Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutangaza ubutumwa bwiza mu misozi ya Andes

Gutangaza ubutumwa bwiza mu misozi ya Andes

Gutangaza ubutumwa bwiza mu misozi ya Andes

TWARI abantu 18 turyamye hasi ku butaka. Twari twifurebye ibintu bimeze nk’ibiringiti, dutitira kubera ubukonje. Twumvaga uko imvura ihorera yikubita ku gisenge. Bitewe n’ukuntu akazu k’akaruri twarimo kari kameze, twibajije niba ari twe ba mbere bari bakabayemo.

Kuki abantu 18 bose basuye ako karere? Igisubizo cy’icyo kibazo gikubiye mu cyifuzo twari dufite cyo kubahiriza itegeko rya Yesu ryo kubwiriza ubutumwa bwiza “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8; Mat 24:14). Twakoze urugendo rwo kujya kubwiriza mu karere kitaruye ko mu misozi ya Andes yo muri Boliviya.

Uko twagezeyo

Ikibazo cya mbere twahuye na cyo ni uburyo bwo kugerayo. Twamenye ko uburyo bwo gutwara abantu muri ako karere butakurikizaga gahunda ihamye. Ubwo bisi yagombaga kutujyana yazaga, twasanze ari nto ugereranyije n’abantu yagombaga gutwara, bityo bamwe muri twe babura intebe bicaraho. Ariko amaherezo twese twagezeyo.

Intego yacu yari iyo kugera mu midugudu iri mu mpinga z’imisozi ya Andes yo muri Boliviya. Nyuma y’urugendo twakoze muri iyo bisi, abari bagize itsinda twari kumwe bari batwaye ibyo kudutunga, bakoze umurongo berekeza mu mpinga y’umusozi, banyuze mu tuyira duto.

Nubwo iyo midugudu yagaragaraga ko ari mito, amazu yari atatanye cyane maze gusura buri mudugudu bikadutwara amasaha menshi. Twahoraga dufite indi nzu imbere yacu, kabone n’iyo twakoraga uko dushoboye kose ngo tuzirangize. Incuro nyinshi, twazimiriraga mu tuyira twinshi tunyuranamo two mu mirima.

“Kuki mutaje mbere hose?”

Umugore umwe yatangajwe n’ukuntu twari twavuye kure maze atwemerera gukoresha igikoni n’inkwi bye kugira ngo duteke ibyokurya saa sita. Umugabo umwe amaze kumenya icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’abapfuye, yarabajije ati “kuki mutaje mbere hose?” Yari ashimishijwe cyane ku buryo, ubwo twatahaga, yadukurikiye akagenda atubaza ibindi bibazo inzira yose. Undi mugabo utari warigeze yumva iby’Abahamya ba Yehova, yagaragaje ko yari ashimishijwe cyane n’ibitabo byacu. Yadushimiye cyane ko twaje iwabo, maze aduha urufunguzo rw’akazu ko kuraramo.

Ijoro rimwe, hari umwijima mwinshi ku buryo twabambye amahema yacu ahantu hari intozi tutabizi. Zahise zitabara, zitangira kuturumagura. Ariko twari tunaniwe cyane ku buryo tutashaboraga kwimuka. Bidatinze twagize imigisha zisa n’izicogoye ziratwihorera.

Kubera kurara hasi, iyo twabaga ari bwo tukiryama imigongo n’imbavu byaratubabazaga, ariko byageraga mu gicuku twamenyereye. Kwitegereza ukuntu ibihu bibunga buhoro buhoro mu mibande itarigeze ihingwa, n’impinga nziza zihunze amasimbi ziri kure, byatwibagizaga ko twababaraga imigongo. Umutuzo waho ntacyawurogoyaga, keretse kumva amazi asuma n’utunyoni turirimba.

Tumaze gukaraba mu mugezi, twaricaye dufata isomo ry’umunsi, dufata amafunguro ya mu gitondo, maze dutangira kuzamuka buhoro buhoro twerekeza mu yindi midugudu yitaruye. Byari bikwiriye ko tuzamuka iyo misozi. Twahuye n’umukecuru tumwereka izina ry’Imana, Yehova, muri Bibiliya maze ararira. Yumvise bimurenze. Ubu ashobora gusenga Imana akoresheje izina ryayo!

