Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’

Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’

Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’

“Ubwirize ijambo, . . . ucyahe, uhane, utange inama, ufite kwihangana kose n’ubuhanga bwo kwigisha.”​—2 TIM 4:2.

1. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be, kandi se ni uruhe rugero yatanze?

NUBWO Yesu yakoze ibitangaza akiza abantu indwara mu gihe cy’umurimo we ku isi, ikintu cy’ingenzi abantu bamuziho si ugukiza indwara cyangwa gukora ibitangaza; ahubwo icyo azwiho cyane ni uko yari umwigisha (Mar 12:19; 13:1). Umurimo w’ingenzi wa Yesu wari ugutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Uwo murimo ni na wo w’ingenzi ku bigishwa be bo muri iki gihe. Abakristo bafite inshingano yo gukomeza gukora uwo murimo wo guhindura abantu abigishwa, babigisha gukurikiza ibintu byose Yesu yategetse.—Mat 28:19, 20.

2. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dusohoze umurimo wacu wo kubwiriza?

2 Kugira ngo dusohoze umurimo wacu wo guhindura abantu abigishwa, tugomba guhora dushakisha uko twanonosora ubuhanga bwacu bwo kwigisha. Intumwa Pawulo yatsindagirije akamaro k’ubwo buhanga igihe yandikiraga mugenzi we bakoranaga umurimo wo kubwiriza ari we Timoteyo. Yaramubwiye ati “ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha. Ukomere kuri ibyo bintu, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva” (1 Tim 4:16). Uburyo bwo kwigisha Pawulo yerekezagaho si ubwo gutanga ubumenyi ibi bisanzwe. Abakristo bakora umurimo neza, bagomba kugera abantu ku mutima kandi bakabashishikariza kugira icyo bahindura mu mibereho yabo. Ibyo bisaba ubuhanga. None se, ni gute dushobora kunonosora “ubuhanga bwo kwigisha” mu gihe tugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana?—2 Tim 4:2.

Uko twanonosora “ubuhanga bwo kwigisha”

3, 4. (a) Ni gute twanonosora “ubuhanga bwo kwigisha”? (b) Ni gute Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ridufasha kuba abigisha bagera ku ntego?

3 Hari inkoranyamagambo isobanura ko ijambo “ubuhanga” ryumvikanisha “ubushobozi umuntu agira bitewe no kwiga, gushyira mu bikorwa cyangwa kwitegereza.” Kugira ngo tube abigisha b’ubutumwa bwiza bagera ku ntego, tugomba kwitondera ibyo bintu uko ari bitatu. Isengesho ni ryo ryonyine rishobora gutuma dusobanukirwa neza inyigisho dusuzuma. (Soma muri Zaburi 119:27, 34.) Kwitegereza ababwiriza b’abahanga mu gihe bigisha, bidufasha kumenya uburyo bakoresha kandi tukabigana. Kandi nitwihatira buri gihe gushyira mu bikorwa ibyo twiga, bizadufasha kongera ubushobozi bwacu bwo kwigisha.—Luka 6:40; 1 Tim 4:13-15.

4 Yehova ni we Mwigisha wacu Mukuru. Binyuriye ku muteguro we ugaragara, aha abagaragu be bo ku isi ubuyobozi ku birebana n’uko bagomba gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza (Yes 30:20, 21). Kugira ngo iyo ntego igerweho, buri torero rigira Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi riba buri cyumweru. Iryo shuri ryateganyirijwe gufasha abaryiyandikishamo bose kuba ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bagera ku ntego. Igitabo cy’ingenzi gikoreshwa muri iryo shuri ni Bibiliya. Ijambo rya Yehova ryahumetswe ritubwira ibyo tugomba kwigisha. Ritwereka nanone uburyo bwo kwigisha bukwiriye kandi butuma tugera ku ntego. Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rihora ritwibutsa ko kugira ngo turusheho kuba abigisha b’abahanga, inyigisho zacu zigomba kuba zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Ritwibutsa kandi ko tugomba gukoresha ibibazo mu buryo bugira ingaruka nziza, tukigisha mu buryo bworoheje kandi tukagaragaza ko twita ku bandi by’ukuri. Nimucyo dusuzume buri buryo ukwabwo. Hanyuma turi buze gusuzuma uko twagera umwigishwa ku mutima.

