Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shyira Yehova imbere yawe iteka

Shyira Yehova imbere yawe iteka

Shyira Yehova imbere yawe iteka

“Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka.”​—ZAB 16:8.

1. Ni iki inkuru za Bibiliya zishobora kutumarira?

IJAMBO rya Yehova ryanditse rikubiyemo ingero nziza cyane zigaragaza uko Imana yagiye ishyikirana n’abantu. Rivuga abantu benshi bagize uruhare mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Birumvikana ko amagambo yabo n’ibikorwa byabo bitapfuye gushyirwa muri Bibiliya gusa ngo tujye tubisoma tugamije kwishimisha. Ahubwo izo nkuru zishobora kudufasha kwegera Imana.—Yak 4:8.

2, 3. Ni gute twasobanukirwa amagambo yo muri Zaburi ya 16:8?

2 Twese dushobora gukura amasomo ku bintu byabaye ku bantu bazwi cyane bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Aburahamu, Sara, Mose, Rusi, Dawidi, Esiteri, intumwa Pawulo n’abandi. Icyakora, inkuru zivuga iby’abantu bavugwa incuro nke muri Bibiliya na zo zishobora kutwungura. Gutekereza ku nkuru za Bibiliya, bishobora kudufasha gukora ibihuje n’amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa” (Zab 16:8). Ayo magambo asobanura iki?

3 Akenshi, umusirikare yakoreshaga inkota ye ayifashe mu kuboko kwe kw’iburyo, bigatuma icyo gice cy’umubiri we gisigara kidakingiwe n’ingabo yabaga afashe mu kuboko kw’ibumoso. Ariko, iyo mugenzi we yabaga arwanira muri urwo ruhande rw’iburyo, ni we wabaga amurinze. Nidukomeza kuzirikana ibyo Yehova ashaka kandi tukabikora, azaturinda. Nimucyo dusuzume uko inkuru zo muri Bibiliya zishobora gukomeza ukwizera kwacu kugira ngo ‘duhore tuzirikana [Yehova] ubudahwema.’—Bibiliya Ntagatifu.

Yehova asubiza amasengesho yacu

4. Tanga urugero rwo mu Byanditswe rugaragaza ko Imana isubiza amasengesho.

4Nidushyira Yehova imbere yacu, azasubiza amasengesho yacu (Zab 65:3; 66:19). Dufite gihamya y’uko Yehova asubiza amasengesho, dushingiye ku byabaye kuri Eliyezeri, ushobora kuba ari we wari umugaragu mukuru wa Aburahamu. Aburahamu yamwohereje i Mezopotamiya kugira ngo ashakire Isaka umugore wubaha Imana. Eliyezeri yasenze asaba Imana kumuyobora, kandi yasobanukiwe ko Imana yashubije iryo sengesho rye igihe Rebeka yazaga akuhira ingamiya ze. Kubera ko Eliyezeri yasenze, yaboneye Isaka umugore mwiza (Itang 24:12-14, 67). Nta gushidikanya, inshingano uwo mugaragu wa Aburahamu yari yahawe, yari yihariye. Ariko se, kimwe na we, ntitwagombye kwizera ko Yehova yumva amasengesho yacu?

5. Kuki dushobora kuvuga ko n’isengesho rigufi dusenze Yehova bucece rishobora kugira icyo rigeraho?

5 Hari igihe tuba dukeneye gusenga mu buryo bwihutirwa dusaba Imana ubufasha. Igihe kimwe, Umwami Aritazeruzi w’u Buperesi yabonye ko Nehemiya umuhereza we wa vino yari ababaye. Umwami yaramubajije ati “hari icyo unsaba?” Bibiliya ikomeza igira iti ‘nuko [Nehemiya] asaba Imana nyir’ijuru.’ Iryo sengesho ashobora kuba yarasenze bucece, ntiryari rirerire. Ariko kandi, Imana yararishubije, kubera ko Nehemiya yahawe ubufasha buturutse ku mwami bwo kongera kubaka inkuta za Yerusalemu. (Soma muri Nehemiya 2:1-8.) Koko rero, n’isengesho rigufi rivuzwe bucece rishobora kugira icyo rigeraho.

