Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twahanye gahunda ikomeye

Twahanye gahunda ikomeye

Twahanye gahunda ikomeye

HARI gahunda ikomeye nahanye n’umwana wanjye Lucía. Nkomoka muri Esipanye. Icyo gihe nari umubyeyi ukiri muto. Reka mbabwire icyatumye ngirana na we iyo gahunda.

Mu muryango navutsemo ntiharangwaga amahoro n’ubumwe. Twashenguwe n’agahinda igihe musaza wanjye wari muto kuri njye yapfaga afite imyaka ine, azize impanuka ibabaje cyane. Ikindi kandi, data yari afite imyifatire mibi yatumaga mama atabonera ibyishimo byinshi mu muryango. Icyakora, iyo ngorane ntiyabujije mama kuducengezamo amahame mbwirizamuco, jye na musaza wanjye nkurikira.

Nyuma y’igihe, jye na musaza wanjye twarashatse. Nyuma y’igihe gito, mama yaje kurwara kanseri, ari na yo yaje kumuhitana. Ariko mbere y’uko apfa, yadusigiye ikintu cy’agaciro kenshi.

Hari umugore bari baziranye wamubwiye ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko biboneka mu Byanditswe, maze mama yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Mu marembera y’ubuzima bwe, ubutumwa bw’ibyiringiro bwo muri Bibiliya bwatumye amenya intego y’ubuzima kandi bumufasha kugira ibyishimo.

Tubonye uburyo ubutumwa bwo muri Bibiliya bwagiriye mama akamaro, jye na musaza wanjye twatangiye kwiga Ijambo ry’Imana. Ukwezi kumwe mbere y’uko mbyara umwana wanjye wa kabiri, umukobwa mwiza twaje kwita Lucía, narabatijwe maze mba Umuhamya wa Yehova.

Umunsi nabatirijweho wambereye umunsi ukomeye. Impamvu ya mbere yari uko icyo gihe nari mbaye uwa Yehova, mweguriye ubuzima bwanjye bwose kugira ngo mukorere iteka. Impamvu ya kabiri yari uko nashoboraga kwigisha umuhungu wanjye n’umukobwa wanjye nakundaga cyane ibihereranye n’ukwizera kwanjye.

Ariko iyo mpamvu ya kabiri yanshimishaga yaje kugira inkomyi bidatinze. Igihe Lucía yari afite imyaka ine, yatangiye kujya ababara cyane mu gifu. Uwo mwana amaze guca mu cyuma incuro nyinshi, muganga yasobanuye ko yari afite ikibyimba kingana n’icunga ku mwijima. Muganga yasobanuye ko icyo kibyimba ari icya kanseri, kikaba cyaragendaga cyiyongera vuba. Nguko uko Lucía yahanganye na kanseri imyaka irindwi, imyaka yaranzwe no kuba mu bitaro igihe kirekire.

Yagaragaje umwuka w’ubwitange

Muri iyo myaka iruhije, Lucía yankomezaga umutima kenshi ampoberana urugwiro kandi ansoma. Nanone ukuntu yihanganiraga uburwayi bwe atuje, byatangazaga abaganga. Buri gihe yifuzaga gufatanya n’abaforomo, abafasha guha abana bari mu bitaro ibintu bikozwe mu mata bimeze nk’ikivuguto, umutobe n’ibindi. Hari n’igihe abaforomo bambikaga Lucía itaburiya iriho agakarita, maze akaba “umufasha w’abaforomo.”

Umwe mu bakozi bo kwa muganga yagize ati “Lucía yankoze ku mutima. Yari umwana ugira umwete, uhora avumbura utuntu kandi wakundaga gushushanya. Yari ashabutse kandi yitwara nk’umuntu mukuru rwose.”

Ijambo ry’Imana ryatumye Lucía akomera kandi agira umutima utuje (Heb 4:12). Yizeraga adashidikanya amasezerano aboneka mu Ijambo ry’Imana ahereranye n’isi nshya, amasezerano agira ati “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyah 21:4). Kubera ko yitaga ku bandi, yahoraga yiteguye kubabwira ubutumwa bwo muri Bibiliya. Kuba Lucía yari afite ibyiringiro bihamye by’umuzuko, byamufashije gutegeka ibyiyumvo bye no kugira ibyishimo nubwo nta cyizere yari afite cyo gukira (Yes 25:8). Yakomeje kurangwa n’iyo myifatire kugeza igihe iyo kanseri yamuhitaniye.