Jya wigisha inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana

5. Inyigisho zacu zagombye kuba zishingiye ku ki, kandi se kubera iki?

5 Yesu, umwigisha ukomeye kuruta abandi bigisha bose b’abantu, yigishaga inyigisho zishingiye ku Byanditswe (Mat 21:13; Yoh 6:45; 8:17). Ibyo yavugaga ntiyabyiyitiriraga; ahubwo yavugaga ko ari iby’Uwamutumye (Yoh 7:16-18). Natwe dukurikiza urugero rwe. Ku bw’ibyo, mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, twagombye kwibanda ku bushobozi bw’ijambo ry’Imana (2 Tim 3:16, 17). Nubwo twaba dufite ubwenge bungana bute, ubwo bwenge ntibushobora kugereranywa n’ubushobozi bw’Ibyanditswe byahumetswe cyangwa imbaraga bigira ku bantu. Bibiliya ifite ububasha. Inyigisho iyo ari yo yose twaba tugerageza gufasha umwigishwa gusobanukirwa, uburyo bwiza kurusha ubundi twakoresha kugira ngo tubigereho, ni ukumusaba gusoma icyo Ibyanditswe bivuga kuri iyo nyigisho.—Soma mu Baheburayo 4:12.

6. Umwigisha yakora iki kugira ngo umwigishwa asobanukirwe inyigisho barimo basuzuma?

6 Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko umwigisha w’Umukristo adakeneye gutegura icyigisho cya Bibiliya. Ahubwo agomba kubanza gutekereza yitonze ku mirongo y’Ibyanditswe iba yatanzwe, agatoranya iyo agomba gusoma cyangwa iyo umwigishwa agomba gusoma muri Bibiliya. Ubusanzwe, ni byiza gusoma iyo mirongo y’Ibyanditswe ishyigikira imyizerere yacu. Nanone ni ngombwa gufasha umwigishwa gusobanukirwa buri murongo w’Ibyanditswe asomye.—1 Kor 14:8, 9.

Jya ukoresha ibibazo bituma ugera ku ntego

7. Kuki uburyo bwo kwigisha dukoresheje ibibazo ari bwiza?

7 Gukoresha neza ibibazo bishishikariza umuntu gutekereza, kandi bigafasha umwigisha kugera umwigishwa ku mutima. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo usobanurire umwigishwa wawe imirongo y’Ibyanditswe, jya umusaba ayigusobanurire. Hari igihe biba ngombwa ko ubaza umwigishwa wawe ikibazo kimwe cy’inyongera cyangwa byinshi kugira ngo umufashe gusobanukirwa neza ibyo mwiga. Iyo uretse umwigishwa akagira uruhare mu cyigisho wifashishije ibibazo, mu by’ukuri ntuba umufashije gusobanukirwa gusa impamvu umwanzuro runaka wafashwe, ahubwo uba unamufashije kwemeranya n’uwo mwanzuro.—Mat 17:24-26; Luka 10:36, 37.

