“Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe?”
“Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe?”
“Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze imirimo ye binyuze ku myifatire ye myiza, afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge.”—YAK 3:13.
1, 2. Twavuga iki ku bantu benshi babonwa ko ari abanyabwenge?
NI NDE utekereza ko yaba ari umunyabwenge nyakuri? Ese waba utekereza ko baba ari ababyeyi bawe, umuntu ugeze mu za bukuru, cyangwa se umwarimu muri kaminuza? Uko ubona ibintu bishobora kuba biterwa n’aho wakuriye cyangwa se imimerere urimo. Ariko kandi, abagaragu b’Imana bashishikazwa mbere na mbere n’ukuntu Imana ibona ibintu.
2 Abantu bose isi ibona ko ari abanyabwenge, si bo banyabwenge by’ukuri mu maso y’Imana. Urugero, igihe Yobu yavuganaga n’abantu bifataga nk’abavuga amagambo y’ubwenge, yaje kuvuga ati “nta munyabwenge n’umwe nabona muri mwe” (Yobu 17:10). Pawulo yavuze iby’abantu batita ku bwenge buva ku Mana agira ati “nubwo bemeza ko ari abanyabwenge, babaye abapfapfa” (Rom 1:22). Nanone binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yivugiye adaca ku ruhande ko “bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.”—Yes 5:21.
3, 4. Kugira ngo umuntu abe umunyabwenge nyakuri asabwa iki?
3 Uko bigaragara, dukeneye gusobonukirwa ibintu bituma umuntu aba umunyabwenge nyakuri, bityo akemerwa n’Imana. Mu Migani 9:10, hatwigisha ko ‘kubaha Uwiteka ari ishingiro ry’ubwenge, kandi ko kumenya Uwera ari ubuhanga.’ Umunyabwenge agomba kuba atinya Imana mu buryo bukwiriye kandi yubaha amahame yayo. Ariko kandi, hari ibintu bikenewe birenze ibi byo kumenya ko Imana ibaho kandi ukamenya n’amahame yayo. Umwigishwa Yakobo adufasha gutekereza kuri ibyo. (Soma muri Yakobo 3:13.) Zirikana amagambo yakoresheje agira ati “nagaragaze imirimo ye binyuze ku myifatire ye myiza.” Ubwenge nyakuri bwagombye kugaragarira mu byo ukora no mu byo uvuga buri munsi.
4 Ubwenge nyakuri bukubiyemo gutekereza neza ugafata imyanzuro myiza, kandi ugakoresha ubumenyi no gusobanukirwa mu buryo bwiza. Ni ibihe bikorwa bizagaragaza ko dufite bene ubwo bwenge? Yakobo atanga urutonde rw’ibintu bigaragaza ibikorwa by’abantu barangwa n’ubwenge. * Ni ibiki yavuze bishobora kudufasha kugirana imishyikirano myiza na bagenzi bacu duhuje ukwizera, ndetse n’abantu batari abo mu itorero rya gikristo?
Ibikorwa ni byo bigaragaza umunyabwenge nyakuri
5. Ni gute umunyabwenge nyakuri agomba kwitwara?
5 Birakwiriye ko Yakobo ashyira isano hagati yo kugira ubwenge no kugira imyifatire myiza. Kuko gutinya Yehova ari intangiriro yo kugira ubwenge, umunyabwenge yihatira kugira imyifatire ihuje n’amahame y’Imana n’inzira zayo. Ntituvuka dufite ubwenge buva ku Mana. Ariko dushobora kubugira twiyigisha Bibiliya buri gihe kandi tukayitekerezaho. Ibyo bizadufasha gushyira mu bikorwa amagambo avugwa mu Befeso 5:1 agira ati “nimwigane Imana nk’abana bakundwa.” Uko turushaho kugira imyifatire ihuje n’imico ya Yehova, ni na ko turushaho kugaragaza ubwenge buva ku Mana mu bikorwa byacu. Inzira za Yehova zisumba kure inzira z’abantu (Yes 55:8, 9). Ku bw’ibyo, mu gihe twigana uko Yehova akora ibintu, abantu bo hanze y’itorero bazabona ko hari ikintu dutandukaniyeho na bo.
