Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bonera ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe

Bonera ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe

Bonera ibyishimo mu ishyingiranwa ryawe

“Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, kandi rukomezwa no kujijuka.”—IMIG 24:3.

1. Ni gute ubwenge bw’Imana bwagaragariye mu byo yakoreye umuntu wa mbere?

DATA wo mu ijuru urangwa n’ubwenge azi icyatubera cyiza. Urugero, Imana yabonye ko kugira ngo umugambi wayo usohore, ‘bitari byiza ko umuntu aba wenyine’ mu busitani bwa Edeni. Ikintu cy’ingenzi kugira ngo uwo mugambi usohore cyari uko abantu bashyingiranywe babyara abana hanyuma ‘bakuzura isi.’—Itang 1:28; 2:18.

2. Ni iyihe gahunda Yehova yashyizeho ku bw’inyungu z’abantu?

2 Yehova yaravuze ati “reka muremere umufasha umukwiriye.” Ubwo ni bwo Imana yasinzirije umuntu wa mbere, maze mu mubiri we wari utunganye ikuramo urubavu. Urwo rubavu iruremamo umugore. Igihe Yehova yashyiraga Adamu uwo mugore utunganye, ari we Eva, uwo mugabo yaravuze ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo.” Koko rero, Eva yari umugore ukwiriye Adamu. Buri wese yari kugira ibimuranga n’imico byihariye, ariko bombi bari batunganye kandi bararemwe mu ishusho y’Imana. Bityo, Yehova yashyingiye umugabo n’umugore ba mbere. Ntibyagoye Adamu na Eva kwemera iyo gahunda Imana yari ishyizeho, kuko yari gutuma bafatanya kandi bagashyigikirana.—Itang 1:27; 2:21-23.

3. Ni gute bamwe bafata impano y’ishyingiranwa, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

3 Ikibabaje ni uko ubu umwuka wo kwigomeka wogeye mu isi. Ibibazo biterwa n’uwo mwuka ntibituruka ku Mana. Abantu benshi bahinyura impano y’Imana y’ishyingiranwa, bakabona ko ritagihuje n’igihe kandi ko ari isoko yo kumanjirwa cyangwa amakimbirane. Abenshi mu bashyingiranwa bihutira gutana. Abana bashobora kutagaragarizwa urukundo rwa kibyeyi kandi ababyeyi bashobora kubifashisha kugira ngo bagere ku nyungu zabo. Ababyeyi benshi banga kwigomwa nubwo byaba ari ukugira ngo habeho amahoro n’ubumwe (2 Tim 3:3). Ni gute ishyingiranwa ryakomeza kurangwa n’ibyishimo muri ibi bihe biruhije? Ni gute gushyikirana no kumvira ubuyobozi bwa Yehova bigira uruhare runini mu gutuma umuryango udasenyuka? Ni iki dushobora kwigira ku ngero zo muri iki gihe z’abantu bakomeje kugira ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo?

Jya wumvira ubuyobozi Yehova atanga

4. (a) Ni ubuhe buyobozi bwahumetswe Pawulo yatanze ku bihereranye n’ishyingiranwa? (b) Ni gute Abakristo bumvira bakurikiza ubuyobozi Pawulo yatanze?

4 Pawulo intumwa y’Umukristo yahaye abapfakazi ubuyobozi bwahumetswe, avuga ko niba bashaka kongera gushaka bagombye gushakana n’“uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Ibyo ntibyari bishya ku Bakristo bari barahoze bagengwa n’Amategeko. Itegeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, ryagaragazaga neza ko batagombaga ‘gushyingirana’ n’uwo ari we wese wo mu mahanga y’abapagani yari abakikije. Yehova yongeyeho ibisobanuro bigaragaza neza akaga gaterwa no kutumvira iryo hame ry’Imana. Yagize ati “kuko [abatari Abisirayeli] bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba” (Guteg 7:3, 4). Ni iki Yehova yiteze ku bagaragu be bo muri iki gihe ku bihereranye no guhitamo uwo bazashyingiranwa? Uko bigaragara, umugaragu w’Imana yagombye guhitamo uwo bazashyingiranwa uri “mu Mwami,” wiyeguriye Imana, wabatijwe kandi bahuje imyizerere. Kumvira ubuyobozi bwa Yehova mu gihe umuntu ahitamo uwo bazashyingiranwa, ni yo nzira irangwa n’ubwenge.

