Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye twemera kugira ibyo twigomwa kandi dushyire mu gaciro

Tujye twemera kugira ibyo twigomwa kandi dushyire mu gaciro

Tujye twemera kugira ibyo twigomwa kandi dushyire mu gaciro

‘Ujye ukomeza ubibutse gushyira mu gaciro.’—TITO 3:1, 2.

1, 2. Ni iki Ibyanditswe bivuga ku bihereranye no kwemera kugira ibyo twigomwa kandi se kuki ibyo bikwiriye?

DATA wo mu ijuru wuje urukundo Yehova, afite ubwenge butagereranywa. Kubera ko turi ibiremwa bye, tumushakiraho ubuyobozi mu buzima bwacu (Zab 48:15). Yakobo, umwigishwa w’Umukristo, yaranditse ati “ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni, ntibugira uburyarya.”—Yak 3:17.

2 Intumwa Pawulo yaduteye inkunga agira ati “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” * (Fili 4:5). Kristo Yesu ni Umwami kandi ni we Mutware w’itorero rya gikristo (Efe 5:23). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko buri wese muri twe ashyira mu gaciro mu byo akora, akagandukira ubuyobozi bwa Kristo kandi akemera kugira ibyo yigomwa mu gihe ashyikirana n’abandi!

3, 4. (a) Tanga ingero zigaragaza inyungu zigerwaho igihe twemeye kugira ibyo twigomwa. (b) Ni ibiki tugiye gusuzuma?

3 Iyo twiteguye kugira ibyo twigomwa mu buryo bushyize mu gaciro, bitugirira akamaro. Urugero, mu Bwongereza bamaze gutahura ko hari igitero cy’ibyihebe cyendaga kuba, abenshi mu bagenzi bo mu ndege basaga n’abiteguye kumvira amabwiriza yababuzaga gutwara ibintu bari basanzwe bemerewe gutwara mu ndege. Iyo abantu batwaye imodoka, hari igihe biba ngombwa ko bamwe badatsimbarara ku burenganzira bafite, urugero nk’igihe bambukiranya imihanda inyuranamo, kugira ngo buri wese agire umutekano kandi ibintu bigende neza mu muhanda.

4 Abenshi muri twe, ntibitworohera kugira ibyo twigomwa. Kugira ngo turebe icyadufasha, nimucyo dusuzume ibintu bitatu bikubiye mu kwemera kugira ibyo twigomwa. Ibyo bintu ni: ikidutera gukora ibintu, uko tubona ibihereranye n’ubuyobozi, n’urugero twagombye kugezamo tugira ibyo twigomwa.

Kuki ari ngombwa kwemera kugira ibyo twigomwa?

5. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, ni iki cyatumaga umugaragu ahitamo gukomeza gukorera shebuja?

5 Hari urugero rw’ibyabayeho mbere y’Ubukristo rugaragaza intego nziza ituma umuntu yemera kugira ibyo yigomwa. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Abaheburayo babaga ari abagaragu bagombaga guhabwa umudendezo nyuma y’imyaka irindwi cyangwa mu mwaka wa Yubile, ibyo byaterwaga n’umwaka wabaga wabanje. Ariko umugaragu yashoboraga guhitamo gukomeza gukorera shebuja. (Soma mu Kuva 21:5, 6.) Ni iki cyashoboraga gutuma umugaragu abigenza atyo? Urukundo ni rwo rwatumaga uwo mugaragu akomeza kuba muri iyo mimerere, agakomeza kugandukira ubuyobozi bwa shebuja umwitaho.

6. Ni gute urukundo rugira uruhare mu gutuma twemera kugira ibyo twigomwa?

6 Uko ni na ko urukundo dukunda Yehova rutuma tumwegurira ubuzima bwacu, kandi tukabaho mu buryo buhuje n’uko twamwiyeguriye (Rom 14:7, 8). Intumwa Yohana yaranditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo; kandi amategeko yayo si umutwaro’ (1 Yoh 5:3). Urukundo nk’urwo ntirushaka inyungu zarwo (1 Kor 13:4, 5). Mu gihe hari ibyo dukorana n’abandi, urukundo tubakunda rutuma tudatsimbarara ku burenganzira dufite, maze tukemera ko inyungu zabo ziza mu mwanya wa mbere. Aho kugira ngo turangwe n’ubwikunde, twita ku nyungu z’abandi.—Fili 2:2, 3.

