Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”

“Mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”

“Mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”

“Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, umuntu yabasha kuntwara iki?”—ZABURI 118:6.

1. Ni ibihe bintu bikomeye abantu bagiye guhangana na byo mu gihe kiri imbere?

MU GIHE kiri imbere, abantu bagiye guhangana n’ibintu bikomeye batigeze bahura na byo mbere hose. Yesu yahanuye ibirebana n’igihe turimo, igihe yahaga abigishwa be umuburo ugira uti “icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi. Mu by’ukuri, iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka; ariko ku bw’abatoranyijwe, iyo minsi izagabanywa.”—Matayo 24:21, 22.

2. Ni iki kibuza umubabaro ukomeye gutangira?

2 Nubwo abantu batabibona, ubu abamarayika barimo barabuza uwo mubabaro ukomeye kuba. Intumwa Yohana yagize igikundiro cyo guhishurirwa na Yesu impamvu ituma uwo mubabaro utaba. Dore uko iyo ntumwa yari igeze mu za bukuru ibisobanura: “mbona abamarayika bane bahagaze ku mfuruka enye z’isi, bafashe imiyaga ine y’isi bayikomeje, . . . Maze mbona undi mumarayika azamuka aturutse iburasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana nzima. Arangurura ijwi abwira ba bamarayika bane . . . ati ‘ntimugirire nabi isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo turi bube tumaze gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’abagaragu b’Imana yacu.’”—Ibyahishuwe 7:1-3.

3. Mu bintu bigize umubabaro ukomeye, ni iki kizabanziriza ibindi?

3 Gushyira ikimenyetso cya nyuma ku ‘bagaragu b’Imana yacu’ birenda kurangira. Abo bamarayika bane biteguye kurekura iyo miyaga irimbura. Ni iki kizabanza kuba nibayirekura? Umumarayika asubiza icyo kibazo agira ati “uko ni ko Babuloni wa murwa ukomeye uzaturwa hasi mu kanya nk’ako guhumbya, kandi ntuzongera kuboneka” (Ibyahishuwe 18:21). Mbega ibyishimo byinshi bizaba mu ijuru igihe ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma buzaba burimbuwe!—Ibyahishuwe 19:1, 2.

4. Bizagenda bite mu gihe kiri imbere?

4 Amahanga yose y’isi azaba yateraniye kurwanya ubwoko bwa Yehova. Ese ayo mahanga azatsembaho abo Bakristo b’indahemuka? Asa n’aho yabishobora. Ariko Yesu Kristo akurikiwe n’ingabo zo mu ijuru, bazagira icyo bakora kugira ngo izo ngabo z’abantu zirimburwe (Ibyahishuwe 19:19-21). Amaherezo, Satani n’abamarayika be bazashyirwa ikuzimu aho batazashobora kugira icyo bakora. Ntibazongera kuyobya abantu ukundi, kuko bazafungwa imyaka igihumbi. Mbega ihumure abantu benshi bazarokoka bazagira!—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14; 20:1-3.

5. Ni ibihe byishimo abakomeza kubera Yehova indahemuka bategereje?

5 Turi hafi kubona ibyo bintu bidasanzwe kandi bitangaje. Ibyo byose bizaba bigamije kugaragaza uburenganzira Yehova afite bwo gutegeka, ni ukuvuga kuba ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Noneho tekereza kuri ibi bikurikira: nidukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tugashikama ku butegetsi bwe bw’ikirenga, tuzabona uburyo bwo kwifatanya muri gahunda yo kweza izina rye no gusohoza umugambi we. Mbega ibyishimo bitagereranywa!

6. Mu kuzirikana ibintu biri hafi kubaho, ni iki tugiye gusuzuma?

6 Mbese twiteguye ibyo bintu bikomeye byenda kuba? Ese twizeye ko imbaraga za Yehova zizaturokora? Ese twiringira ko Yehova azadutabara mu gihe gikwiriye, kandi agakoresha uburyo bwiza kuruta ubundi? Mu gihe dusubiza ibyo bibazo bireba umuntu ku giti cye, dushobora kuzirikana ibyo intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be b’i Roma agira ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe, tugire ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Bimwe muri ibyo bintu byandikiwe kutwigisha, bidukomeza kandi bikaduha ibyiringiro, harimo inkuru y’igihe Yehova yavanaga Abisirayeli mu bubata bw’ubutegetsi bw’Abanyegiputa babakandamizaga. Gusuzumana ubwitonzi ibyo bintu bishishikaje byabaye igihe Yehova yarokoraga Abisirayeli, byagombye kudutera inkunga ikomeye mu gihe tugitegereje umubabaro ukomeye ugenda urushaho kwegereza.