5. Ni gute Yehova n’Abakristo bashakanye bafata indahiro zikorwa mu gihe cy’ishyingiranwa?

5 Indahiro zikorwa igihe cy’ishyingiranwa ni izera mu maso y’Imana. Igihe Yesu Umwana w’Imana, yerekezaga ku ishyingiranwa rya mbere yagize ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:6). Umwanditsi wa zaburi atwibutsa ukuntu indahiro ari ikintu kigomba gufatanwa uburemere agira ati “utambire Imana ishimwe, uhigure Isumbabyose umuhigo wawe” (Zab 50:14). Nubwo abashyingiranywe bashobora kugira ibyishimo byinshi, indahiro baba baragiranye ku munsi w’ubukwe ziba zigomba gufatanwa uburemere, kandi zikajyana n’inshingano.—Guteg 23:22.

6. Ni iki urugero rwa Yefuta rushobora kutwigisha?

6 Reka dufate urugero rwa Yefuta wabaye umucamanza muri Isirayeli mu kinyejana cya 12 Mbere ya Yesu. Yahigiye Yehova umuhigo agira ati “nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.” Yefuta atahutse asubiye iwe i Misipa, yabonye umukobwa we w’ikinege asohotse aje kumusanganira. Ese Yefuta yaba yarashakishije uburyo bwo kwirengagiza guhigura umuhigo we? Oya. Yaravuze ati “nahigiye imbere y’Uwiteka, none simbasha kwivuguruza” (Abac 11:30, 31, 35). Yefuta yahiguye umuhigo yari yahigiye Yehova, nubwo ibyo byamusabaga kutazagira umukomokaho wo kwitirirwa izina rye. Ni koko, umuhigo wa Yefuta utandukanye n’indahiro zikorwa mu gihe cy’ishyingiranwa, ariko kuba yarahiguye umuhigo we, bibera abagabo n’abagore b’Abakristo urugero ku birebana n’indahiro bagirana.

Ni iki gituma ishyingiranwa riba ryiza?

7. Ni ibihe bintu abantu bakimara gushyingiranwa baba basabwa guhindura?

7 Abantu benshi bashyingiranywe iyo batekereje igihe barambagizanyaga, bumva babikunze cyane. Mbega ukuntu byari biteye amatsiko kumenya neza umuntu bazashakana! Uko barushagaho kumarana igihe, ni na ko barushagaho kumenyana. Ariko ishyingiranwa ryabo, ryaba ryarakurikiye igihe cy’irambagiza, cyangwa bakaba barahujwe n’undi muntu, amaherezo iyo bamaze gushyingiranwa biba ngombwa ko buri wese agira ibyo ahindura. Hari umugabo wagize ati “ikibazo cy’ingutu twari dufite cyari icyo kumenya ko tutakiri abaseribateri. Byafashe igihe kugira ngo dushobore kumenya guha umwanya ukwiriye ubucuti twari dufitanye n’abandi bantu n’imishyikirano twagiranaga na bene wacu.” Undi mugabo umaze imyaka 30 ashatse, yiboneye ko mu gihe yari amaze gushaka, gushyira mu gaciro byamusabaga “gutekereza aha babiri.” Mbere y’uko uwo mugabo yemera ubutumire runaka cyangwa agirana amasezerano n’abantu, yabanzaga kubaza umugore we, maze agafata umwanzuro yitaye ku bibafitiye akamaro bombi. Mu mimerere nk’iyo, gushyira mu gaciro ni ngombwa.—Imig 13:10.

8, 9. (a) Kuki gushyikirana neza ari iby’ingenzi? (b) Ni mu yihe mimerere biba ngombwa ko umuntu agira icyo ahindura, kandi se kuki bikwiriye?

8 Rimwe na rimwe, ishyingiranwa rihuza abantu babiri bakomoka mu mico itandukanye. Iyo bimeze bityo, ni bwo abantu baba bakeneye gushyikirana bisanzuye. Uburyo bwo gushyikirana buratandukanye. Kwitegereza ukuntu uwo mwashakanye aganira na bene wabo bishobora kugufasha gusobanukirwa neza uwo ari we. Hari igihe ikivuzwe ataba ari cyo kigaragaza ikiri ku mutima w’umuntu, ahubwo uko yakivuze akaba ari byo bikigaragaza. Nanone, hari byinshi bishobora kwigwa nta kintu kivuzwe (Imig 16:24; Kolo 4:6). Gushishoza ni ingenzi kugira ngo habeho ibyishimo.—Soma mu Migani 24:3.

9 Mu gihe cyo guhitamo uburyo bwo kwidagadura no kwirangaza, benshi bagiye babona ko ari iby’ingenzi kwemera kugira ibyo bahindura. Wenda mbere y’uko mushyingiranwa, uwo mwashakanye ashobora kuba yaramaraga igihe muri siporo cyangwa indi myidagaduro. Ese hari ibyo mukeneye guhindura (1 Tim 4:8)? Ibyo ni na ko biri ku birebana n’igihe wamaraga uri kumwe na bene wanyu. Birumvikana ko abashakanye baba bakeneye igihe kugira ngo bashobore kwita ku by’umwuka kandi bakorere hamwe n’ibindi bintu.—Mat 6:33.

10. Ni gute gushyira mu gaciro bizagira uruhare mu gutuma habaho imishyikirano myiza hagati y’ababyeyi n’abana babo bashatse?

10 Iyo umugabo ashatse, asiga se na nyina, kandi uko ni na ko bimeze ku mugore. (Soma mu Itangiriro 2:24.) Icyakora, ubuyobozi Imana itanga ku birebana no kubaha ababyeyi, ntibugira imipaka. Ku bw’ibyo, na nyuma y’uko umugabo n’umugore bashyingiranwa, bashobora kujya bamarana igihe runaka n’ababyeyi babo hamwe na bene wabo. Hari umugabo umaze imyaka 25 ashatse wagize ati “akenshi gushyira mu gaciro ku birebana no kwita ku byo uwo mwashakanye akenera n’ibyo ababyeyi bawe, abo muvukana ndetse na bene wabo w’uwo mwashakanye bifuza, biragora. Kugira ngo ngere ku mwanzuro w’uko nakwitwara muri iyo mimerere, umurongo wo mu Itangiriro 2:24 waramfashije cyane. Buri wese aba agomba kubera indahemuka bene wabo no kugira ibyo abakorera. Ariko uwo murongo wanyeretse ko uwo twashakanye ari we ugomba kuza mu mwanya wa mbere.” Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi b’Abakristo bashyira mu gaciro bazubaha ishyingiranwa ry’abana babo, bumve ko abana babo bashinze umuryango wunze ubumwe, aho umugabo ari we mbere na mbere ufite inshingano yo kuyobora uwo muryango.

11, 12. Kuki icyigisho cy’umuryango n’isengesho rivuye ku mutima ari ibintu by’ingenzi ku bashakanye?

11 Kugira icyigisho cy’umuryango gihoraho ni ingirakamaro. Ibyagiye biba mu miryango myinshi ya gikristo bihamya ko ibyo ari ukuri. Bishobora kutoroha gushyiraho gahunda y’icyigisho cy’umuryango nk’iyo cyangwa kuyikomeza. Hari umutware w’umuryango wivugiye ati “turamutse dushoboye gusubira inyuma kugira ngo tugire ikintu duhindura, icyo twakora ni ukwihatira kugira icyigisho cy’umuryango gihoraho kuva tugishyingiranwa.” Yongeyeho ati “kubona ukuntu umugore wanjye agaragaza ibyishimo igihe hari ikintu gifitanye isano n’ukuri kwa Bibiliya tubonye mu cyigisho cyacu cy’umuryango biba bishimishije cyane, ni nko kubona impano ihebuje.”

12 Ikindi kintu kidufasha ni ugusengera hamwe (Rom 12:12). Iyo abashakanye bombi basenga Yehova, imishyikirano ya bugufi baba bafitanye n’Imana ishobora gutuma ibyishimo babonera mu muryango wabo birushaho kwiyongera (Yak 4:8). Hari umugabo w’Umukristo wabisobanuye agira ati “guhita umuntu asaba imbabazi z’amakosa yakoze kandi akayavuga igihe asengera hamwe n’uwo bashakanye, ni uburyo bwo kugaragaza akababaro kavuye ku mutima, ndetse n’iyo kaba ari akantu gato katumye umuntu ababara.”—Efe 6:18.

Mujye mushyikirana mu muryango

13. Ni iyihe nama Pawulo yahaye abashakanye ku birebana n’imibonano mpuzabitsina?

13 Abakristo bashakanye bakeneye kwirinda ibikorwa bitesha agaciro imibonano mpuzabitsina y’abashakanye, urugero nk’ibikorwa bimenyerewe muri iyi si yasaze mu by’ibitsina. Pawulo yatanze inama ku birebana n’ibyo agira ati “umugabo ahe umugore we ibyo amugomba, ariko umugore na we abigenzereze atyo umugabo we. Umugore ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugabo we; mu buryo nk’ubwo nanone, umugabo ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugore we.” Hanyuma Pawulo yatanze iyi nama isobanutse neza igira iti “umwe ntakime undi icyo amugomba, keretse mubyemeranyijeho mukabigenera igihe.” Kubera iki? “Kugira ngo mubone igihe cyo gusenga kandi mushobore kongera guhura, kugira ngo Satani adakomeza kubagerageza bitewe no kunanirwa kwifata kwanyu” (1 Kor 7:3-5). Kuba Pawulo yaravuzemo isengesho bigaragaza ibyo Umukristo yagombye gushyira mu mwanya wa mbere. Ariko yanagaragaje ko Umukristo wese washatse yagombye kwiyumvisha ibyo umubiri w’uwo bashakanye ukeneye hamwe n’ibyiyumvo bye.

