Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gendera mu nzira za Yehova

Gendera mu nzira za Yehova

Gendera mu nzira za Yehova

“Ugira ibyishimo ni utinya Yehova wese, akagendera mu nzira ze.”—ZAB 128:1, NW.

1, 2. Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko dushobora kugira ibyishimo?

IBYISHIMO ni ikintu twese twifuza kugira. Ariko wemera nta gushidikanya ko kwifuza kugira ibyishimo ndetse no kubishakisha ntaho bihuriye no kubigira.

2 Nyamara, kugira ibyishimo birashoboka. Zaburi ya 128:1 igira iti “ugira ibyishimo ni utinya Yehova wese, akagendera mu nzira ze” (NW). Dushobora kugira ibyishimo nitwubaha Imana kandi tukagendera mu nzira zayo dukora ibyo ishaka. Ibyo bishobora kugira izihe ngaruka ku myifatire yacu no ku mico tugaragaza?

Garagaza ko wiringirwa

3. Ni mu buhe buryo kwiringirwa bifitanye isano no kwiyegurira Imana?

3Abantu bose batinya Yehova bariringirwa, nk’uko yiringirwa. Yehova yashohoje ibyo yari yarasezeranyije Isirayeli ya kera byose (1 Abami 8:56). Kwiyegurira Imana ni ryo sezerano ry’ingezi kuruta ayandi dushobora kugirana na yo, kandi gusenga kenshi bizatuma dusohoza iryo sezerano. Dushobora gusenga nk’uko umwanditsi wa zaburi Dawidi yasenze agira ati “wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye. . . . Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka, ngo mpigure umuhigo wawe uko bukeye” (Zab 61:6, 9; Umubw 5:3-5). Kugira ngo tube incuti z’Imana, tugomba kuba abantu biringirwa.—Zab 15:1, 4.

4. Ni gute Yefuta n’umukobwa we babonaga umuhigo Yefuta yahigiye Yehova?

4 Mu gihe cy’Abacamanza ba Isirayeli, Yefuta yahigiye Yehova umuhigo ko naramuka amuhaye gutsinda Abamoni, azatangaho “igitambo cyoswa” icyari guhura na we bwa mbere akiva ku rugamba. Icyasohotse bwa mbere ni umukobwa we, umwana we w’ikinege. Yefuta n’umukobwa we wari utarashaka bizeraga Yehova, bahiguye uwo muhigo. Nubwo gushaka no kugira abana byari ibintu byahabwaga agaciro cyane muri Isirayeli, umukobwa wa Yefuta yemeye igikundiro yari abonye cyo gukorera Yehova umurimo wera mu ihema ry’ibonaniro, no gukomeza kubaho atarashatse.—Abac 11:28-40.

5. Ni mu buhe buryo Hana yagaragaje ko ari uwiringirwa?

5 Hana, umugore watinyaga Imana, yari umuntu wiringirwa. Yabanaga n’umugabo we Elukana wari Umulewi, hamwe n’undi mugore wa Elukana witwaga Penina mu karere k’imisozi ya Efurayimu. Penina yabyaye abana benshi kandi akajya atuka Hana wari ingumba, cyane cyane igihe uwo muryango wabaga ugiye ku ihema ry’ibonaniro. Igihe kimwe muri ibyo bihe, Hana yahize umuhigo avuga ko naramuka abyaye umuhungu, azamuha Yehova. Ntiyatinze gutwita, maze abyara umuhungu waje kwitwa Samweli. Amaze gucuka, Hana yamujyanye i Shilo amutura Yehova “iminsi yose” (1 Sam 1:11). Ku bw’ibyo, Hana yashohoje umuhigo we nubwo atari azi ko yari kongera kubyara abandi bana.—1 Sam 2:20, 21.