Yehova arokora ubwoko bwe

7. Ni ibihe bintu biteye ubwoba byabaye muri Egiputa mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu?

7 Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yari yaramaze guteza ibyago icyenda Abanyegiputa. Nyuma y’icyago cya cyenda, Farawo yihutiye kwirukana Mose agira ati “mvaho, irinde ntukongere kunca iryera, kuko umunsi uzongera kunca iryera uzapfa.” Mose yamushubije agira ati “uvuze ukuri, sinzongera kuguca iryera.”—Kuva 10:28, 29.

8. Ni ayahe mabwiriza yahawe Abisirayeli yari gutuma barokoka, kandi kuyubahiriza byagize izihe ngaruka?

8 Yehova yongeye kubwira Mose ko azateza Farawo n’Abanyegiputa bose ikindi cyago cya nyuma. Ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Abibu (Nisani), abana b’imfura bose b’Abanyegiputa bagombaga gupfa ndetse n’uburiza bwose bw’amatungo. Ariko imiryango y’Abisirayeli yo, yari kurokoka igihe yari gukurikiza neza amabwiriza Imana yatanze binyuriye kuri Mose. Bagombaga gusiga ku nkomanizo z’umuryango ndetse no ku ruhamo rw’umuryango w’amazu yabo amaraso y’isekurume y’intama kandi bakirinda gusohoka. Byagenze bite muri iryo joro? Reka Mose abitwibwirire. Agira ati “mu gicuku Uwiteka yica abana b’impfura bose bo mu gihugu cya Egiputa.” Farawo ntiyatinze kugira icyo akora. Yatumyeho Mose na Aroni arababwira ati “nimuhaguruke muve mu bantu banjye . . . mugende mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga.” Abisirayeli bahise bagenda, kandi birashoboka ko abagiye basagaga miriyoni eshatu, bajyana n’“ikivange” cy’abantu batari Abisirayeli batavuzwe umubare.—Kuva 12:1-7, 29, 31, 37, 38.

9. Ni iyihe nzira Imana yanyujijemo Abisirayeli bava muri Egiputa, kandi kuki?

9 Inzira ya bugufi Abisirayeli bari kunyura, yari iyo guca ku Nyanja ya Mediterane, bagakomereza mu gihugu cy’Abafilisitiya. Ariko icyo cyari igihugu cy’abanzi. Ku bw’ibyo, birashoboka ko kugira ngo Yehova arinde abari bagize ubwoko bwe kurwana intambara, yabacishije mu butayu buri hafi y’Inyanja Itukura. Nubwo abo bantu babarirwaga muri za miriyoni, mu nzira bagenderaga kuri gahunda. Inkuru ya Bibiliya igira iti “Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa biremye imitwe nk’ingabo zijya ku rugamba.”—Kuva 13:17, 18NW.

“Murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”

10. Kuki Yehova yabwiye Abisirayeli gukambika imbere y’i Pihahiroti?

10 Nyuma y’ibyo habayeho ibintu bitangaje. Yehova yabwiye Mose ati “bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y’i Pihahiroti hagati y’i Migidoli n’inyanja, imbere y’i Bālisefoni.” Mu gihe iyo mbaga y’abantu yakurikizaga ayo mabwiriza, yagiye kubona ibona iri hagati y’imisozi n’Inyanja Itukura. Byasaga n’aho nta nzira yo kwivana aho hantu bari basigaranye. Ariko Yehova we yari azi ibyo yakoraga. Yabwiye Mose ati “ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.”—Kuva 14:1-4.

11. (a) Ni iki Farawo yakoze kandi se Abisirayeli babyitwayemo bate? (b) Mose yashubije ate Abisirayeli bitotombaga?

11 Farawo amaze kumva ko yakoze ikosa akareka Abisirayeli bakava muri Egiputa, yabakurikiye akoresheje amagare y’intambara 600 yatoranyijwe neza. Abisirayeli babonye ingabo z’Abanyegiputa zihinguka, bagize ubwoba barasakuza, babwira Mose bati “nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu?” Kubera ko Mose yari yiringiye agakiza ka Yehova, yarabashubije ati “mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi. . . . Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”—Kuva 14:5-14.