Icyo ni cyo gihe nahanye na we ya gahunda ikomeye. Lucía yaramburaga amaso bimugoye. Se yari amufashe akaboko kamwe nanjye mfashe akandi. Naramwongoreye nti “humura, sindi bugusige, humeka buhoro, ku gihe cy’umuzuko nukanguka, uzaba ufite amagara mazima. Ntuzongera kubabara ukundi, kandi nzaba ndi kumwe nawe.”

Ngomba gukomeza kuzirikana iyo gahunda namuhaye. Nzi neza ko gutegereza igihe cy’umuzuko bitazoroha. Nanone ariko, nzi ko niniringira Yehova nihanganye kandi ngakomeza kumubera indahemuka, nzabonana na Lucía nazuka.

Umurage twasigiwe na Lucía

Uburyo Lucía yagaragaje ubutwari hamwe n’inkunga zitagereranywa twatewe n’itorero, byagize ingaruka zikomeye ku mugabo wanjye utarizeraga. Umunsi Lucía yapfuyeho, umugabo wanjye yambwiye ko yumvaga agomba kwisuzuma neza. Nyuma y’ibyumweru bike, yasabye umusaza w’itorero kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Bidatinze, umugabo wanjye yatangiye kujya mu materaniro yose. Yaretse itabi abifashijwemo na Yehova, kandi yari yarananiwe kubigeraho mbere hose.

Agahinda natewe n’urupfu rwa Lucía ntikarashira neza, ariko nshimira Yehova k’ubw’umurage Lucía yadusigiye. Jye n’umugabo wanjye tujya duhumurizanya mu gihe twibukiranya ibyiringiro bihebuje by’umuzuko, ndetse tugatekereza igihe tuzongera kubona Lucía afite ya maso ye nk’ay’inyana n’amatama yagaragazaga utwobo iyo yabaga asetse.

Nanone, ibintu bibabaje umwana wanjye yahanganye na byo, byakoze ku mutima mu buryo bwihariye umugore wo hafi y’iwacu. Hari mu gitondo cyo ku wa Gatandatu imvura yabyutse igwa, ubwo umugore ufite umwana w’umuhungu wiganaga na Lucía yazaga iwacu. Yari yarapfushije undi muhungu wari ugeze mu kigero cy’imyaka 11, azize indwara imwe n’iyahitanye Lucía. Uwo mugore amaze kumva ibyabaye kuri Lucía, yashakishije aho dutuye maze aza kudusura. Yifuzaga kumenya uburyo nari mpanganye n’ikibazo cy’urupfu rwa Lucía kandi yari afite igitekerezo cy’uko twakora ishyirahamwe rigamije guhumuriza ababyeyi bari mu mimerere nk’iyacu.

Namusobanuriye ko jye naboneye ihumure nyakuri muri amwe mu masezerano aboneka muri Bibiliya, ihumure riruta kure cyane iryo abantu bashobora gutanga. Igihe namusomeraga amagambo aboneka muri Yohana 5:28, 29, mu maso he harakeye kandi hagaragaza icyizere. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi bidatinze yatangiye kugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Fili 4:7). Incuro nyinshi, mu gihe twiga Bibiliya dufata akanya maze tukiyumvisha uko bizaba bimeze mu isi nshya, ubwo tuzaba twakira abo twakundaga bazutse.

Mu by’ukuri, mu gihe gito Lucía yabayeho, yasize umurage uzahoraho. Ukwizera kwe kwatumye umuryango wacu wunga ubumwe mu gukorera Imana, kandi kwatumye icyemezo cyanjye cyo gukomeza gushikama mu kwizera gikomera. Nta gushidikanya, twese abafite abacu twakundaga bapfuye bashobora kuzazuka, dufitanye na bo gahunda ikomeye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Paradizo Lucía yashushanyije