Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu Kristo yari umumisiyonari uruta abandi

Yesu Kristo yari umumisiyonari uruta abandi

Yesu Kristo yari umumisiyonari uruta abandi

‘Ni jye umuhagarariye kandi ni We wantumye.’​—YOH 7:29.

1, 2. Umumisiyonari ni iki, kandi se ni nde ushobora kwitwa Umumisiyonari ukomeye kuruta abandi?

NI IKI uhita utekereza iyo wumvise ijambo ngo “umumisiyonari”? Hari bamwe bahita batekereza abamisiyonari b’amadini yiyita aya gikristo, abenshi muri abo bamisiyonari bakaba baragiye bivanga muri politiki n’ubucuruzi by’ibihugu bakoreramo. Icyakora, kubera ko uri Umuhamya wa Yehova, ushobora gutekereza ku bamisiyonari boherezwa n’Inteko Nyobozi kugira ngo bajye kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi (Mat 24:14). Abo bamisiyonari bazira ubwikunde batanga igihe cyabo n’imbaraga zabo, bakabikoresha mu murimo ufite agaciro wo gufasha abantu kwegera Yehova Imana no kugirana na we imishyikirano yihariye.—Yak 4:8.

2 Amagambo “umumisiyonari” n’“abamisiyonari” ntaboneka mu mwandiko w’ingenzi wa Bibiliya yitwa Ibyanditswe Byera: Ubuhinduzi bw’Isi Nshya. Muri Bibiliya y’ubwo buhinduzi ifite ibisobanuro bigaragara ahagana hasi ku ipaji, ijambo ry’Ikigiriki rigaragara mu Befeso 4:11 ryahinduwemo “ababwirizabutumwa” rishobora nanone guhindurwamo “abamisiyonari.” Yehova ni Umubwirizabutumwa uruta abandi bose, ariko ntashobora kwitwa Umumisiyonari ukomeye kuruta abandi bose kubera ko ntawigeze amutuma. Icyakora, Yesu Kristo yavuze ibihereranye na Se wo mu ijuru agira ati ‘ni jye umuhagarariye kandi ni We wantumye’ (Yoh 7:29). Kugira ngo Yehova agaragaze urukundo rukomeye akunda abantu, yohereje Umwana we w’ikinege ku isi (Yoh 3:16). Yesu ashobora kwitwa Umumisiyonari ukomeye kuruta abandi, Umumisiyonari uhebuje, kubera ko imwe mu mpamvu zamuzanye ku isi, ari ‘ukugira ngo ahamye ukuri’ (Yoh 18:37). Yagiraga ingaruka nziza mu buryo bwuzuye mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi ibyo yagezeho mu murimo we biracyadufitiye akamaro. Urugero, twaba turi abamisiyonari cyangwa tutari bo, dushobora gukoresha uburyo yakoreshaga yigisha, mu murimo wacu wo kubwiriza.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Inshingano ya Yesu yo gutangaza Ubwami, ituma twibaza ibibazo bikurikira: ni ibiki Yesu yahuye na byo mu murimo we igihe yari ku isi? Kuki uburyo bwe bwo kwigisha bwagize icyo bugeraho? Kandi se, ni iki cyatumye umurimo we ugira icyo ugeraho?

Umutima w’ubwitange ni wo watumye Yesu abwiriza

4-6. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byahindutse mu buzima bwa Yesu amaze koherezwa ku isi?

4 Abamisiyonari bo muri iki gihe n’Abakristo bamwe bimukira mu duce tuba dukeneye ababwiriza b’Ubwami kurusha utundi, bashobora gukenera kwimenyereza imimerere iri hasi y’iyo bari bamenyereye kubamo. Ariko ntidushobora no kwiyumvisha itandukaniro riri hagati y’imimerere Yesu yabayemo ku isi n’iyo yarimo akiri mu ijuru, aho yabanaga na Se hamwe n’abamarayika bakoreraga Yehova bafite intego nziza (Yobu 1:6; 2:1). Mbega ukuntu ibyo bitandukanye no kubana n’abantu b’abanyabyaha, mu isi yangiritse (Mar 7:20-23)! Ndetse byasabye Yesu kwihanganira ishyari ryari hagati mu bigishwa be b’inkoramutima (Luka 20:46; 22:24). Birumvikana ko yitwaye neza muri buri kintu cyose yahuye na cyo ku isi.