6. Kuki ubugwaneza bugaragaza ko umuntu afite imico ikomoka ku Mana, kandi se uwo muco ukubiyemo iki?
6 Yakobo avuga ko uburyo bumwe bwo kwigana Yehova ari ukugira “ubugwaneza buzanwa n’ubwenge.” Nubwo kugwa neza bikubiyemo kwitonda, Umukristo ashobora no kuba umuntu uhebuje mu by’umuco kandi utari nyamujya iyo bijya. Ibyo bikamufasha kuba umuntu ushyira mu gaciro. Yehova ni umugwaneza kandi ntidutinya kumwegera. Umwana w’Imana yagaragaje ubugwaneza nk’ubwa Se ku buryo yashoboraga kwivugira ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure.”—Mat 11:28, 29; Fili 2:5-8.
7. Kuki Mose yatubereye urugero rwiza mu kugaragaza ubugwaneza?
7 Bibiliya igaragaza abandi bantu barangwaga n’ubugwaneza cyangwa kwicisha bugufi. Mose ni umwe muri bo. Yari afite inshingano ziremereye, ariko kandi yiswe “umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose” (Kub 11:29; 12:3). Nanone ibuka imbaraga Yehova yahaye Mose kugira ngo asohoze ibyo Imana ishaka. Yehova yashimishwaga no gukoresha abantu b’abagwaneza kugira ngo asohoze umugambi we.
8. Ni mu buhe buryo abantu badatunganye bashobora kugaragaza “ubugwaneza buzanwa n’ubwenge”?
8 Biragaragara neza ko abantu badatunganye bashobora kugaragaza “ubugwaneza buzanwa n’ubwenge.” Bite se kuri twe? Ni gute dushobora kurushaho kugaragaza uwo muco? Kwitonda ni umwe mu mico igize imbuto z’umwuka (Gal 5:22, 23). Dushobora gusenga dusaba umwuka wa Yehova kandi tugashyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo tugaragaze imbuto zawo, twizeye ko Imana izadufasha kurushaho kugaragaza ubugwaneza. Tubona impamvu ifatika idutera kubigenza dutyo mu magambo atanga icyizere yavuzwe n’umwanditsi wa zaburi agira ati ‘[Imana] izigisha abicisha bugufi inzira zayo.’—Zab 25:9.
9, 10. Ni iyihe mihati dukeneye gushyiraho kugira ngo turangwe n’umuco w’Imana w’ubugwaneza, kandi se kuki ari ngombwa?
9 Ariko kandi, kugira ngo turusheho kugira icyo tugeraho mu birebana no kugaragaza ubugwaneza, bishobora gusaba gushyiraho imihati nyinshi. Bitewe n’ahantu twakuriye, bamwe muri twe bashobora kutabangukirwa no kugaragaza ubugwaneza. Ikirenze ibyo, abantu badukikije bashobora kudutera inkunga yo kutaba abantu bagaragaza ubugwaneza, batubwira ko dukwiriye kwitura inabi abayitugiriye. Ariko se, ibyo koko ni ukugaragaza ubwenge? Ese inzu yawe ifashwe n’inkongi y’umuriro, wawuzimya uwusukaho lisansi cyangwa wawuzimisha amazi akonje? Gusuka lisansi mu muriro bizatuma ibintu birushaho kuzamba, mu gihe kuwusukamo amazi bishobora gutuma uzima. Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya itugira inama igira iti “gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imig 15:1, 18). Ese ubutaha ubwo hazaba havutse intonganya, haba mu itorero cyangwa ahandi, dushobora kuzashakisha uburyo twagaragaza ubwenge dusubiza mu buryo burangwa n’ubugwaneza?—2 Tim 2:24.