7. Kudatsimbarara ku burenganzira dufite bigira uruhe ruhare mu murimo wacu wo kubwiriza?

7 Ntitwagombye kugusha bagenzi bacu haba mu magambo yacu cyangwa ibikorwa byacu (Efe 4:29). Koko rero, urukundo ruzatuma twirinda gukora ikintu cyose gishobora kubera abandi inkomyi mu gukorera Yehova, twitwaje ko tutakuriye hamwe cyangwa ko bafite imico itandukanye n’iyacu. Akenshi ibyo bisaba ko twemera kugira ibyo twigomwa. Urugero, hari Abakristokazi b’abamisiyonari baba bamenyereye kwisiga ibi byo kunoza uburanga, cyangwa kwambara amapantaro abafashe cyane. Ariko ntibatsimbarara kuri iyo myifatire iyo bageze mu duce tubamo abantu bashobora kugushwa na yo, cyangwa bakaba babafata nk’abantu biyandarika.—1 Kor 10:31-33.

8. Ni gute urukundo dukunda Imana rudufasha kumera nk’abana ‘bato’?

8 Urukundo dukunda Yehova rudufasha kwirinda ubwibone. Nyuma y’impaka zabaye hagati y’abigishwa ba Yesu bashaka kumenya ukomeye muri bo, Yesu yahagaritse umwana hagati yabo. Yarabasobanuriye ati “umuntu wese wakira uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye; kandi unyakiriye wese, aba yakiriye n’uwantumye. Kuko uwitwara nk’umuto muri mwe mwese, uwo ari we ukomeye” (Luka 9:48; Mar 9:36). Buri wese bishobora kumugora kwitwara “nk’umuto.” Kamere twarazwe yo kudatungana no gukunda kwishyira hejuru idutera gushaka kuba abakomeye, ariko kwicisha bugufi bizadufasha gushyira mu gaciro.—Rom 12:10.

9. Kugira ngo tube abantu bemera kugira ibyo bigomwa, ni iki tugomba kwitaho?

9 Kugira ngo tube abantu bemera kugira ibyo bigomwa, tugomba kubaha ubuyobozi bwashyizweho n’Imana. Abakristo b’ukuri bose bubaha ihame ry’ingenzi ry’ubutware. Intumwa Pawulo yaryeretse neza abantu b’i Korinto agira ati “ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana.”—1 Kor 11:3.

10. Kugandukira ubuyobozi bwa Yehova bigaragaza iki?

10 Kugandukira ubuyobozi bw’Imana bigaragaza ko tuyiringira kandi ko tuyifitiye icyizere, kubera ko ari Data wuje urukundo. Azi neza ibyo dukora byose kandi ashobora kuduha ingororano ikwiranye na byo. Kuzirikana ibyo, biradufasha mu gihe abandi batatwubashye cyangwa baturakariye. Pawulo yaranditse ati “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.” Pawulo yatsindagirije iyo nama muri aya magambo ngo “bakundwa, ntimukihorere, ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana, kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’”—Rom 12:18, 19.

11. Ni gute dushobora kugaragaza ko tugandukira ubutware bwa Kristo?

11 Ni by’ingenzi ko tugandukira nanone ubuyobozi Imana yashyize mu itorero rya gikristo. Mu Byahishuwe igice cya 1 hagaragaza Kristo Yesu afashe “inyenyeri” zo mu itorero mu kiganza cye cy’iburyo (Ibyah 1:16, 20). Muri rusange, izo ‘nyenyeri’ zigereranya inteko z’abasaza, cyangwa abagenzuzi mu itorero. Abo bagenzuzi bashyizweho bagandukira ubuyobozi bwa Kristo kandi bakigana uko yashyikiranaga n’abantu mu bugwa neza. Abagize itorero bose bagandukira gahunda Yesu yashyizeho kugira ngo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ atange ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka igihe gikwiriye (Mat 24:45-47). Kuba twiteguye kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo turimo twiga uyu munsi, bigaragaza ko buri wese muri twe agandukira ubutware bwa Kristo, kandi ibyo bigira uruhare mu gutuma habaho amahoro n’ubumwe.—Rom 14:13, 19.