6, 7. (a) Ni uruhe rugero Epafura yadusigiye ku birebana n’isengesho? (b) Kuki dukwiriye gusenga dusabira abandi?

6 Duterwa inkunga yo gusenga dusabirana, ndetse n’iyo nta gihamya cy’ako kanya twagira cy’uko amasengesho yacu arimo asubizwa (Yak 5:16). Epafura wari “umukozi wa Kristo wizerwa” yasabiraga bagenzi be bahuje ukwizera ashyizeho umwete. Igihe Pawulo yandikaga inyandiko ze ari i Roma, yagize ati “Epafura, wabanaga namwe [Abakolosayi], akaba n’umugaragu wa Kristo Yesu, arabatashya, kandi ahora abasabira ashyizeho umwete ngo amaherezo muzahagarare mushikamye kandi mwuzuye, muzi neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. Koko rero, ndahamya ko ashyiraho imihati myinshi ku bwanyu no ku bw’ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli.”—Kolo 1:7; 4:12, 13.

7 Imigi ya Kolosayi, Lawodikiya na Hiyerapoli yari hamwe mu gace ko muri Aziya Ntoya. Abakristo b’i Hiyerapoli bari baturanye n’abantu basengaga imanakazi yitwa Cybèle, ab’i Lawodikiya bari bugarijwe n’ikibazo cy’ubutunzi, naho ab’i Kolosayi bugarijwe n’akaga ka za filozofiya z’abantu (Kolo 2:8). Nta gushidikanya ko Epafura wakomokaga i Kolosayi, ‘yahoraga asabira [Abakristo bagenzi be bo muri uwo mugi] ashyizeho umwete.’ Bibiliya ntitubwira uko amasengesho ya Epafura yasubijwe, ariko ntiyigeze arambirwa gusabira bagenzi be bari bahuje ukwizera; natwe ntidukwiriye kurambirwa. Nubwo tutari ba “kazitereyemo,” dushobora kuba tuzi umuntu, yaba uwo mu muryango wacu cyangwa incuti yacu, uhanganye n’ikigeragezo gikomeye cy’ukwizera kwe (1 Pet 4:15). Birakwiriye rwose ko dusenga tumusabira mu masengesho yacu ya bwite. Pawulo yafashijwe n’amasengesho y’abandi, kandi amasengesho yacu na yo ashobora kugirira abandi akamaro.—2 Kor 1:10, 11.

8. (a) Tuzi dute ko abasaza bo muri Efeso bari bazi agaciro k’isengesho? (b) Ni akahe gaciro duha isengesho dutura Imana?

8 Ese bagenzi bacu bazi ko turi abagabo n’abagore bakunda gusenga? Pawulo amaze guhura n’abari abasaza mu matorero yo muri Efeso, ‘yapfukamye hamwe n’abo bari kumwe bose, maze arasenga.’ Hanyuma “bose bararize cyane maze bagwa Pawulo mu ijosi, baramusoma cyane, kuko bari bababajwe cyane n’ijambo yari yababwiye ko batari kuzongera kumubona ukundi” (Ibyak 20:36-38). Ntituzi amazina y’abo basaza, ariko biragaragara ko bari bazi agaciro k’isengesho. Mu by’ukuri, natwe dukwiriye guha agaciro igikundiro dufite cyo gusenga Imana, kandi twagombye kujya ‘tuzamura amaboko mu budahemuka,’ twizeye ko Data uri mu ijuru azadusubiza.—1 Tim 2:8.

Jya wumvira Imana mu buryo bwuzuye

9, 10. (a) Ni uruhe rugero twasigiwe n’abakobwa ba Selofehadi? (b)  Ku bihereranye n’ishyingiranwa, ni iki Umukristo utarashaka yakwigishwa no kumvira kw’abakobwa ba Selofehadi?

