Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Witondere umurimo wemeye mu mwami”

“Witondere umurimo wemeye mu mwami”

“Witondere umurimo wemeye mu mwami”

“Witondere umurimo wemeye mu Mwami, kugira ngo uwusohoze.”​—KOLO 4:17.

1, 2. Ni iyihe nshingano Abakristo basabwa gusohoza?

TWEBWE abagaragu ba Yehova, dufite inshingano ikomeye yo gufasha abandi bantu gufata imyanzuro. Imyanzuro bafata muri iki gihe ni yo izagena niba bazarokoka cyangwa niba bazarimbuka mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:14). Umwanditsi w’igitabo cy’Imigani yarahumekewe, maze arandika ati “abajyanirwa gupfa ubarokore, kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.” Mbega ukuntu ayo magambo ari ay’ingenzi! Turamutse tudashohoje iyo nshingano yo kuburira abantu ngo bafate imyanzuro, amaraso yabo twazayabazwa. Kandi koko, uwo murongo ukomeza ugira uti “nuvuga uti ‘dore ntabwo twabimenye,’ ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi? Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya, mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n’imirimo yakoze?” Birumvikana ko abagaragu ba Yehova badashobora kuvuga ko ‘batamenye’ akaga kugarije abantu.—Imig 24:11, 12.

2 Yehova abona ko ubuzima ari ubw’agaciro. Atera abagaragu be inkunga yo gushyiraho imihati kugira ngo bifatanye mu murimo wo kurokora ubuzima bw’abantu benshi uko bishoboka kose. Buri mukozi w’Imana wese agomba gutangaza ubwo butumwa burokora ubuzima. Ubwo butumwa buboneka mu Ijambo ry’Imana. Uwo murimo tugomba gukora umeze nk’uw’umurinzi ubona abantu bugarijwe n’akaga, akavuza impanda ababurira. Ntidushaka kuzabarwaho amaraso y’abantu bugarijwe n’akaga ko kurimbuka (Ezek 33:1-7). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twihatira gukomeza ‘kubwiriza ijambo.’—Soma muri 2 Timoteyo 4:1, 2, 5.

3. Ni iki tuzasuzuma muri iki gice no mu bice bibiri bikurikiraho?

3 Muri iki gice, turi busuzume uburyo dushobora gutsinda inzitizi duhura na zo mu murimo dukora wo kurokora ubuzima, kandi turebe uko twafasha abantu benshi kurushaho. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uburyo dushobora kugira ubuhanga mu kwigisha inyigisho z’ukuri z’ibanze. Mu gice cya gatatu cyo kwigwa, tuzasuzuma ibintu bitera inkunga ababwiriza b’Ubwami bamwe na bamwe bo hirya no hino ku isi bagenda bageraho muri uwo murimo. Ariko mbere yo gusuzuma ibyo bice, byaba byiza tubanje gusuzuma impamvu ibihe turimo bigoye.

Impamvu abantu benshi badafite ibyiringiro

4, 5. Ni ibihe bintu abantu bahura na byo muri iki gihe, kandi se abenshi bibagiraho izihe ngaruka?

4 Ibintu bibera ku isi bigaragaza ko turi mu minsi y’“imperuka y’isi” kandi ko iherezo ryayo ryegereje. Abantu bari mu mimerere Yesu n’abigishwa be bavuze ko yari kuzaranga ‘iminsi y’imperuka.’ “Kuramukwa,” ibyo bikaba bikubiyemo intambara, inzara, imitingito n’ibindi, byugarije abantu. Kwica amategeko, ubwikunde ndetse n’imyifatire yo kutubaha Imana birogeye. Ndetse n’abantu bihatira kugendera ku mahame yo muri Bibiliya mu mibereho yabo, babona ko turi mu bihe “biruhije, bigoye kwihanganira.”—Mat 24:3, 6-8, 12; 2 Tim 3:1-5.

5 Icyakora, abantu benshi ntibazi neza icyo ibibera ku isi muri iki gihe bisobanura. Ibyo bituma abenshi bahangayikishwa n’umutekano wabo bwite ndetse n’uw’abagize imiryango yabo. Abantu benshi baterwa agahinda no gupfusha abo bakundaga hamwe n’ibindi byago. Kubera ko abo bantu badasobanukiwe neza impamvu ibyo bintu bibaho, kandi bakaba batazi aho bavana ibisubizo, bituma babura ibyiringiro.—Efe 2:12.