10 Nk’uko twabibonye, abantu benshi barangwa n’umwuka w’isi ntibitonda, ntibarangwa n’amahoro kandi ntibatuje. Ahubwo usanga abantu bafite umushiha kandi birata ari bo bogeye. Ibyo Yakobo yari abizi neza. Yatanze imiburo ituma abagize itorero bashobora kwirinda uwo mwuka. Ni iki kindi dushobora kwigira ku nama yatanze?
Ibiranga abantu batari abanyabwenge
11. Ni ibihe bintu biranga abantu badafite ubwenge buva ku Mana?
11 Yakobo yashyize ahabona ibiranga abantu batagaragaza ubwenge buva ku Mana. (Soma muri Yakobo 3:14.) Ishyari n’amakimbirane ni ibintu biranga abantu ba kamere, ntibiranga abafite imbuto z’umwuka. Zirikana ingaruka zibaho iyo abantu baranzwe n’imitekerereze ya kamere. Hari amatsinda atandatu y’abiyita Abakristo agenzura ibice bya kiliziya ya Saint-Sépulcre i Yerusalemu, bakeka ko yubatse aho Yesu yiciwe akanahahambwa. Imishyikirano hagati y’ayo matsinda yakunze kurangwa n’ubushyamirane. Mu mwaka wa 2006, hari ikinyamakuru cyanditse kigaragaza ibintu byigeze kuyiberamo aho abihaye Imana baho “bamaze amasaha bagundagurana, . . . bahondagurana ibintu binini baterekaho za buji” (Time). Bananiwe kwizerana ku buryo urufunguzo rufungura iyo kiliziya rwaje guhabwa Umuyisilamu.
12. Iyo ubwenge bubuze, bigenda bite?
12 Nta gushidikanya, amakimbirane akabije nk’ayo ntiyagombye kubaho rwose mu itorero rya gikristo ry’ukuri. Ariko kandi, kudatungana kwagiye gutuma bamwe bagaragaza umwuka wo kutava ku izima, bagakomera ku bitekerezo byabo bwite. Mu rugero runaka, ibyo bishobora gutuma habaho intonganya n’ubushyamirane. Intumwa Pawulo yabonye ko ari uko byari bimeze mu itorero ry’i Korinto, maze arandika ati “kuko ubwo muri mwe hakiri ishyari n’ubushyamirane, mbese ubwo ntimuri aba kamere kandi ntimugenda nk’abantu?” (1 Kor 3:3). Iyo mimerere ibabaje yamaze igihe runaka mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere. Bityo rero, dukwiriye kwirinda kugira ngo umwuka nk’uwo utinjira mu itorero muri iki gihe.
13, 14. Tanga ingero zerekana uko umuntu yagaragaza umwuka wa kamere.
13 Ni gute umwuka nk’uwo ushobora kwinjira mu itorero buhoro buhoro? Bishobora guturuka ku tuntu duto. Urugero nk’igihe Inzu y’Ubwami yubakwa, ibitekerezo bitandukanye bishobora gutangwa ku birebana n’ukuntu ibintu byagombye gukorwa. Umuvandimwe umwe ashobora kuzana ubushyamirane bitewe n’uko igitekerezo cye kidashyigikiwe, wenda akabigaragaza asakuza kandi anenga imyanzuro yafashwe. Ashobora ndetse kwanga gukora indi mirimo ijyanye n’uwo mushinga. Umuntu ukora ibintu nk’ibyo aba yiyibagije ko kugira ngo itorero rishobore kugera ku gikorwa runaka biterwa ahanini n’umwuka w’amahoro uriranga, aho kuba uburyo ubu n’ubu bwo gukora ibintu. Umwuka w’ubugwaneza ni wo Yehova azaha umugisha, si ubushyamirane.—1 Tim 6:4, 5.