Kwemera kugira ibyo twigomwa bigarukira he?

12. Kuki kwemera kugira ibyo twigomwa bigira aho bigarukira?

12 Icyakora, kwemera kugira ibyo twigomwa ntibivuga ko dutandukira ukwizera kwacu cyangwa amahame y’Imana. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babyifashemo bate igihe abayobozi b’amadini babategekaga kureka kwigisha mu izina rya Yesu? Petero n’izindi ntumwa bashubije bashize amanga bati “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyak 4:18-20; 5:28, 29). Ni yo mpamvu muri iki gihe, iyo abayobozi ba za leta bagerageje kuduhatira kureka kubwiriza ubutumwa bwiza, tutabireka, nubwo dushobora kugira ibyo duhindura ku buryo bwacu bwo kubwiriza, kugira ngo tugaragaze amakenga mu guhangana n’icyo kibazo. Iyo kubwiriza ku nzu n’inzu bibuzanyijwe, dushobora gushaka ubundi buryo bwo kugera kuri ba nyir’inzu, bityo tugakomeza kumvira itegeko twahawe n’Imana. Mu buryo nk’ubwo, igihe “abategetsi bakuru” batubujije guteranira hamwe, tugira amateranariro mu ibanga mu matsinda mato.—Rom 13:1; Heb 10:24, 25.

13. Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no kumvira abafite ububasha?

13 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagaragarije abantu impamvu ari ngombwa kumvira ubuyobozi agira ati “nihagira ushaka kujya kukurega mu rukiko ngo akwambure umwenda wawe, umuhe n’umwitero wawe na wo awujyane. Kandi niba umuntu ufite ububasha aguhase ngo mujyane mu kirometero kimwe, ujyane na we mu birometero bibiri” (Mat 5:40, 41) *. Kwita ku mimerere y’abandi no kugira icyifuzo cyo kubafasha bituma twemera gukora ibirenze ibyo twasabwaga.—1 Kor 13:5; Tito 3:1, 2.

14. Kuki tutagombye na rimwe kwihanganira abahakanyi?

14 Icyakora, nta na rimwe icyifuzo dufite cyo kwemera kugira ibyo twigomwa cyagombye gutuma twumvikana n’abahakanyi. Ku birebana n’ibyo, gukomera ku kuri kwacu gusobanutse neza birakenewe kugira ngo dukomeze gutuma ukuri kutandura kandi n’itorero rikomeze kurangwa n’ubumwe. Pawulo yanditse ibirebana n’“abavandimwe b’ibinyoma” agira ati “abo ntitwabumviye ngo tubagandukire, oya rwose, habe na gato, kugira ngo ukuri k’ubutumwa bwiza kugume muri mwe” (Gal 2:4, 5). Mu mimerere idakunze kubaho, igihe havutse ubuhakanyi, Umukristo wiyeguriye Imana akomeza gukomera ku kuri yamenye.

Abagenzuzi bagomba kwemera kugira ibyo bigomwa

15. Ni mu buhe buryo abagenzuzi b’Abakristo birinda gutsimbarara ku burenganzira bafite mu gihe bahuriye hamwe biga ikibazo?