5 Yesu ntiyamenye kuvuga ururimi ruvugwa n’abantu mu buryo bw’igitangaza, yatangiye kurwiga akiri umwana. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’igihe yategekaga abamarayika mu ijuru! Igihe Yesu yari ku isi yakoresheje nibura rumwe mu “ndimi z’abantu.” Urwo rurimi rwari rutandukanye cyane n’indimi ‘z’abamarayika’ (1 Kor 13:1). Ariko ku bihereranye no gukoresha amagambo meza, nta muntu n’umwe wigeze avuga nk’uko Yesu yavugaga.—Luka 4:22.

6 Reka turebe ubundi buryo ibintu byahindutse cyane ku birebana n’Umwana w’Imana igihe yazaga ku isi. Nubwo Yesu atarazwe icyaha cya Adamu, yahindutse umuntu kimwe n’abari kuzaba “abavandimwe” be cyangwa abigishwa be basutsweho umwuka. (Soma mu Baheburayo 2:17, 18.) Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu ku isi, yirinze gusaba Se wo mu ijuru kumwoherereza “legiyoni [zisaga] cumi n’ebyiri z’abamarayika.” Ariko tekereza ku biremwa by’abamarayika we ubwe yategekaga ari Mikayeli, Umumarayika Mukuru (Mat 26:53; Yuda 9)! Ni byo koko Yesu yakoze ibitangaza, ariko ibintu yakoze igihe yari ku isi ni bike ubigereranyije n’ibyo yari ashoboye gukora mu ijuru.

7. Ni gute Abayahudi bafataga Amategeko?

7 Igihe Yesu yari “Jambo” ataraza ku isi ari umuntu, ashobora kuba ari we wari umuvugizi w’Imana wayoboye Abisirayeli mu butayu (Yoh 1:1; Kuva 23:20-23). Ariko kandi, ‘Abisirayeli bahawe Amategeko yatanzwe n’abamarayika, ntibayakomeza’ (Ibyak 7:53; Heb 2:2, 3). Mu by’ukuri, abayobozi b’idini b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bananiwe gusobanukirwa icyo Amategeko yari agamije. Reka dufate urugero rw’itegeko ry’Isabato. (Soma muri Mariko 3:4-6.) Abanditsi n’Abafarisayo ‘birengagizaga ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka’ (Mat 23:23). Nyamara kandi, Yesu ntiyigeze atezuka ngo areke gutangaza ukuri.

8. Kuki Yesu ashobora kudufasha?

8 Umutima w’ubwitange ni wo watumye Yesu agaragariza abantu urukundo kandi akifuza cyane kubafasha. Ntiyigeze areka kugira umwuka w’ubumisiyonari. Kandi kubera ko yakomeje kubera Yehova indahemuka igihe yari ku isi, ‘yahawe inshingano yo kuzageza abamwumvira bose ku gakiza k’iteka.’ Byongeye kandi, “kubera ko na we ubwe yababaye igihe yageragezwaga, ni cyo gituma ashobora gufasha [twe] abageragezwa.”—Heb 2:18; 5:8, 9.

Yatojwe neza kugira ngo abe umwigisha

9, 10. Mbere y’uko Yesu aza ku isi, ni iyihe myitozo yahawe?

9 Mbere y’uko Abakristo bo muri iki gihe boherezwa kuba abamisiyonari, Inteko Nyobozi ibateganyiriza uburyo bwo guhabwa imyitozo. Ese Yesu Kristo yaba yarahawe imyitozo? Yego, ariko ntiyigeze ajya kwiga mu mashuri ya ba rabi mbere y’uko aba Mesiya; nta nubwo yigiye ku birenge bya bamwe mu bayobozi b’idini bari ibyamamare (Yoh 7:15; gereranya n’Ibyakozwe 22:3). None se kuki Yesu yari umwigisha wujuje ibisabwa?

10 Uretse ibyo Yesu ashobora kuba yarigishijwe na nyina Mariya, ndetse na Yosefu wari se wamureraga, imyitozo y’ingenzi yo kuzakora umurimo we yayihawe na Yehova we wari ukwiriye kumutoza kurusha abandi bose. Ku bihereranye n’ibyo, Yesu yagize ati “kubera ko ntavuze ibyo nibwirije, ahubwo Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga” (Yoh 12:49). Zirikana ko Umwana yari yarahawe amabwiriza agusha ku ngingo arebana n’ibyo yagombaga kwigisha. Nta gushidikanya, mbere y’uko Yesu aza hano ku isi, yamaze igihe kinini ahabwa amabwiriza na Se. Ni iyihe myitozo yashoboraga guhabwa iruta iyo yahawe na Se?

