Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuhaba kwa Kristo bikugiraho izihe ngaruka?

Kuhaba kwa Kristo bikugiraho izihe ngaruka?

Kuhaba kwa Kristo bikugiraho izihe ngaruka?

“Ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’imperuka y’isi?”​—MAT 24:3.

1. Ni ikihe kibazo gishishikaje intumwa za Yesu zamubajije?

HASHIZE hafi imyaka igera ku bihumbi bibiri, intumwa enye za Yesu zimubajije ikibazo mu kiganiro bagiranye bari bonyine ku Musozi w’Imyelayo. Zaramubajije ziti “ibyo bintu bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’imperuka y’isi?” (Mat 24:3). Muri icyo kibazo, intumwa zakoresheje imvugo ebyiri zishishikaje: “ukuhaba kwawe” n’“imperuka y’isi.” Izo mvugo zombi zerekeza ku ki?

2. Imvugo ngo ‘imperuka y’isi’ cyangwa ‘umusozo’ yumvikanisha iki?

2 Duhereye ku mvugo ya kabiri yakoreshejwe muri uwo murongo, amagambo ngo “imperuka y’isi” yahinduwe akuwe ku ijambo ry’Ikigiriki syn·teʹlei·a, ryumvikanisha “umusozo.” Ibinyuranye n’ibyo, irindi jambo ry’Ikigiriki te’los rijya rihindurwamo “imperuka” rifitanye isano n’iryo, ryumvikanisha ‘iherezo.’ Itandukaniro ry’amagambo umusozo n’iherezo, ryagaragazwa n’urugero rwa disikuru itangwa mu Nzu y’Ubwami. Umusozo w’iyo disikuru ni igice cya nyuma cyayo aho uyitanga amara igihe gito yibutsa abamuteze amatwi ingingo z’ingenzi yavuzeho, hanyuma akagaragaza uko bazishyira mu bikorwa. Iherezo ry’iyo disikuru ni igihe utanga disikuru aba avuye kuri platifomu. Mu buryo nk’ubwo dukurikije uko Bibiliya ibivuga, imvugo ngo “imperuka y’isi” yerekeza ku gihe gikubiyemo umusozo wayo n’iherezo ryayo.

3. Vuga bimwe mu bintu biba mu gihe cy’ukuhaba kwa Yesu.

3 None se ijambo “ukuhaba” ryakoreshejwe n’intumwa ryo ryumvikanisha iki? Iryo jambo ryahinduwe rikuwe ku ijambo ry’Ikigiriki pa·rou·siʹa. * Igihe cya Pa·rou·siʹa ya Kristo cyangwa ukuhaba kwe, gitangirana no kwimikwa kwa Yesu mu ijuru mu mwaka wa 1914, kigakomeza kugeza k’“umubabaro ukomeye” ubwo azaba aje kurimbura ababi (Mat 24:21). Hari ibintu byinshi biba mu gihe cy’ukuhaba kwa Yesu. Muri byo harimo icyo Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka’ y’iyi si mbi, ikorakoranywa ry’abatoranyijwe, n’umuzuko wabo bazukira ubuzima bwo mu ijuru (2 Tim 3:1; 1 Kor 15:23; 1 Tes 4:15-17; 2 Tes 2:1). Dushobora kuvuga ko igihe cy’“imperuka y’isi” (syn·teʹlei·a) gihuye n’igihe cy’ukuhaba kwa Kristo (pa·rou·siʹa).