15 Umwe mu mico isabwa abashyirwaho ngo babe abagenzuzi, ni ukuba biteguye kugira ibyo bigomwa. Pawulo yaranditse ati “ku bw’ibyo rero, umugenzuzi agomba kuba . . . ashyira mu gaciro” (1 Tim 3:2, 3). Ibyo ni ngombwa cyane cyane igihe abasaza bashyizweho bahuriye hamwe kugira ngo basuzume ibibazo by’itorero. Mbere y’uko umwanzuro ufatwa, buri wese mu basaza bahari arisanzura agatanga ibitekerezo neza, nubwo bidasabwa ko buri musaza agira igitekerezo atanga. Mu kiganiro, igitekerezo cy’umuntu gishobora guhinduka igihe yaba yumvise abandi bavuze amahame ahuje n’Ibyanditswe arebana n’ikibazo cyigwaho. Aho kugira ngo umusaza ukuze mu buryo bw’umwuka arwanye ibitekerezo by’abandi kandi akomere ku bitekerezo bye, yirinda gutsimbarara. Iyo ikiganiro kigitangira, hashobora kubaho ibitekerezo binyuranye, ariko gutekereza ku kibazo cyigwa babishyize mu isengesho bizatuma habaho kuvuga rumwe mu basaza bicisha bugufi kandi badatsimbarara ku burenganzira bafite.—Kor 1:10; Soma mu Befeso 4:1-3.

16. Ni uwuhe mwuka umugenzuzi w’Umukristo yagombye kugaragagaza?

16 Mu bintu byose umusaza w’Umukristo akora, yagombye kwihatira gushyigikira gahunda ya gitewokarasi. Uwo mwuka ni wo wagombye kumuranga no mu gihe cyo kuragira umukumbi, ukamufasha kwita ku bandi no kubagaragariza ineza. Petero yaranditse ati “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa; ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye.”—1 Pet 5:2.

17. Ni mu buhe buryo abantu bose mu iteroro bagaragaza umwuka wo gushyira mu gaciro mu byo bagirira abandi?

17 Abantu bageze mu za bukuru bari mu itorero bishimira ubufasha bw’agaciro bahabwa n’abakiri bato kandi babaha agaciro. Ku rundi ruhande, abakiri bato bubaha abageze mu za bukuru bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova (1 Tim 5:1, 2). Abasaza b’Abakristo bashakisha abagabo bujuje ibisabwa kugira ngo babashinge gusohoza inshingano zimwe na zimwe, bakabatoza kwita ku mukumbi w’Imana (2 Tim 2:1, 2). Buri Mukristo yagombye guha agaciro inama ya Pawulo yahumetswe igira iti “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.”—Heb 13:17.

Mujye mwemera kugira ibyo mwigomwa mu muryango

18. Kuki umwuka wo kwemera kugira ibyo umuntu yigomwa ukwiriye kuba mu muryango?

18 Abagize umuryango na bo bakeneye kuba abantu bemera kugira ibyo bigomwa. (Soma mu Bakolosayi 3:18-21.) Bibiliya igaragaza inshingano buri wese mu bagize umuryango wa gikristo asabwa gusohoza. Umugabo ni umutware w’umugore we kandi ni we mbere na mbere ufite inshingano yo kuyobora abana. Umugore yagombye kubaha ubutware bw’umugabo we, kandi abana bagombye kwihatira kumvira, kuko ari byo bishimisha Umwami. Buri wese mu bagize umuryango ashobora kugira uruhare mu gutuma umuryango wunga ubumwe kandi urangwa n’amahoro yemera kugira ibyo yigomwa mu buryo bukwiriye kandi bushyize mu gaciro. Bibiliya irimo ingero zidufasha kubona ko ibyo ari ukuri.

19, 20. (a) Garagaza itandukaniro riri hagati ya Eli na Yehova ku bihereranye no gushyira mu gaciro. b) Ni ayahe masomo ababyeyi bashobora kuvana muri izo ngero?

