Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana umumisiyonari ukomeye kuruta abandi

Jya wigana umumisiyonari ukomeye kuruta abandi

Jya wigana umumisiyonari ukomeye kuruta abandi

“Mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo.”​—1 KOR 11:1.

1. Kuki twagombye kwigana Yesu Kristo?

INTUMWA Pawulo yiganaga Yesu Kristo, Umumisiyonari ukomeye kuruta abandi. Nanone Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo” (1 Kor 11:1). Nyuma y’uko Yesu ahaye intumwa ze isomo ryo kwicisha bugufi azoza ibirenge, yarazibwiye ati “mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora” (Yoh 13:12-15). Twebwe Abakristo bo muri iki gihe, dufite inshingano yo kwigana Yesu Kristo mu byo tuvuga, mu byo dukora, no mu mico tugaragaza.—1 Pet 2:21.

2. Ni iyihe mitekerereze wagombye kugira, ndetse nubwo waba utarashyizweho n’Inteko Nyobozi ngo ube umumisiyonari?

2 Mu ngingo ibanza twabonye ko umumisiyonari ari umuntu woherezwa kugira ngo ajye kubwiriza, ni ukuvuga umuntu ushyira abandi ubutumwa bwiza. Ku birebana n’ibyo, Pawulo yabajije ibibazo bishishikaje. (Soma mu Baroma 10:11-15.) Zirikana ko intumwa Pawulo yabajije ati “bazumva bate hatagize ubabwiriza?” Hanyuma, yasubiyemo amagambo yo mu buhanuzi bwa Yesaya agira ati “mbega ukuntu ibirenge by’abatangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza ari byiza!” (Yes 52:7). Ndetse nubwo waba utarashyizweho ngo ube umumisiyonari ukorera mu kindi gihugu, ushobora kugaragaza ishyaka mu kubwiriza wigana Yesu wari umubwiriza w’ubutumwa bwiza ugira ishyaka. Mu mwaka ushize ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 6.957.852 ‘bakoze umurimo w’umubwirizabutumwa’ mu bihugu 236.—2 Tim 4:5.

“Twebwe twasize byose turagukurikira”

3, 4. Ni ibiki Yesu yasize mu ijuru, kandi se twakora iki kugira ngo tube abigishwa be?

3 Kugira ngo Yesu Kristo asohoze inshingano ye yo ku isi, “yiyambuye byose amera nk’umugaragu” asiga imibereho ye yo mu ijuru n’ikuzo rye (Fili 2:7). Ibyo twakora byose mu kwigana Kristo, ntibishobora kugereranywa n’ibyo Yesu yakoze igihe yazaga hano ku isi. Ariko dushobora gukomeza kuba abigishwa be b’indahemuka, kandi ntitugire icyo twicuza mu byo twasize mu isi ya Satani.—1 Yoh 5:19.

4 Hari igihe intumwa Petero yabwiye Yesu ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira” (Mat 19:27). Petero, Andereya, Yakobo na Yohana bahise basiga inshundura zabo, igihe Yesu yabasabaga kumukurikira. Baretse umwuga w’uburobyi maze bashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Dukurikije uko Ivanjiri ya Luka ibivuga, Petero yagize ati “dore twebwe twasize ibintu byacu turagukurikira” (Luka 18:28). Abenshi muri twe ntibyabaye ngombwa ko dusiga “ibintu byacu” byose kugira ngo dukurikire Yesu. Icyakora, byabaye ngombwa ko ‘twiyanga’ kugira ngo tube abigishwa ba Kristo, kandi tube abagaragu ba Yehova tubishishikariye (Mat 16:24). Iyo mibereho yatumye tugira imigisha myinshi. (Soma muri Matayo 19:29.) Kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza twigana Kristo, bituma tugira ibyishimo, cyane cyane iyo twagize uruhare niyo rwaba ari ruto, mu gufasha umuntu kwegera Imana no gukunda Umwana We.

5. Vuga inkuru y’ibyabaye igaragaza icyo umwimukira ashobora gukora amaze kumenya ukuri kwa Bibiliya.

5 Umugabo wo muri Brezili witwa Valmir, yabaga muri Suriname, acukura zahabu. Yari umusinzi wiyandarikaga. Ubwo yari mu mugi, Abahamya ba Yehova batangiye kwigana na we Bibiliya. Yigaga buri munsi, agira ihinduka mu buryo bugaragara, maze bidatinze arabatizwa. Igihe yabonaga ko akazi ke katumaga kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya bimugora, yagurishije ikirombe cye cyamwunguraga cyane, maze asubira muri Brezili gufasha abagize umuryango we kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Abimukira benshi iyo bamaze kwiga ukuri kwa Bibiliya, bemera kureka akazi mu bihugu bikize, maze bagasubira mu bihugu byabo, bagamije gufasha bene wabo n’abandi kwegera Yehova. Ababwiriza b’Ubwami nk’abo bagaragaza ishyaka rikwiriye mu murimo.

6. Ni iki dushobora gukora mu gihe kwimukira aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe bitadushobokeye?

6 Hari Abahamya ba Yehova benshi bashoboye kwimukira mu duce twari dukeneye ababwiriza b’Ubwami kurusha utundi. Hari n’abajya gukorera umurimo mu bindi bihugu. Birashoboka ko twe bitatworohera kwimuka, ariko dushobora kwigana Yesu binyuze mu guhora dukora ibyo dushoboye byose mu murimo.

Yehova atanga imyitozo ikenewe

7. Ni ayahe mashuri dufite, atanga imyitozo ku bantu bifuza kongera ubushobozi bwabo bwo kuba ababwiriza b’Ubwami?

7 Kimwe n’uko Yesu yahawe imyitozo na Se, natwe dushobora kungukirwa n’inyigisho Yehova atanga muri iki gihe. Yesu ubwe yaravuze ati “byanditswe n’abahanuzi ngo ‘bose bazigishwa na Yehova’” (Yoh 6:45; Yes 54:13). Muri iki gihe hari amashuri yashyiriweho cyane cyane gutoza ababwiriza b’Ubwami. Nta gushidikanya ko mu rugero runaka twese twungukiwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ribera mu matorero yacu. Abapayiniya bafite igikundiro cyo kwiga Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya. Abapayiniya benshi bamaze igihe, bishimiye kujya kwiga iryo shuri ku ncuro ya kabiri. Abasaza n’abakozi b’itorero bize Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, kugira ngo bongere ubushobozi bwabo bwo kwigisha n’ubwo gufasha Abakristo bagenzi babo. Abasaza n’abakozi b’itorero benshi batarashaka, babonera imyitozo mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, ribafasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bafashe abandi mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, abavandimwe na bashiki bacu benshi bahabwa inshingano yo gukora umurimo w’ubumisiyonari mu mahanga, baherewe imyitozo mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi.

8. Abavandimwe baha agaciro kangana iki uburyo Yehova yashyizeho bwo kubaha imyitozo?

8 Abahamya ba Yehova benshi bagize ibyo bahindura kugira ngo bige ayo mashuri. Kugira ngo Yugu ajye mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo muri Kanada, yasezeye ku kazi, kubera ko umukoresha we yari yamwimye konji. Yugu yaravuze ati “mu by’ukuri, nta kintu nicuza, kubera ko iyo bampa konji bari kwitega ko nzakomeza kubakorera igihe kirekire. Ariko ubu niteguye inshingano iyo ari yo yose Yehova ashobora kumpa.” Abantu benshi bagiye bemera kwigomwa ibintu bahaga agaciro cyane, kugira ngo bashobore kungukirwa n’uburyo bwo guhabwa imyitozo Imana yashyizeho.—Luka 5:28.

9. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umuntu agira icyo ageraho iyo akoresheje inyigisho zo mu Byanditswe kandi agashyiraho imihati.

9 Inyigisho zo mu buryo bw’umwuka hamwe no gushyiraho imihati itajenjetse, bigira akamaro cyane (2 Tim 3:16, 17). Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Saulo wo muri Gwatemala. Yavutse afite ubumuga bworoheje bwo mu mutwe, kandi hari umwe mu barimu be wari warabwiye nyina ko atagombaga kumuhatira kwiga gusoma, kubera ko byari kumuruhiriza ubusa gusa. Saulo yavuye mu ishuri ataramenya gusoma. Nyamara, Umuhamya yigishije Saulo gusoma, akoresheje agatabo Iga gusoma no kwandika. Amaherezo, Saulo yateye imbere kugeza ubwo yaje kujya atanga ibiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Nyuma yaho, igihe nyina yabwirizaga ku nzu n’inzu, yahuye na wa mwarimu. Uwo mwarimu amaze kumva ko Saulo yamenye gusoma, yasabye nyina kuzazana na we mu kindi cyumweru. Icyumweru cyakurikiyeho, mwarimu yabajije Saulo ati “ugiye kunyigisha iki?” Saulo atangira kumusomera mu gatabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mwarimu yaramubwiye ati “siniyumvisha ukuntu ari wowe urimo unyigisha.” Yananiwe kwifata maze ahobera Saulo arira.