Kuhaba kwa Kristo bimara igihe kirekire

4. Ni gute kuhaba kwa Yesu bifite aho bihuriye n’ibyabaye mu gihe cya Nowa?

4 Kuba ijambo pa·rou·siʹa ryerekeza ku gihe kirekire bihuza n’ibyo Yesu yavuze ku bihereranye no kuhaba kwe. (Soma muri Matayo 24:37-39.) Zirikana ko Yesu atigeze agereranya igihe cyo kuhaba kwe n’igihe gito Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wamaze. Ahubwo yagereranyije igihe cyo kuhaba kwe n’igihe kirekire cyabanjirije Umwuzure, ni ukuvuga igihe Nowa yubatsemo inkuge kandi akabwiriza kugeza igihe Umwuzure waziye. Ibyo bintu byabaye mu myaka ibarirwa muri za mirongo. Mu buryo nk’ubwo, igihe cy’ukuhaba kwa Kristo gikubiyemo ibintu biba mbere y’umubabaro ukomeye, ndetse na wo ubwawo.—2 Tes 1:6-9.

5. Ni gute amagambo aboneka mu Byahishuwe igice cya 6 agaragaza ko ukuhaba kwa Yesu ari igihe kirekire?

5 Hari ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza neza ko ukuhaba kwa Kristo kwerekeza ku gihe kirekire, aho kwerekeza ku gihe azaba aje kurimbura abanyabyaha. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza Yesu agendera ku ifarashi y’umweru kandi yahawe ikamba. (Soma mu Byahishuwe 6:1-8.) Yesu amaze kwambikwa ikamba rya cyami mu wa 1914, agaragazwa “agenda anesha kugira ngo aneshe burundu.” Hanyuma, iyo nkuru imugaragaza akurikiwe n’abagendera ku mafarashi y’amabara anyuranye. Ibyo bintu bigereranya mu buryo bw’ubuhanuzi intambara, ibura ry’ibiribwa n’indwara z’ibyorezo. Ibyo byose byakomeje kuba muri iki gihe cy’‘iminsi y’imperuka’ kandi twibonera isohozwa ry’ubwo buhanuzi.

6. Ni gute mu Byahishuwe igice cya 12 hadufasha gusobanukirwa iby’ukuhaba kwa Kristo?

6 Mu Byahishuwe igice cya 12 hatanga ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’ishyirwaho ry’Ubwami bw’Imana mu ijuru. Muri icyo gice havugwamo ibihereranye n’intambara yabereye mu ijuru ahantu hataboneka. Mikayeli, ari we Yesu Kristo uri mu mwanya ukomeye mu ijuru hamwe n’abamarayika be, barwanye na Satani n’abadayimoni be. Ibyo byatumye Satani n’abambari be bajugunywa ku isi. Aho ni ho inkuru ya Bibiliya ikomeza itubwira ko Satani afite umujinya mwinshi “kuko azi ko ashigaje igihe gito.” (Soma mu Byahishuwe 12:7-12.) Uko bigaragara rero, ishyirwaho ry’Ubwami bwa Kristo mu ijuru rikurikirwa n’igihe kirangwa n’ukwiyongera kw’‘amahano’ agera ku isi n’abayituye.

7. Zaburi ya kabiri ivuga ibihereranye n’iki, kandi se abami n’abatware bahabwa uburyo bwo gukora iki?

7 Zaburi ya kabiri na yo ivuga mu buryo bw’ubuhanuzi iyimikwa rya Yesu ku Musozi wa Siyoni wo mu ijuru. (Soma muri Zaburi ya 2:5-9; 110:1, 2.) Icyakora, iyo zaburi inagaragaza ko abayobozi bo mu isi n’abayoboke babo bahabwa igihe cyo kugaragaza ko bagandukira ubutegetsi bwa Kristo. Bahabwa inama yo ‘kugira ubwenge’ kandi ‘bakemera kwiga.’ Koko rero, muri icyo gihe ‘hahirwa abahungiraho ku Mana bose’ binyuze mu gukorera Yehova n’Umwami yashyizeho. Ku bw’ibyo rero, mu gihe cyo kuhaba kwa Yesu ari Umwami ufite imbaraga, abo bami n’abayoboke babo bahabwa igihe kugira ngo babone uburyo bwo kugira ihinduka rya ngombwa.—Zab 2:10-12.

