Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abarangije mu ishuri rya Galeedi batewe inkunga yo “gutangira gucukura”

Abarangije mu ishuri rya Galeedi batewe inkunga yo “gutangira gucukura”

Ishuri rya 123 rya Galeedi

Abarangije mu ishuri rya Galeedi batewe inkunga yo “gutangira gucukura”

KU WA Gatandatu, tariki ya 8 Nzeri 2007, imbaga y’abantu 6.352 baturutse mu bihugu 41, bari bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri rya 123 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Mu ma saa yine za mu gitondo, umuvandimwe Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi wari uhagarariye porogaramu yahise aha ikaze abari bamuteze amatwi. Nyuma yo kuvuga amagambo yo gutangira, yahaye ikaze umuvandimwe wa mbere wagombaga gutanga disikuru. Uwo yari Gary Breaux, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuvandimwe Breaux yijeje abanyeshuri ko Yehova abona ko abakora ibyo ashaka ari beza mu maso ye, atitaye ku masura atandukanye yabo (Yer 13:11, gereranya na NW). Yateye inkunga abanyeshuri barangije ababwira ko bakwiriye gukomeza kubungabunga ubwo bwiza. Hakurikiyeho umuvandimwe Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi watsindagirije ko bihuje n’ubwenge kwiringira ko tuzahabwa ingororano nidukorera Yehova (Heb 11:6). Icyakora, twagombye kubiterwa n’urukundo ruzira uburyarya.

Umuvandimwe William Samuelson uhagarariye Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi na we yasabye abarangije ishuri gukomera ku nshingano yiyubashye bahawe yo gutangaza ko Umwami ategeka, kandi bakajya bagaragaza ko biyubaha bitwara neza. * Umuvandimwe Sam Roberson wungirije umuvandimwe uhagarariye Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yateye abahawe impamyabumenyi inkunga yo guhora bibanda ku mico myiza abandi bagaragaza. Ibyo byafasha abahawe impamyabumenyi ‘gukunda umuryango wose w’abavandimwe.’—1 Pet 2:17.

Nyuma y’izo disikuru zari zishishikaje, Umuvandimwe Mark Noumair, umwarimu mu Ishuri rya Galeedi yagize icyo abaza bamwe mu banyeshuri bari barangije. Yababajije ibihereranye n’ibyababayeho igihe bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza bari mu Ishuri rya Galeedi. Abo banyeshuri batumye abari babateze amatwi basigara badashidikanya ku rukundo bakunda umurimo, ndetse n’icyifuzo cyabo cyo gufasha abandi. Umuvandimwe Kent Fischer wo ku Biro bya Beteli y’i Patterson yagize icyo abaza abagize Komite z’Amashami bari baturutse mu bihugu bitatu abamisiyonari bakoreramo. Amagambo abo bavandimwe bavuze yatumye abari bari aho, hakubiyemo n’ababyeyi b’abari barangije, bizara neza ko aho abamisiyonari boherezwa bitabwaho. Umuvandimwe Izak Marais ukora mu Rwego Rushinzwe Ubuhinduzi na we yagize icyo abaza abamisiyonari bamaze igihe mu murimo, maze inkuru z’ibyo abo bamisiyonari bahuye na byo mu murimo zituma abari barangije ishuri basa n’abiyumvisha uko ibyishimo bazagira bizaba bingana.

Disikuru y’ifatizo yari kuri gahunda yatanzwe n’umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi, yari ifite umutwe ugira uti “Nyuma y’ibyo mwumvise, ni iki muzakora?” Umuvandimwe Jackson wari warabaye umumisiyonari hafi imyaka 25 mu Majyepfo ya Pasifika yasobanuye amagambo ya Yesu asoza Ikibwiriza cye cyo ku Musozi. Muri iyo disikuru, Yesu yavuze iby’abagabo babiri, umwe wari umunyabwenge n’undi wari umupfu, maze bombi bubaka amazu. Uwo muvandimwe yagaragaje ko ayo mazu yombi ashobora kuba yari ari mu gace kamwe. Ariko uw’umupfu yubatse inzu ye atabanje gucukura, ayubaka ku musenyi, mu gihe uw’umunyabwenge we yabanje gucukura akarinda agera hasi ku rutare maze akaba ari rwo yubakiraho. Igihe hazaga imvura ivanze n’umuyaga, ya nzu yari yubatse ku rutare ntiyagize icyo iba, ariko ya yindi yubatswe ku musenyi yaraguye.—Mat 7:24-27; Luka 6:48.

Yesu yasobanuye ko umugabo w’umupfu agereranya abantu biyumvira gusa amagambo ye ntibagire ikindi bakora. Naho umugabo w’umunyabwenge agereranya abumva amagambo ya Yesu kandi bakayashyira mu bikorwa. Umuvandimwe Jackson yabwiye abari barangije ati “nimushyira mu bikorwa ibyo mwigiye mu ishuri rya Bibiliya, muzaba mubaye nk’uwo mugabo w’umunyabwenge.” Mu gusoza, uwo muvandimwe yasabye abari barangije ishuri “gutangira gucukura” bakora umurimo w’ubumisiyonari.

Birangiye, abanyeshuri bari barangije bahawe impamyabumenyi zabo, bamenyeshwa n’aho bari boherejwe, kandi umuvandimwe Morris atanga inama zo gusoza iyo porogaramu. Yateye abahawe impamyabumenyi inkunga yo gukurikira Yesu buri gihe no kutiyibagiza kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abahe imbaraga. Ubwo ni bwo umuhango wo guha impamyabumenyi abarangije wari urangiye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi ruyobowe na Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha, rugenzura ishuri rya Galeedi, ishuri ry’abagize Komite z’Amashami hamwe n’ishuri ry’abagenzuzi basura amatorero.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 31]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 24

Umubare w’abanyeshuri: 56

Mwayeni y’imyaka yabo: 33,5

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,9

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,8

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 123 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Esparza, E.; Papaya, S.; Bilal, A.; Suárez, M.; Evers, E.; Dimichino, K. (2) Rosa, M.; Fujii, R.; Ratey, O.; Leveton, J.; Van Leemputten, M. (3) Boscaino, A.; Beck, K.; Budanov, H.; Braz, C.; Peltz, K.; Siaw, A. (4) Leveton, S; Santikko, H.; Conte, S.; Wilson, J.; Rylatt, J.; Pierce, S.; Fujii, K. (5) Rosa, D.; Boscaino, M.; Austin, V.; Rodiel, P.; Bilal, P.; Dimichino, P. (6) Ratey, B.; Czyzyk, D.; Clarke, C.; Riedel, A.; Esparza, F.; Siaw, P.; Van Leemputten, T. (7) Rodiel, J.; Evers, J.; Green, J.; Czyzyk, J.; Santikko, M.; Rylatt, M. (8) Peltz, L.; Austin, D.; Riedel, T.; Beck, M.; Pierce, W.; Conte, S.; Green, S. (9) Suárez, J.; Clarke, J.; Papaya, S.; Budanov, M.; Wilson, R.; Braz, R.