11. Ni mu rugero rungana iki Yesu yagaragaje uko Se yita ku bantu?

11 Kuva Umwana akiremwa yari afitanye na Se imishyikirano yihariye. Mbere y’uko Yesu aza ku isi ari umuntu, yamenye uko Imana yitaga ku bantu binyuze mu kwitegereza uko Yehova yashyikiranaga na bo. Urukundo Imana ikunda abantu rwagaragajwe n’Umwana wayo, ku buryo uwo witwa Bwenge yagize ati “ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu.”—Imig 8:22, 31.

12, 13. (a) Ni gute Yesu yigishijwe binyuze mu kwitegereza ukuntu Se yashyikiranaga n’Abisirayeli? (b) Ni gute Yesu yashyize mu bikorwa imyitozo yahawe?

12 Imyitozo Umwana yahawe yari inakubiyemo kwitegereza ukuntu Se yakemuraga ibibazo bikomeye. Reka dufate urugero rw’ukuntu Yehova yakemuye ikibazo cy’Abisirayeli bari barigometse. Muri Nehemiya 9:28 hagira hati “iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe [Yehova]. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri.” Kubera ko Yesu yakoranye na Yehova kandi akamwitegereza, byatumye yigana Se mu kugaragariza impuhwe abo yabwirizaga.—Yoh 5:19.

13 Yesu yashyize iyo myitozo mu bikorwa igihe yashyikiranaga n’abigishwa be abigiranye impuhwe. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, intumwa ze zose yakundaga ‘zaramusize zirahunga’ (Mat 26:56; Yoh 13:1). Ndetse intumwa Petero yihakanye Kristo incuro eshatu! Nyamara, Yesu yari yiteguye kongera kwakira intumwa ze igihe zari kuba zimugarukiye. Yabwiye Petero ati “nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora; kandi nawe numara guhindukira, uzakomeze abavandimwe bawe” (Luka 22:32). Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yubatswe ku rufatiro “rw’intumwa n’abahanuzi,” kandi amabuye y’urufatiro rwa Yerusalemu Nshya yanditseho amazina y’intumwa 12 zizerwa z’Umwana w’Intama, Yesu Kristo. Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo bitanze, ni ukuvuga “izindi ntama,” ni umuteguro w’ababwiriza b’Ubwami wiyongera uyobowe n’ukuboko gukomeye kw’Imana hamwe n’ubutegetsi bw’Umwana wayo ikunda.—Efe 2:20; Yoh 10:16; Ibyah 21:14.

Uko Yesu yigishaga

14, 15. Ni mu buhe buryo inyigisho za Yesu zari zitandukanye n’iz’abanditsi n’Abafarisayo?

14 Ni gute Yesu yashyize mu bikorwa imyitozo yahawe igihe yigishaga abigishwa be? Iyo tugereranyije inyigisho za Yesu n’iz’abayobozi b’idini b’Abayahudi, tubona neza ko uburyo bwe bwo kwigisha bwari ubwo mu rwego rwo hejuru. Abanditsi n’Abafarisayo ‘bahinduye ubusa ijambo ry’Imana bitewe n’imigenzo yabo.’ Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ibyo Yesu yigishaga ntibyari ibye bwite, yibandaga ku Ijambo ry’Imana, ni ukuvuga ubutumwa bwayo (Mat 15:6; Yoh 14:10). Ibyo ni byo natwe dukeneye gukora.

15 Hari ikindi kintu cyatumye inyigisho za Yesu zitandukana cyane n’iz’abakuru b’idini. Yavuze ibihereranye n’abanditsi n’Abafarisayo agira ati “ibintu byose bababwira mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora” (Mat 23:3). Yesu yashyiraga mu bikorwa ibyo yigishaga. Reka dufate urugero rugaragaza ko ibyo bintu ari ukuri.

16. Kuki wavuga ko Yesu yabagaho mu buryo buhuje n’amagambo ye agaragara muri Matayo 6:19-21?

16 Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘kwibikira ubutunzi mu ijuru.’ (Soma muri Matayo 6:19-21.) Ese Yesu yaba yarabayeho mu buryo buhuje n’iyo nama? Ni byo, kubera ko yivugiye amagambo ahuje n’ukuri agira ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere bifite aho bitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Luka 9:58). Yesu yabagaho mu buzima bworoheje. Ikintu cy’ibanze yahugiragamo kwari ugutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi yagaragaje icyo kubaho nta mihangayiko iterwa no kwirundanyiriza ubutunzi mu isi bisobanura. Yesu yagaragaje ukuntu ari byiza cyane kwibikira ubutunzi mu ijuru “aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura ntibapfumure ngo babwibe.” Mbese ukurikiza inama ya Yesu yo kwibikira ubutunzi mu ijuru?