12. Ni gute Yehova yakijije ubwoko bwe?

12 Nk’uko Mose yari yavuze ko Yehova ubwe ari burwanirire Abisirayeli, icyo gihe imbaraga ndengakamere zarahagobotse. Mu buryo bw’igitangaza, marayika wa Yehova yajyanye inyuma y’Abisirayeli inkingi y’igicu yagendaga imbere yabo. Mu gihe iyo nkingi yaberaga umwijima Abanyegiputa, Abisirayeli bo yababereye umucyo (Kuva 13:21, 22; 14:19, 20). Mose yumviye itegeko ry’Imana maze arambura ukuboko kwe. Iyo nkuru ikomeza igira iti “Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma. . . . Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso.” Abanyegiputa biyemeza kubakurikira, ariko Yehova yari ashyigikiye ubwoko bwe. Yateje urujijo ingabo z’Abanyegiputa, maze abwira Mose ati “rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.” Ku bw’ibyo, ingabo za Farawo zose zararimbutse, ntihasigara n’iyo kubara inkuru!—Kuva 14:21-28; Zaburi 136:15.

Tuvane isomo ku kurokorwa kw’Abisirayeli

13. Abisirayeli bitwaye bate bamaze kurokorwa?

13 Kuba Abisirayeli bararokowe mu buryo bw’igitangaza byabagizeho izihe ngaruka? Mose n’Abisirayeli bahise baririmbira hamwe basingiza Yehova! Bararirimbye bati “ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje. . . . Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose” (Kuva 15:1, 18). Koko rero, ikintu cya mbere bahise batekereza ni ugusingiza Imana. Icyo gihe, byaragaragaye ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga.

14. (a) Ni iki ibyabaye ku Bisirayeli bishobora kutwigisha kuri Yehova? (b) Isomo ry’Umwaka wa 2008 rivuga ngo iki?

14 Ni ayahe masomo, ihumure n’ibyiringiro tuvana muri ibyo bintu bishishikaje byabaye? Nta gushidikanya ko dushobora kwibonera ukuntu Yehova aba yiteguye gutuma ubwoko bwe butsinda ikigeragezo bwahura na cyo icyo ari cyo cyose. Afite ubushobozi bwo gukuraho imimerere mibi iyo ari yo yose bwahura na yo. Inyanja Itukura ntiyatangiriye Abisirayeli igihe Yehova yatumaga umuyaga mwinshi w’iburasirazuba uhuha. Kandi Yehova yatumye ingabo za Farawo zirohama mu Nyanja Itukura. Dutekereje kuri ibyo bintu byadutera kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wagize ati “Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, umuntu yabasha kuntwara iki?” (Zaburi 118:6). Nanone dushobora kubonera ihumure mu magambo ya Pawulo aboneka mu Baroma 8:31, ahagira hati ‘niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?’ Mbega ukuntu ayo magambo yahumetswe aduha icyizere! Atumara ubwoba bwose no gushidikanya dushobora kugira, maze tukagira ibyiringiro bihamye. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko isomo ryacu ry’umwaka wa 2008 rigira riti “mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire”!—Kuva 14:13.

15. Ni akahe kamaro kumvira byagize mu gihe Abisirayeli bakurwaga muri Egiputa, kandi se bifite akahe kamaro muri iki gihe?

15 Ni iki kandi dushobora kwigishwa no kuva muri Egiputa kw’Abisirayeli? Bitwigisha ko tugomba kumvira Yehova, icyo yadusaba gukora cyose. Abisirayeli barumviye igihe bakurikizaga buri kantu kose kajyanye no gutegura Pasika. Barumviye baguma mu mazu yabo mu ijoro ryo ku wa 14 Nisani. Amaherezo ubwo bavaga muri Egiputa, bagombaga kugenda “biremye imitwe nk’ingabo zijya ku rugamba” (Kuva 13:18NW). Muri iki gihe, ni iby’ingenzi ko natwe dukurikiza ubuyobozi duhabwa binyuriye ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Matayo 24:45)! Tugomba gutega amatwi twitonze ijambo ry’Imana riduturuka inyuma, nk’uko Bibiliya ibivuga igira iti ‘nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yanyu azajya yumva ijambo ribaturutse inyuma rivuga riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza”’ (Yesaya 30:21). Uko tuzarushaho kwegereza umubabaro ukomeye, birashoboka ko tuzahabwa amabwiriza arambuye. Tuzasoza urugendo rwacu amahoro muri iyo minsi izaba iteye akaga, nidukomeza kugendana n’abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka.

16. Ni iki dushobora kwigira ku buryo Imana yatumye ibintu bihinduka mu gihe Abisirayeli bacungurwaga?

16 Ibuka nanone ko Yehova yayoboye Abisirayeli ahantu baje kubona bari hagati y’imisozi n’Inyanja Itukura. Mu by’ukuri, kunyura aho hantu byasaga n’aho bidashoboka. Ariko kandi, Yehova ni we wigenzuriraga uko ibintu byagendaga, kandi byose byagenze neza kugira ngo asingizwe kandi ubwoko bwe burokoke. Muri iki gihe, dushobora kudasobanukirwa neza impamvu ibintu runaka by’umuteguro bikorwa mu buryo runaka, ariko dufite impamvu zo kwiringira ubuyobozi Yehova aduha binyuze ku muyoboro we wiringirwa. Rimwe na rimwe, abanzi bacu bashobora gusa n’aho batsinze. Kubera ko ubushobozi bwacu bwo kubona ibintu bufite aho bugarukira, dushobora kutabona uko ibintu byose bimeze. Icyakora, Yehova ashobora gutuma ibintu bihinduka mu gihe gikwiriye, nk’uko yabikoze mu gihe cy’Abisirayeli.—Imigani 3:5.

Mujye mwiringira Yehova

17. Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ubuyobozi bw’Imana?

17 Ese ushobora kwiyumvisha icyizere Abisirayeli bumvaga bafite igihe bibukaga inkingi y’igicu yabayoboraga ku manywa naho nijoro ikabayobora ari inkingi y’umuriro? Byaragaragaraga ko “marayika w’Imana” yabayoboraga mu rugendo rwabo (Kuva 13:21, 22; 14:19). Muri iki gihe dushobora kwizera ko Yehova ayobora ubwoko bwe, aburinda kandi aburokora. Dushobora kuzirikana iri sezerano rigira riti ‘[Yehova] ntazareka abakunzi be. Bazarindwa iteka ryose’ (Zaburi 37:28). Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko hari abamarayika b’abanyembaraga bafasha abagaragu b’Imana muri iki gihe. Binyuriye ku bufasha bwabo, dushobora ‘kwihagararira gusa, tukareba agakiza k’Uwiteka.’—Kuva 14:13.

18. Kuki dukeneye ‘kwambara intwaro zuzuye ziva ku Mana’?

18 Ni iki cyafasha buri wese muri twe ‘guhagarara ashikamye’ mu nzira y’ukuri? Twabikora binyuze mu kwambara intwaro zuzuye z’umwuka Pawulo yavuze mu ibaruwa yandikiye Abefeso. Tuzirikane ko iyo ntumwa yatugiriye inama igira iti “mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana.” Ese turimo turambara buri ntwaro mu ntwaro zose zo mu buryo bw’umwuka? Mu mwaka wa 2008, bizaba bikwiriye ko buri wese muri twe yisuzuma akareba niba yambaye buri ntwaro mu ntwaro zose zo mu buryo bw’umwuka kandi akareba ko ayambaye mu buryo bukwiriye. Umwanzi wacu Satani azi aho dufite intege nke, kandi agerageza kudutungura cyangwa akadufatira aho hantu dufite intege nke. ‘Turwana’ n’imbaraga z’imyuka mibi. Icyakora, imbaraga za Yehova zishobora gutuma dutsinda!—Abefeso 6:11-18; Imigani 27:11.

19. Ni ikihe gikundiro tuzagira nitwihangana?

19 Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimwihangana muzaronka ubugingo bwanyu” (Luka 21:19). Nimucyo tube bamwe mu ndahemuka zihanganira imibabaro iyo ari yo yose zihura na yo, maze twibonere ubuntu bw’Imana butagereranywa bwo ‘kwihagararira gusa, tukareba agakiza k’Uwiteka.’

Ni gute wasubiza?

• Ni ibihe bintu bishishikaje tuzabona mu gihe kiri imbere?

• Mu mwaka wa 1513 mbere ya Yesu, ni gute Yehova yagaragaje ko afite imbaraga zo kurokora?

• Ni iki wiyemeje kuzakora?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]

Isomo ry’umwaka wa 2008 riravuga ngo “mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire.”—Kuva 14:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

“Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha”

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kuba Farawo yarinangiye byakururiye akaga Egiputa

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Yehova yarokoraga Abisirayeli ari uko bakoze buri kintu cyose abategetse