Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babonwa ko bakwiriye Ubwami

Babonwa ko bakwiriye Ubwami

Babonwa ko bakwiriye Ubwami

“Ibyo ni byo bigaragaza ko urubanza rw’Imana rukiranuka, kandi ni byo bituma mubonwa ko mukwiriye Ubwami bw’Imana.”​—2 TES 1:5.

1, 2. Ni uwuhe mugambi Imana ifite ku birebana no gucira abantu urubanza, kandi se ni nde uzaca urwo rubanza?

AHAGANA mu mwaka wa 50, igihe intumwa Pawulo yari muri Atene, yarakajwe n’uko gusenga ibigirwamana byari byogeye muri uwo mugi, maze bimushishikariza kubwiriza abigiranye ubuhanga. Yashoje disikuru ye avuga amagambo agomba kuba yarakoze ku mutima abapagani bari bamuteze amatwi. Yagize ati “ubu [Imana] irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana. Kuko yashyizeho umunsi iteganya gucira abari mu isi yose ituwe urubanza rukiranuka, ikoresheje umuntu yashyizeho, kandi yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yamuzuraga mu bapfuye.”—Ibyak 17:30, 31.

2 Ni iby’ingenzi cyane ko dutekereza ku birebana no kuba Imana yarashyizeho umunsi w’urubanza izacira abantu mu gihe kiri imbere. Urwo rubanza ruzacibwa n’uwo Pawulo atavuze mu izina igihe yatangaga disikuru mu mugi wa Atene. Icyakora twe tuzi ko uwo muntu ari Yesu Kristo wazutse. Urubanza Yesu azaca ruzaba rurebana no gupfa no gukira.

3. Kuki Yehova yagiranye isezerano na Aburahamu, kandi se ni nde ufite uruhare rukomeye mu isohozwa ry’iryo sezerano?

3 Uwo Munsi w’Urubanza uzamara imyaka 1.000. Kubera ko Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, ni we uzahagararira urwo rubanza mu izina rya Yehova. Ariko ntabwo azaba ari wenyine. Yehova yatoranyije mu bantu abandi bazimana na Yesu, na bo bakazaba abacamanza mu gihe cy’umunsi w’urubanza uzamara imyaka igihumbi. (Gereranya na Luka 22:29, 30.) Hashize imyaka igera ku 4.000 Yehova ashyizeho urufatiro rw’uwo Munsi w’Urubanza, igihe yagiranaga isezerano n’umugaragu we wizerwa Aburahamu. (Soma mu Itangiriro 22:17, 18.) Iryo sezerano ryashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 1943 Mbere ya Yesu. Birumvikana ko Aburahamu atashoboraga gusobanukirwa mu buryo bwuzuye icyo iryo sezerano ryari kuzamarira abantu. Ariko twebwe dushingiye ku bivugwa muri iryo sezerano, dushobora kubona ko urubyaro rwa Aburahamu rufite uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana wo gucira abantu urubanza.

4, 5. (a) Uw’ibanze mu bagize urubyaro rwa Aburahamu ni nde, kandi se ni iki yavuze ku bihereranye n’Ubwami? (b) Ni ryari abantu bahawe ibyiringiro byo kuzaba bamwe mu bari kuzategeka mu Bwami?

4 Uw’ibanze mu bagize urubyaro rwa Aburahamu yaje kuba Yesu. Mu mwaka wa 29, yarasizwe aba Mesiya wasezeranyijwe cyangwa Kristo (Gal 3:16). Nyuma yaho, Yesu yamaze imyaka itatu n’igice ageza ubutumwa bwiza ku bari bagize ishyanga rya kiyahudi ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Yohana Umubatiza amaze gufatwa, Yesu yagaragaje ko hari abandi bantu bari kuzategekana na We muri ubwo Bwami. Yesu yagize ati “uhereye mu gihe cya Yohana Umubatiza kugeza ubu, ubwami bwo mu ijuru ni yo ntego abantu baharanira kugeraho, kandi ababuharanira barabusingira bakabukomeza.”—Mat 11:12.

5 Igishishikaje ni uko mbere yo kuvuga ibirebana n’abari ‘kuzasingira’ ubwo Bwami bwo mu ijuru ‘bakabukomeza,’ Yesu yavuze ati “ndababwira ukuri yuko mu babyawe n’abagore hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta” (Mat 11:11). Kuki Yesu yavuze atyo? Ni uko mbere y’uko abantu bahabwa umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, abantu b’indahemuka bari batarahabwa ibyiringiro byo kuzaba bamwe mu bazategeka mu Bwami bw’lmana. Icyo gihe, Yohana Umubatiza yari yarapfuye.—Ibyak 2:1-4.

