Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Batumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza: ese nawe ushobora kubigana?

Batumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza: ese nawe ushobora kubigana?

Batumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza: ese nawe ushobora kubigana?

UMUVANDIMWE witwa Marc wo muri Kanada, yakoraga mu ruganda rukora za robo zo mu rwego ruhanitse, zikoreshwa mu masosiyete ashinzwe iby’ikirere. Yajyaga ahakora igihe gito, ubundi agakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Nyuma yaho, umukoresha we yamuzamuye mu ntera, amuha akazi agomba gukora igihe cyose kandi akajya amuhemba umushahara utubutse. Marc yakoze iki?

Igihe mushiki wacu wo muri Filipine witwa Amy yari arangije amashuri yisumbuye, yabaye umupayiniya w’igihe cyose. Amaze kubona impamyabumenyi, yabonye akazi yakoraga igihe cyose, ariko kakamutwara igihe kinini nubwo yahembwaga umushahara utubutse. Ni uwuhe mwanzuro Amy yafashe?

Marc na Amy bafashe imyanzuro itandukanye, kandi ingaruka z’imyanzuro bafashe zerekana ubwenge bukubiye mu nama Abakristo b’i Korinto ya kera bahawe. Intumwa Pawulo yarabandikiye ati “abakoresha isi bamere nk’abatayikoresha mu buryo bwuzuye.”—1 Kor 7:29-31.

Jya ukoresha isi ariko atari mu buryo bwuzuye

Mbere y’uko tumenya ibyabaye kuri Marc na Amy, reka turebe muri make ibisobanuro by’ijambo “isi” (cyangwa koʹsmos mu Kigiriki). Iryo jambo Pawulo yarikoresheje mu ibaruwa yandikiye Abakorinto. Muri uwo murongo wo muri Bibiliya, ijambo koʹsmos ryerekeza ku isi tubamo, ni ukuvuga umuryango w’abantu bose. Hakubiyemo nanone ibintu bisanzwe dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ukuvuga aho kuba, ibyokurya, n’imyambaro. Kugira ngo abenshi muri twe babone ibyo bintu bikenerwa mu buzima bwacu bwa buri munsi, bashaka akazi. Koko rero, tugomba gukoresha isi kugira ngo dusohoze inshingano duhabwa n’Ibyanditswe yo kwitunga no gutunga abagize imiryango yacu (1 Tim 5:8). Hagati aho ariko, twibonera ko ‘isi ishira’ (1 Yoh 2:17). Bityo, dukoresha isi mu rugero rukwiriye, ariko si “mu buryo bwuzuye.”—1 Kor 7:31.

Abavandimwe na bashiki bacu benshi batewe inkunga n’iyo nama yo muri Bibiliya yo kugabanya uko bishoboka kose uko bakoresha isi. Basuzumye imimerere barimo hanyuma bagabanya igihe bakoresha mu kazi kandi boroshya ubuzima. Bamaze kubigenza batyo, baje kwibonera ko mu by’ukuri bageze kuri byinshi mu mibereho yabo, kubera ko igihe bamarana n’abagize imiryango yabo ndetse n’icyo bamara mu murimo wa Yehova cyiyongereye. Ikindi kandi, koroshya ubuzima byatumye biringira Yehova cyane kuruta uko biringira isi. Ese nawe ushobora kubigenza utyo, maze ukoroshya ubuzima kugira ngo uteze imbere inyungu z’ubwami bw’Imana?—Mat 6:19-24, 33.

“Twumva twegereye Yehova kuruta mbere hose”

Marc twavuze tugitangira, yakurikije inama yo muri Bibiliya yo kudakoresha isi mu buryo bwuzuye. Yanze kuzamurwa mu ntera, nubwo byari kumuhesha umushahara utubutse. Iminsi mike nyuma yaho, umukoresha wa Marc yamusezeranyije ko azamuha umushahara utubutse, kugira ngo amushishikarize kwemera uwo mwanya mushya yari ahawe. Marc yaravuze ati “icyo cyari ikigeragezo, ariko nongeye kwanga uwo mwanya.” Yasobanuye impamvu agira ati “jye n’umugore wanjye Paula twashakaga kwegurira Yehova ubuzima bwacu, tukamukorera mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose. Ku bw’ibyo, twiyemeje koroshya ubuzima. Twasenze Yehova tumusaba ubwenge, kugira ngo tuzagere kuri iyo ntego kandi dushyiraho itariki tuzatangiriraho gukorera Yehova mu rugero rwagutse kurushaho.”

Paula yaravuze ati “nari umunyamabanga w’ibitaro, nkajya nkora iminsi itatu mu cyumweru kandi nahembwaga umushahara utubutse. Nanone nari umupayiniya w’igihe cyose. Ariko kimwe na Marc, nashakaga gukorera Yehova ahantu hari hakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Igihe natangaga ibaruwa yo gusezera ku kazi, umukoresha wanjye yavuze ko nujuje ibisabwa kugira ngo nkore mu mwanya bari bamaze gushyiraho w’umunyamabanga nshingwabikorwa. Uwakoraga ako kazi yagombaga kuzajya ahembwa amafaranga aruta ay’abandi banyamabanga bose bo muri ibyo bitaro. Ariko nakomeye ku mwanzuro nari nafashe wo gusezera. Igihe nabwiraga umukoresha impamvu ntasabye uwo mwanya, yaranshimiye kubera imyizerere yanjye.”

