Ese ubona abandi nk’uko Yehova ababona?
Ese ubona abandi nk’uko Yehova ababona?
“Kugira ngo umubiri uticamo ibice, ahubwo ingingo zawo zibe magirirane.”—1 KOR 12:25.
1. Igihe wageraga bwa mbere muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, wumvise umeze ute?
IGIHE twavaga mu isi y’abanyabyaha tugatangira kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova, dushobora kuba twarashimishijwe n’urukundo, urugwiro no kwitanaho biranga Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu bitandukanye n’uko bimeze ku bagize isi iyoborwa na Satani barangwa n’ubugome, inzangano n’amakimbirane! Twageze muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka irangwa n’amahoro n’ubumwe.—Yes 48:17, 18; 60:18; 65:25.
2. (a) Ni iki gishobora kugira ingaruka ku kuntu tubona abandi? (b) Ni iki dukeneye gukora?
2 Nyamara uko igihe kigenda gihita, bitewe no kudatungana dushobora gutangira kujya tubona nabi abavandimwe bacu. Ukudatungana kwacu gushobora gutuma turemereza amakosa y’abavandimwe bacu, aho kureba imico myinshi ya gikristo bafite. Muri make, tukirengagiza kubabona nk’uko Yehova ababona. Ibyo nibitubaho, tujye dusuzuma uko tubona abandi maze tubihuze n’uburyo bwiza Yehova abonamo ibintu.—Kuva 33:13.
Uko Yehova abona abavandimwe bacu
3. Bibiliya igereranya itorero rya gikristo n’iki?
3 Nk’uko byanditse mu 1 Abakorinto 12:2-26, intumwa Pawulo yagereranyije itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka n’umubiri ufite “ingingo nyinshi.” Kimwe n’uko buri rugingo rw’umubiri rugiye rufite icyo rutandukaniyeho n’urundi, abagize itorero na bo baratandukanye, ndetse n’ibyo bashobora gukora biratandukanye mu buryo bugaragara. Ariko kandi, Yehova yemera abo bantu batandukanye bagize itorero. Akunda buri wese kandi akamuha agaciro. Ni yo mpamvu Pawulo na we atugira inama avuga ko abagize itorero bakwiriye ‘kuba magirirane.’ Ibyo bishobora kutoroha kubera ko kamere za bagenzi bacu zishobora kuba zitandukanye na kamere yacu.
4. Kuki dukeneye kuvugurura uburyo tubona abavandimwe bacu?
4 Hari igihe dushobora kubangukirwa no kubona intege nke z’abavandimwe bacu. Iyo tubigenje dutyo, tuba dusa n’abibanda gusa ku gice runaka cy’ifoto. Nyamara, uburyo Yehova abona ibintu buragutse kuko areba ifoto yose uko yakabaye. Twe dushobora gusa n’abibanda ku nenge z’abandi, mu gihe Yehova we areba umuntu wese uko yakabaye hakubiyemo n’imico myiza ye yose. Uko turushaho kwihatira kwigana Yehova, ni na ko dushobora kurushaho kugira uruhare mu kwimakaza umwuka w’urukundo n’ubumwe mu itorero.—Efe 4:1-3; 5:1, 2.
5. Kuki tudakwiriye gucira abandi urubanza?
5 Yesu yari azi neza ko abantu badatunganye babangukirwa no gucira abandi urubanza. Yatanze inama igira iti “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Mat 7:1). Zirikana ko Yesu atavuze ati “ntimugacirane imanza” ahubwo yagize ati “nimureke gucira abandi urubanza.” Yari azi ko benshi mu bari bamuteze amatwi bari basanganywe ingeso yo gucira bagenzi babo imanza. Ese twaba dufite ingeso nk’iyo? Turamutse dufite iyo ngeso, twaba dukwiriye gushyiraho imihati kugira ngo duhinduke, maze twe kuzacirwa urubanza rubi. Mu by’ukuri, nta cyo turi cyo ku buryo twacira urubanza umuntu Yehova yashyizeho ngo amukoreshe cyangwa ngo tuvuge ko adakwiriye kuba umwe mu bagize itorero. Umuvandimwe ashobora kugira amakosa runaka, ariko se niba Yehova akomeje kumwemera, byaba bikwiriye ko twe tumwanga (Yoh 6:44)? Ese twemera rwose ko Yehova ayobora abagize ubwoko bwe kandi ko iyo hari igikenewe gukosorwa, agira icyo akora mu gihe gikwiriye?—Soma mu Baroma 14:1-4.