14 Indi mimerere ishobora kubaho, ni igihe abasaza mu itorero basanze undi musaza umaze imyaka runaka kuri iyo nshingano, ubu noneho bigaragara ko atujuje ibisabwa bivugwa mu Byanditswe. Bimaze kugaragara ko mu gihe cyashize yahawe inama zijyanye n’ikibazo afite ariko akananirwa kugira amajyambere, umugenzuzi usura amatorero yemeye ko akurwa ku nshingano yo kuba umusaza. Ni gute uwo musaza yagombye kubona ibintu? Ese azemera yicishije bugufi kandi mu bugwaneza umwanzuro uhuje n’Ibyanditswe abasaza bahurijeho hamwe n’inama zihuje n’Ibyanditswe azahabwa, maze aharanire kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe kugira ngo azongere guhabwa inshingano? Cyangwa se azagaragaza uburakari n’ishyari kubera ko atagifite inshingano yari asanganywe? Kuki se umuvandimwe yatsimbarara avuga ko yujuje ibyo abasaza basabwa kugira ngo basohoze iyo nshingano, kandi mu by’ukuri abandi basaza babona ko atabyujuje? Muri iyo mimerere, bihuje n’ubwenge kwicisha bugufi no kwemera inama.
15. Kuki utekereza ko inama yahumetswe ikubiye muri Yakobo 3:15, 16 ari iy’ingenzi cyane?
15 Ni iby’ukuri ko hari indi mimerere umwuka nk’uwo ushobora kugaragariramo. Ariko, mu mimerere iyo ari yo yose ishobora kuvuka, tugomba kugira icyo dukora kugira ngo twirinde kugaragaza iyo mico mibi. (Soma muri Yakobo 3:15, 16.) Umwigishwa Yakobo yagaragaje ko imyifatire nk’iyo ari ‘iy’isi’ kubera ko yimakaza kamere itarangwa n’ubwenge buva mu ijuru. Ni iya “kinyamaswa” kubera ko iterwa no gushaka guhaza ibyo kamere ibogamiraho bisa n’ibiranga inyamaswa zidatekereza. Imyifatire nk’iyo ni iy’“abadayimoni” kuko igaragaza imitekerereze y’ibiremwa by’umwuka byigometse ku Mana. Mbega ukuntu bidakwiriye ko Umukristo arangwa n’iyo myifatire!
16. Ni ibihe bintu dushobora gukenera guhindura, kandi se ni gute dushobora kugira icyo tugeraho mu gihe tubigenza dutyo?
16 Buri wese mu bagize itorero akwiriye kwisuzuma, maze agashyiraho imihati kugira ngo yirinde imyifatire nk’iyo. Kubera ko abagenzuzi ari abigisha mu itorero, bagombye kwirinda imyifatire yo kubona ibintu mu buryo bubi. Ntibyoroshye kubigeraho bitewe no kudatungana kwacu ndetse n’ibihendo by’iyi si. Kugerageza kwirinda iyo myifatire byagereranywa no kuzamuka ahantu hari ibyondo kandi hanyerera. Tudafite ikintu twishingikirizaho, dushobora kunyerera tukagwa. Ariko iyo twishingikirije ku nama dusanga muri Bibiliya nta kudohoka, no ku bufasha duhabwa n’itorero ry’Imana rikorera ku isi yose, dushobora gukomeza kujya mbere.—Zab 73:23, 24.
Imico umunyabwenge yihatira kugaragaza
17. Ubusanzwe umunyabwenge abigenza ate iyo ahanganye n’ibikorwa bibi?
17Soma muri Yakobo 3:17. Dushobora kungukirwa no gusuzuma imwe mu mico izanwa no kurangwa n’ “ubwenge buva mu ijuru.” Kuba umuntu uboneye bikubiyemo kuba umuntu utanduye mu bikorwa no mu ntego zacu. Tugomba kwamaganira kure ibikorwa bibi nta kuzuyaza. Kubigenza dutyo byagombye kuba ibintu bihita byikora. Tuvuge ko umuntu agiye kugukora mu jisho. Uhita wigizayo umutwe wawe cyangwa ugafata ukuboko kwe. Ntitwirirwa tunabitekerezaho. Ni na ko byagombye kugenda mu gihe tugiye kugwa mu gishuko cyo gukora ibintu bibi. Kuba turi abantu baboneye no kuba dufite umutimanama watojwe na Bibiliya byagombye gutuma duhita twamaganira kure ibyo bintu bibi (Rom 12:9). Bibiliya itanga ingero z’abantu babigenje batyo, urugero nka Yozefu na Yesu.—Itang 39:7-9; Mat 4:8-10.