Hari umugabo ugeze mu za bukuru twahuye, wavuze ko Imana igomba kuba yamwibutse, nuko ahita aririmba indirimbo ivuga ko abamarayika ari bo batwohereje. Undi mugabo wari urwaye cyane ku buryo atashoboraga kuva mu nzu, yatubwiye ko nta muntu wo muri uwo mudugudu wigeze yigora ngo amusure. Yatangajwe nuko twaje duturutse kure, mu mugi wa La Paz. Nanone, undi mugabo yakozwe ku mutima n’ukuntu Abahamya ba Yehova baza gusura abantu mu ngo zabo, mu gihe abayobozi b’andi madini bo, bavuza inzogera babatumirira kuza mu nsengero.

Nta rugo na rumwe rwo muri ako karere rufite umuriro w’amashanyarazi. Ku bw’ibyo, iyo bwije abantu bajya kuryama, bakabyuka izuba rirashe. Kugira ngo dusange abantu mu ngo twagombaga gutangira kubwiriza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Iyo twatindaga gato twasangaga abantu benshi bageze mu mirima. Bamwe mu bantu babaga bagiye gukora, bemeraga guhagarara kugira ngo bumve ubutumwa tubabwira buvuye mu Ijambo ry’Imana, nibura bigatuma ikimasa gihinga kiruhuka kikarekeraho gukurura isuka. Abantu benshi mu bo twasangaga mu ngo batuzaniraga impu z’intama ngo twicareho, hanyuma bagahamagara abandi bagize umuryango ngo baze bumve. Abahinzi bamwe na bamwe baduhaye imifuka yuzuye ibigori kugira ngo bagaragaze ugushimira ku bw’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya twabasigiye.

“Ntimwigeze munyibagirwa”

Ariko birumvikana ko kugira ngo abantu bashobore kumenya byinshi kuri Bibiliya, baba bakeneye ibirenze kubasura rimwe. Benshi baratwinginze ngo tuzagaruke kubigisha byinshi kurushaho. Ni yo mpamvu twagarutse incuro nyinshi muri ako karere ka Boliviya.

Ubwo duherutseyo, umukecuru umwe yishimiye ko tugarutse, ku buryo yavuze ati “mumeze nk’abana banjye. Ntimwigeze munyibagirwa.” Hari umugabo wadushimiye umurimo dukora maze adusaba kuzaducumbikira tugarutse. Wenda ikintu giteye inkunga kurusha ibindi imihati yacu yagezeho, ni ukumva ko umugore twari twarabwirije mu ngendo zacu za mbere akaza kwimukira mu mugi, ubu abwiriza ubutumwa bwiza.

Umunsi wa nyuma w’urugendo rwacu rwa mbere, twabuze peteroli yo gucana aho twari dukambitse, kandi ibyo kudutunga twari twajyanye byasaga nk’aho byari byashize. Twatahije inkwi zo gucana, duteka ibyokurya twari dusigaranye, maze turangije dutaha n’amaguru. Twari ku birometero byinshi uturutse mu mugi, aho twashoboraga gutegera bisi. Amaherezo twaje kuhagera ijoro riguye.

Urugendo rwo gutaha

Mu rugendo rwo gutaha twagize ibibazo byihariye kuko bisi twarimo yapfuye. Hagati aho, twabonye umuntu udutwara inyuma mu ikamyo yari yuzuyemo abandi bantu. Ibyo byatumye tubona uburyo bwo kubwiriza abandi bagenzi bari bafite amatsiko yo kumenya impamvu turi kumwe na bo. Nubwo muri kamere y’abo bantu badakunda kuvuga, muri rusange bakira abantu kandi bakagira urugwiro.

Nyuma y’urugendo rw’amasaha icyenda turi mu modoka inyuma, twageze imuhira twatose kandi imbeho yenda kutwica. Ariko urwo rugendo rwacu ntirwabaye imfabusa. Dutaha twatangije icyigisho cya Bibiliya umugore uba muri uwo mugi.

Koko rero, kwifatanya mu gutangariza abantu batuye muri utwo turere twitaruye ubutumwa bwiza, cyari igikundiro. Twabwirije mu midugudu ine minini no mu midugudu mito myinshi. Twatekerezaga ku magambo agira ati “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza.”—Yes 52:7; Rom 10:15.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Twiteguye kubwiriza ubutumwa bwiza