6. Ni gute Yehova abona abagaragu be?
6 Ikintu gihebuje kuri Yehova ni uko ashobora kureba buri Mukristo akabona icyo ashobora kuzaba cyo mu isi nshya igihe abantu bazaba bageze ku butungane. Azi kandi amajyambere Abakristo bagize kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bigaga muri Bibiliya. Bityo, abona ko nta mpamvu yo kwita kuri buri ngeso umuntu afite. Zaburi ya 103:12 igira iti “nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.” Mbega ukuntu buri wese muri twe akwiriye kubishimira Yehova!—Zab 130:3.
7. Uko Yehova yabonaga Dawidi bitwigisha iki?
7 Hari ibintu dusanga mu Byanditswe biduhamiriza ko Yehova afite ubushobozi bwihariye bwo kwita ku mico myiza abantu bafite. Imana yigeze kuvuga ko Dawidi ari ‘umugaragu wayo witonderaga amategeko yayo, akayikurikira n’umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo’ (1 Abami 14:8). Ariko tuzi ko hari igihe Dawidi yakoraga amakosa. Nyamara kandi, Yehova yahisemo kwita ku byiza, kuko yari azi ko umutima wa Dawidi wari umutunganiye.—1 Ngoma 29:17.
Jya ubona abavandimwe bawe nk’uko Yehova ababona
8, 9. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kwigana Yehova? (b) Ni uruhe rugero rubigaragaza, kandi se ni irihe somo rutwigisha?
8 Yehova ashobora gusoma mu mitima, mu gihe twe tutabishobora. Iyo ubwayo ni impamvu nziza ituma tudakwiriye gucira abandi urubanza. Ntituzi ibintu byose bishobora gutuma mugenzi wacu akora ibintu runaka. Twagombye kugerageza kwigana Yehova binyuze mu kutibanda ku kudatungana kwa kimuntu kuko amaherezo kuzavanwaho. Ese kwigana Yehova mu birebana n’ibyo, si intego nziza twagombye kwishyiriraho? Kubigenza dutyo bizagira uruhare mu gutuma habaho imishyikirano irangwa n’amahoro hagati y’abavandimwe na bashiki bacu.—Efe 4:23, 24.
9 Reka dufate urugero. Tekereza ku nzu ishaje. Imireko yayo irimo iragwa, amadirishya yaramenaguritse, kandi idari ryayo ryangijwe n’amazi. Abenshi mu bantu bashobora kureba iyo nzu bakavuga ko ikwiriye gusenywa, kuko isa nabi. Ariko hashobora kuza undi muntu akayibona mu buryo butandukanye n’ubwabo. Ashobora kutarangazwa n’ibigaragaza ko iyo nzu yangiritse inyuma, ahubwo akibanda ku buryo iyo nzu yari ikomeye, maze akabona ko ishobora kuvugururwa. Akayigura maze akayikoraho imirimo runaka yo kuvugurura bya bintu byangiritse, maze ikongera gusa neza. Nyuma yaho, abayinyuzeho bagatangarira ubwiza bwayo. Ese dushobora kuba nk’uwo muntu washyizeho imihati kugira ngo iyo nzu ivugururwe? Aho kugira ngo twibande ku makosa tubona ku bavandimwe, ese dushobora gutahura imico yabo myiza kandi tugatahura ubushobozi bafite bwo kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Nitubigenza dutyo, tuzakunda abavandimwe bacu tubitewe n’imico yo mu buryo bw’umwuka bagaragaza, nk’uko Yehova abigenza.—Soma mu Baheburayo 6:10.
10. Ni mu buhe buryo inama dusanga mu Bafilipi 2:3, 4 zishobora kudufasha?
10 Intumwa Pawulo yatanze inama zishobora kudufasha mu mishyikirano tugirana n’abagize itorero bose. Yateye inkunga Abakristo agira ati “mutagira icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bintu bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi” (Fili 2:3, 4). Kwicisha bugufi bizatuma tubona abandi mu buryo bwiza. Kwita kuri bagenzi bacu twibanda ku byiza bakora, na byo bizadufasha kubabona nk’uko Yehova ababona.
11. Ni irihe hinduka ryabaye rikagira ingaruka kuri amwe mu matorero yacu?
11 Mu myaka ya vuba aha, ibintu bibera ku isi byagiye bituma abantu bimuka cyane. Imigi imwe n’imwe ituwe n’abantu bakomoka mu bihugu byinshi. Bamwe muri abo bantu bashya mu gace k’iwacu bagiye bashishikazwa n’ukuri ko muri Bibiliya, maze bifatanya natwe mu gusenga Yehova. Abo ni bo “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibyah 7:9). Ibyo byatumye amatorero yacu menshi ahuriramo abantu baturutse hirya no hino ku isi.