8. Ni gute dushobora kumenya ibiri ku mutima w’umwigishwa?

8 Ubwo buryo bwo kwigisha hakoreshejwe ibibazo n’ibisubizo ni bwo bukoreshwa mu nyandiko zacu. Nta gushidikanya ko abenshi mu bo mwigana Bibiliya bashobora guhita basubiza ibibazo byanditse, bifashishije ibivugwa muri paragarafu zisuzumwa. Ariko kandi, umwigisha ufite ubushishozi ntazashimishwa gusa n’ibisubizo by’ukuri umwigishwa atanze. Urugero, hari igihe umwigishwa aba ashobora gusobanura neza icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubusambanyi (1 Kor 6:18). Ariko kandi, kubaza umwigishwa uko abona ibintu ubigiranye amakenga, bishobora kugaragaza mu by’ukuri icyo atekereza ku birebana n’ibyo yiga. Ku bw’ibyo, ushobora kumubaza uti “kuki Bibiliya iciraho iteka ibyo kugirana imibonano mpuzabitsina ku bantu batashyingiranywe? Kuba Imana yarabibuzanyije ubitekerezaho iki? Ese urumva kugendera ku mahame mbwirizamuco y’Imana hari inyungu bihesha?” Ibisubizo umwigishwa azatanga kuri ibyo bibazo, bishobora guhishura ibimuri ku mutima.—Soma muri Matayo 16:13-17.

Jya wigisha mu buryo bworoheje

9. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe tugeza ku bandi ubutumwa bwo mu Byanditswe?

9 Muri rusange, inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana hafi ya zose kuzisobanukirwa biroroshye. Ariko abantu twigana Bibiliya bashobora kuba bari mu rujijo bitewe n’inyigisho zo mu idini ry’ikinyoma bigishijwe. Twebwe abigisha, inshingano yacu ni iyo gutuma abigishwa basobanukirwa Bibiliya bitabagoye. Abigisha b’abahanga bigisha mu buryo bworoheje, bwumvikana, kandi ibyo bigisha bikaba bihuje n’ukuri. Nidukurikiza iyo nama, bizatuma abigishwa basobanukirwa ukuri bitabagoye. Jya wirinda gutanga ibisobanuro byinshi bitari ngombwa. Si ngombwa gusobanura buri kantu kose kari mu murongo dusomye. Jya wibanda gusa ku bintu by’ingenzi bituma usobanura neza inyigisho musuzuma. Uko umwigishwa azagenda arushaho gusobanukirwa inyigisho z’ukuri ko mu Byanditswe, ni ko azagenda arushaho kuzishimira.—Heb 5:13, 14.

10. Ni ibihe bintu twaheraho tugena uko ibigomba kwigwa muri buri cyigisho cya Bibiliya bigomba kuba bingana?

10 Ibyo mwiga muri buri cyigisho byagombye kuba bingana iki? Kugena uko bigomba kuba bingana bisaba ubushishozi. Ubushobozi ndetse n’imimerere by’umwigishwa biba bitandukanye n’iby’umwigisha. Ariko kandi, twebwe abigisha twagombye buri gihe kuzirikana ko intego yacu ari ugufasha umwigishwa wacu kugira ukwizera gukomeye. Bityo rero, umwigishwa agomba guhabwa igihe gihagije cyo gusoma, gusobanukirwa ndetse no kwemera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ntitwagombye gusuzuma ibintu birenze ibyo ashobora gusobanukirwa. Hagati aho, tugomba gukomeza icyigisho. Umwigishwa wacu namara gusobanukirwa inyigisho runaka, ni bwo tuzakomereza ku yindi.—Kolo 2:6, 7.

11. Ni irihe somo dushobora kuvana ku buryo intumwa Pawulo yakoreshaga yigisha?

11 Igihe intumwa Pawulo yabaga abwiriza abantu bashya, yabasobanuriraga ubutumwa bwiza mu buryo bworoheje. Nubwo yari yarize cyane, yirinze gukoresha imvugo ikomeye. (Soma mu 1 Abakorinto 2:1, 2.) Iyo inyigisho y’ukuri ko mu Byanditswe yumvikana bitagoranye, ishishikaza abantu b’imitima itaryarya kandi ikabashimisha. Kugira ngo umuntu asobanukirwe iyo nyigisho, si ngombwa ko aba ari intiti.—Mat 11:25; Ibyak 4:13; 1 Kor 1:26, 27.