Dusobanukirwe ikimenyetso

8, 9. Ni ba nde bari kubona ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo kandi bakamenya icyo gisobanura?

8 Igihe Abafarisayo babazaga Yesu igihe Ubwami bw’Imana bwari kuzira, yabashubije ko butari kuzaza “mu buryo bugaragarira bose” nk’uko babitekerezaga (Luka 17:20, 21). Abantu batizera ntibari kubisobanukirwa. Ubundi se bari kubibwirwa n’iki? Ntibigeze banemera ko Yesu yari kuzababera Umwami. Ubwo se ni ba nde bari kumenya ikimenyetso cyo kuhaba kwa Kristo kandi bakagisobanukirwa?

9 Yesu yakomeje avuga ko abigishwa be bari kubona ikimenyetso kigaragara neza nk’uko “iyo umurabyo urabije ubonekera mu ruhande rumwe rw’ikirere ukagera no ku rundi ruhande.” (Soma muri Luka 17:24-29.) Birashishikaje kumenya ko muri Matayo 24:23-27, hagaragaza neza ko Kristo yavugaga ibihereranye n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe.

Abantu babona ikimenyetso

10, 11. (a) Ni ibihe bisobanuro byajyaga bitangwa ku magambo “ab’iki gihe” ari muri Matayo 24:34? (b) Ni ba nde abigishwa ba Yesu bagomba kuba barahise bumva ko bakubiye mu b’“iki gihe”?

10 Mu bihe byashize, iyi gazeti yasobanuye ko mu kinyejana cya mbere “ab’iki gihe” bavugwa muri Matayo 24:34 ari “Abayahudi batizeraga bariho muri icyo gihe.” * Ibyo bisobanuro byasaga n’ibishyize mu gaciro kubera ko ahandi hantu mu Byanditswe Yesu yakoresheje ijambo “ab’iki gihe” yerekezega ku bantu babi, kandi incuro nyinshi, Yesu yakoreshaga ijambo ryerekeza ku bantu batari beza, urugero nk’“abantu b’iki gihe kibi” ashaka kuvuga abantu bariho muri icyo gihe (Mat 12:39; 17:17; Mar 8:38). Bityo, iyi gazeti yumvikanishije ko mu isohozwa ry’ayo magambo ryo muri iki gihe, Yesu yerekezaga ku bantu babi batizera bari kubona umusozo (syn·teʹlei·a) n’iherezo (teʹlos), ari byo ‘mperuka y’isi.’

11 Ni iby’ukuri ko igihe Yesu yakoreshaga ijambo “ab’iki gihe” mu mvugo idashimishije, yabwiraga abantu babi bari bariho mu gihe cye cyangwa aberekezaho. Ariko se imvugo ngo “ab’iki gihe” yakoresheje muri Matayo 24:34, yaba yerekeza byanze bikunze ku bantu babi bari bariho mu gihe cye? Wibuke ko abigishwa bane ba Yesu bari kumwe na we ari “bonyine” (Mat 24:3). Kubera ko Yesu atakoresheje amagambo yumvikanisha abantu babi igihe yavuganaga na bo ibihereranye n’“ab’iki gihe,” nta gushidikanya ko izo ntumwa zasobanukiwe ko zo hamwe n’abandi bigishwa bari kuba bamwe mu b’“iki gihe,” batari gushiraho “ibyo byose bitabaye.”

12. Ni iki imirongo ikikije Matayo 24:34 ihishura ku bihereranye n’abo Yesu yerekezagaho igihe yakoreshaga imvugo ngo “ab’iki gihe”?

12 Ni iki gitumye tugera kuri uwo mwanzuro? Tuwugezeho dusuzumye imirongo ikikije uwo. Nk’uko bivugwa muri Matayo 24:32, 33, Yesu yagize ati “mufatire urugero ku giti cy’umutini: iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje. Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku irembo.” (Gereranya na Mariko 13:28-30; Luka 21:30-32.) Ku bw’ibyo, muri Matayo 24:34 hagira hati “ndababwira ukuri yuko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.”