14. Ni gute amahame ashingiye ku Byanditswe ashyirwa mu bikorwa ku birebana n’imibonano mpuzabitsina y’abashakanye?

14 Umugabo n’umugore bagomba kuganira nta cyo bakingana, kandi bakamenya ko iyo kwitanaho bibuze mu birebana n’imibonano mpuzabitsina, bishobora gukurura ibibazo. (Soma mu Bafilipi 2:3, 4; gereranya na Matayo 7:12.) Ibyo byagaragaye ko ari ukuri mu miryango igizwe n’abashakanye badahuje ukwizera. Nubwo haba hari ibyo badahuriyeho, akenshi Umukristo ashobora gutuma ibintu bigenda neza binyuze mu kugaragaza imyifatire myiza, ubugwaneza n’ubufatanye. (Soma muri 1 Petero 3:1, 2.) Gukunda Yehova n’uwo mwashakanye, hamwe n’umwuka wo gushyira mu gaciro bizabibafashamo.

15. Kubahana bigira akahe gaciro mu gutuma abashakanye bagira ibyishimo?

15 Umugabo wishyira mu mwanya w’abandi azubaha umugore we no mu yindi mimerere. Urugero, azazirikana ibyiyumvo bye no mu bintu byoroheje. Hari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 47 wiyemereye ati “ku birebana n’iyo ngingo, ndacyafite byinshi byo kwiga.” Abagore b’Abakristo bagirwa inama yo kubaha cyane abagabo babo (Efe 5:33). Kuvuga nabi abagabo babo no kwerekana amakosa yabo imbere y’abandi, bigaragaza ko batabubaha. Mu Migani 14:1 haduha inama igira iti “umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya.”

Ntugahe Satani urwaho

16. Ni gute abashakanye bashobora gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Befeso 4:26, 27?

16 Bibiliya igira iti “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimugahe Satani urwaho” (Efe 4:26, 27). Iyo dushyize mu bikorwa ayo magambo, bidufasha gukemura ibibazo bivuka mu ishyingiranwa cyangwa tukabyirinda. Hari mushiki wacu wagize ati “sinibuka niba hari igihe twagiranye amakimbirane simbiganireho n’umugabo wanjye kabone n’iyo byabaga bidusaba kumara amasaha n’amasaha dushaka uko twakemura icyo kibazo.” Bagitangira kubana, we n’umugabo we bari bariyemeje kutarangiza umunsi badakemuye amakimbirane bagiranye. Uwo mushiki wacu akomeza agira ati “twari twariyemeje ko uko ikibazo cyaba kiri kose, tugomba kubabarirana kandi tukibagirwa kugira ngo undi munsi utangire neza.” Nguko uko bangaga ‘guha urwaho Satani.’

17. Niyo abashakanye baba basa n’abadakwiranye, ni iki cyabafasha?

17 Ariko se byagenda bite uramutse utekereza ko washakanye n’uwo mudakwiranye? Ushobora kuba ubona ko ishyingiranwa ryanyu ritarangwa n’ibyishimo nk’uko bimeze ku bandi. Icyakora, niwibuka uko Umuremyi abona ishyingiranwa bizagufasha. Pawulo yarahumekewe maze aha inama Abakristo agira ati “ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi” (Heb 13:4). Andi magambo tudakwiriye kwirengagiza ni agira ati “umugozi w’inyabutatu ntucika vuba” (Umubw 4:12). Iyo umugabo n’umugore we bahangayikishijwe n’uko izina rya Yehova ryezwa, barakundana cyane kandi bagakunda Imana. Baba bagomba gukora icyatuma umuryango wabo uba mwiza, kuko bazi ko ibyo bizatuma Yehova, we umuryango ukomokaho, avugwa neza.—1 Pet 3:11.

18. Ni iki umuntu ashobora kwizera nta gushidikanya kubirebana n’ishyingiranwa?

18 Abakristo bashobora rwose kubonera ibyishimo mu ishyingiranwa. Kugira ngo ibyo bigerweho bisaba gushyiraho imihati no kugaragaza imico ya gikristo. Umwe muri iyo mico ukaba ari ugushyira mu gaciro. Muri iki gihe, mu matorero y’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, harimo abashakanye benshi bagaragaza ko ibyo bishoboka.

Ni gute wasubiza?

• Kuki kubonera ibyishimo mu muryango bishoboka?

• Ni iki cyafasha umuryango kugira icyo ugeraho?

• Ni iyihe mico abashakanye bagomba kwihatira kugira?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abashyingiranywe babanza gushyikirana mu buryo burangwa n’ubwenge mbere yo kwemera itumira runaka cyangwa kugira icyo basezeranya abandi

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Jya wihatira gukemura amakimbirane uwo munsi, ‘ntuhe Satani urwaho’