufatika.

Abahamya ba Yehova bishimiye kugutumira, kugira ngo uzaze wirebere uburyo abagize itorero rya gikristo bagirirana impuhwe, bagakundana kandi bakitanaho. Bakwijeje ko uzasanga uwo mwuka ari wo uharangwa hamwe n’umwuka wo kwakira abashyitsi n’akanyamuneza.—Abaroma 15:7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Pawulo yateye Abakristo b’i Kolosayi inkunga yo kwambara impuhwe

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Igihe Yesu yabaga abonye ko abantu bakeneye ubufasha runaka, yabafashaga abigiranye impuhwe