6. Kuki “Babuloni Ikomeye” nta cyo yamariye abayoboke bayo?

6 “Babuloni Ikomeye,” ari bwo butegetsi bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ntiyigeze ihumuriza abantu. Ahubwo, yahejeje benshi mu rujijo rwo mu buryo bw’umwuka, bitewe n’‘inzoga z’ubusambanyi bwayo.’ Ikindi kandi, idini ry’ikinyoma ryakoze ibikorwa nk’ibya maraya, rireshya “abami b’isi” kandi rirabigarurira. Ryabigezeho rikoresheje inyigisho z’ibinyoma n’ibikorwa by’ubupfumu, kandi byatumye abantu batagira ingano bakurikira buhumyi abategetsi babo. Ni yo mpamvu idini ry’ikinyoma ryagize ububasha n’ingaruka ku bantu kandi rikareka burundu inyigisho z’ukuri zo mu rwego rw’idini.—Ibyah 17:1, 2, 5; 18:23.

7. Abantu benshi bizabagendekera bite mu gihe kiri imbere, ariko se ni gute bamwe bashobora gufashwa?

7 Yesu yigishije ko abantu benshi bari mu nzira ngari ijyana abantu kurimbuka (Mat 7:13, 14). Hari abari muri iyo nzira ngari kubera ko bahisemo kwanga inyigisho zo muri Bibiliya ku bushake. Ariko hari abandi benshi bayirimo kubera ko bashutswe, cyangwa bakaba bari mu mwijima, batazi mu by’ukuri icyo Yehova abasaba. Hari bamwe bashobora guhindura imyifatire yabo baramutse bahawe impamvu zumvikana zishingiye ku Byanditswe, zigaragaza ko imyifatire yabo idakwiriye. Ariko abaguma muri Babuloni Ikomeye kandi bagakomeza kwanga amahame yo muri Bibiliya, ntibazarokoka “umubabaro ukomeye.”—Ibyah 7:14.

“Komeza” kubwiriza

8, 9. Igihe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barwanywaga babyitwayemo bate, kandi se kubera iki?

8 Yesu yavuze ko abigishwa be bari kuzabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi bagahindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Ku bw’ibyo, buri gihe Abakristo b’ukuri bazirikanaga ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari ikibazo kirebana n’ubudahemuka ku Mana, kandi ko ari cyo kintu cy’ingenzi kigaragaza ukwizera. Ni yo mpamvu abigishwa ba Yesu ba mbere bakomeje kubwiriza nubwo barwanywaga. Bishingikirizaga kuri Yehova, bakamusenga bamusaba imbaraga zo gukomeza “kuvuga ijambo [rye] bashize amanga rwose.” Ibyo byatumye Yehova abuzuza umwuka wera maze bavuga Ijambo ry’Imana bashize amanga.—Ibyak 4:18, 29, 31.

9 Ese igihe abigishwa ba Yesu barwanywaga bikomeye, bahagaritse umurimo bari bariyemeje wo kubwiriza ubutumwa bwiza? Oya rwose. Abayobozi b’idini rya kiyahudi barakajwe n’uko intumwa zabwirizaga maze barazifata, bazishyiraho iterabwoba kandi barazikubita. Ariko ‘zakomeje kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu.’ Zari zizi neza ko zagombaga “kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyak 5:28, 29, 40-42.

10. Ni izihe ngorane Abakristo bahura na zo muri iki gihe, ariko se imyifatire myiza yabo ishobora kugira izihe ngaruka?

10 Abenshi mu bagaragu b’Imana bo muri iki gihe ntibigeze bafungwa cyangwa ngo bakubitwe bazira ko babwiriza. Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bose bahanganye n’ibigeragezo ndetse n’ibitotezo bitandukanye. Urugero, umutimanama wawe watojwe na Bibiliya ushobora gutuma wemera kugira imyifatire abantu benshi batemera cyangwa ituma abantu babona ko utameze nk’abandi. Abakozi mukorana, abanyeshuri mwigana cyangwa abaturanyi bawe, bashobora gutekereza ko utari muzima bitewe n’uko ufata imyanzuro ushingiye ku mahame yo muri Bibiliya. Ariko kuba bakubona uko utari ntibyagombye kuguca intege. Isi iri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, kandi Abakristo bagomba “[kumurika] nk’imuri” (Fili 2:15). Bamwe mu bantu b’imitima itaryarya babareba, bashobora kubona imirimo yanyu myiza bakayishimira, bigatuma bahesha Yehova ikuzo.—Soma muri Matayo 5:16.

11. (a) Ni gute bamwe bashobora kwitwara mu gihe babwirijwe? (b) Intumwa Pawulo yarwanyijwe ate, kandi se yabyitwayemo ate?