9Gushyira Yehova imbere yacu iteka bizadufasha kumwumvira kandi tuzabona imigisha (Guteg 28:13; 1 Sam 15:22). Ibyo bisaba ko tugira umuco wo kumvira. Reka dufate urugero rw’imyifatire y’abakobwa batanu ba Selofehadi, babayeho mu gihe cya Mose. Mu muco w’Abisirayeli, abahungu ni bo bahabwaga umunani na ba se. Selofehadi yapfuye atarabyara umuhungu, maze Yehova avuga ko abo bakobwa be batanu bagomba guhabwa gakondo yose ya se. Ariko hari ikintu kimwe basabwaga gukora. Bagombaga gushyingiranwa n‘abagabo bo mu bahungu ba Manase, kugira ngo iyo gakondo bahawe izakomeze kuba muri uwo muryango.—Kub 27:1-8; 36:6-8.

10 Abakobwa ba Selofehadi bari bizeye ko nibumvira Imana, ibintu bizagenda neza. Bibiliya igira iti “uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza. Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n’abahungu ba ba se wabo. Barongorwa n’abo mu muryango wa Manase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryango urimo umuryango wa se” (Kub 36:10-12). Abo bakobwa barangwaga no kumvira bakoze ibyo Yehova yategetse (Yos 17:3, 4). Kimwe n’uko abo bakobwa bagaragaje ukwizera, Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka batarashaka bumvira Imana, maze bagashakana n’“uri mu Mwami gusa.”—1 Kor 7:39.

11, 12. Ni mu buhe buryo Kalebu yagaragaje ko yiringiye Imana?

11 Dukeneye kumvira Yehova mu buryo bwuzuye, nk’uko Umwisirayeli witwaga Kalebu yabigenje (Guteg 1:36). Nyuma y’uko Abisirayeli bakurwa muri Egiputa mu kinyejana cya 16 Mbere ya Yesu, Mose yohereje abatasi 12 gutata igihugu cya Kanaani. Ariko Yosuwa na Kalebu, babiri gusa mu bari boherejwe, ni bo bateye abagize ishyanga rya Isirayeli inkunga yo kwiringira Imana kugira ngo bazashobore kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano (Kub 14:6-9). Mu myaka mirongo ine yakurikiyeho, Yosuwa na Kalebu bari bakiriho, bumvira Yehova mu buryo bwuzuye; kandi Imana yakoresheje Yosuwa kugira ngo ayobore Abisirayeli abageze mu Gihugu cy’Isezerano. Icyakora, abatasi 10 batagiraga ukwizera bo, uko bigaragara baguye mu butayu mu gihe cy’imyaka 40 Abisirayeli bamaze babuzereramo.—Kub 14:31-34.

12 Igihe Kalebu wari wararokotse ibyabaye ku Bisirayeli ubwo bazereraga mu butayu yari ageze mu za bukuru, yabwiye Yosuwa ati “jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.” (Soma muri Yosuwa 14:6-9.) Kalebu wari ufite imyaka 85, yisabiye guhabwa akarere k’imisozi ko mu gihugu nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije, nubwo hari hatuwe n’abanzi biberaga mu migi yabo minini igoswe n’inkike.—Yos 14:10-15.

13. Nubwo duhura n’ibigeragezo, ni iki twakora kugira ngo tubone ubufasha?

13 Kimwe na Kalebu wari uwizerwa kandi wumviraga, tuzabona ubufasha buturuka ku Mana ‘nitwomatana n’Uwiteka rwose.’ Niduhura n’ibibazo, tuzabona ubufasha mu gihe tuzaba ‘twomatanye n’Uwiteka rwose.’ Ariko komatana na Yehova ubuzima bwose nk’uko Kalebu yabigenje, bishobora kugorana. Nubwo Umwami Salomo yari yaratangiye neza, yatwawe umutima n’abagore be maze asenga imana z’ibinyoma ageze mu za bukuru, nuko “ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi” (1 Abami 11:4-6). Ibigeragezo twahura na byo byose, tujye twumvira Imana iteka mu buryo bwuzuye kandi tuyihoze imbere yacu.