Imico yatumaga abantu bakunda Yesu

17. Ni iyihe mico yatumye Yesu aba umubwirizabutumwa udasanzwe?

17 Ni iyihe mico yatumye Yesu aba umubwirizabutumwa udasanzwe? Umuco wa mbere ni ukuntu yitwaraga ku bantu yafashaga. Imwe mu mico myiza ya Yehova yagaragajwe na Yesu ni ukwicisha bugufi, urukundo n’impuhwe. Zirikana ukuntu iyo mico myiza yamureherejeho abantu benshi.

18. Kuki twavuga ko Yesu yicishaga bugufi?

18 Kubera ko Yesu yari yaremeye inshingano yo kuza ku isi “yiyambuye byose amera nk’umugaragu, maze amera nk’abantu” (Fili 2:7). Icyo cyari igikorwa kigaragaza kwicisha bugufi. Byongeye kandi, Yesu ntiyigeze asuzugura abantu. Ntiyigeze yibwira ati ‘navuye mu ijuru, mwagombye kunyumva.’ Mu buryo bunyuranye n’abiyitaga ba mesiya, Yesu ntiyigeze yirata avuga ko ari we Mesiya w’ukuri. Rimwe na rimwe, yabwiraga abantu ko batagenda bamuvuga hirya no hino cyangwa ngo bavuge ibyo yabaga yakoze (Mat 12:15-21). Yesu yashakaga ko abantu ubwabo bifatira imyanzuro yo kumukurikira bashingiye ku byo bo ubwabo biboneye. Mbega ukuntu abigishwa be batewe inkunga no kumenya ko Umwami wabo atari abitezeho ko bamera nk’abamarayika batunganye yahoranye na bo mu ijuru!

19, 20. Ni gute urukundo n’impuhwe byatumye Yesu afasha abantu?

19 Nanone kandi, Yesu Kristo yagaragazaga urukundo, umuco w’ingenzi mu mico ya Se wo mu ijuru (1 Yoh 4:8). Urukundo ni rwo rwatumaga Yesu yigisha ababaga bamuteze amatwi. Urugero, zirikana ibyiyumvo yagaragarije musore w’umutware. (Soma muri Mariko 10:17-22.) Yesu ‘yumvise amukunze’ maze ashaka kumufasha. Ariko uwo musore w’umutware ntiyahaze ibintu byinshi yari afite kugira ngo akurikire Kristo.

20 Mu mico yatumaga abantu bakunda Yesu, harimo kugira impuhwe. Abantu bitabiraga inyigisho za Yesu bari baremerewe n’ibibazo nk’uko bimeze ku bantu bose badatunganye. Kubera ko ibyo Yesu yari abizi, yabigishije abigiranye impuhwe. Reka dufate urugero rugaragaza ibyo. Igihe kimwe, Yesu n’abigishwa be bari bahuze batabonye n’akanya ko gufungura. Ariko se Yesu yabyitwayemo ate igihe yabonaga imbaga y’abantu yakoranye? Bibiliya igira iti “yumva abagiriye impuhwe kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Nuko atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mar 6:34). Yesu yabonye imimerere ibabaje abantu yabwirizaga barimo, bituma akoresha imbaraga ze zose kugira ngo abigishe kandi akora ibitangaza ku bw’inyungu zabo. Bamwe barehejwe n’imico ye myiza, bakururwa n’amagambo yavugaga maze bahinduka abigishwa be.

21. Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

21 Hari byinshi twakwigira ku buryo Yesu yakoze umurimo we hano ku isi, nk’uko ingingo ikurikira izabigaragaza. Ni mu buhe buryo bundi dushobora kwigana Yesu Kristo, Umumisiyonari ukomeye kuruta abandi?

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe myitozo Yesu yahawe mbere y’uko aza hano ku isi?

• Ni gute uburyo Yesu yakoreshaga yigisha bwarutaga ubw’abanditsi n’Abafarisayo?

• Ni iyihe mico yatumaga Yesu akundwa n’abantu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ni gute Yesu yigishije imbaga y’abantu?