Uko twafasha abigishwa guha agaciro ibyo biga

12, 13. Ni iki gishobora gushishikariza umwigishwa gushyira mu bikorwa ibyo yiga? Tanga urugero.

12 Kugira ngo tugere ku ntego mu gihe twigisha, twagombye kugera umwigishwa ku mutima. Umwigishwa agomba gusobanukirwa icyo ibyo yiga bimurebaho, akamaro bimufitiye n’ukuntu imibereho ye yarushaho kuba myiza aramutse akurikije ubuyobozi bwo mu Byanditswe.—Yes 48:17, 18.

13 Urugero, dushobora kuba turimo dusuzuma ibivugwa mu Baheburayo 10:24, 25. Ayo magambo atera Abakristo inkunga yo guteranira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera bagaterana inkunga zishingiye ku Byanditswe, kandi bakagirana imishyikirano irangwa n’urukundo. Niba uwo mwigishwa ataratangira kuza mu materaniro y’itorero, dushobora kumusobanurira muri make uko amateraniro ayoborwa ndetse n’ibyigirwamo. Tugomba kumubwira ko amateraniro y’itorero ari kimwe mu bigize ugusenga kwacu, kandi tukamwereka ko ayo materaniro atugirira akamaro buri wese ku giti cye. Hanyuma dushobora gutumira uwo mwigishwa mu materaniro. Yagombye gushishikarira kumvira amategeko yo mu Byanditswe bidatewe n’uko yifuza gushimisha uwo bigana Bibiliya, ahubwo bitewe n’uko yifuza kumvira Yehova.—Gal 6:4, 5.

14, 15. (a) Ni iki umwigishwa wa Bibiliya ashobora kumenya ku birebana na Yehova? (b) Kumenya kamere ya Yehova bishobora kumarira iki umwigishwa wa Bibiliya?

14 Inyungu y’ingenzi abigishwa bavana mu kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa amahame akubiyemo, ni ukumenya uwo Yehova ari we koko kandi bakamukunda (Yes 42:8). Bamenya ko ari Data udukunda, ko ari Umuremyi kandi akaba ari we Nyir’ijuru n’isi. Nanone, abakunda Yehova kandi bakamukorera, abahishurira kamere ye hamwe n’ububasha bwe. (Soma mu Kuva 34:6, 7.) Igihe Mose yari hafi kuvana ishyanga rya Isirayeli mu bunyage muri Egiputa, Yehova yamubwiye uwo ari we agira ati “nzaba icyo nzaba cyo” (Kuva 3:13-15NW). Ibyo byumvikanisha ko Yehova yagombaga kuzaba icyo yari kuzashaka kuba cyo cyose kugira ngo asohoze imigambi ye irebana n’ubwoko bwe yari yaratoranyije. Ibyo byatumye Abisirayeli bamenya ko Yehova ari we wabakijije, akabarwanirira kandi akabitaho. Nanone byatumye bamenya ko asohoza amasezerano kandi ko ari we wabafashije no mu yindi mimerere.—Kuva 15:2, 3; 16:2-5; Yos 23:14.

15 Abigishwa bacu bashobora kutabona mu buryo bw’igitangaza ubuyobozi buturutse kuri Yehova mu mibereho yabo nk’uko byagenze kuri Mose. Icyakora, uko abigishwa bacu bazagenda bagira ukwizera gukomeye, bakishimira ibyo biga kandi bagatangira kubishyira mu bikorwa, nta gushidikanya ko bazabona ko bagomba kwishingikiriza kuri Yehova, bakamusaba ubuyobozi, ubutwari ndetse n’ubwenge. Nibabigenza batyo, na bo bazamenya ko Yehova ari Umujyanama urangwa n’ubwenge kandi ko akwiriye kwiringirwa. Bazamenya nanone ko abarinda kandi ko abagirira ubuntu, kandi ko yita ku byo bakeneye byose.—Zab 55:23; 63:8; Imig 3:5, 6.

Jya ugaragaza ko wita ku mwigishwa mu buryo bwuje urukundo

16. Kuki ubushobozi bw’umwigisha atari bwo bw’ingenzi cyane mu gutuma agera ku ntego?

16 Niba wumva ko utari umuhanga mu kwigisha nk’uko ubyifuza, ntugacike intege. Yehova na Yesu bagenzura umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorerwa ku isi hose muri iki gihe (Ibyak 1:7, 8; Ibyah 14:6). Bashobora kudushyigikira mu mihati dushyiraho kugira ngo ibyo tuvuga bigirire akamaro abantu b’imitima itaryarya nk’uko tubyifuza (Yoh 6:44). Urukundo nyakuri umwigisha akunda umwigishwa we, rushobora kuziba icyuho cy’ubushobozi buke bwo kwigisha afite. Intumwa Pawulo yagaragaje ko yari asobanukiwe ko gukunda abo twigisha bifite akamaro.—Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.

17. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita by’ukuri kuri buri mwigishwa wa Bibiliya?

17 Mu buryo nk’ubwo, dushobora kugaragaza ko twita kuri buri mwigishwa by’ukuri binyuze mu gufata igihe cyo kumumenya. Mu gihe dusuzumira hamwe na we amahame ashingiye ku Byanditswe, dushobora kuzamenya imimerere ye. Dushobora kubona ko yatangiye gushyira mu bikorwa bimwe mu byo yiga muri Bibiliya. Icyakora, hari igihe ashobora kuba akeneye kugira ibindi ahindura mu mibereho ye. Nitumufasha kubona ko ibintu twiganye na we mu cyigisho cya Bibiliya bimureba, bishobora kuzatuma ahinduka umwigishwa nyakuri wa Kristo.

18. Kuki ari iby’ingenzi gusenga turi kumwe n’umwigishwa kandi tukamushyira mu isengesho?

18 Icy’ingenzi kuruta byose, dushobora gusenga turi kumwe n’umwigishwa kandi tukamushyira mu isengesho. Yagombye gusobanukirwa neza ko intego yacu ari ukumufasha kumenya Umuremyi we bihagije, kumwegera ndetse no kungukirwa n’ubuyobozi Imana itanga. (Soma muri Zaburi ya 25:4, 5.) Iyo dusenga Yehova tumusaba ko aha umwigishwa imigisha mu mihati ashyiraho kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yiga, umwigishwa azabona ko ‘gushyira iryo jambo mu bikorwa’ bifite akamaro (Yak 1:22). Kandi uko umwigishwa azajya atega amatwi amasengesho tuvuga tubikuye ku mutima, ni ko azagenda amenya uko agomba gusenga. Mbega ukuntu gufasha abigishwa ba Bibiliya kugirana imishyikirano na Yehova bihesha ibyishimo!

19. Mu gice gikurikira tuzasuzuma iki?

19 Kumenya ko Abahamya barenga miriyoni esheshatu n’igice ku isi hose bahugiye mu “kwigisha” babigiranye “ubuhanga,” ibyo bakaba babikora bagamije gufasha abantu b’imitima itaryarya kwitondera ibyo Yesu yategetse byose, bitera inkunga. Ni ibiki bigenda bigerwaho mu murimo wacu wo kubwiriza? Igisubizo cy’icyo kibazo kizasuzumwa mu gice gikurikira.

Mbese uribuka?

• Kuki Abakristo bagomba kunonosora “ubuhanga bwo kwigisha”?

• Ni ubuhe buryo dushobora gukoresha mu kwigisha kugira ngo tugere ku ntego?

• Ni iki gishobora kuziba icyuho cy’ubushobozi buke twaba dufite mu kwigisha?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ese wiyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kuki ari iby’ingenzi gusaba umwigishwa kwisomera muri Bibiliya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Jya usenga uri kumwe n’umwigishwa kandi umushyire mu isengesho