Jya wiringira Yehova buri gihe

14, 15. Ibyabaye kuri Nawomi bitwigisha iki ku bihereranye no kuba dukeneye kwiringira Imana?

14Tugomba kwiringira Imana, cyane cyane mu gihe duhangayikishijwe n’uko ejo hazaza hazamera. Reka dufate urugero rw’umukecuru witwaga Nawomi wari warapfushije umugabo we n’abahungu be babiri. Ubwo yasubiraga i Buyuda avuye i Mowabu, yaritotombye ati “ntimukanyite Nawomi [risobanura, Umunyagikundiro], ahubwo mujye munyita Mara [risobanura, Ushaririwe] kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane. Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomi ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”—Rusi 1:20, 21.

15 Iyo dusomye igitabo cya Rusi tubigiranye ubwitonzi, tubona ko nubwo Nawomi yari ahangayitse yakomeje kwiringira Yehova. Mbega ukuntu ibintu byaje guhinduka! Rusi umukazana we yaje kuba umugore wa Bowazi, hanyuma abyara umuhungu. Nawomi ni we wareze uwo mwana kandi inkuru ikomeza igira iti “abagore b’abaturanyi be bamwita izina bati ‘Nawomi abyariwe umuhungu.’ Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi” (Rusi 4:14-17). Igihe Nawomi azazukira kuba ku isi, azamenya ko Rusi na we uzaba yazutse, yaje kuba nyirakuruza wa Yesu, ari we Mesiya (Mat 1:5, 6, 16). Kimwe na Nawomi, ntidushobora kumenya uko imimerere mibi tubamo izahinduka. Ku bw’ibyo rero, nimucyo duhore twiringira Imana nk’uko mu Migani 3:5, 6 hadutera inkunga hagira hati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”

Jya wishingikiriza ku mwuka wera

16. Ni gute umwuka wera w’Imana wafashije bamwe mu bakuru bo muri Isirayeli ya kera?

16Nidushyira Yehova imbere yacu iteka, azatuyobora akoresheje umwuka wera we (Gal 5:16-18). Umwuka w’Imana wari ku bakuru b’Abisirayeli 70, Mose yatoranyije kugira ngo ‘bazajye bahekana na we uwo mutwaro w’[Abisirayeli].’ Eludadi na Medadi ni bo bonyine bavuzwe mu mazina, ariko umwuka watumye bose hamwe basohoza inshingano zabo (Kub 11:13-29). Nta gushidikanya ko bari abantu bashoboye, bubaha Imana, b’inyangamugayo kandi banga impongano, kimwe n’abari barigeze gutoranywa mbere yaho (Kuva 18:21). Muri iki gihe, abasaza b’Abakristo bagaragaza imico nk’iyo.

17. Umwuka wera wa Yehova wagize uruhe ruhare mu kubaka ihema ry’ibonaniro?

17 Umwuka wera wa Yehova wagize uruhare rukomeye mu kubaka ihema ry’ibonaniro mu butayu. Yehova yashyizeho Besalēli, umunyabukorikori w’umuhanga, kugira ngo abe ari we uhagararira imirimo yo kubaka ihema ry’ibonaniro, amusezeranya ko ‘azamwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose’ (Kuva 31:3-5). Abagabo b’“abahanga” bakoranye na Besalēli kandi Oholiyabu amufasha gusohoza iyo nshingano ishishikaje. Byongeye kandi, umwuka wa Yehova watumye umuntu wese wemezwaga n’umutima we atanga impano (Kuva 31:6; 35:5, 30-34). Uwo mwuka ni na wo utuma abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bakora ibyo bashoboye byose kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami (Mat 6:33). Dushobora kuba dufite ubushobozi runaka, ariko dukeneye gusenga dusaba umwuka wera kandi tukareka ukatuyobora niba dushaka gusohoza umurimo Yehova yashinze ubwoko bwe muri iki gihe.—Luka 11:13.