11 Kugira ngo dukomeze kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, bidusaba kugira ubutwari. Hari abantu bashobora kudukoba cyangwa bakaturwanya mu buryo runaka, yemwe n’abo dufitanye isano (Mat 10:36). Intumwa Pawulo yakubiswe kenshi azira ko yakomeje kuba uwizerwa mu gusohoza umurimo we wo kubwiriza. Zirikana uko yitwaye igihe yarwanywaga. Yaranditse ati ‘tumaze kubabazwa no kwandagazwa, Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye’ (1 Tes 2:2). Mu by’ukuri, kugira ngo Pawulo akomeze gutangaza ubutumwa bwiza bamaze kumufata, kumukuramo imyenda, kumukubita inkoni no kumufunga, byamusabye kugira ubutwari (Ibyak 16:19-24). Ni iki cyamufashije gukomeza kubwiriza ashize amanga? Ni uko yifuzaga cyane gusohoza inshingano yo kubwiriza yari yarahawe n’Imana.—1 Kor 9:16.

12, 13. Ni izihe ngorane bamwe bahanganye na zo, kandi se ni gute bagerageza kuzinesha?

12 Nanone kandi, gukomeza kugira ishyaka mu murimo bishobora kutugora mu gihe tubwiriza mu mafasi arimo abantu badakunda kuboneka mu rugo, cyangwa abitabira ubutumwa bw’Ubwami bakaba ari bake cyane. Mu gihe turi mu mimerere nk’iyo twakora iki? Bishobora kuba ngombwa ko dushira amanga, tukabwiriza abantu mu buryo bufatiweho. Nanone dushobora guhindura ingengabihe yacu yo kubwiriza, cyangwa tukihatira kubwiriza mu duce tubonekamo abantu benshi kurushaho.—Gereranya na Yohana 4:7-15; Ibyakozwe 16:13; 17:17.

13 Izindi ngorane abantu benshi bahanganye na zo, ni imyaka y’iza bukuru n’uburwayi. Izo ngorane zishobora gutuma bakora bike ugereranyije n’ibyo bashoboraga gukora mbere mu murimo wo kubwiriza. Niba uri muri iyo mimerere, wicika intege. Yehova azi neza aho ubushobozi bwawe bugarukira kandi yishimira ibyo ushobora gukora. (Soma mu 2 Abakorinto 8:12.) Ingorane izo ari zo zose waba uhanganye na zo, urugero nko kurwanywa, kubwiriza abantu batitabira ubutumwa cyangwa uburwayi, jya ugeza ubutumwa bwiza ku bandi uko ushoboye kose, ukurikije uko imimerere urimo ibikwemerera.—Imig 3:27; gereranya na Mariko 12:41-44.

‘Witondere umurimo wawe’

14. Ni uruhe rugero intumwa Pawulo yasigiye Abakristo bagenzi be, kandi se ni iyihe nama yatanze?

14 Intumwa Pawulo yafatanaga uburemere umurimo yakoraga, kandi yateraga abo bari bahuje ukwizera inkunga yo kubigenza batyo (Ibyak 20:20, 21; 1 Kor 11:1). Umwe mu bantu Pawulo yateye inkunga mu buryo bwihariye, ni Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Arikipo. Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, yagize ati “mubwire Arikipo muti ‘witondere umurimo wemeye mu Mwami, kugira ngo uwusohoze’” (Kolo 4:17). Nubwo tutazi uwo Arikipo yari we cyangwa imimerere yarimo, uko bigaragara hari umurimo yemeye gukora. Niba uri Umukristo witanze, nawe hari umurimo wemeye gukora. Ese ukomeje kwitondera uwo murimo kugira ngo uwusohoze?

15. Kwitanga ukaba Umukristo bikubiyemo iki, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

15 Mbere y’uko tubatizwa, tweguriye Yehova ubuzima bwacu binyuze mu isengesho rivuye ku mutima. Ibyo byumvikanishaga ko twari twiyemeje gukora ibyo ashaka. Ku bw’ibyo, dukwiriye kwibaza tuti ‘ese koko, gukora ibyo Imana ishaka ni byo by’ingenzi kurusha ibindi mu mibereho yanjye?’ Dushobora kuba dufite inshingano zitandukanye Yehova yiteze ko tugomba gusohoza, urugero nko gutunga umuryango wacu (1 Tim 5:8). Ariko se, igihe n’imbaraga bisigaye tubikoresha dute? Ni iki dushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?—Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15.

16, 17. Ni iyihe myanzuro Abakristo bakiri bato cyangwa abafite inshingano nkeya bashobora gufata?

16 Ese uri Umukristo ukiri muto witanze kandi ukaba wararangije amashuri usabwa kurangiza, cyangwa ukaba uri hafi? Uko bigaragara, nta nshingano z’umuryango ziremereye wari wagira. None se, ni iki uteganya kuzakoresha ubuzima bwawe? Ni iyihe myanzuro ushobora gufata kugira ngo uhigure umuhigo wahize wo gukora ibyo Yehova ashaka? Abenshi bagiye bashyira ibintu byabo kuri gahunda, bagakora umurimo w’ubupayiniya, kandi byabahesheje ibyishimo byinshi ndetse bituma banyurwa.—Zab 110:3; Umubw 12:1.

17 Tuvuge wenda ko uri umusore cyangwa inkumi, ukaba ufite akazi ukora buri gihe ariko ukaba udafite inshingano nyinshi ugomba gusohoza, uretse kwiyitaho gusa. Nta gushidikanya ko wishimira kwifatanya mu bikorwa by’itorero mu rugero rwagutse uko bishoboka kose, ukurikije uko ingengabihe yawe ibikwemerera. Kugira ibyishimo byinshi kurushaho na byo birashoboka. Ese waba waratekereje ku birebana no kwagura umurimo (Zab 34:9; Imig 10:22)? Mu mafasi amwe n’amwe, hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo ubutumwa bw’ukuri buhesha ubuzima bugere kuri buri wese. Ese ushobora kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe, wenda ukajya gukorera umurimo mu duce dukeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho?—Soma muri 1 Timoteyo 6:6-8.

18. Ni iki umugabo umwe n’umugore we bari bakiri abageni bahinduye, kandi se byabagiriye akahe kamaro?

18 Zirikana urugero rwa Kevin na Elena, bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. * Ubusanzwe, muri ako gace umugabo n’umugore bamaze igihe gito bashyingiranywe baba bagomba kugura inzu. Na bo bumvise ko bagomba kuyigura. Bombi bari bafite akazi bakoraga igihe cyose, kandi bashoboraga gukomeza kubaho neza. Ariko akazi bakoraga hamwe n’imirimo yo mu rugo, byabatwaraga igihe kirekire bigatuma babwiriza amasaha make. Baje kubona ko imbaraga zabo ndetse n’igihe cyabo hafi ya cyose byashiriraga mu kwita ku mitungo yabo. Ariko Kevin na Elena bitegereje ukuntu umugabo umwe n’umugore we b’abapayiniya babagaho mu buryo bworoheje, biyemeza guhindura ibyo bashyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Basenze Yehova bamusaba ubuyobozi hanyuma bagurisha inzu yabo, bajya kuba mu kandi kazu gato. Elena yagabanyije amasaha yakoreshaga mu kazi gasanzwe, maze aba umupayiniya. Kevin yatewe inkunga n’ibintu bishimishije umugore we yahuraga na byo mu murimo wo kubwiriza, hanyuma areka akazi yakoraga buri gihe, na we atangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Nyuma y’igihe gito, bimukiye muri Amerika y’Amajyepfo, bagiye gukorera umurimo mu gace kari gakeneye ababwiriza b’Ubwami benshi. Kevin agira ati “mu ishyingiranwa ryacu, ntitwaburaga ibyishimo. Ariko igihe twishyiriragaho intego yo kwagura umurimo dukorera Yehova kandi tukayisohoza, ibyishimo byacu byariyongereye.”—Soma muri Matayo 6:19-22.

19, 20. Kuki kubwiriza ubutumwa bwiza ari wo murimo w’ingenzi kuruta indi yose muri iki gihe?

19 Kubwiriza ubutumwa bwiza ni wo murimo w’ingenzi kuruta indi yose ikorerwa ku isi muri iki gihe (Ibyah 14:6, 7). Uwo murimo ugira uruhare mu kweza izina rya Yehova (Mat 6:9). Buri mwaka, abantu benshi bemera kwakira ubutumwa bwo muri Bibiliya, bikabafasha guhindura imibereho yabo; kandi ibyo bishobora kuzabahesha agakiza. Ariko intumwa Pawulo yarabajije ati “bazumva bate hatagize ubabwiriza” (Rom 10:14, 15)? None se koko, hari uwakumva atabwirijwe? Kuki se utakwiyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo usohoze umurimo wawe?

20 Ubundi buryo ushobora gukoresha kugira ngo ufashe abantu gusobanukirwa impamvu bagomba kwita ku bihe biruhije turimo, kandi ukabereka ingaruka ziterwa n’imyanzuro bafata, ni ukunonosora ubuhanga bwawe bwo kwigisha. Wabigeraho ute? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 18 Amazina yarahinduwe.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe nshingano Abakristo bafite?

• Ni gute twatsinda ingorane duhura na zo mu murimo wo kubwiriza?

• Ni gute twasohoza umurimo twemeye gukora?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Dukeneye kugira ubutwari kugira ngo tubwirize abaturwanya

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Niba ubwiriza mu mafasi atuyemo abantu badakunze kuboneka mu ngo zabo, wakora iki?