6. Ni gute Tukiko yagaragaje ko ari uwiringirwa?

6 Tukiko, Umukristo wo mu kinyejana cya mbere yari umugabo wiringirwa kandi akaba “umukozi wizerwa” (Kolo 4:7). Tukiko yajyanye n’intumwa Pawulo bava mu Bugiriki bajya i Makedoniya muri Aziya Ntoya, ndetse bashobora kuba barageze n’i Yerusalemu (Ibyak 20:2-4). Tukiko ashobora kuba ari we ‘muvandimwe’ wafashije Tito guhihibikanira iby’imfashanyo zari gufasha bagenzi be bahuje ukwizera b’i Yudaya (2 Kor 8:18, 19; 12:18). Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma ku ncuro ya mbere, Tukiko wiringirwa ni we yashinze kumuhagararira kugira ngo ashyire amabaruwa bagenzi babo bahuje ukwizera bo muri Efeso n’i Kolosayi (Efe 6:21, 22; Kolo 4:8, 9). Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma ku ncuro ya kabiri, yohereje Tukiko muri Efeso (2 Tim 4:12). Natwe nituba abantu biringirwa, tuzabona imigisha mu murimo wa Yehova.

7, 8. Kuki twavuga ko Dawidi na Yonatani bari incuti magara?

7Imana itwitegaho kuba incuti zayo ziringirwa (Imig 17:17). Yonatani, umuhungu w’umwami Sawuli yabaye incuti ya Dawidi. Igihe Yonatani yumvaga ko Dawidi yishe Goliyati ‘umutima we wabaye agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi amukunda nk’uko yikunda’ (1 Sam 18:1, 3). Ndetse Yonatani yaburiye Dawidi igihe Sawuli yashakaga kumwica. Dawidi amaze guhunga, Yonatani yaje guhura na we bagirana isezerano. Sawuli yari agiye kwica Yonatani igihe yagiraga icyo amubwira gihereranye na Dawidi. Ariko kandi, izo ncuti zombi zongeye guhura maze zikomeza ubucuti bwazo kurushaho (1 Sam 20:24-41). Igihe Dawidi na Yonatani bahuraga ku ncuro ya nyuma, Yonatani yateye inkunga Dawidi “amukomeza ku Mana.”—1 Sam 23:16-18.

8 Yonatani yapfiriye mu ntambara barwanaga n’Abafilisitiya (1 Sam 31:6). Mu ndirimbo y’agahinda Dawidi yararirimbye ati “unteye agahinda mwene data Yonatani, wambereye uw’igikundiro bihebuje. Urukundo wankundaga rwari igitangaza, rwarutaga urukundo rw’abagore” (2 Sam 1:26). Dawidi na Yonatani bari incuti magara.

Jya ‘wicisha bugufi’ buri gihe

9. Ni gute agaciro ko kwicisha bugufi kagaragazwa mu Bacamanza igice cya 9?

9Kugira ngo tube incuti z’Imana tugomba ‘kwicisha bugufi’ (1 Pet 3:8; Zab 138:6). Agaciro ko kwicisha bugufi kagaragarira ku bintu byabaye, bivugwa mu Bacamanza igice cya 9. Yotamu umuhungu wa Gideyoni yaciye umugani agira ati “kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke.” Yavuzemo igiti cy’umwelayo, icy’umutini n’icy’umuzabibu. Ibyo biti bigereranya abantu bari bakwiriye kuyobora Abisirayeli bagenzi babo ariko batashatse gutegeka. Ariko umufatangwe, igiti gikoreshwa gusa mu gucana, kigereranya umwami w’umwibone Abimeleki, umwicanyi wari ushishikajwe no gukandamiza abandi. Nubwo Abimeleki ‘yamaze imyaka itatu ari we mutegeka w’Abisirayeli,’ yapfuye imburagihe (Abac 9:8-15, 22, 50-54). Mbega ukuntu ‘kwicisha bugufi’ ari byo byiza cyane!

10. Kuba Herode yarananiwe ‘guha Imana icyubahiro,’ wabikuyemo irihe somo?

10 Mu kinyejana cya mbere, Umwami w’umwirasi Herodi Agiripa w’u Buyuda yagiranye amakimbirane n’abaturage b’i Tiro n’i Sidoni, bifuzaga kubana na we amahoro. Igihe Herode yatangaga disikuru, abantu bagize bati “noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!” Herode ntiyigeze abuza abantu kumusingiza batyo, maze marayika wa Yehova aramukubita ku buryo yapfuye urupfu ruteye ubwoba kubera ko “atari yahaye Imana icyubahiro” (Ibyak 12:20-23). Byagenda bite se turamutse turi abantu bafite ubuhanga mu kuvuga ukuri kwa Bibiliya cyangwa tuzi kukwigisha neza? Muri icyo gihe, nimucyo tujye duhesha Imana icyubahiro ku bintu byose ituma dukora.—1 Kor 4:6, 7; Yak 4:6.