Jya wubaha Yehova Nyiringabo buri gihe

18, 19. (a) Ni iyihe myifatire umwuka w’Imana utuma tugira? (b) Ni iki wigishijwe n’urugero rwa Simeyoni n’urwa Ana?

18Umwuka wera utuma dukomeza kumvira Yehova no kumushyira imbere yacu iteka. Ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya kera bwarabwiwe buti ‘Uwiteka Nyiringabo mube ari we mwubaha’ (Yes 8:13). Simeyoni na Ana ni abantu babiri bari bageze mu za bukuru bubahaga Imana mu kinyejana cya mbere. (Soma muri Luka 2:25-38.) Simeyoni yari yarizeye ubuhanuzi bwavugaga ibirebana na Mesiya kandi ‘yari ategereje ihumure rya Isirayeli.’ Imana yasutse umwuka wayo kuri Simeyoni kandi imusezeranya ko yari gukomeza kubaho kugeza abonye Mesiya. Ibyo ni ko byagenze. Umunsi umwe, mu mwaka wa 2 Mbere ya Yesu, Yesu yajyanywe mu rusengero na nyina Mariya hamwe na Yosefu wari warahawe inshingano yo kurera uwo mwana. Simeyoni yuzuye umwuka wera avuga amagambo y’ubuhanuzi yerekezaga kuri Mesiya, kandi ahanura ishavu Mariya yari kugira igihe Yesu yari kumanikwa ku giti cy’umubabaro. Ariko iyumvishe ibyishimo byinshi Simeyoni yagize igihe yateruraga uwari kuzaba “Kristo, Uwo Yehova yasize”! Kandi se mbega urugero rwiza Simeyoni yasigiye abagaragu b’Imana muri iki gihe!

19 Umukecuru w’imyaka 84 witwaga Ana “ntiyigeraga abura mu rusengero.” Yakoreye Yehova umurimo wera ku manywa na nijoro, “yiyiriza ubusa kandi asenga yinginga.” Ana na we yari ahari igihe umwana Yesu yazanwaga mu rusengero. Mbega ukuntu yishimiye kubona uwari kuzaba Mesiya! Ni koko, muri ako kanya yatangiye “gushima Imana kandi avuga iby’uwo mwana abibwira abantu bose bari bategereje gucungurwa.” Ana yahise abwira abandi iby’iyo nkuru nziza! Kimwe na Simeyoni na Ana, muri iki gihe Abakristo bageze mu za bukuru bashimishwa n’uko abakorera Yehova batajya bananirwa kuba Abahamya be n’iyo baba bashaje.

20. Twaba bato cyangwa abakuru, ni iki tugomba gukora kandi kuki?

20 Twaba bato cyangwa bakuru, dukeneye gukomeza gushyira Yehova imbere yacu iteka. Hanyuma na We azaduha umugisha ku bw’imihati dushyiraho tubwira abandi ibihereranye n’Ubwami n’ibikorwa bihebuje buzakorera abantu (Zab 71:17, 18; 145:10-13). Icyakora, kugira ngo dushobore kubaha Yehova, tugomba kugaragaza imico tumukomoraho. Ni iki dushobora kwiga kuri iyo mico mu gihe dusuzuma izindi nkuru zo muri Bibiliya?

Ni gute wasubiza?

• Tuzi dute ko Yehova yumva amasengesho?

• Kuki tugomba kumvira Imana mu buryo bwuzuye?

• Nubwo twaba turi mu bibazo, kuki twagombye kwiringira Yehova buri gihe?

• Ni gute umwuka wera w’Imana ufasha abantu bayo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Isengesho Nehemiya yatuye Yehova ryagize icyo rigeraho

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Kwibuka uko imimerere ya Nawomi yaje guhinduka bizadufasha kwiringira Yehova