18. Bisobanura iki: (a) kuba abantu barangwa n’amahoro? (b) kuba abantu baharanira amahoro?
18 Kugira ubwenge buva ku Mana bisaba ko tuba abantu barangwa n’amahoro. Ibyo bikubiyemo kwirinda ibikorwa byo gushotorana, ibyo kuba ba gashozantambara cyangwa ibishobora kubuza abantu amahoro. Yakobo asobanura iyo ngingo mu buryo burambuye agira ati “imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro, zikabibirwa abaharanira amahoro” (Yak 3:18). Zirikana amagambo ngo “abaharanira amahoro.” Ese mu itorero twaba tuzwiho kuba abantu baharanira amahoro cyangwa se twaba turi abanga amahoro? Ese twaba turi abantu bakunda kutavuga rumwe n’abandi no kutumvikana na bo? Twaba dukunda kubabazwa n’ubusa cyangwa kubabaza abandi? Ese twaba duhatira abandi kwemera uko turi, cyangwa se dukora uko dushoboye twicishije bugufi kugira ngo twivanemo imico ya kamere mbi, abandi babona ko rwose ibabangamiye? Ese twaba tuzwiho ko twihatira kwimakaza amahoro, twihutira kubabarira abandi amakosa kandi tukibagirwa? Kwisuzuma tutibereye bishobora kudufasha kumenya niba nta hantu dukeneye kunonosora mu bijyanye no kugaragaza ubwenge buva ku Mana.
19. Tumenya dute ko umuntu runaka ashyira mu gaciro?
19 Yakobo avuga ko gushyira mu gaciro ari umwe mu mico iranga umuntu ufite ubwenge buva mu ijuru. Ese twaba tuzwiho guharira abandi, mu gihe nta hame ryo mu Byanditswe rikandagiwe aho kubangukirwa no gutsimbarara dushaka ko hakurikizwa uko twe tubona ibintu? Twaba tuzwiho ko turi abantu boroheje kandi bishyikirwaho? Ibyo byose ni ibintu bigaragaza ko twamenye gushyira mu gaciro.
20. Nitugaragaza imico ikomoka ku Mana nk’uko twayisuzumye bizatumarira iki?
20 Mbega ukuntu itorero ryamererwa neza abavandimwe na bashiki bacu baramutse bihatiye kurushaho kugaragaza imico ikomoka ku Mana nk’uko yanditswe na Yakobo (Zab 133:1-3)! Nta gushidikanya, kuba abantu bagaragaza ubugwaneza, barangwa n’amahoro kandi bashyira mu gaciro, bizatuma turushaho gushyikirana na bagenzi bacu kandi bizagaragaza ko dufite “ubwenge buva mu ijuru.” Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma ukuntu kwiga kubona abandi nk’uko Yehova ababona bishobora dufasha kubigeraho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Imirongo ikikije uwo, igaragaza ko Yakobo yabwiraga mbere na mbere abasaza b’itorero cyangwa “abigisha” (Yak 3:1). Abo bagabo bagombye rwose kuba ibyitegererezo mu kugaragaza ubwenge buva ku Mana, ariko natwe twese dushobora gukura isomo ku nama Yakobo yatanze.
Ese ushobora gusobanura?
• Ni iki gituma Umukristo aba umunyabwenge nyakuri?
• Ni gute dushobora kurushaho kugaragaza ubwenge buva ku Mana?
• Ni ibihe bintu biranga abantu badafite “ubwenge buva mu ijuru”?
• Ni iyihe mico wiyemeje kurushaho kwitoza kugira?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni gute gushyamirana bishobora kubaho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ese ubangukirwa no kwamaganira kure ibikorwa bibi?