Mukomere kandi mushikame

11, 12. Ni gute imibereho ya Enoki igaragaza ko Yehova akomeza abagaragu be kandi agatuma bashikama?

11Nitugendera mu nzira za Yehova twicishije bugufi, azadukomeza kandi atume dushikama (Guteg 31:6-8, 23). Enoki, uwa karindwi uvuye kuri Adamu yakomeje kugendana n’Imana afite ubutwari, akomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka nubwo yari akikijwe n’abantu babi (Itang 5:21-24). Yehova yakomeje Enoki kugira ngo atangarize abo bantu ubutumwa bufite imbaraga, kubera ko bavugaga amagambo y’urukozasoni kandi bagakora ibikorwa bibi. (Soma muri Yuda 14, 15.) Ese ufite ubutwari bukenewe kugira ngo utangaze imanza z’Imana?

12 Yehova yasohoreje urubanza rwe ku bantu batubahaga Imana mu gihe cy’Umwuzure wo ku bwa Nowa. Na n’ubu, ubuhanuzi bwa Enoki budutera inkunga kubera ko abantu batubaha Imana bo muri iki gihe, igiye kubarimbura ikoresheje abera bayo uduhumbi n’uduhumbagiza (Ibyah 16:14-16; 19:11-16). Yehova asubiza amasengesho yacu aduha imbaraga zo gutangaza ubutumwa bwe, bwaba ubuhereranye n’imanza ze cyangwa ubuhereranye n’imigisha azatanga binyuriye ku Bwami.

13. Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Imana ishobora kudukomeza kandi igatuma dushikama kugira ngo twihanganire ibibazo bidutsikamira?

13 Dukeneye ko Imana idukomeza kandi igatuma dushikama kugira ngo twihanganire ibibazo bidutsikamira. Igihe Esawu yarongoraga abagore babiri b’Abaheti, ‘bababaje imitima ya Isaka na Rebeka [ababyeyi be].’ Ndetse Rebeka yagize agahinda aravuga ati “ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. [Umuhungu wacu] Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?” (Itang 26:34, 35; 27:46). Isaka yagize icyo akora kuri icyo kibazo, maze yohereza Yakobo gushaka umugore mu bantu basengaga Yehova. Nubwo Isaka na Rebeka batashoboraga guhindura ibyo Esawu yari yarakoze, Imana yabahaye ubwenge, irabakomeza kugira ngo babe abizerwa. Natwe nidusenga dusaba Yehova ubufasha dukeneye, azabuduha.—Zab 118:5.

14. Ni gute umukobwa ukiri muto w’Umwisirayeli yagaragaje ubutwari?

14 Ibinyejana byinshi nyuma yaho, umwana w’umukobwa w’Umwisirayeli yajyanyweho umunyago n’Abasiriya, agirwa umuja mu rugo rwa Naamani, umugaba w’ingabo za Siriya wari urwaye ibibembe. Kubera ko uwo mwana w’umukobwa yari yarumvise ibitangaza Imana yakoze binyuze ku muhanuzi Elisa, yagize ubutwari abwira umugore wa Naamani ati ‘icyampa databuja akajya muri Isirayeli, umuhanuzi wa [Yehova] yamukiza ibibembe.’ Namani yagiye muri Isirayeli, maze akizwa mu buryo bw’igitangaza (2 Abami 5:1-3). Mbega ukuntu uwo mwana w’umukobwa ari urugero rwiza ku bakiri bato bishingikiriza kuri Yehova kugira ngo bagire ubutwari bwo kubwiriza abarimu, abanyeshuri bagenzi babo n’abandi!

15. Ni ikihe gikorwa kigaragaza ubutwari cyakozwe na Obadiya, umunyabintu wo mu rugo rwa Ahabu?

15 Imbaraga Imana iduha zidufasha kwihanganira ibitotezo. Reka turebe urugero rwa Obadiya wari umunyabintu mu rugo rw’Umwami Ahabu, akaba yarabayeho mu gihe cy’umuhanuzi Eliya. Igihe Umwamikazi Yezebeli yategekaga ko abahanuzi b’Imana bicwa, Obadiya yahishe 100 muri bo ‘mu buvumo bubiri, mirongo itanu mirongo itanu’ (1 Abami 18:13; 19:18). Ese ushobora kugira ubutwari ugafasha Abakristo bagenzi bawe batotezwa nk’uko Obadiya yafashije abahanuzi ba Yehova?

16, 17. Arisitariko na Gayo bitwaye bate igihe batotezwaga?

16 Mu gihe dutotezwa, dushobora kwiringira ko Yehova azabana natwe (Rom 8:35-39). Abakozi bagenzi ba Pawulo, Arisitariko na Gayo, bahanganye n’ikivunge cy’abantu babarirwaga mu bihumbi bari mu kibuga cy’imikino cyo muri Efeso. Demetiriyo, umucuzi w’ifeza yateje imyivumbagatanyo. We n’abandi bacuzi b’ifeza bacuraga udushusho tw’imanakazi Arutemi, kandi uwo murimo wabo wabaheshaga inyungu wari ubangamiwe, kubera ko Pawulo yari yarabwirije muri uwo mugi atuma abantu benshi bo muri wo bareka gusenga ibishushanyo. Abari bari muri icyo kivunge bakurubanye Arisitariko na Gayo mu kibuga cy’imikino maze barasakuza bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!” Arisitariko na Gayo bashobora kuba bari bazi ko bari bupfe, ariko umuyobozi w’umugi yacecekesheje abo bantu.—Ibyak 19:23-41.

17 Iyo uza kuba warahuye n’ibigeragezo nk’ibyo, ese wari kwishakira kwiberaho mu buzima butaguteza ibibazo? Nta kintu kigaragaza ko Arisitariko na Gayo bacitse intege. Kubera ko Arisitariko yakomokaga i Tesalonike, yari azi ko gutangaza ubutumwa bwiza byashoboraga gutuma umuntu atotezwa. Hari hashize igihe runaka habaye imyivumbagatanyo igihe Pawulo yabwirizagayo (Ibyak 17:5; 20:4). Yehova yahaye Arisitariko na Gayo ubutwari n’imbaraga byo kwihanganira ibitotezo kubera ko bagenderaga mu nzira ze.

Mwite ku nyungu z’abandi

18. Ni gute Purisikila na Akwila ‘bitaye’ ku nyungu z’abandi?

18Twaba dutotezwa cyangwa tudatotezwa, twagombye guhangayikishwa n’ibiba ku Bakristo bagenzi bacu. Purisikila na Akwila ‘bitaye’ ku nyungu z’abandi. (Soma mu Bafilipi 2:4.) Uwo mugabo n’umugore we b’intangarugero bashobora kuba baracumbikiye Pawulo igihe yari muri Efeso, aho umucuzi w’ifeza Demetiriyo yateje imyivumbagatanyo twigeze kuvuga. Iyo mimerere ishobora kuba yaratumye Akwila na Purisikila ‘bashyira ubuzima bwabo mu kaga’ kugira ngo bakize Pawulo (Rom 16:3, 4; 2 Kor 1:8). Muri iki gihe, guhangayikira abavandimwe bacu batotezwa bisaba ko ‘tugira amakenga nk’inzoka’ (Mat 10:16-18). Dukomeza gukora umurimo wacu dufite amakenga kandi twirinda kugambanira abavandimwe bacu binyuze mu kubwira abadutoteza amazina y’abavandimwe cyangwa andi makuru babakeneyeho.