Urubyaro rwa Aburahamu rwabazweho gukiranuka

6, 7. (a) Ni gute urubyaro rwa Aburahamu rwari kuzahwana “n’inyenyeri zo mu ijuru”? (b) Ni uwuhe mugisha Aburahamu yahawe, kandi se umugisha umeze nk’uwo abagize urubyaro rwe babona ni uwuhe?

6 Aburahamu yabwiwe ko urubyaro rwe rwari kuzagwira rugahwana “n’inyenyeri zo mu ijuru” n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja (Itang 13:16; 22:17). Mu yandi magambo, mu gihe cya Aburahamu abantu ntibashoboraga kumenya umubare w’abari kuzaba bagize urwo rubyaro. Icyakora, umubare nyakuri w’abari kuzaba bagize urwo rubyaro rwo mu buryo bw’umwuka waje guhishurwa. Urwo rubyaro rwari kuzaba rugizwe na Yesu hamwe n’abantu 144.000.—Ibyah 7:4; 14:1.

7 Ku birebana n’ukwizera kwa Aburahamu, Ijambo ry’Imana rigira riti “[Aburahamu] yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka” (Itang 15:5, 6). Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe ukiranuka mu buryo bwuzuye (Yak 3:2). Ariko nubwo bimeze bityo, Yehova yashyikiranaga na Aburahamu akamubona nk’umuntu ukiranuka; ndetse yamwise incuti ye bitewe n’ukwizera gukomeye yari afite (Yes 41:8). Abagize urubyaro rwo mu buryo bw’umwuka rwa Aburahamu hamwe na Yesu, na bo babazweho gukiranuka, bibahesha imigisha myinshi iruta iyo Aburahamu yabonye.

8. Ni iyihe migisha abagize urubyaro rwa Aburahamu bateganyirijwe?

8 Abakristo basizwe babarwaho gukiranuka kubera ko bizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Rom 3:24, 28). Yehova abona ko batsindishirijwe ibyaha byabo kandi ko bashobora gusigwa bakaba abana b’umwuka b’Imana, ari bo bavandimwe ba Yesu Kristo (Yoh 1:12, 13). Bashyizwe mu isezerano rishya bahinduka ishyanga, ari yo “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16; Luka 22:20). Ibyo byose byerekana ko bafite igikundiro kitagereranywa. Kubera ibyo bintu byose Imana ikorera Abakristo basizwe, nta byiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bafite. Bahara ibyo byiringiro kugira ngo bazabone ibyishimo bitagereranywa byo kuzafatanya na Yesu mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza no kuzategekana na we mu ijuru.—Soma mu Baroma 8:17.

9, 10. (a) Ni ryari Abakristo basizwe ku ncuro ya mbere, kandi se ni iki bari bitezweho nyuma yaho? (b) Ni ubuhe bufasha Abakristo basizwe bahawe?

9 Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, hari itsinda ry’abantu bizerwa bahawe uburyo bwo kuzafatanya na Yesu gutegeka mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza. Abigishwa ba Yesu bagera ku 120 babatirishijwe umwuka wera, bityo bahinduka Abakristo ba mbere basizwe. Icyakora kuri bo iyo yari intangiriro gusa. Kuva icyo gihe, n’iyo Satani yari kubateza ibigeragezo bimeze bite, bari kuzakomeza kubera Yehova indahemuka. Kugira ngo bazahabwe ikamba ry’ubuzima mu ijuru, bagombaga gukomeza kuba abizerwa kugeza bapfuye.—Ibyah 2:10.

10 Ku bw’ibyo, Yehova yagiriye Abakristo basizwe inama ndetse abatera inkunga bari bakeneye akoresheje Ijambo rye n’itorero rye rya gikristo. Urugero, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo basizwe b’i Tesalonike ati “twakomezaga kugira inama buri wese muri mwe no kubahumuriza no kubatera inkunga, nk’uko se w’abana abagirira, kugira ngo mukomeze kugenda nk’uko bikwiriye imbere y’Imana, yo ibahamagarira ubwami bwayo n’ikuzo ryayo.”—1 Tes 2:11, 12.

11. Ni izihe nyandiko Yehova yateguriye abagize “Isirayeli y’Imana”?

11 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, Yehova yatoranyije Abakristo basizwe bari bagize itorero rya mbere. Nyuma yaho, yabonye ko bikwiriye kwandika inkuru ihoraho ivuga ibirebana n’umurimo Yesu yakoreye ku isi ndetse n’imishyikirano yagiranaga n’Abakristo basizwe bo mu kinyejana cya mbere hamwe n’inama yabahaye. Ni yo mpamvu Yehova yandikishije Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byahumetswe, byiyongera ku Byanditswe bya Giheburayo byahumetswe byari bisanzwe bihari. Ibyanditswe bya Giheburayo byari bigenewe mbere na mbere ishyanga rya Isirayeli ryo mu buryo bw’umubiri, igihe ryari rifitanye imishyikirano yihariye n’Imana. Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byo byari byarandikiwe mbere na mbere “Isirayeli y’Imana,” ari bo bavandimwe ba Kristo basizwe, bakaba n’abana b’umwuka b’Imana. Ariko ibyo ntibivuga ko abatari Abisirayeli baramutse bize Ibyanditswe bya Giheburayo, bidashobora kubahesha inyungu nyinshi. Mu buryo nk’ubwo, iyo Abakristo batasizwe bize Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo kandi bagakurikiza inama zirimo, bibahesha inyungu nyinshi.—Soma muri 2 Timoteyo 3:15-17.

12. Ni iki Pawulo yibukije Abakristo basizwe?

12 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babazweho gukiranuka kandi barasigwa kugira ngo bashobore guhabwa umurage wabo wo mu ijuru. Kuba barasizwe ntibibashyira hejuru ngo bumve ko ari abami bategeka Abakristo bagenzi babo basizwe bakiri ku isi. Uko bigaragara, bamwe mu Bakristo ba mbere barabyibagiwe maze batangira gushaka icyubahiro kidakwiriye mu bavandimwe babo bo mu itorero. Ibyo byatumye Pawulo ababaza ati “mbese ntimumaze kubona ibibahagije? Ntimumaze kuba abakire? Mbese mwatangiye gutegeka muri abami tutari kumwe? Kandi koko, nifuza ko mwaba mwaratangiye gutegeka muri abami kugira ngo natwe dutegekane namwe turi abami” (1 Kor 4:8). Ku bw’ibyo, Pawulo yibukije Abakristo basizwe bo mu gihe cye ati “ibyo ntibishaka kuvuga ko dutegeka ukwizera kwanyu, ahubwo turi abakozi bakorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.”—2 Kor 1:24.

Kuzuza umubare wahanuwe

13. Gutoranya abasizwe byagiye bikorwa bite uhereye nyuma y’umwaka wa 33?

13 Abakristo basizwe uko ari 144.000 si ko bose batoranyijwe mu kinyejana cya mbere. Bakomeje gutoranywa no mu gihe cy’intumwa, kandi uko bigaragara nyuma y’ibinyejana byinshi umubare w’abatoranywa wagiye ugabanuka. Icyakora mu binyejana byakurikiyeho bakomeje gutoranywa kugeza no muri iki gihe (Mat 28:20). Amaherezo Yesu amaze kwimikwa mu 1914, ibintu byarihuse.

14, 15. Ni gute ibirebana no gutoranya abasizwe byakozwe muri iki gihe?

14 Yesu yabanje kweza ijuru arikuramo ibisigisigi byose by’abarwanya ubutegetsi bw’Imana. (Soma mu Byahishuwe 12:10, 12.) Nyuma yaho yerekeje ibitekerezo ku ikorakoranywa ry’Abakristo basigaye bafite ibyiringiro byo kuzategekana na we mu Bwami bwe, kugira ngo umubare w’abagize 144.000 wuzure. Mu myaka ya 1930 rwagati, uko bigaragara icyo gikorwa cyari hafi kurangira, kandi abenshi mu bitabiraga umurimo wo kubwiriza ntibifuzaga kujya mu ijuru. Umwuka w’Imana ntiwafatanyaga n’umwuka wabo guhamya ko ari abana b’Imana. (Gereranya n’Abaroma 8:16.) Ahubwo bari bazi ko bari mu bagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo (Yoh 10:16). Ku bw’ibyo, nyuma y’umwaka wa 1935 umurimo wo kubwiriza wibanze ku ikorakoranywa ry’abagize “imbaga y’abantu benshi,” intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa, bakaba bazarokoka ‘umubabaro ukomeye.’—Ibyah 7:9, 10, 14.

15 Ariko uko imyaka yagiye ihita, kuva mu myaka ya za 30 abantu bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru bagiye batoranywa ni bake. Kubera iki? Birashoboka ko hari igihe basimburaga abari baratoranyijwe batari barakomeje kuba abizerwa. (Gereranya n’Ibyahishuwe 3:16.) Ndetse Pawulo yavuze ko bamwe mu bantu yari azi bari barataye ukuri (Fili 3:17-19). Ni ba nde Yehova yagombaga kuzatoranya kugira ngo babasimbure? Birumvikana ko ari we ugomba gufata uwo mwanzuro. Uko bigaragara ntiyari gutoranya abari bahindutse vuba. Ahubwo yagombaga kuzatoranya abantu bagaragaje ko ari indahemuka, kimwe n’abigishwa Yesu yavuganye na bo igihe yatangizaga Urwibutso. *Luka 22:28.

16. Ni iki twakwishimira ku birebana n’abasizwe, kandi se ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?

16 Icyakora birashoboka ko abagiye batoranyirizwa kuzajya mu ijuru kuva mu myaka ya za 30, bose batasimburaga ababaga baraguye. Uko bigaragara, Yehova yakoze ibishoboka byose kugira ngo tuzahore turi kumwe n’Abakristo basizwe mu gihe cy’imperuka y’iyi si, kugeza igihe azarimburira “Babuloni Ikomeye” * (Ibyah 17:5). Dushobora kwiringira ko umubare w’abagize 144.000 uzuzura mu gihe Yehova yagennye, kandi amaherezo bose bakazaba mu myanya yabo mu Bwami. Nanone dushobora kwiringira Ijambo ry’ubuhanuzi rivuga ko abagize imbaga y’abantu benshi bagenda biyongera bazakomeza kuba abizerwa. Vuba aha bazarokoka, ‘bave mu mubabaro ukomeye’ uzagera ku isi ya Satani, bajye mu isi nshya y’Imana bishimye.

Umubare w’abazategeka mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru uri hafi kuzura

17. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 4:15-17 no mu Byahishuwe 6:9-11, Abakristo basizwe bapfa ari abizerwa bibagendekera bite?

17 Kuva mu mwaka wa 33, Abakristo basizwe babarirwa mu bihumbi mirongo bagaragaje ukwizera gukomeye, kandi bakomeje kugaragaza ko ari abizerwa kugeza bapfuye. Abo bamaze kubonwa ko bakwiriye kuzahabwa Ubwami, kandi batangiye guhabwa ingororano yabo guhera mu ntangiriro y’ukuhaba kwa Kristo.—Soma mu 1 Abatesalonike 4:15-17 no mu Byahishuwe 6:9-11.

18. (a) Ni ibihe byiringiro abasigaye basizwe bafite? (b) Ni gute abagize izindi ntama babona abavandimwe babo b’Abakristo basizwe?

18 Abasizwe bakiri ku isi biringiye badashidikanya ko nibakomeza kuba abizerwa, vuba aha bazabona ingororano yabo mu ijuru kubera ko bitwaye neza. Iyo abagize izindi ntama babarirwa muri za miriyoni bareba ukwizera kw’abavandimwe babo basizwe, bemeranya n’amagambo intumwa Pawulo yavuze yerekeza ku Bakristo basizwe b’i Tesalonike. Yaravuze ati “tubirata mu matorero y’Imana bitewe no kwihangana kwanyu no kwizera mwagize mu bitotezo byose no mu mibabaro yanyu. Ibyo ni byo bigaragaza ko urubanza rw’Imana rukiranuka, kandi ni byo bituma mubonwa ko mukwiriye Ubwami bw’Imana, ari na bwo mu by’ukuri mubabarizwa” (2 Tes 1:3-5). Igihe uwa nyuma mu basizwe azaba apfuye, umubare w’abazategeka mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru uzaba wuzuye. Mu by’ukuri, ibyo bizatuma mu ijuru no ku isi harangwa ibyishimo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1992 ku ipaji ya 11 paragarafu ya 17, cyangwa iyo ku itariki ya 1 Werurwe 1992 ku ipaji ya 20 paragarafu ya 17, mu Gifaransa.

^ par. 16 Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Gicurasi 2007.

Ese ushobora gusobanura?

• Ni ki Yehova yahishuriye Aburahamu ku birebana n’Umunsi w’Urubanza?

• Kuki Aburahamu yabazweho gukiranuka?

• Iyo abagize urubyaro rwa Aburahamu babazweho gukiranuka, bibagirira akahe kamaro?

• Ni ibihe byiringiro Abakristo bose bafite?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Yesu yateye abigishwa be inkunga yo guharanira Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Yehova yatangiye gutoranya abandi bantu bo mu bagize urubyaro rwa Aburahamu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Abagize izindi ntama bishimira ko bari kumwe n’Abakristo basizwe muri iyi minsi y’imperuka