Nyuma yaho gato, Marc na Paula bahawe inshingano yo kuba abapayiniya ba bwite mu itorero rito riri mu karere kitaruye ko muri Kanada. Kwimuka kwabo byagize akahe kamaro? Marc agira ati “maze kureka akazi katumaga ngira umutekano mu by’ubukungu, ako kazi nkaba naragakoze mu gihe kigera kuri kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwanjye bwose, nari mfite ubwoba. Ariko Yehova yaduhaye umugisha mu murimo wacu. Twumva dufite ibyishimo byinshi cyane kubera ko dufasha abandi gukorera Imana. Nanone kandi umurimo w’igihe cyose utuma ishyingiranwa ryacu rirushaho kuba ryiza. Ibiganiro byacu byibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi koko, ni ukuvuga ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Twumva turi hafi ya Yehova kurusha ikindi gihe cyose” (Ibyak 20:35). Paula yongeyeho ati “iyo umuntu aretse akazi n’ibintu bisanzwe bituma abaho neza, aba agomba kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ni uko twabigenje, kandi Yehova yaduhaye imigisha. Abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo mu itorero rishya duteranamo, batuma twumva dukunzwe kandi dukenewe. Imbaraga nakoreshaga mbere mu kazi, ubu nzikoresha mu gufasha abantu kumenya Imana. Numva nishimiye cyane gukora uyu murimo.”

‘Nari umukire ariko nta byishimo nari mfite’

Amy twavuze tugitangira, yafashe umwanzuro utandukanye n’uwa Marc. Yemeye akazi yahawe gahemba neza, ariko akajya akora igihe cyose. Amy agira ati “mu mwaka wa mbere, nakomeje kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Ariko naje gusanga akazi ari ko nahaga agaciro cyane kuruta inyungu z’Ubwami. Nabonye uburyo bwo kuzamurwa mu ntera, ariko cyari ikigeragezo. Natangiyegukoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo nzabigereho. Uko inshingano zo ku kazi zagendaga ziyongera, ni ko namaraga igihe gito mu murimo wo kubwiriza. Amaherezo, naje guhagarika umurimo wo kubwiriza burundu.”

Amy yashubije amaso inyuma atekereza ku byamubayeho icyo gihe, aravuga ati “mu by’ukuri nari umukire. Naratemberaga cyane kandi ngahabwa icyubahiro kubera akazi nakoraga. Ariko nta byishimo nagiraga. Nubwo nari mfite amafaranga, nari mfite ibibazo byinshi. Nibazaga impamvu yabyo bikanyobera. Ariko naje kubona ko nari hafi ‘kuva mu byo kwizera’ bitewe no gukurikirana ibirebana n’akazi ko muri iyi si. Ibyo byatumye ngira ‘imibabaro myinshi’ nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga.”—1 Tim 6:10.

Amy yakoze iki? Agira ati “nasabye abasaza ubufasha kugira ngo nongere kugirana imishyikirano myiza na Yehova, kandi ntangira kujya mu materaniro. Igihe twaririmbaga nararize. Nibutse ko nubwo nari umukene, nigeze kugira ibyishimo mu myaka itanu namaze nkora umurimo w’ubupayiniya, nubwo icyo gihe nari umukene. Nabonye ko ngomba kureka guta igihe cyanjye nshaka amafaranga, kandi ko ngomba gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nemeye gukora akazi koroheje. Ibyo byatumye ntakaza 50 ku ijana by’umushahara wanjye, ariko nongera kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.” Amy yavuganye akanyamuneza ati “ubu ndishimye kubera ko nigeze gukora umurimo w’ubupayiniya imyaka mike. Ubu numva nyuzwe kuruta igihe nakoreshaga igihe cyanjye cyose nkorera isi.”

Ese nawe ushobora guhindura imimerere urimo kandi ukoroshya imibereho? Nukoresha igihe cyawe kugira ngo uteze imbere inyungu z’Ubwami, nawe uzarushaho kugira imibereho myiza.—Imig 10:22.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

Ese ushobora guhindura imimerere urimo kandi ukoroshya ubuzima?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 19]

“Nsigaye nywukunda!”

Umukristo w’umusaza wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa David, yifuzaga gukora umurimo w’igihe cyose afatanyije n’umugore we n’abana be bari basanzwe bawukora. Yasabye akazi mu isosiyete yakoragamo, akaba yaragombaga kujya agakora igihe gito, hanyuma atangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. None se kuba yaragize ibyo ahindura byatumye arushaho kugira ubuzima bufite intego? Amezi make nyuma yaho, David yandikiye incuti ye ayibwira ati “nta kintu na kimwe gishimisha umuntu nko gukora umurimo wa Yehova atizigamye kandi akorana n’umuryango we. Mu by’ukuri, natekerezaga ko kumenyera umurimo w’ubupayiniya bizafata igihe kirekire; ariko ubu nsigaye nywukunda. Mu by’ukuri uwo murimo ungarurira ubuyanja.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Marc abwirizanya na Paula