12. Ni gute dukwiriye gukomeza kubona bagenzi bacu, kandi se kuki rimwe na rimwe ibyo bishobora kugorana?
12 Mu itorero ryacu, dushobora kuba dukeneye kurushaho gukomeza kubona bagenzi bacu mu buryo bukwiriye. Ibyo bidusaba ko tuzirikana inama yatanzwe n’intumwa Petero yo kugaragariza “abavandimwe urukundo ruzira uburyarya” kandi ‘tugakundana cyane tubikuye ku mutima’ (1 Pet 1:22). Kwihatira kugaragaza urukundo nyakuri n’ubwuzu, bishobora kutoroha mu itorero ririmo abantu baturutse mu bice by’isi bitandukanye. Bagenzi bacu duhuje ukwizera bashobora kuba bafite umuco utandukanye cyane n’uwacu. Dushobora kuba dutandukaniye ku mashuri, ku bukungu, no ku bwoko. Ese bijya bikugora kwiyumvisha imitekerereze ya bamwe muri bo n’uko bitwara? Na bo bashobora kumva bameze batyo. Muri iyo mimerere yombi, twese twigishwa ‘gukunda umuryango wose w’abavandimwe.’—1 Pet 2:17.
13. Ni irihe hinduka ry’imitekerereze dukeneye kugira?
13 Bishobora kuba ngombwa kuvugurura 2 Abakorinto 6:12, 13.) Ese tujya tuvuga amagambo nk’aya ngo “yego singira urwikekwe, ariko . . . ” nuko tugatangira kuvuga ibintu bibi runaka twumva ko biranga abagize ubwoko runaka? Ibyiyumvo nk’ibyo bishobora kugaragaza ko dukeneye kwivanamo urwikekwe ruri mu mutima wacu. Dushobora kwibaza tuti ‘ese naba nihatira buri gihe kumenya abagize ubwoko cyangwa umuco uyu n’uyu utandukanye n’uwacu?’ Kwisuzuma muri ubwo buryo bishobora kudufasha kugera kuri byinshi mu bihereranye no kwemera abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bacu no kubishimira.
imitekerereze yacu kugira ngo twaguke mu kugaragariza abavandimwe bose urukundo. (Soma mu14, 15. (a) Tanga ingero z’abantu bahinduye uko babonaga abandi. (b) Ni gute twakwigana urugero rwabo?
14 Bibiliya iduha ingero nziza z’abantu bahinduye uko babonaga ibintu. Umwe muri bo ni intumwa Petero. Kubera ko yari Umuyahudi, yagombaga kwirinda kwinjira mu nzu y’Umunyamahanga. Ngaho tekereza ukuntu yumvise ameze ubwo yasabwaga kujya gusura Umunyamahanga utari warakebwe witwaga Koruneliyo! Petero yahinduye uko yabonaga ibintu, abona ko Imana ishaka ko abantu bo mu mahanga yose baba bamwe mu bagize itorero rya gikristo (Ibyak 10:9-35). Sawuli waje guhinduka intumwa Pawulo, na we yagombye kugira ibyo ahindura kandi yikuramo urwikekwe. Yiyemereye ko yangaga Abakristo cyane ku buryo ‘yakabyaga gutoteza itorero ry’Imana akaririmbura.’ Ariko ubwo Umwami Yesu yakosoraga Pawulo, yarahindutse mu buryo bugaragara kandi atangira kwemera amabwiriza abo yahoze atoteza bamuhaga.—Gal 1:13-20.
15 Nta gushidikanya ko natwe dushobora kugira ibyo duhindura kumyifatire yacu, tubifashijwemo n’umwuka wera wa Yehova. Turamutse dusanze dufite ibintu bigaragaza urwikekwe byihishe mu mutima wacu, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo tubirandure maze ‘dukomeze ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza’ (Efe 4:3-6). Bibiliya idutera inkunga yo ‘kwambara urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.’—Kolo 3:14.
Tujye twigana Yehova mu murimo wacu wo kubwiriza
16. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
16 Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Imana ntirobanura ku butoni’ (Rom 2:11). Umugambi Yehova afite ni uw’uko abantu bo mu mahanga yose bagira umwanya muri gahunda yo kumusenga. (Soma muri 1 Timoteyo 2:3, 4.) Kugira ngo ibyo bigerweho, yashyizeho gahunda y’uko “ubutumwa bwiza bw’iteka” butangarizwa “amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyah 14:6). Yesu yagize ati “umurima ni isi” (Mat 13:38). Wowe n’umuryango wawe mubiha agaciro kangana iki?