Kwigisha mu buryo bugera abantu ku mutima

10. Ni ikihe gikoresho gihebuje kiboneka ubu, kidufasha kwigisha ukuri kwa Bibiliya?

10 Yesu yashingiraga inyigisho ze ku byo Yehova yamwiyigishirije, no ku nyigisho ziboneka mu Ijambo ry’Imana (Luka 4:16-21; Yoh 8:28). Twigana Yesu dushyira mu bikorwa inama ze kandi tugakurikiza ibikubiye mu Byanditswe. Ku bw’ibyo, twese tuvuga rumwe kandi ibyo bigira uruhare mu kubungabunga ubumwe bwacu (1 Kor 1:10). Mbega ukuntu twishimira ko ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ aduha imfashanyigisho zishingiye kuri Bibiliya, kugira ngo zidufashe kwigisha ukuri kumwe igihe dusohoza umurimo wacu wo kuba abigisha (Mat 24:45; 28:19, 20)! Imwe muri izo mfashanyigisho, ni igitabo Icyo Bibiliya yigisha ubu kiboneka mu ndimi 179.

11. Ni gute mushiki wacu wo muri Etiyopiya yemeje abamurwanyaga yifashishije igitabo Icyo Bibiliya yigisha?

11 Kwiga Ibyanditswe hifashishijwe igitabo Icyo Bibiliya yigisha bishobora no guhindura umutima w’abaturwanya. Igihe kimwe, mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Etiyopiya witwa Lula yayoboraga icyigisho cya Bibiliya. Mwene wabo w’uwo mwigishwa yaraje yihura mu nzu, maze ababwira ko badakwiriye gukomeza icyigisho. Lula atuje, yafashije uwo mwene wabo w’umwigishwa we gutekereza, maze amuha urugero ruvuga iby’amafaranga y’amiganano ruri mu gice cya 15 cy’igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Uwo mugore yaratuje, maze arabareka bakomeza icyigisho. Hanyuma yaje mu cyigisho cyakurikiyeho, kandi asaba ko na we bazajya bamwigisha, ndetse avuga ko azajya yishyura umwigisha! Ntiyatinze kujya yiga incuro eshatu mu cyumweru, maze agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse.

12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu abakiri bato bashobora kwigisha neza ukuri kwa Bibiliya.

12 Abakiri bato bashobora gufasha abandi bakoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Igihe Keanu wo muri Hawaii wari ufite imyaka 11 yasomaga icyo gitabo ari ku ishuri, umwe mu banyeshuri biganaga yaramubajije ati “kuki mutizihiza iminsi mikuru?” Keanu yasomye igisubizo agikuye mu mugereka, mu ngingo igira iti “Ese twagombye kwizihiza iminsi mikuru?” Hanyuma, yagarutse ku ipaji ivuga ibikubiye muri icyo gitabo, maze abaza uwo mwana w’umuhungu ingingo imushishikaje kurusha izindi. Icyigisho cya Bibiliya cyahise gitangira. Mu mwaka w’umurimo ushize, Abahamya ba Yehova bayoboreye abantu ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri 6.561.426, abenshi muri bo bakaba barabiyoborewe mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Ese wifashisha icyo gitabo uyobora ibyigisho bya Bibiliya?

13. Ni mu buhe buryo kwigana Bibiliya n’abantu bishobora kubagirira akamaro?

13 Kwiga Ibyanditswe hifashishijwe igitabo Icyo Bibiliya yigisha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bantu bifuza gukora ibyo Imana ishaka. Umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite muri Norvège batangije icyigisho cya Bibiliya umuryango umwe wo muri Zambiya. Umugabo n’umugore bagize uwo muryango bari bafite abakobwa batatu kandi batifuza kuzabyara undi mwana. Ni yo mpamvu igihe uwo mugore yasamaga inda, bahisemo kuyikuramo. Iminsi mike mbere yuko babonana na muganga, bize igice gifite umutwe uvuga ngo “Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona.” Ifoto igaragaza umwana uri mu nda ya nyina iri muri icyo gice, yakoze abo babyeyi ku mutima cyane, ku buryo bafashe icyemezo cyo kudakuramo iyo nda. Bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka maze uwo mwana w’umuhungu babyaye bamwita izina ry’umuvandimwe wabayoboreraga icyigisho.

14. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kubaho duhuje n’ibyo twigisha bishobora kugira ingaruka nziza.

14 Uburyo bw’ingenzi bwo kwigisha Yesu yakoreshaga bwari ubwo gushyira mu bikorwa ibyo yigishaga. Abantu benshi bashima imyifatire myiza Abahamya ba Yehova bagira, bigana Yesu. Hari igihe abajura bamennye imodoka y’umucuruzi umwe wo muri Nouvelle-Zélande binjiramo, bamutwara isakoshi. Uwo mucuruzi yagiye kubibwira abapolisi. Umupolisi yaramubwiye ati “amahirwe wagira gusa, ni uko Umuhamya wa Yehova yabona ibyo bintu.” Hari mushiki wacu wacuruzaga ibinyamakuru waje kubona iyo sakoshi. Igihe nyirayo yamenyaga ko ari we wayibonye yamusanze iwe. Yumvise aruhutse igihe yabonaga inyandiko ifite agaciro yari muri iyo sakoshi ikirimo. Uwo mushiki wacu yaramubwiye ati “impamvu yonyine itumye nguha ibintu byawe, ni uko ndi Umuhamya wa Yehova.” Uwo mucuruzi yaratangaye cyane yibutse ibyo umupolisi yari yamubwiye muri icyo gitondo. Uko bigaragara, Abakristo b’ukuri babaho bahuje n’inyigisho za Bibiliya kandi bigana Yesu.—Heb 13:18.

Jya wigana uko Yesu yitaga ku bantu

15, 16. Ni gute twashishikariza abantu kwitabira ubutumwa tubabwiriza?

15 Uko Yesu yitaga ku bantu byatumaga bakunda ubutumwa bwe. Urugero, urukundo rwe no kwicisha bugufi byatumye abantu bo muri rubanda rugufi bamusanga. Yagiriraga impuhwe abantu bamusangaga akabahumuriza akoresheje amagambo meza, kandi yakizaga indwara abantu benshi. (Soma muri Mariko 2:1-5.) Ntidushobora gukora ibitangaza, ariko dushobora kugaragaza urukundo, kwicisha bugufi n’impuhwe, iyo akaba ari imico ifasha abantu kwemera ukuri.

16 Kugira impuhwe byagize akamaro igihe umupayiniya wa bwite witwa Tariua yakomangaga ku nzu y’umuntu ugeze mu za bukuru witwa Beere wari utuye kuri kimwe mu birwa bya Kiribati biri mu majyepfo ya Pasifika. Nubwo uwo muntu ugeze mu za bukuru yagaragaje ko adashaka gutega amatwi, Tariua yabonye ko yari afite indwara yatumye ibice bimwe by’umubiri we bigagara maze amugirira impuhwe. Yaramubajije ati “waba warigeze kumva icyo Imana iteganyiriza abantu barwaye n’abageze mu za bukuru?” Hanyuma yamusomeye umurongo wo mu buhanuzi bwa Yesaya. (Soma muri Yesaya 35:5, 6.) Uwo mugabo byaramushishikaje maze aravuga ati “maze imyaka myinshi nsoma Bibiliya kandi abamisiyonari bo mu idini ryacu bamaze imyaka myinshi bansura, ariko ibi sinigeze mbibona muri Bibiliya.” Beere yahise atangira kwiga Bibiliya kandi agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nubwo yamugaye cyane, ubu yarabatijwe, yita ku itsinda ryo mu ifasi yitaruye, kandi ashobora kubwiriza ubutumwa bwiza hose kuri icyo kirwa.

Komeza kwigana Kristo

17, 18. (a) Ni gute waba umubwiriza ugira icyo ageraho? (b) Ni iki gihishiwe abagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?

17 Nk’uko ingero nziza z’ibyagiye biba mu murimo zibigaragaza, dushobora kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza, turamutse twitoje kugaragaza imico nk’iya Yesu. Birakwiriye rwose ko twigana ishyaka Kristo yagiraga mu murimo wo kubwiriza.

18 Igihe abantu bamwe bahindukaga abigishwa ba Yesu mu kinyejana cya mbere, Petero yarabajije ati “none se bizatugendekera bite?” Yesu yaramushubije ati “umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibibikubye incuro nyinshi kandi aragwe ubuzima bw’iteka” (Mat 19:27-29). Mu by’ukuri, tuzibonera ukuri kw’ayo magambo nidukomeza kwigana Yesu Kristo, Umumisiyonari ukomeye kuruta abandi.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute Yehova adutoza kugira ngo tube ababwiriza?

• Kuki igitabo Icyo Bibiliya yigisha kigira ingaruka nziza mu murimo dukora wo kubwiriza?

• Ni gute dushobora kwigana uko Yesu yitwaraga ku bantu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Igihe Yesu yatumiriraga Petero, Andereya, Yakobo, na Yohana kumukurikira, babyitabiriye batajuyaje

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ibitabo nk’iki cyitwa “Icyo Bibiliya yigisha” bidufasha gukomeza kwigisha ibintu bimwe