13, 14. Kuki dushobora kuvuga ko “ab’iki gihe” Yesu yerekezagaho bagomba kuba bari abigishwa be?

13 Nk’uko bivugwa muri Matayo 24:33, Yesu yavuze ko abigishwa be bari hafi gusukwaho umwuka wera, ari bo bari gushobora kugera ku myanzuro runaka, igihe bari kubona “ibyo bintu byose” bibaye. Bityo, Yesu agomba kuba yarerekezaga ku bigishwa be igihe yavugaga amagambo yo mu murongo wa 34, ahagira hati ‘ab’iki gihe ntibazashiraho ibyo byose bitabaye.’

14 Ibinyuranye n’abantu batizera, abagishwa ba Yesu bari kubona icyo kimenyetso kandi bakagisobanukirwa. Bari ‘gufatira’ ku bintu bigize ikimenyetso maze ‘bakamenya’ icyo ibyo bisobanura by’ukuri. Bari gusobanukirwa neza ko “ageze hafi, ndetse ku irembo.” Nubwo ari iby’ukuri ko Abayahudi batizera hamwe n’Abakristo bizerwa basutsweho umwuka babonye mu rugero ruciriritse isohozwa ry’amagambo ya Yesu mu kinyejana cya mbere, abigishwa be basutsweho umwuka b’icyo gihe ni bo bonyine bari gufatira ku byabaga bakiyumvisha ibisobanuro nyabyo by’ibyo babonaga.

15. (a) Muri iki gihe, ni ba nde bagize “ab’iki gihe” Yesu yerekezagaho? (b) Kuki tudashobora kumenya neza uko igihe “ab’iki gihe” bamara kireshya? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 25.)

15 Muri iki gihe, abantu badasobanukiwe ukuri ku bihereranye n’Imana bumva ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ukuhaba kwa Kristo “mu buryo bugaragarira bose.” Batekereza ko ibintu bikomeza kubaho uko byahoze (2 Pet 3:4). Ku rundi ruhande, Abavandimwe ba Kristo bizerwa basutsweho umwuka, ari bo bagize itsinda rya Yohana muri iki gihe, babonye icyo kimenyetso nk’uko babona umurabyo kandi baragisobanukiwe neza. Muri iki gihe, abo Bakristo basutsweho umwuka bafashwe mu rwego rw’itsinda, ni bo bagize “ab’iki gihe” batazashira “ibyo byose bitabaye.” * Ibyo byumvikanisha ko bamwe mu bavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi igihe umubabaro ukomeye wahanuwe uzaba utangiye.

“Mukomeze kuba maso”

16. Ni iki abigishwa ba Kristo bose bagomba gukora?

16 Hari ikindi kintu gisabwa kirenze kumenya gusa icyo kimenyetso. Yesu yakomeje agira ati “ibyo mbabwira ndabibwira bose nti ‘mukomeze kuba maso’” (Mar 13:37). Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane ku bantu bose, haba abasutsweho umwuka ndetse n’imbaga y’abantu benshi. Kuva aho Yesu yimikiwe akaba Umwami mu ijuru mu mwaka wa 1914 kugeza ubu, hashize imyaka isaga 90.Tugomba guhora twiteguye kandi tugakomeza kuba maso nubwo bitoroshye. Gusobanukirwa ko Kristo ahari mu buryo butagaragara kandi ko ari Umwami utegeka, bidufasha kubigeraho. Biduha kandi umuburo w’uko vuba aha azaza kurimbura abanzi be ‘mu gihe tudatekereza.’—Luka 12:40.

17. Gusobanukirwa ukuhaba kwa Yesu byagombye gutuma twiyumva dute, kandi se twagombye kwiyemeza gukora iki?

17 Gusobanukirwa icyo ukuhaba kwa Kristo bisobanura bidufasha kurushaho kubona ko ibintu byihutirwa. Tuzi ko Yesu ahari ubu kandi ko ategeka mu buryo butagaragara ari Umwami mu ijuru guhera mu mwaka wa 1914. Vuba aha azaza kurimbura ababi kandi atume kuri uyu mubumbe wose haba ihinduka rigaragara. Bityo, twagombye kwiyemeza kurushaho kugira ishyaka mu murimo, uwo Yesu yerekejeho igihe yahanuraga ko ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma iherezo cyangwa imperuka ibone kuza.—Mat 24:14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ibisobanuro by’ijambo pa·rou·siʹa bigaragarira mu itandukaniro riri hagati y’amagambo ‘kuhaba’ no ‘kutahaba’ yakoreshejwe n’intumwa Pawulo mu 2 Abakorinto 10:10, 11 no mu Abafilipi 2:12. Niba wifuza ibisobanuro birambuye, wareba Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 648-651.

^ par. 10 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Ugushyingo 1995, ipaji 11-15, 19, 30, 31 (mu Gifaransa).

^ par. 15 Igihe “ab’iki gihe” bamara gisa n’aho gihuza n’igihe cy’isohozwa ry’ibivugwa mu iyerekwa rya mbere rivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Ibyah 1:10–3:22). Ibyo bintu bigize umunsi w’Umwami bihera mu wa 1914 kugeza igihe uwa nyuma mu basutsweho umwuka azapfira kandi akazuka.—Reba IbyahishuweIndunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! ku ipaji ya 24, paragarafu ya 4.

Ni gute wasubiza?

• Tuzi dute ko kuhaba kwa Kristo bimara igihe kirekire?

• Ni ba nde babona ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo kandi bakagisobanukirwa?

• Ab’iki gihe bavugwa muri Matayo 24:34, ubu bagizwe na ba nde?

• Kuki bitatworohera kumenya neza uko igihe “ab’iki gihe” bamara kireshya?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

Ese dushobora kumenya igihe “Ab’iki gihe” bamara?

Imvugo ngo “ab’iki gihe” akenshi yerekeza ku bantu b’ingeri zitandukanye babaho mu gihe runaka. Urugero, mu Kuva 1:6 hagira hati ‘Yosefu apfana na bene se bose, n’ab’icyo gihe bose.’ Yosefu na bene se bararutanwaga mu myaka, ariko bakaba bari barabonye ibintu bimwe mu gihe kimwe. Mu b’‘icyo gihe’ harimo bamwe mu bavandimwe ba Yosefu bari baravutse mbere ye. Bamwe muri abo bakomeje kubaho nyuma y’uko Yosefu apfa (Itang 50:24). Mu bandi ‘b’icyo gihe,’ urugero nka Benyamini, bari baravutse nyuma ya Yosefu kandi bashobora kuba barakomeje kubaho na nyuma y’uko Yozefu apfa.

Ku bw’ibyo imvugo ngo “ab’iki gihe” ikoreshwa yerekeza ku bantu babaho mu gihe runaka, nta muntu washobora kumenya neza uko icyo gihe kireshya uretse kumenya ko gifite iherezo kandi kitazatinda cyane. Bityo, igihe Yesu yakoreshaga imvugo ngo “ab’iki gihe” nk’uko igaragara muri Matayo 24:34, ntiyahaye abigishwa be uburyo bwari gutuma bashobora kumenya igihe “iminsi y’imperuka” yari kurangirira. Ahubwo Yesu yakomeje atsindagiriza ko batari kumenya “uwo munsi n’icyo gihe.”—2 Tim 3:1; Mat 24:36.

[Ifoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]

Yesu amaze kwambikwa ikamba rya cyami mu mwaka 1914, agaragazwa “agenda anesha”

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

‘Ab’iki gihe ntibazashiraho ibyo byose bitabaye’