19. Ni ibihe bikorwa byiza Dorukasi yakoreraga abandi?

19 Hari uburyo bwinshi dushobora kwita ku nyungu z’abandi. Abakristo bamwe bafite ibyo bakeneye kandi dushobora kubibafashamo (Efe 4:28; Yak 2:14-17). Mu itorero ry’i Yopa ryo mu kinyejana cya mbere, hari mushiki wacu w’umugiraneza witwaga Dorukasi. (Soma mu Byakozwe 9:36-42.) Dorukasi “yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene.” Ibyo bikorwa byari bikubiyemo no kubohera amakanzu abapfakazi b’abakene. Igihe yapfaga mu mwaka wa 36, byababaje cyane abo bapfakazi. Imana yakoresheje intumwa Petero kugira ngo azure Dorukasi, kandi birashoboka cyane ko igihe cy’ubuzima bwe yari asigaje ku isi yakimaze yishimira kubwiriza ubutumwa bwiza no gukorera abandi ibikorwa byiza. Mbega ukuntu muri iki gihe twishimira kuba turi kumwe n’Abakristokazi nk’abo bazira ubwikunde!

20, 21. (a) Ni gute gutera abantu inkunga bifitanye isano no kwita ku nyungu z’abandi? (b) Ni iki twakora kugira ngo dutere abandi inkunga?

20Twita ku nyungu z’abandi mu gihe tubatera inkunga (Rom 1:11, 12). Silasi wakoranaga umurimo na Pawulo yaberaga abandi isoko y’inkunga. Nyuma y’ikibazo cyo gukebwa cyafatiwe umwanzuro ahagana mu mwaka wa 49, Inteko Nyobozi y’i Yerusalemu yohereje abayihagarariye kugira ngo bashyire ibaruwa Abakristo bari mu duce dutandukanye. Silasi, Yuda, Barinaba na Pawulo bajyanye iyo baruwa muri Antiyokiya. Bagezeyo, Silasi na Yuda ‘bahaye abavandimwe ibiganiro byinshi byo kubatera inkunga no kubakomeza.’—Ibyak 15:32.

21 Nyuma yaho, Pawulo na Silasi bafungiwe i Filipi ariko baza kurekurwa habaye umutingito. Mbega ukuntu bishimiye kubwiriza maze bakabona umurinzi w’imbohe n’abagize umuryango we bizara! Silasi na Pawulo bateye inkunga abavandimwe mbere y’uko bava muri uwo mugi (Ibyak 16:12, 40). Kimwe na Pawulo na Silasi, tujye dushaka uburyo bwo gutera abandi inkunga binyuze ku bisubizo dutanga mu materaniro, za disikuru no mu kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Kandi niba hari “ijambo ryo gutera inkunga” twabwira abandi ntitukabure ‘kurivuga.’—Ibyak 13:15.

Dukomeze kugendera mu nzira za Yehova

22, 23. Ni gute dushobora kungukirwa by’ukuri n’inkuru zo muri Bibiliya?

22 Mbega ukuntu dukwiriye kugaragaza ko dushimira Imana ku bw’inkuru zivuga ibintu nyakuri byabaye mu mibereho y’abantu bikandikwa mu ijambo rya Yehova, we ‘Mana nyir’ihumure ryose’ (2 Kor 1:3)! Niba dushaka kungukirwa n’izo nkuru zabaye, tugomba gushyira mu bikorwa inyigisho twiga muri Bibiliya mu mibereho yacu, kandi tukemera ko umwuka wera w’Imana utuyobora.—Gal 5:22-25.

23 Gutekereza ku nkuru za Bibiliya bizadufasha kugaragaza imico dukomora ku Mana. Bizatuma imishyikirano dufitanye na Yehova ikomera, we uduha ‘ubwenge no kumenya n’umunezero’ (Umubw 2:26). Ibyo bizatuma dushimisha umutima w’Imana (Imig 27:11). Nimucyo twiyemeze kubigeraho tugendera mu nzira za Yehova ubutadohoka.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute wagaragaza ko wiringirwa?

• Kuki twagombye ‘kwicisha bugufi’?

• Ni gute inkuru zo muri Bibiliya zidufasha kurangwa n’ubutwari?

• Ni mu buhe buryo dushobora kwita ku nyungu z’abandi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Yefuta wiringirwaga hamwe n’umukobwa we, bahiguye umuhigo nubwo bitari byoroshye

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Rubyiruko, ni iki mwigishijwe n’urugero rw’umukobwa w’Umwisirayelikazi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ni gute Dorukasi yaboneye Abakristokazi bagenzi be ibyo bari bakeneye?