Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igazeti nshya yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi

Igazeti nshya yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi

Igazeti nshya yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi

IYI gazeti urimo usoma ni yo ya mbere mu magazeti yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi. Turagira ngo tugusobanurire bimwe mu bintu biranga iyi gazeti nshya.

Iyi gazeti yo kwigwa yandikiwe Abahamya ba Yehova n’abigishwa ba Bibiliya bafite amajyambere. Izajya isohoka rimwe mu kwezi kandi izaba irimo ibice byo kwigwa bine cyangwa bitanu. Amatariki ibyo bice bizajya byigirwaho ari ku gifubiko cy’igazeti. Mu buryo butandukanye n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose, amafoto yo ku gifubiko cya buri gazeti yo kwigwa ntazaba atandukanye, kubera ko itazatangwa mu murimo wo kubwiriza.

Ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti, uzajya uhabona intego ya buri gice cyangwa ibice byo kwigwa bikurikirana ndetse n’urutonde rw’izindi ngingo. Iyo ntego yanditse mu magambo make ni iy’ingenzi cyane. Izagirira akamaro abayobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, igihe bazaba bategura ibintu by’ingirakamaro bikubiye muri ibyo bice bizasuzumirwa mu materaniro y’itorero.

Uzabona ko ibice byo kwigwa bizaba ari bigufi ho gato ugereranyije n’uko byari bisanzwe. Ku bw’ibyo, hazajya haboneka igihe gihagije cyo gusuzuma imirongo y’ingenzi mu gihe cy’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Turagutera inkunga yo kuzajya usoma buri cyumweru imirongo yose y’Ibyanditswe iba yatanzwe. Imwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ikurikiwe n’ijambo ngo “soma,” kandi igomba gusomwa ndetse igatangwaho ibitekerezo mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Niba igihe kibibemerera, mushobora gusoma indi mirongo y’Ibyanditswe. Mu bice bimwe na bimwe, ushobora kuzajya usangamo imirongo y’Ibyanditswe ikurikiwe n’ijambo rigira riti “gereranya.” Kubera ko iyo mirongo idafitanye isano mu buryo bugaragara n’ingingo z’ingenzi ziri muri paragarafu, akenshi ntabwo izajya isomwa mu materaniro y’itorero. Ariko kandi, imirongo y’Ibyanditswe ikurikiwe n’ijambo “gereranya,” ikubiyemo ibisobanuro by’inyongera bishishikaje. Nanone iyo mirongo ishobora kuba ishyigikiye mu buryo buziguye ingingo zigwa. Turagutera inkunga yo gusuzuma iyo mirongo igihe uzaba utegura Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Ushobora kuzayifashisha igihe uzaba utanga ibitekerezo.

Raporo y’umwaka ntizongera gusohoka mu Munara w’Umurinzi. Guhera mu mwaka wa 2008, iyo raporo izajya isohoka mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami no mu gitabo cya Annuaire. Ariko nk’uko byavuzwe haruguru, igazeti yo kwigwa izaba irimo n’izindi ngingo. Nubwo inyinshi muri zo zitazajya zisuzumwa mu materaniro y’itorero, turagutera inkunga yo kuzajya uzisoma witonze. Izo ngingo na zo zikubiyemo amafunguro yo mu buryo bw’umwuka aturuka ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.”—Mat 24:45-47.

Nanone kandi, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa ntabwo itandukanye n’igazeti igenewe abantu bose. Yombi yitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Paragarafu isobanura intego y’Umunara w’Umurinzi iba ku ipaji ya 2 y’ayo magazeti yombi, ivuga ibintu bimwe. Ayo magazeti azajya ashyirwa mu mubumbe umwe usohoka buri mwaka. Nanone ibikubiye muri ayo magazeti yombi bizajya biboneka mu ngingo igira iti “Mbese uribuka?,” izajya isohoka mu igazeti yo kwigwa.

Guhera mu mwaka wa 1879, Umunara w’Umurinzi wakomeje gutangaza mu budahemuka inyigisho z’ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Ibyo kandi wagiye ubikora haba mu gihe cy’intambara, igihe ubukungu bwabaga bwifashe nabi ndetse no mu gihe cy’ibigeragezo. Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza kuduha umugisha, maze iyi gazeti nshya igakomeza kubigenza ityo. Nanone, dusenga dusaba ko Yehova yaguha umugisha wowe musomyi, mu gihe ukoresha neza iyi gazeti nshya yo kwigwa y’Umunara w’Umurinzi.