19 Igihe Samweli yari akiri umwana, Eli yari umutambyi mu kuru muri Isirayeli. Ariko kandi, abana ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi, bari ‘ibigoryi bitazi Uwiteka.’ Eli yumvise ibintu bibi babavugagaho, harimo no kuba barasambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Yabyitwayemo ate? Eli yababwiye ko niba baracumuraga kuri Yehova nta muntu bari kubona wo kubasabira. Ariko yananiwe kubakosora no kubahana. Ibyo byatumye abana ba Eli bakomeza iyo nzira mbi. Amaherezo Yehova yabonye ko ibikorwa bakoraga bikwiriye guhanishwa igihano cy’urupfu. Bamaze kubikira Eli urupfu rw’abahungu be, na we yahise apfa. Mbega ingaruka zibabaje! Uko bigaragara, uko Eli yashyize mu gaciro ku birebana n’ibikorwa bibi abana be bakoraga ntibyari bikwiriye, kuko bitabujije abana be gukomeza ibyo bikorwa.—1 Sam 2:12-17, 22-25, 34, 35; 4:17, 18.

20 Mu buryo bunyuranye n’uko Eli yitwaye ku bikorwa bibi abana be bakoraga, reka turebe uko Imana yashyikiranye n’abana bayo b’abamarayika. Umuhanuzi Mikaya yeretswe ibintu bitangaje, birebana n’inama Yehova yari yagiranye n’abamarayika be. Yehova yabajije abamarayika uwari kuyobya Umwami Ahabu wa Isirayeli kugira ngo uwo mwami mubi azashobore kuva ku ngoma. Yehova yateze amatwi ibitekerezo byatangwaga n’abana be bo mu buryo bw’umwuka banyuranye. Hanyuma, hari umumarayika waje kuvuga ko yabishobora. Yehova yamubajije uko yari kubigenza. Yehova amaze kumva anyuzwe, yohereje uwo mumarayika gusohoza ibyo yavuze (1 Abami 22:19-23). Ese mu mibereho y’abantu, abagize umuryango ntibashobora kwigira kuri iyo nkuru amasomo yo kugira ibyo bigomwa? Umugabo w’Umukristo kandi ufite abana azirikana ibitekerezo umugore we n’abana be bamuha. Ku rundi ruhande, mu gihe abagore n’abana batanze ibitekerezo cyangwa icyifuzo bagombye gushyira mu gaciro bubaha ubuyobozi bwatanzwe n’uwo Ibyanditse biha uburenganzira bwo gufata umwanzuro.

21. Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

21 Mbega ukuntu dushimira Yehova kubera ko atwibukije mu buryo bwuje urukundo kandi burangwa n’ubwenge ibihereranye no kwemera kugira ibyo twigomwa mu buryo bushyize mu gaciro (Zab 119:99)! Ingingo ikurikira izasuzuma ukuntu kwemera kugira ibyo twigomwa bifasha umuryango kugira ibyishimo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibyanditswe bya Kigiriki, ijambo intumwa Pawulo yakoresheje muri uwo murongo rikunze guhindurwamo “gushyira mu gaciro.” Ariko kandi, hari igitabo kigira kiti “gushyira mu gaciro bikubiyemo kwemera kugira ibyo twigomwa maze tukita ku bandi kandi tukabagirira neza.” Ku bw’ibyo, iryo jambo ryumvikanisha kwemera kugira ibyo twigomwa no gushyira mu gaciro, kudatsimbarara ku birebana n’uko abantu bashyira mu bikorwa amategeko y’Imana mu buryo butagoragozwa, cyangwa kudatsimbarara ngo uburenganzira dufite bwubahirizwa byanze bikunze.

^ par. 13 Reba ingingo ivuga ngo “Nihagira uguhata” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 15 Gashyantare 2005, ipaji ya 23-26.

Ni gute wasubiza?

• Kwemera kugira ibyo umuntu yigomwa bishobora kugira izihe ngaruka?

• Ni gute abagenzuzi bagaragaza umwuka wo kwemera kugira ibyo bigomwa?

• Kuki umwuka wo kwemera kugira ibyo umuntu yigomwa wagombye kuranga abagize umuryango?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Abasaza bigana ukuntu Kristo yafataga abandi mu buryo burangwa n’ineza

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Iyo abasaza b’itorero bari mu nama, bashyira mu isengesho icyo bari butekerezeho kandi kwemera kwigomwa bituma bavuga rumwe