17. Ni gute twafasha abantu bose?
17 Si ko buri wese muri twe ashoboye kujya mu duce tw’isi twa kure kugira ngo ageze ku bandi ubutumwa bw’Ubwami. Ariko kandi, dushobora kuba turi mu mimerere itwemerera kugeza ubwo butumwa bwiza ku bantu baturuka mu duce twa kure bari mu ifasi yacu. Ese dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo tubwirize abantu b’amoko yose, atari ukubwiriza gusa abo tumaze imyaka myinshi tubwiriza? Kuki utakwishyiriraho intego yo kugera ku bantu batari babwirizwa mu buryo bunonosoye?—Rom 15:20, 21.
18. Ni iki Yesu yumvishe akwiriye gukorera abantu?
18 Yesu yifuzaga cyane gufasha abantu bose. Ntiyabwirije mu gace kamwe gusa. Hari inkuru yo muri Bibiliya itubwira ko Yesu ‘yagendereye imigi yose n’imidugudu yose.’ Hanyuma “abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe,” yumva yifuje kubafasha.—Mat 9:35-37.
19, 20. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugaragazamo ko duhangayikira abantu bose nk’uko Yehova na Yesu babigenza?
19 Ni mu yihe mimerere ushobora kubigenza nk’uko Yesu yabigenje? Hari bamwe babonye ko ari byiza kubwiriza mu duce two mu ifasi yabo tudakunze kubwirizwamo. Aho hashobora kuba hakubiyemo uduce dukorerwamo imirimo y’ubucuruzi, mu busitani abantu baruhukiramo, aho imodoka zihagarara, cyangwa imbere y’amazu atuwemo adakunda kwemerera abandi bantu kuyinjiramo. Abandi bashyizeho imihati yo kwiga urundi rurimi kugira ngo bashobore kubwiriza abantu bo mu bwoko runaka baje gutura mu gace k’iwabo cyangwa se amatsinda y’abantu atarabwirijwe kenshi mu bihe byashize. Kwiga uko wasuhuza abo bantu mu rurimi rwabo, bishobora kubafasha kubona ko witaye ku cyatuma bamererwa neza. Nonese niba tutari mu mimerere yo kwiga urundi rurimi, dutera inkunga abarwiga? Birumvikana ko tudakwiriye kuba abantu babona ibintu nabi cyangwa bibaza impamvu abandi bashyiraho imihati yose kugira ngo babwirize abantu bakomoka mu kindi gihugu. Abantu bose ni ab’agaciro kenshi mu maso y’Imana kandi twifuza kubona ibintu muri ubwo buryo.—Kolo 3:10, 11.
20 Nanone kandi, kubona abantu nk’uko Imana ibabona bisobanura kubwiriza abantu bose, tutitaye ku mimerere baba barimo. Bamwe bashobora kuba batagira aho baba, basa nabi, cyangwa se bigaragara ko bafite imibereho irangwa n’ubwiyandarike. Niba abantu runaka batugirira nabi, iyo si impamvu yatuma tubona nabi ubwenegihugu bwabo cyangwa ubwoko bwose uko bwakabaye. Hari abantu bagiriye nabi Pawulo, ariko ibyo ntibyamubujije kubwiriza bene wabo (Ibyak 14:5-7, 19-22). Yiringiraga ko abantu bamwe na bamwe bashobora kwitabira neza ibyo yababwiraga.
21. Ni gute kubona abantu nk’uko Imana ibabona bizagufasha?
21 Ubu noneho dusobanukiwe neza kurusha mbere hose ko kubona abantu mu buryo bukwiriye, ni ukuvuga kubabona nk’uko Yehova ababona, ari ibintu bikenewe mu gihe dushyikirana n’abavandimwe bo mu karere k’iwacu, abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, ndetse n’abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza. Uko turushaho kwigana uburyo Yehova abona abantu, ni na ko tuzarushaho gutuma habaho amahoro n’ubumwe. Kandi tuzaba turi mu mimerere myiza yo gufasha abandi kwishimira Yehova, Imana ‘itarobanura ku butoni.’ Imana igaragaza ko yitaye kuri bose “kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.”—Yobu 34:19.
Ese ushobora gusubiza?
• Ni ubuhe buryo budakwiriye bwo kubona abavandimwe bacu tugomba kwirinda?
• Ni gute dushobora kwigana uko Yehova abona abavandimwe bacu?
• Ni ayahe masomo wigiye k’uko tubona umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bacu?
• Ni gute dushobora kwigana uko Yehova abona abantu igihe turi mu murimo wo kubwiriza?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ni iki cyagufasha kumenya kurushaho abantu bafite umuco utandukanye n’uwawe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 28]
Ni mu buhe buryo ushobora kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho?